Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubukristo bw’ukuri buratera imbere

Ubukristo bw’ukuri buratera imbere

Ubukristo bw’ukuri buratera imbere

UMURIMO wo kubwiriza Yesu Kristo yakoze wagize ingaruka zikomeye ku bantu bo mu kinyejana cya mbere. Ubutumwa bwe bwagaruriraga abantu ubuyanja, bugatuma babasha gusobanukirwa kandi bukabasunikira kugira icyo bakora, ku buryo byatangaje abantu. Abenshi mu bamwumvise avuga bakozwe ku mutima cyane n’amagambo yavugaga.—Matayo 7:28, 29.

Yesu yagize ubutwari bwo kwitandukanya n’abayobozi b’idini n’aba politiki bo mu gihe cye bakandamizaga abaturage, ariko kandi, yatumye abantu basanzwe bose bumva bamwisanzuyeho (Matayo 11:25-30). Yemereye ku mugaragaro ko imyuka mibi igira ingaruka mbi ku bantu mu rugero rwagutse ku isi, kandi agaragaza ko Imana yari yaramuhaye ububasha bwo kuyitegeka (Matayo 4:2-11, 24; Yohana 14:30). Yesu yakoresheje ubuhanga mu kugaragaza isano riri hagati y’imibabaro n’icyaha, kandi yerekana mu buryo bwuje urukundo ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzazana ihumure ry’iteka ryose (Mariko 2:1-12; Luka 11:2, 17-23). Mu buryo budasubirwaho, yakuyeho urujijo rwari rumaze igihe kirekire cyane rwarapfukiranye kamere nyayo ya Se, amenyesha izina ry’Imana abantu bose bari bashishikajwe no kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana.—Yohana 17:6, 26.

Ntibitangaje rero kubona ko, n’ubwo abayobozi b’idini n’aba politiki batoteje cyane abigishwa ba Yesu, abo bigishwa bakwirakwije ubutumwa bwe bashishikaye mu buryo bwihuse. Mu myaka hafi 30 gusa, muri Afurika, muri Aziya no mu Burayi hashinzwe amatorero y’Abakristo barangwaga n’ishyaka (Abakolosayi 1:23). Ukuri koroshye kumva Yesu yigishije, kwashishikaje cyane abantu bicishaga bugufi kandi b’imitima itaryarya bari hirya no hino mu Bwami bw’Abaroma hose.—Abefeso 1:17, 18.

None se, ni gute abo bigishwa bashya bose bari batandukanye mu by’ubukungu, badahuje umuco, ururimi, ndetse bataranahoze mu madini amwe, bashoboraga kuzunga ubumwe by’ukuri mu “kwizera kumwe,” nk’uko intumwa Pawulo yabyise (Abefeso 4:5)? Ni iki cyashoboraga gutuma bakomeza ‘kuvuga rumwe’ kugira ngo badacikamo ibice (1 Abakorinto 1:10)? Dufatiye ku kwirema ibice bikabije kwiganza mu biyita Abakristo muri iki gihe, byaba byiza dusuzumye ibyo Yesu ubwe yigishije.

Urufatiro rw’ubumwe bwa gikristo

Igihe Yesu yari mu rubanza imbere ya Ponsiyo Pilato, yasobanuye urufatiro rw’ubumwe bwa gikristo urwo ari rwo. Yagize ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye” (Yohana 18:37). Ku bw’ibyo, kwemera inyigisho za Yesu hamwe n’Ijambo ry’Imana ryose ryahumetswe, ari ryo Bibiliya, bigira ingaruka zikomeye ku gutuma abigishwa nyakuri ba Kristo bunga ubumwe.—1 Abakorinto 4:6; 2 Timoteyo 3:16, 17.

Birumvikana ariko ko rimwe na rimwe abigishwa ba Yesu batari kuzabura ibibazo runaka bibaza cyangwa kutagira icyo bumvikanaho hagati yabo. Bari kuzabyifatamo bate? Yesu yabisobanuye agira ati ‘uwo mwuka w’ukuri nuza uzabayobora mu kuri kose kuko utazavuga ku bwawo, ahubwo ibyo uzumva ni byo uzavuga, kandi uzababwira ibyenda kubaho’ (Yohana 16:12, 13). Bityo, umwuka wera w’Imana wari kuzatuma abigishwa nyakuri ba Yesu basobanukirwa ukuri, uko Imana yagendaga iguhishura buhoro buhoro. Nanone kandi, uwo mwuka wari kuzatuma bera imbuto z’umwuka, urugero nk’urukundo, ibyishimo n’amahoro, zari kuzatuma bunga ubumwe hagati yabo.—Ibyakozwe 15:28; Abagalatiya 5:22, 23.

Yesu ntiyigeze yemera ko abigishwa be bicamo ibice; nta n’ubwo yigeze abaha uburenganzira bwo guhindura ukuri kwa Bibiliya kugira ngo baguhuze n’imico cyangwa imigenzo y’amadini y’abo bari kuzahura na bo. Ahubwo, mu ijoro rya nyuma yamaranye na bo, yasenze yinginga agira ati “sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye” (Yohana 17:20, 21). Bityo rero, kunga ubumwe mu mwuka no mu kuri ni cyo cyagombaga kuba ikimenyetso kiranga abigishwa nyakuri ba Kristo kuva mu ntangiriro z’Ubukristo kugeza muri iki gihe (Yohana 4:23, 24). Nyamara kandi, amadini yo muri iki gihe aho kunga ubumwe yacitsemo ibice. Kuki byagenze bityo?

Impamvu amadini yacitsemo ibice

Impamvu yumvikana neza y’igituma habaho imyizerere itandukanye no kuyishyira mu bikorwa bigatandukana mu bantu biyita ko ari Abakristo muri iki gihe, ni uko batagendeye ku nyigisho za Yesu. Hari umwanditsi umwe w’ikinyamakuru wagize ati “nk’uko byari bimeze mu gihe cyashize, Abakristo bashya bo muri iki gihe usanga inyigisho bemera zo muri Bibiliya ari izihuje n’ibibanogeye, bakirengagiza imirongo iyo ari yo yose inyuranyije n’imigenzo yabo isanzwe y’idini.” Ibyo ni byo Yesu n’intumwa ze bari barahanuye ko byari kuzaba.

Urugero, intumwa Pawulo yarahumekewe yandikira Timoteyo wari umugenzuzi mugenzi we ati “kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.” Mbese Abakristo bose bari kuzayobywa? Oya. Pawulo yakomeje agira ati “ariko wehoho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana” (2 Timoteyo 4:3-5; Luka 21:8; Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Petero 2:1-3). Timoteyo n’abandi Bakristo b’indahemuka bagendeye kuri iyo nama yahumetswe.

Abakristo b’ukuri baracyunze ubumwe

Kimwe na Timoteyo, muri iki gihe Abakristo b’ukuri bakomeje kuba maso binyuriye mu kutagendera ku bitekerezo by’abantu kandi bagashingira imyizerere n’inyigisho byabo ku buyobozi bwo mu Byanditswe gusa (Abakolosayi 2:8; 1 Yohana 4:1). Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, Abahamya ba Yehova bakorera umurimo wabo wo kubwiriza mu bihugu bigera kuri 230, bageza ku bantu bo mu bihugu byose ubutumwa bw’umwimerere bwa Yesu, ari bwo butumwa bwiza bw’Ubwami. Dore uburyo bune bw’ingenzi Abahamya ba Yehova bigana Yesu bunze ubumwe kandi bagashyira mu bikorwa Ubukristo bw’ukuri batitaye ku hantu batuye aho ari ho hose.

Imyizerere yabo ishingiye ku Ijambo ry’Imana (Yohana 17:17). Hari umupadiri wo mu Bubiligi wabanditseho agira ati “ikintu kimwe dushobora kubigiraho [Abahamya ba Yehova] ni ukuntu bemera gutega amatwi Ijambo ry’Imana n’ubutwari bagira bwo kuribwiriza.”

Biringira ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakuraho ibibazo by’abantu (Luka 8:1). Mu mujyi wo muri Kolombiya witwa Barranquilla, umuhamya umwe yavuganye na Antonio wari umuntu washyigikiraga cyane ishyaka rya politiki. Uwo Muhamya ntiyari ashyigikiye iryo shyaka rya Antonio, ndetse nta n’aho yari abogamiye muri politiki. Ahubwo, yasabye Antonio ko yakwigana na we Bibiliya hamwe na bashiki be nta kiguzi. Nyuma y’igihe gito Antonio yabonye ko mu by’ukuri Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro byonyine ku bakene bo muri Kolombiya ndetse n’abo ku isi hose.

Bubaha izina ry’Imana (Matayo 6:9). Igihe Abahamya ba Yehova bahuraga ku ncuro ya mbere na Maria, wari umugatolika w’umutima utaryarya wabaga muri Ositaraliya, yabemereye ko bamwereka aho izina ry’Imana ryanditse muri Bibiliya. Byamugizeho izihe ngaruka? Yagize ati “nkimara kubona ku ncuro ya mbere izina ry’Imana muri Bibiliya, nararize. Nakozwe ku mutima cyane no kumenya ko mu by’ukuri nashoboraga kumenya izina bwite ry’Imana kandi nkarikoresha.” Maria yakomeje kwiga Bibiliya, maze ku ncuro ya mbere mu buzima bwe, amenya uwo Yehova ari we kandi abasha kugirana na we imishyikirano irambye.

Bahujwe n’urukundo (Yohana 13:34, 35). Mu ijambo ryacyo ry’ibanze, ikinyamakuru kimwe cyo muri Kanada cyagize kiti “waba ufite idini urimo cyangwa nta ryo ufite, wagombye gushimira Abahamya ba Yehova 4.500 bakoze amanywa n’ijoro muri iki cyumweru gishize n’indi minsi irengaho maze bakubaka Inzu y’Ikoraniro ifite ubuso bwa metero kare 2.300 iri mu mujyi wa Cassidy . . . Kuba barakoze ibyo bintu nta kwijujuta, nta kwicamo ibice cyangwa gushaka gushimwa, ni ikimenyetso kigaragaza Ubukristo bw’ukuri.”—The Ladysmith-Chemainus Chronicle.

Ahasigaye ni ahawe; irebere nawe ibyo bihamya. Mu gihe abahanga mu bya tewolojiya bo mu madini yiyita aya gikristo, abamisiyonari bayo ndetse n’abayasengeramo bakomeje guhangana n’umwuka wo kutumvikana ututumba mu madini yabo, Ubukristo bw’ukuri burimo buratera imbere ku isi hose. Ni koko, Abakristo b’ukuri barimo barasohoza umurimo wabo wo kubwiriza no kwigisha Ijambo ry’Imana (Matayo 24:14; 28:19, 20). Niba uri mu bantu ‘baniha kandi bagataka’ kubera ibintu bibi birimo biba ubu, kandi bahangayikishijwe n’amacakubiri ari mu Madini yiyita aya gikristo, turagutumirira kwifatanya n’Abahamya ba Yehova muri gahunda ya gikristo yo gusenga Imana y’ukuri yonyine Yehova, bunze ubumwe.—Ezekiyeli 9:4; Yesaya 2:2-4.