Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kuva

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kuva

Ijambo rya Yehova ni rizima

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kuva

IGITABO cyo Kuva gikubiyemo amateka y’ibintu byabayeho koko bihereranye no gucungurwa kw’abantu ‘bakoreshwaga agahato’ (Kuva 1:13). Kinakubiyemo inkuru ishishikaje ivuga ibyo kuvuka kw’ishyanga. Mu bintu bishishikaje byavuzwemo harimo ibitangaza bikomeye byakozwe, amategeko ahebuje no kubaka ihema ry’ibonaniro. Muri rusange, ibyo ni byo bikubiye mu gitabo cya Bibiliya cyo Kuva.

Igitabo cyo Kuva cyanditswe n’umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Mose, kikaba kivuga ibintu byabaye ku Bisirayeli mu gihe cy’imyaka 145, kuva Yozefu amaze gupfa mu mwaka wa 1657 M.I.C., kugeza ihema ry’ibonaniro rimaze kubakwa mu mwaka wa 1512 M.I.C. Icyakora iyo nkuru ntivuga ibintu by’amateka gusa. Ni imwe mu bigize ijambo ry’Imana cyangwa ubutumwa yoherereje abantu. Ubwo rero, iyo nkuru ni ‘nzima kandi ifite imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Bityo, igitabo cyo Kuva ni icy’ingenzi kuri twe.

‘IMANA YUMVISE UMUNIHO WABO’

(Kuva 1:1–4:31)

Abakomoka kuri Yakobo bari muri Egiputa bariyongereye cyane ku buryo umwami yatanze itegeko ryo kubakoresha uburetwa. Ndetse Farawo yategetse kwica abana bose b’abahungu b’Abisirayeli bavukaga. Mose yarokotse iryo tsembatsemba ari uruhinja rw’amezi atatu, maze aza kujyanwa n’umukobwa wa Farawo wamugize umwana we. N’ubwo Mose yarerewe ibwami, yashyigikiye ubwoko bwe igihe yari agejeje ku myaka 40, maze yica Umunyegiputa (Ibyakozwe 7:23, 24). Byamusabye guhunga ajya i Midiyani. Agezeyo yashatse umugore kandi aba umushumba. Yehova yavugishirije Mose mu gihuru cyakaga umuriro mu buryo bw’igitangaza, amuha inshingano yo gusubira muri Egiputa akavana Abisirayeli mu buretwa. Umuvandimwe we Aroni yabaye umuvugizi we.

Ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku Byanditswe:

3:1—Yetiro yari umutambyi bwoko ki? Mu bihe by’abakurambere, umukuru w’umuryango yabaga ari umutambyi w’umuryango we. Uko bigaragara, Yetiro yari umukuru w’umuryango w’Abamidiyani. Kubera ko Abamidiyani bakomokaga ku bana Aburahamu yabyaranye na Ketura, bashobora kuba bari bazi ibihereranye na gahunda yo gusenga Yehova.—Itangiriro 25:1, 2.

4:11—Ni mu buhe buryo Yehova ‘atera uburagi, ubupfamatwi cyangwa ubuhumyi’? N’ubwo rimwe na rimwe Yehova yagiye ateza abantu ubuhumyi n’uburagi, si we nyirabayazana w’ubwo bumuga bwose (Itangiriro 19:11; Luka 1:20-22, 62-64). Ubwo bumuga buterwa n’icyaha twarazwe (Yobu 14:4; Abaroma 5:12). Ariko kubera ko Imana yaretse iyo mimerere igakomeza kubaho, yashoboraga kuvuga ko ari yo ‘itera’ uburagi, ubupfamatwi n’ubuhumyi.

4:16—Ni mu buhe buryo Mose yabereye Aroni “nk’Imana”? Mose yari ahagarariye Imana. Ku bw’ibyo, Mose yabaye “nk’Imana” kuri Aroni wari umuvugizi we.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:7, 14. Yehova yafashije ubwoko bwe igihe bwari mu bubata muri Egiputa. Mu buryo nk’ubwo, afasha Abahamya be bo muri iki gihe, no mu gihe baba bahanganye n’ibitotezo bikaze.

1:17-21. Yehova yibuka ‘ibyiza’ twakoze.—Nehemiya 13:31, NW.

3:7-10. Yehova yumva gutaka k’ubwoko bwe.

3:14, NW. Yehova ntabura gusohoza imigambi ye. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azasohoza ibyo yasezeranyije bikubiye muri Bibiliya.

4:10, 13. Mose ntiyari yizeye ubushobozi bwe bwo kuvuga, ku buryo n’igihe Imana yari imaze kumwizeza ko iri bumufashe, yayisabye kohereza undi muntu akaba ari we ujya kuvugana na Farawo. Nyamara kandi, Yehova yakoresheje Mose kandi amuha ubwenge n’imbaraga yari akeneye, kugira ngo abashe gusohoza inshingano ye. Aho kwibanda ku ntege nke zacu, nimucyo natwe tujye twishingikiriza kuri Yehova mu gihe dusohoza mu budahemuka umurimo wacu wo kubwiriza no kwigisha abantu.—Matayo 24:14; 28:19, 20.

IBITANGAZA BIKOMEYE BYATUMYE BACUNGURWA

(Kuva 5:1–15:21)

Mose na Aroni bagiye kwa Farawo bamusaba kureka Abisirayeli ngo bajye kuziriririza Yehova umunsi mukuru mu butayu. Uwo mutegetsi wa Egiputa yarabyanze abigiranye agasuzuguro. Yehova yakoresheje Mose kugira ngo amuteze ibyago bikaze. Nyuma y’icyago cya cumi ni bwo Farawo yemeye kurekura Abisirayeli ngo bagende. Ariko we n’ingabo ze bahise babakurikira. Icyo gihe Yehova yatandukanyije amazi y’Inyanja Itukura maze arokora ubwoko bwe. Abanyegiputa bari babakurikiye barengewe n’amazi.

Ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku Byanditswe:

6:3—Ni mu buhe buryo Aburahamu, Isaka na Yakobo batamenyeshejwe izina ry’Imana? Abo bakurambere bakoreshaga izina ry’Imana, ndetse hari n’ibintu Yehova yari yarabasezeranyije. Ariko ntibari barigeze bamenya cyangwa ngo bibonere ubwabo ko Yehova ari we usohoza amasezerano.—Itangiriro 12:1, 2; 15:7, 13-16; 26:24; 28:10-15.

7:1—Ni gute Mose yabaye “nk’Imana kuri Farawo”? Imana yahaye Mose ububasha n’ubutware kuri Farawo. Nta mpamvu rero yari gutuma atinya uwo mwami.

7:22—Ni hehe abakonikoni b’Abanyegiputa bavanye amazi atari yahindutse amaraso? Bashobora kuba barakoresheje amazi yari yavomwe mu Ruzi rwa Nili mbere y’uko icyo cyago gitera. Nanone bashoboraga gufukura amariba bugufi bw’Uruzi rwa Nili bakavanamo amazi meza.—Kuva 7:24.

8:22, 23—Kuki Mose yavuze ko ibitambo by’Abisirayeli byari ‘ikizira’ ku Banyegiputa? Muri Egiputa hari inyamaswa nyinshi zasengwaga. Ku bw’ibyo, kuvuga ibihereranye n’ibitambo byari gutuma amagambo ya Mose arushaho kugira ireme kandi akemeza Abanyegiputa kureka Abisirayeli bakajya gutambira Yehova igitambo.

12:29—Ni bande babonwaga ko ari abana b’imfura? Abana b’imfura bari abahungu gusa (Kubara 3:40-51). Na Farawo ubwe yari yaravutse ari imfura, ariko ntiyishwe kubera ko yari afite uwe muryango. Abakuru b’imiryango si bo bishwe n’icyago cya cumi ahubwo ni abana b’imfura bo muri iyo miryango.

12:40—Abisirayeli bamaze imyaka ingahe muri Egiputa? Imyaka 430 ivugwa aha ngaha ikubiyemo imyaka Abisirayeli bamaze “mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanaani.” (Reba Traduction du monde nouveau à références, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Mu mwaka wa 1943 M.I.C., Aburahamu wari ufite imyaka mirongo irindwi n’itanu yambutse Uruzi Ufurate agana mu gihugu cy’i Kanaani (Itangiriro 12:4). Kuva icyo gihe kugeza aho Yakobo yagiriye muri Egiputa agejeje ku myaka 130, hari hashize imyaka 215 (Itangiriro 21:5; 25:26; 47:9). Ibyo byumvikanisha ko nyuma y’aho Abisirayeli bamaze indi myaka 215 muri Egiputa.

15:8—Ese koko amazi y’Inyanja Itukura yaje “kuvura” maze aba barafu? Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo “kuvura” isobanura gufatana. Muri Yobu 10:10, iryo jambo ryerekeza ku mata yavuze. Ku bw’ibyo rero, kuvuga ko ayo mazi yari yavuze ntibyumvikanisha ko byanze bikunze yari yabaye barafu. Iyo ‘umuyaga mwinshi wahuhaga uvuye iburasirazuba’ uvugwa mu Kuva 14:21 uza kuba wari ukonje cyane ku buryo washoboraga guhindura amazi barafu, hari imirongo y’Ibyanditswe iba yaragaragaje ko wari umuyaga ukonje cyane. Kubera ko nta kintu kigaragara cyari gifashe ayo mazi, yasaga n’aho yari yabaye barafu.

Icyo ibyo bitwigisha:

7:14–12:30. Ibyo Byago Icumi si ibintu byapfuye kubaho mu buryo bw’impanuka gusa. Byari byaravuzwe mbere y’igihe kandi byasohoye nk’uko byavuzwe. Mbega ukuntu ibyo byago icumi ari igihamya simusiga cy’uko Umuremyi afite ububasha ku mazi, ku zuba, ku dukoko, ku nyamaswa no ku bantu! Nanone bigaragaza ko Imana ishobora guteza akaga abanzi bayo maze ikarinda abayisenga.

11:2; 12:36. Yehova aha imigisha ubwoko bwe. Mu by’ukuri, yatumye Abisirayeli bahabwa igihembo cy’imirimo bari barakoze muri Egiputa. Binjiye muri icyo gihugu ari abantu bafite umudendezo, atari abafashweho iminyago mu ntambara ku buryo bagirwa abacakara.

14:30. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azarokora abamusenga mu gihe cy’“umubabaro mwinshi” wegereje.—Matayo 24:20-22; Ibyahishuwe 7:9, 14.

YEHOVA ATEGURA ISHYANGA ABEREYE UMUYOBOZI

(Kuva 15:22–40:38)

Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abisirayeli barokorewe bakavanwa muri Egiputa, bakambitse munsi y’Umusozi Sinayi. Ni ho baherewe Amategeko Icumi n’andi mategeko, bagirana isezerano na Yehova maze baba ishyanga ryayoborwaga n’Imana. Mose yamaze iminsi 40 kuri uwo musozi ahabwa amabwiriza ahereranye n’ugusenga k’ukuri n’ukuntu bari kubakira Yehova ihema ry’ibonaniro, ari rwo rusengero bagendaga bimukana. Hagati aho, Abisirayeli biremeye inyana ya zahabu batangira kuyisenga. Igihe Mose yamanukaga akabona ibyo bintu, byaramurakaje cyane maze amenagura bya bisate bibiri by’amabuye Imana yari yamuhaye. Igihe izo nkozi z’ibibi zari zimaze guhabwa igihano kizikwiriye, Mose yongeye kuzamuka ku musozi Imana imuha ibindi bisate bibiri by’amabuye. Mose agarutse ni bwo imirimo yo kubaka ihema ry’ibonaniro yatangiye. Abisirayeli bamaze umwaka umwe babohowe, iryo hema rihebuje n’ibikoresho byaryo byose byarangiye gukorwa. Hanyuma Yehova yuzuza ubwiza bwe muri iryo hema.

Ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku Byanditswe:

20:5—Ni mu buryo ki Yehova ahora “abana gukiranirwa kwa ba se” akageza ku buvivi? Iyo umuntu amaze kuba mukuru, aba agomba kwibarizwa ibyo yakoze. Ariko igihe ishyanga rya Isirayeli ryatangiraga gusenga ibigirwamana, ryagezweho n’ingaruka mbi mu gihe cy’ibisekuru byinshi. Ndetse n’Abisirayeli b’indahemuka bagezweho n’izo ngaruka mu buryo bw’uko iryo shyanga ryari ryarataye ugusenga k’ukuri ryatumye gukomeza gushikama bitabohorera.

23:19; 34:26—Itegeko ryabuzaga gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina ryasobanuraga iki? Hari abantu bavugaga ko gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina wari umuhango wa gipagani abantu batekerezaga ko wazanaga imvura. Nanone kubera ko amahenehene aba ari ayo konsa uwo mwana w’ihene, kuyawutekesha byaba ari igikorwa kigaragaza ubugome bukabije. Iryo tegeko ryigishaga ubwoko bw’Imana ko bwagombaga kugira impuhwe.

23:20-23—Ni nde marayika uvugwa aha, kandi se ni gute izina rya Yehova ryari “muri we”? Uko bigaragara, uwo marayika ni Yesu igihe yari ataraba umuntu. Yakoreshejwe mu kuyobora Abisirayeli igihe barimo bagana mu Gihugu cy’Isezerano (1 Abakorinto 10:1-4). Izina rya Yehova ryari “muri we” mu buryo bw’uko ari we w’ibanze ushyigikira kandi akeza izina rya Se.

32:1-8, 25-35—Kuki Aroni atahaniwe kuba yarakoze inyana ya zahabu? Aroni ntiyari ashyigikiye icyo gikorwa cyo gusenga ibigirwamana. Uko bigaragara, nyuma y’aho yaje kwifatanya na bagenzi be b’Abalewi bajya mu ruhande rw’Imana, ntibajya mu ruhande rw’abarwanyaga Mose. Abari bigometse bamaze kwicwa, Mose yibukije abantu ko bakoze icyaha gikomeye, ibyo bikaba bigaragaza ko uretse Aroni hari n’abandi Yehova yari yababariye.

33:11, 20—Ni gute Imana yavuganaga na Mose “barebana”? Ayo magambo yumvikanisha ikiganiro kitaziguye abantu babiri b’incuti bagirana. Mose yavuganaga n’abari bahagarariye Imana bamugezagaho amabwiriza yayo. Ariko Mose ntiyigeze abona Yehova, kuko ‘umuntu atareba mu maso he ngo abeho.’ Mu by’ukuri, si Yehova ubwe wavuganaga na Mose. Mu Bagalatiya 3:19 havuga ko Amategeko “yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki.”

Icyo ibyo bitwigisha:

15:25; 16:12. Yehova aha abagize ubwoko bwe ibyo bakeneye.

18:21. Abagabo bahabwa inshingano mu itorero rya Gikristo bagomba kuba ari abantu bashoboye, batinya Imana, biringirwa kandi batagira ubwikunde.

20:1–23:33. Yehova ni we Nyir’ugutanga amategeko mukuru. Mu gihe Abisirayeli bumviraga amategeko ye, byatumaga bamusenga bafite gahunda n’ibyishimo. Yehova afite umuteguro ayobora muri iki gihe. Kwifatanya na wo bituma tugira ibyishimo n’umutekano.

Icyo ibyo bisobanura kuri twe

Igitabo cyo Kuva kitwigisha iki kuri Yehova? Kigaragaza ko ari we uduha ibyo dukeneye abigiranye urukundo, ko ari Umucunguzi wacu utagereranywa akaba n’Usohoza imigambi ye. Ni Imana ifite umuteguro ibereye Umuyobozi.

Nta gushidikanya ko uzashimishwa cyane n’ibyo wiga mu gitabo cyo Kuva mu gihe uzaba usoma Bibiliya buri cyumweru utegura Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Mu gusuzuma ibivugwa mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku Byanditswe,” uzarushaho gusobanukirwa imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe. Ibisobanuro bitangwa muri iyi ngingo ku gatwe kavuga ngo “Icyo ibyo bitwigisha” bizakugaragariza uko wakungukirwa no gusoma Bibiliya buri cyumweru.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Yehova yahaye Mose wari umuntu wicishaga bugufi inshingano yo kuyobora Abisirayeli abavana mu buretwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ibyago Icumi byagaragaje ko Umuremyi afite ububasha ku mazi, ku zuba, ku dukoko, ku nyamaswa no ku bantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

Binyuriye kuri Mose, Yehova yateguye Abisirayeli abagira ishyanga we ubwe yari abereye Umuyobozi