Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ehudi yabakuye ku ngoyi y’uwabakandamizaga

Ehudi yabakuye ku ngoyi y’uwabakandamizaga

Ehudi yabakuye ku ngoyi y’uwabakandamizaga

IYI nkuru ikurikira ivuga ibintu byabayeho koko, ivuga iby’ubutwari n’amayeri. Hashize imyaka igera ku 3.000 ibyo bintu bibayeho. Inkuru yo mu Byanditswe itangira igira iti “Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami w’i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n’Uwiteka. Yitabariza Abamori n’Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindūra umudugudu w’imikindo. Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu uburetwa imyaka cumi n’umunani.”—Abacamanza 3:12-14.

Abamowabu bari batuye mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani n’Inyanja y’Umunyu. Ariko bari barambutse hakurya y’urwo ruzi bigarurira akarere kari gakikije i Yeriko, “umudugudu w’imikindo,” maze bahindura Abisirayeli abagaragu babo (Gutegeka 34:3). Umwami w’i Mowabu Eguloni yari “umuntu w’igihonjoke,” kandi yari amaze imyaka hafi makumyabiri yaka Abisirayeli ikoro riremereye kandi ryabapyinagazaga (Abacamanza 3:17). Nyamara iryo koro uwo mwami w’umunyagitugu yabakaga ni ryo ryatumye babona uburyo bwo kumwica.

Iyo nkuru igira iti “Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano * ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami w’i Mowabu” (Abacamanza 3:15). Yehova agomba kuba yaragize uruhare mu gutuma Ehudi aba ari we batoranya kugira ngo ajyane iryo koro. Niba hari ikindi gihe Ehudi yaba yarajyaniye uwo mwami ikoro cyangwa bwari ubwa mbere arimujyaniye, nta cyo tubiziho. Ariko rero, ukuntu yateguye icyo gikorwa abyitondeye n’amayeri yakoresheje bigaragaza ko ashobora kuba yari azi neza ingoro ya Eguloni, yari azi n’ibyo yashoboraga kugeraho. Muri ibyo byose, kuba yaratwariraga imoso byari ingirakamaro cyane.

Ese yari umuntu waremaye cyangwa yari umurwanyi?

Amagambo ngo “utwarira imoso,” afashwe uko yakabaye asobanura ‘ufite akaboko k’iburyo kaziritse, karemaye cyangwa kagagaye.’ Byaba se bivuga ko Ehudi yari afite ubumuga, wenda akaboko ke k’iburyo kararemaye? Reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku ‘bagabo batoranijwe magana arindwi’ b’Ababenyamini batwariraga imoso. Mu Bacamanza 20:16 hagira hati “umuntu wese muri bo yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n’agasatsi atagahamije.” Birashoboka cyane ko icyatumye babatoranya ari uko bari abahanga mu kurwana. Hari abahanga mu bya Bibiliya bavuze ko umuntu “utwarira imoso” ari umuntu ushobora gukoresha ukuboko kw’ibumoso n’ukw’iburyo.—Abacamanza 3:15.

Mu by’ukuri, Ababenyamini bari bazwi hose ko batwariraga imoso. Mu 1 Ngoma 12:1, 2 havuga Ababenyamini b’‘intwari batabaraga mu ntambara. Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bagateresha amabuye imihumetso, bakarashisha n’imyambi imiheto.’ Hari igitabo kivuga ko kugira ngo ubwo buhanga bwo gukoresha ukuboko kw’iburyo n’ukw’ibumoso bugerweho, ‘bafataga abana bakiri bato bakabazirika akaboko k’iburyo maze bakabatoza kumenyera gukoresha neza akaboko k’ibumoso.’ Abanzi ba Isirayeli babaga baratojwe kurwana n’abantu bakoreshaga ukuboko kw’iburyo gusa. Mu gihe abo banzi bari kuba batunguwe bagahura n’umusirikare ukoresha imoso, ubuhanga bwabo bwashoboraga guhinduka ubusa.

Ubutumwa yagombaga kubwira umwami biherereye

Ikintu cya mbere Ehudi yagombaga gukora kwari ‘ukwicurishiriza inkota’ y’amugi abiri, ngufi ku buryo yashoboraga kuyambariraho imyenda ntigaragare. Ashobora kuba yari yiteze ko baza kumusaka. Ubusanzwe, abatwariraga indyo bambaraga inkota yabo ku itako ry’ibumoso, aho bashoboraga guhita bayisohora vuba vuba. Kubera ko Ehudi we yatwariraga imoso, yahishe inkota ye “ku itako ry’iburyo, ayirenzaho imyambaro ye;” aho hantu abarinzi b’umwami ntibari kwihutira kuhasaka. Bityo, abasha ‘guha Eguloni umwami w’i Mowabu izo ndabukirano’ ari nta mbogamizi iyo ari yo yose ahuye na yo.—Abacamanza 3:16, 17.

Uko byagenze bageze mu rugo kwa Eguloni nta cyo Bibiliya ibivugaho. Ahubwo yarivugiye gusa iti “[Ehudi] amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye” (Abacamanza 3:18). Ehudi amaze guha umwami ikoro, yaherekeje abari bamutwaje abageza kure y’ingoro ya Eguloni ahantu hari umutekano, maze we aragaruka. Kubera iki? Ese ubundi abo bagabo yari yabaziniye kumurinda, kumuherekeza ibwami se cyangwa bari abo kumutwaza gusa ibyo yari ajyanye ibwami? Ese aho ntiyaba yarashatse ko babanza kugera ahantu hari umutekano kugira ngo abone uko asohoza umugambi we? Uko yaba yarabitekereje kose, icyo tuzi ni uko yagize ubutwari bwo kugaruka ibwami wenyine.

“[Ehudi] ageze mu nganzo z’i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati ‘Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.’” Uko yashoboye kwinjira akagera imbere ya Eguloni nta cyo Ibyanditswe bibivugaho. Ese abarinzi b’umwami ntibigeze bamukeka amababa? Baba baratekerezaga se ko Umwisirayeli umwe atashoboraga kugira icyo atwara umwami wabo? Ese kuba Ehudi yaragarutse wenyine byaba byaratumye batekereza ko aje kugambanira bene wabo? Uko byaba biri kose, icyo Ehudi yashakaga ni ukuvugana n’umwami biherereye kandi yabigezeho.—Abacamanza 3:19.

Iyo nkuru yahumetswe ikomeza igira iti ‘Ehudi yegera [Eguloni] aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati “ngufitiye ubutumwa bw’Imana.”’ Ehudi ntiyashakaga kuvuga ko hari ubutumwa nyabutumwa yari yabwiwe n’Imana. Icyo yatekerezaga ni ukuntu yari agiye gukoresha inkota ye. Umwami ‘yahagurutse ku ntebe ye,’ wenda akaba yaribwiraga ko hari ubutumwa runaka yari agiye kumva buturutse ku mana ye Kemoshi. Mu kanya nk’ako guhumbya Ehudi yabanguye inkota ye ayitikura Eguloni mu nda. ‘Ikirindi cyinjiranye na yo, ibinure birayirengera ... [“ibyo mu nda birasohoka,” NW]’ wenda binyuze muri icyo gikomere cyangwa wenda bitewe n’amara ya Eguloni yari yasandaye.—Abacamanza 3:20-22.

Yacitse nta wurabutswe

Ehudi ntiyigeze ashinguza inkota ye yari mu nda ya Eguloni. Yahise ‘asohokera mu idirishya, amaze gufunga inzugi zose z’icyumba cyo hejuru, ashyiraho n’ibihindizo. Amaze gusohoka, abagaragu b’umwami baraza maze baritegereza: babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zari zifunze, barabwirana bati “Nta gushidikanya, ashobora kuba yagiye kwituma muri ka kazu gafatanye n’icyumba gifutse.”’—Abacamanza 3:22-24, Bibiliya Ntagatifu.

“Idirishya” Ehudi yanyuzemo ni irihe? Hari igitabo kigira kiti “ijambo ry’Igiheburayo risobanura ahantu yanyuze ntirizwi. Ariko bamwe bavuga ko rishobora kuba ryari ikirongozi cyangwa ahantu abantu banyuraga bagiye mu cyumba.” Ese Ehudi yaba yarakingiye inzugi imbere maze akagira ahandi hantu runaka asohokera? Yaba se yarakingiye inzugi inyuma azikingishije urufunguzo uwo mwami wari wapfuye yari afite? Nyuma y’aho se, yaba yarigendeye bisanzwe akanyura ku barinzi ameze nk’aho ari nta cyabaye? Nta cyo Ibyanditswe bibivugaho. Uko Ehudi yaba yarabigenje kose, abagaragu ba Eguloni ntibahise bakeka ko hari icyabaye igihe basangaga inzugi zikinze. Batekereje gusa ko umwami ‘yagiye ku nama.’

Mu gihe abagaragu b’umwami bari bakizarira, Ehudi yaracitse arigendera. Hanyuma yabwiye bagenzi be ati “nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b’i Mowabu.” Ingabo za Ehudi zigaruriye ibyambu bya Yorodani bityo bituma Abamowabu batari bagifite umutware babura uko bahungira mu gihugu cyabo. “Muri iryo rwana [Abisirayeli] bica abantu inzovu imwe b’Abamowabu, abakomeye bose b’intwari nta muntu n’umwe warokotse. Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n’Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.”—Abacamanza 3:25-30.

Icyo ibyo bitwigisha

Ibintu byabayeho mu gihe cya Ehudi bitwigisha ko iyo dukoze ibyo Yehova yanga bituma tugerwaho n’akaga. Ku rundi ruhande, Yehova afasha abamuhindukirira bafite ukwicuza.

Kuba Ehudi yaragize icyo ageraho ntibyatewe n’ubuhanga bwe cyangwa se ubushobozi buke bw’umwanzi we. Kugira ngo umugambi w’Imana usohozwe ntibiba bishingiye ku bushobozi bw’umuntu. Impamvu y’ibanze yatumye Ehudi agira icyo ageraho, ni uko Imana yari imushyigikiye mu gihe yasohozaga umugambi wayo udakomwa imbere wo kurokora ubwoko bwayo. Imana yahagurukirije Abisirayeli Ehudi, kandi “uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n’umucamanza wese.”—Abacamanza 2:18; 3:15.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Ijambo indabukirano mu rurimi rw’umwimerere risobanurwa ngo ikoro.