Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuhango ukureba nawe

Umuhango ukureba nawe

Umuhango ukureba nawe

IGIHE Yesu Kristo yari ku isi, yatangije umuhango uhesha Imana icyubahiro. Ni wo muhango wonyine wo mu rwego rw’idini yategetse abigishwa be kujya bizihiza. Uwo muhango wari Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba bamwe bakunze kwita Ifunguro Ryera.

Tekereza noneho urimo ureba imyiteguro y’uwo muhango. Yesu n’intumwa ze bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu kugira ngo bizihize umunsi mukuru wa Pasika wizihizwaga n’Abayahudi. Barangije kurya ifunguro risanzwe rya Pasika ryategurwagamo umwana w’intama wokeje, imboga zisharira, umugati udasembuwe na divayi itukura. Yuda Isikaryota ya ntumwa y’umuhemu yari amaze kugenda kandi yari agiye kugambanira Shebuja (Matayo 26:17-25; Yohana 13:21, 26-30). Yesu yari kumwe n’intumwa ze 11 zizerwa. Matayo na we yari umwe muri izo ntumwa.

Dore uko Yesu yatangije umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, nk’uko byavuzwe na Matayo wari uhibereye: ‘Yesu yenze umutsima [umugati udasembuwe] arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati ‘nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.’ Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati ‘munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.’”—Matayo 26:26-28.

Kuki Yesu yatangije umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba? Kuki yakoresheje umugati udasembuwe na divayi itukura muri uwo muhango? Ese abigishwa ba Kristo bose bagombaga kurya kuri ibyo bigereranyo? Bari kuzajya bawizihiza kangahe? Ese koko uwo munsi ufite icyo usobanura kuri wowe?