Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko tugaragaza ko dukunda Imana

Uko tugaragaza ko dukunda Imana

Uko tugaragaza ko dukunda Imana

KWITOZA gukunda Imana birenze ibi byo kuyimenya gusa. Nk’uko abagaragu b’Imana bo hirya no hino ku isi bashobora kubihamya, urukundo nyakuri umuntu akunda Imana rugenda rwiyongera uko umuntu agenda arushaho kumenya kamere yayo, kandi rurushaho gukomera cyane uko umuntu agenda arushaho kumenya neza ibyo Imana ikunda, ibyo yanga, ibiyishimisha n’ibyo isaba.

Yehova yaradukunze aduha Ijambo rye Bibiliya, akaba yigaragaza uwo ari we binyuriye kuri ryo. Tumenya binyuriye kuri Bibiliya ukuntu Yehova yagiye yitwara mu mimerere inyuranye. Nk’uko ibaruwa iturutse ku mukunzi idushimisha cyane, Bibiliya na yo ituma tugira ibyishimo uko tugenda duhishura ibintu bishya bigize kamere ya Yehova.

Icyakora nk’uko rimwe na rimwe tujya tubibona mu murimo wacu wo kubwiriza, kwiga ibyerekeye Imana si ko buri gihe bituma umuntu ayikunda. Yesu yabwiye bamwe mu Bayahudi b’indashima bo mu gihe cye ati “murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho; . . . ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu” (Yohana 5:39, 42). Hari bamwe bamaze imyaka myinshi biga ibihereranye n’ibikorwa birangwa n’urukundo bya Yehova, nyamara ugasanga bamukunda mu rugero ruto cyane. Ibyo biterwa n’iki? Bananirwa gutekereza ku cyo ibyo biga bisobanura. Ibinyuranye n’ibyo, abantu babarirwa muri za miriyoni b’imitima itaryarya twigana na bo Bibiliya bibonera ko urukundo bakunda Imana rukomeza kugenda rwiyongera. Kubera iki? Kubera ko, kimwe n’uko natwe twabigenje, bakurikiza urugero rwa Asafu. Mu buhe buryo?

Yatekerezaga ku Byanditswe abigiranye umutima ushimira

Asafu yari yariyemeje mu mutima we kwitoza gukunda Yehova. Yaranditse ati “nkibwira mu mutima . . .  Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze” (Zaburi 77:7, 12, 13). Urukundo umuntu akunda Imana ruzakurira mu mutima w’utekereza ku nzira za Yehova nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabigenzaga.

Ikindi kandi, kwibuka ibintu bishimishije byatubayeho mu gihe twakoreraga Yehova bikomeza imishyikirano dufitanye na we. Intumwa Pawulo avuga ko ‘dukorana’ n’Imana, kandi ko ubucuti bushobora kuvuka bukaniyongera hagati y’abantu bakorana, buba bwihariye (1 Abakorinto 3:9). Iyo tugaragaje ko dukunda Yehova, arabyishimira kandi bigashimisha umutima we (Imigani 27:11). Bityo iyo dusabye Yehova kudufasha no kutuyobora mu gihe dukemura ikibazo, tuba tuzi ko ari kumwe natwe, kandi urukundo tumukunda rurushaho kwiyongera.

Ubucuti abantu babiri bagirana bugenda bwiyongera uko bagenda babwirana ibyo batekereza. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe tubwira Yehova impamvu twamwiyeguriye, tuba dukomeza urukundo tumukunda. Tuzagaragaza ko tuba dutekereza ku magambo ya Yesu agira ati “nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Ni iki twakora kugira ngo twizere ko tuzakomeza gukunda Yehova n’umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose?

Dukunde Yehova n’umutima wacu wose

Ibyanditswe byerekeza ku mutima w’ikigereranyo, ari we muntu w’imbere; ni ukuvuga ibyo twifuza, imyifatire yacu n’ibyiyumvo byacu. Ku bw’ibyo, gukunda Yehova n’umutima wacu wose bisobanura ko icyo twifuza cyane kurusha ibindi byose ari ugushimisha Imana (Zaburi 86:11). Tugaragaza ko dufite bene urwo rukundo binyuriye mu gutuma atwemera. Twihatira kwigana Imana binyuriye mu ‘kwanga ibibi urunuka tugahorana n’ibyiza.’—Abaroma 12:9.

Urukundo dukunda Imana rugira ingaruka ku byiyumvo tugira kuri buri kintu cyose. Urugero, dushobora kubona ko akazi kacu ari keza cyangwa se tukaba tukitaho cyane; ariko se ni ko umutima wacu uba werekeyeho? Oya. Kubera ko dukunda Yehova n’umutima wacu wose, mbere na mbere turi abakozi be. Mu buryo nk’ubwo, twifuza gushimisha ababyeyi bacu, uwo twashakanye ndetse n’umukoresha wacu; ariko tugaragaza ko dukunda Yehova n’umutima wacu wose dushaka mbere ya byose uburyo bwo kumushimisha. N’ubundi kandi, ni we ukwiriye umwanya wa mbere mu mutima wacu.—Matayo 6:24; 10:37.

Dukunde Yehova n’ubugingo bwacu bwose

Mu Byanditswe, ijambo “ubugingo” mbere na mbere ryerekeza ku muntu hamwe n’ubuzima bwe bwose. Ku bw’ibyo, gukunda Yehova n’ubugingo bwacu bwose bisobanura ko dukoresha ubuzima bwacu kugira ngo tumusingize kandi tugaragaze ko tumukunda.

Birumvikana ariko ko hari ibindi bintu bidushishikaza mu buzima, urugero nko kwiga gukora akazi runaka, gucuruza cyangwa gutunga umuryango. Ariko ibyo tubikora ari na ko tugaragaza ko dukunda Yehova n’ubugingo bwacu bwose, binyuriye mu gukora ibintu mu buryo ashaka kandi dukomeza gushyira ibindi bintu mu mwanya bikwiriye kujyamo mu mibereho yacu; nguko uko ‘dushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Gusenga Imana n’ubugingo bwose, nanone bisobanura kugira ishyaka. Tugaragariza Yehova ko tumukunda binyuriye mu kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, dutanga ibitekerezo bifasha abandi mu materaniro, cyagwa dufasha abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo. Muri buri kintu cyose, dukomeza ‘gukora ibyo Imana ishaka tubikuye ku mutima.’—Abefeso 6:6.

Yesu yagaragaje ko akunda Imana n’ubugingo bwe bwose yiyanga. Yashyize ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere naho ibyo yari akeneye biza mu mwanya wa kabiri. Yesu yadutumiriye gukurikiza urugero rwe. Yagize ati “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire” (Matayo 16:24, 25, NW). Kwiyanga bisobanura kwitanga. Bisobanura ko dukunda Yehova cyane ku buryo tumwiyegurira, nk’uko mu bihe bya Bibiliya Umwisirayeli yakundaga shebuja ku buryo yiyemezaga kumubera umugaragu ubuzima bwe bwose (Gutegeka 15:16, 17). Kwegurira Yehova ubuzima bwacu ni igihamya cyemeza ko tumukunda.

Dukunde Yehova n’ubwenge bwacu bwose

Gukunda Yehova n’ubwenge bwacu bwose bisobanura ko dushyiraho imihati yacu yose ya ngombwa kugira ngo dusobanukirwe uwo Yehova ari we, imigambi ye, n’ibyo ashaka (Yohana 17:3; Ibyakozwe 17:11). Tugaragaza ko dukunda Yehova dukoresha ubwenge bwose dufite kugira ngo dufashe abandi kumukunda ari na ko twongera ubushobozi bwacu bwo kwigisha. Petero yaduteye inkunga yo ‘gukenyera mu mitima yacu,’ kugira ngo dukore umurimo (1 Petero 1:13). Nanone kandi, twihatira kugaragaza ko twita ku bandi, cyane cyane abagaragu b’Imana bagenzi bacu. Tumenya imimerere barimo maze tukamenya igihe bikwiriye kubashimira cyangwa igihe ari ngombwa kubahumuriza.

Tugaragaza ko dukunda Yehova n’ubwenge bwacu bwose binyuriye mu kumureka akayobora ubwenge bwacu. Tugerageza kubona ibintu nk’uko abibona, tukamutekerezaho mu gihe dufata imyanzuro, kandi tukiringira ko inzira ze ari zo nziza kurusha izindi (Imigani 3:5, 6; Yesaya 55:9; Abafilipi 2:3-7). Ariko se, mu gihe dukomeza kugaragaza ko dukunda Imana, twayikunda dute n’imbaraga zacu zose?

Dukunde Yehova n’imbaraga zacu zose

Abakiri bato benshi mu itorero rya gikristo bakoresha imbaraga zabo mu gusingiza Yehova (Imigani 20:29; Umubwiriza 12:1). Uburyo bumwe abakiri bato benshi bagaragazamo ko bakunda Yehova n’imbaraga zabo zose, ni mu kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Hari abagore benshi bifatanya muri uwo murimo mu gihe abana babo baba bari ku ishuri. Abasaza b’indahemuka basura abandi mu rwego rwo kuragira umukumbi bakabifatanya n’inshingano bafite yo gutunga imiryango yabo, baba bagaragaza ko bakunda Yehova n’imbaraga zabo zose (2 Abakorinto 12:15). Yehova aha imbaraga abamwiringira kugira ngo bashobore kugaragaza ko bamukunda bamusingiza, bakoresheje imbaraga bafite izo ari zo zose.—Yesaya 40:29; Abaheburayo 6:11, 12.

Urukundo ruzakura nitwitoza gukunda mu buryo bukwiriye. Ku bw’ibyo, dukomeze gufata igihe cyo gutekereza. Tujye twibuka ibyo Yehova yadukoreye n’impamvu bikwiriye ko tumwiyegurira. Kubera ko turi abantu badatunganye bakomotse kuri Adamu, nta na rimwe twazaba dukwiriye ibintu ‘Imana yateguriye abayikunda,’ ariko dushobora kugaragaza ko dukunda Yehova n’ubugingo bwacu bwose. Nimucyo rero dukomeze kubigenza dutyo!—1 Abakorinto 2:9.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Tugaragaza ko dukunda Imana binyuriye mu bikorwa