Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ufite ubwiza buruta ubw’imisozi”

“Ufite ubwiza buruta ubw’imisozi”

Ibyo Yehova yaremye birahebuje

“Ufite ubwiza buruta ubw’imisozi”

KWITEGEREZA umuseke utambitse wibereye mu mpinga y’Umusozi wa Fuji, ni ibintu ushobora kutazigera wibagirwa. Iyo izuba rirashe, rimurika ku masimbi yera de no ku makoro yirabura bitatse uwo musozi. Uko bugenda bucya, igicucu cyawo kigera mu birometero n’ibirometero, kigatwikira udusozi n’ibikombe.

Kimwe n’Umusozi wa Fuji, mu nyuguti z’umwimerere iryo zina “Fuji” rikaba ryarasobanurwaga ngo ‘nta wundi bihwanye,’ imisozi minini ihora iteka idutangaza. Mu by’ukuri, tubona nta cyo turi cyo rwose iyo twigereranyije na yo. Iyo misozi akenshi iba itwikiriwe n’ibihu, iba ari miremire cyane ku buryo abantu benshi batekereza ko Imana zibera mu mpinga zayo.

Yehova Imana wenyine ni we izo mpinga z’imisozi zihesha icyubahiro by’ukuri, kuko ari we Muremyi wazo w’umuhanga. Ni we ‘wabumbye imisozi’ (Amosi 4:13). Hafi kimwe cya kane cy’ubuso bw’isi kigizwe n’imisozi. Igihe Imana yaremaga umubumbe wacu, yashyize mu nda y’isi imbaraga zaje gutuma havuka impinga z’imisozi n’uruhererekane rw’imisozi bitangaje (Zaburi 95:4). Urugero, bavuga ko uruhererekane rw’imisozi ya Himalaya n’iya Andes yabayeho biturutse kuri izo mbaraga zo mu nda y’isi zatumye ubutaka butumburuka.

Twebwe abantu ntidushobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ukuntu imisozi yabayeho n’impamvu yatumye ibaho. Mu by’ukuri, ntidushobora gusubiza ibi bibazo Imana yabajije Yobu bigira biti “igihe [jyewe Yehova] nashingaga imfatiro z’isi wari he? . . . Imfatiro zayo zashinzwe ku ki?”—Yobu 38:4-6.

Icyakora, tuzi neza ko imisozi igira uruhare mu kuduha ibyo dukenera mu buzima. Bavuga ko imisozi ari ibigega by’amazi, kubera ko inzuzi zose zigizwe n’amazi y’imigezi ipfupfunyuka muri iyo misozi, kandi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bakaba banywa amazi ava muri iyo misozi (Zaburi 104:13). Dukurikije uko ikinyamakuru cyitwa New Scientist kibivuga, “mu bwoko bugera kuri 20 bw’ibihingwa by’ibanze bitunze abatuye isi, butandatu buhingwa mu misozi.” Mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, igihe hazaba hari imimerere myiza y’ibidukikije, “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16; 2 Petero 3:13.

Iyo umuntu avuze imisozi, abantu benshi bahita bumva imisozi ya Alpes yo mu Burayi. Iyo misozi miremire, kimwe n’Umusozi wa Civetta wagaragajwe aha, itanga igihamya gishimishije cy’uko hariho Umuremyi (Zaburi 98:8). Ihesha icyubahiro Yehova, we ‘wayishimangije imbaraga ze.’—Zaburi 65:7 *.

Mu by’ukuri, ubwiza buhebuje bw’imisozi ya Alpes buratangaje cyane, kubera amasunzu n’amabanga yayo bitatse amasimbi, n’ibikombe n’ibiyaga ndetse n’imirambi byayo. Umwami Dawidi yavuze ko Yehova ari we ‘umeza ubwatsi ku misozi’—Zaburi 147:8.

Uruhererekane rw’udusozi, urugero nk’utu dusozi two muri Guilin ho mu Bushinwa, dushobora gusa n’aho tudashishikaje cyane nk’imisozi ya Alpes; ariko kandi, na two ni twiza mu buryo bwihariye. Utwo dusozi dutondekanye ku nkengero z’Uruzi rwa Li, dufite utununga dutumburutse tw’amabuye, kandi dutangaza abadusura kubera ubwiza bwatwo. Kwitegereza amazi y’urubogobogo atemba muri iyo misozi itwikiriwe n’igihu, bishobora kwibutsa umuntu amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “[Yehova] yohereza amasōko mu bikombe, imigezi itemba hagati y’imisozi.”—Zaburi 104:10.

Dutangazwa rwose n’iyo misozi, kuko tuzi ko ari kimwe mu bintu bihebuje Umuremyi yahaye abantu abigiranye urukundo, kugira ngo bibagirire akamaro kandi bibashimishe. Ariko kandi, uko iyo misozi yaba itangaje kose, ntishobora kugereranywa na Yehova. Mu by’ukuri, ni we “ufite ubwiza buruta ubw’imisozi.”—Zaburi 76:5, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Reba kuri Calendrier des Témoins de Jéhovah 2004, ukwezi kwa Werurwe n’ukwa Mata.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Icumi ku ijana by’abatuye isi bibera mu misozi. Ariko kandi, iyo si inzitizi ababwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana badashobora kurenga. Abo bakozi b’Abakristo bakora umurimo bashishikaye mu turere twinshi tw’imisozi miremire. Koko rero, “ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza!”—Yesaya 52:7.

Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “imisozi miremire ni iy’ihene zo mu misozi” (Zaburi 104:18, NW). Ihene zo mu misozi, urugero nk’izifite amahembe meza cyane zitwa ibex, ni zimwe mu nyamaswa zirusha izindi kugenda mu misozi miremire nta mpungenge. Zitondagira hejuru y’ibitare bishinyitse cyane ku buryo nta muntu watekereza ko hari inyamaswa yabyurira. Iyo hene yitwa ibex ifite ukuntu iteye, ku buryo ishobora kuba ahantu hatagerwa. Ibyo biterwa ahanini n’imiterere y’ibinono byayo. Iyo ikandagiye hasi, ibyo binono byayo biratagarana, bigatuma ifata igakomeza mu gihe ihagaze cyangwa yurira ibitare bihanamye. Mu by’ukuri, iyo hene ni ikiremwa gitangaje pe!

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Umusozi wa Fuji, wo mu kirwa cya Honshu mu Buyapani