Mbese umurwayi akizwa n’uko afite ukwizera?
Mbese umurwayi akizwa n’uko afite ukwizera?
IYO turwaye, twumva dushaka guhumurizwa no gukira. Birashoboka kandi ko waba uzi ko incuro nyinshi Bibiliya ivuga ukuntu Yesu Kristo yagiye akiza indwara z’amoko yose, agatuma abantu benshi bababaye bahumurizwa. Abo bantu bakiraga bate? Bibiliya ivuga ko ari ku bw’imbaraga z’“Imana” (Luka 9:42, 43; Ibyakozwe 19:11, 12). Ku bw’ibyo, umwuka wera w’Imana ni wo watumaga abantu bakira, si uko gusa babaga bafite ukwizera (Ibyakozwe 28:7-9). Ni yo mpamvu Yesu atasabaga abantu barwaye kugaragaza ko bamwizera kugira ngo babone gukizwa.
Ushobora kwibaza uti ‘ubwo se ni ukuvuga ko gukira mu buryo bw’igitangaza byarangiranye n’igihe cya kera, cyangwa se gukiza indwara nka kuriya Yesu yazikizaga bikaba bizongera kubaho? Hari ibihe byiringiro ku bantu barwaye indwara zibabaza cyangwa zidakira?’
Bibiliya isobanura ko mu isi nshya ikiranuka y’Imana, imbaraga z’Imana zizongera gutuma abantu bakizwa mu buryo bw’igitangaza nk’uko Yesu yabikoze mu gihe yari hano ku isi. Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bazishimira kukwereka uko Imana izasohoza ibyo amasengesho yo gukiza abantu binyuriye ku kwizera atabashije kugeraho, ari byo gukuraho burundu indwara zose ndetse n’urupfu, n’igihe izabikorera. Ni koko, Imana ‘izamira bunguri urupfu kugeza iteka ryose.’—Yesaya 25:8.