Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu nkuru ivugwa mu Kuva 4:24-26, byagenze bite kandi se ni nde wari ugiye gupfa?

Mu gihe Mose yari mu nzira ajya mu Misiri ari kumwe n’umugore we witwa Zipora hamwe n’abahungu be, ari bo Gerushomu na Eliyezeri, ni bwo habaye ibintu bivugwa mu nkuru igira iti “bukeye bari ku rugendo, Yehova amusanga ku icumbi, ashaka kumwica. Nuko Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w’icyo umwana we yambariyeho, awukoza ku birenge bye maze aramubwira ati ‘ni ukubera ko umbereye umukwe w’amaraso.’ Nuko aramureka. Hanyuma Zipora aravuga ati “‘uri umukwe w’amaraso,’ ku bwo gukebwa” (Kuva 4:20, 24-26, NW). N’ubwo ibivugwa muri iyo mirongo bitumvikana neza kandi tukaba tudashobora kumenya neza neza icyo bisobanura, Ibyanditswe biyitangaho ibisobanuro.

Iyo nkuru ntigaragaza neza uwari ugiye gupfa uwo ari we. Icyakora, dushobora gufata umwanzuro uhuje n’ubwenge tuvuga ko atari Mose wari ugiye gupfa, kubera ko ari bwo Imana yari ikimuha ubutumwa bwo kujya gukura Abisirayeli mu Misiri (Kuva 3:10). Bisa rero n’aho bitashoboka ko marayika w’Imana yari gushaka kwica Mose kandi yari mu nzira agiye gusohoza inshingano yari yahawe n’Imana. Ku bw’ibyo, birashoboka ko yaba ari umwe mu bahungu be wari ugiye kwicwa. Itegeko ryari ryarahawe Aburahamu mbere y’aho ku bihereranye no gukebwa ryagiraga riti “kandi umugabo utakebwe umunwa w’icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye” (Itangiriro 17:14). Uko bigaragara, Mose yari yarirengagije gukeba umuhungu we, ibyo bikaba byari bigiye gutuma marayika w’Imana yica uwo muhungu.

Igihe Zipora yakebaga umunwa w’icyo umwana we yambariyeho ashaka gukemura ikibazo cyari cyavutse, yawukojeje ku birenge byande? Wakoze ku birenge bya marayika wa Yehova, we wari ufite ubushobozi bwo kwica uwo muhungu wari utarakebwa. Ubwo rero bihuje n’ubwenge gutekereza ko Zipora yatumye umunwa w’icyo umwana we yari yambariyeho ukora ku birenge bya marayika, kugira ngo amwereke ko yamaze kubahiriza isezerano ryo gukebwa.

Amagambo ya Zipora agira ati “uri umukwe w’amaraso,” ntasanzwe. Ni iki ayo magambo agaragaza kuri we? Binyuriye mu kubahiriza ibyasabwaga n’isezerano ryo gukebwa, Zipora yari yemeye kugirana na Yehova isezerano. Isezerano ry’Amategeko ryahawe Abisirayeli nyuma y’aho, ryagaragazaga ko muri ryo Yehova yashoboraga kubonwa nk’umugabo, naho Abisirayeli bakabonwa nk’umugore we (Yeremiya 31:32). Ku bw’ibyo, igihe Zipora yabwiraga Yehova (binyuriye kuri marayika wari umuhagarariye) ati “uri umukwe w’amaraso,” bisa n’aho yari yemeye kubahiriza ibyari bikubiye muri iryo sezerano ryo gukebwa. Ni nk’aho Zipora yari yemeye umwanya wo kuba umugore muri iryo sezerano ryo gukebwa, naho Yehova Imana akaba nk’umugabo muri ryo. Uko byaba biri kose, kuba Zipora yarakoze igikorwa kitajenjetse cyo kumvira ibyo Imana yasabaga, byatumye umwana we adapfa.