Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ugomba kwizihizwa ute?

Umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ugomba kwizihizwa ute?

Umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ugomba kwizihizwa ute?

PAWULO, intumwa y’Umukristo yasobanuye neza ibirebana no kwizihiza umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, arandika ati “icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima akawushimira, akawumanyagura akavuga ati ‘uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.’ N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati ‘iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.’ Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.”—1 Abakorinto 11:23-26.

Nk’uko Pawulo yabivuze, Yesu yatangije umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu ‘ijoro’ Yuda Isikariyota ‘yari bumugambanire’ ku bayobozi b’idini b’Abayahudi bokeje igitutu Abaroma ngo babambe Kristo. Iryo funguro barisangiye ku wa Kane nimugoroba, ku itariki ya 31 Werurwe mu mwaka wa 33 I.C. * Yesu yapfiriye ku giti cy’umubabaro ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, ku itariki ya 1 Mata. Bitewe n’uko kuri kalendari y’Abayahudi babaraga umunsi bahereye ku mugoroba bakageza ku mugoroba w’umunsi ukurikiyeho, umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba n’urupfu rwa Yesu Kristo byabereye umunsi umwe, ku itariki ya 14 Nisani, mu mwaka wa 33 I.C.

Abari kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi bagombaga gukomeza ‘gukora batyo’ bibuka Yesu. Hari indi Bibiliya yahinduye ayo magambo Yesu yavuze igira iti “mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye” (1 Abakorinto 11:24, Bibiliya Ntagatifu). Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba nanone ryitwa Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo.

Kuki tugomba kwibuka urupfu rwa Yesu?

Kugira ngo umenye igisubizo bisaba ko ubanza ukamenya icyo urupfu rwe rusobanura. Yesu ni we muntu washyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kuruta abandi bose kugeza apfuye. Bityo yagaragaje ikinyoma cya Satani wihandagaje avuga ko abantu bakorera Imana babitewe gusa n’uko hari inyungu babikuramo (Yobu 2:1-5; Imigani 27:11). Binyuriye nanone ku rupfu rwe ari umuntu utunganye, Yesu ‘yatangiye ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Igihe Adamu yacumuraga ku Mana, ntiyakomeje kuba umuntu utunganye kandi ntiyari gukomeza kubaho iteka. Ariko rero, ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). N’ubundi kandi, ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.’—Abaroma 6:23.

Ku bw’ibyo rero, urupfu rwa Yesu Kristo rwagaragaje uburyo bubiri bukomeye cyane abantu bagaragarijwemo urukundo, ni ukuvuga urukundo rukomeye Yehova yakunze abantu atanga Umwana we, n’urukundo rurangwa no kwigomwa Yesu yagaragarije abantu, yemera gutanga ubuzima bwe. Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruha agaciro ubwo buryo bwombi twagaragarijwemo urukundo. None se, ko urwo rukundo ari twe twarugaragarijwe, ubwo koko ntitwagombye kubishimira? Uburyo bumwe twagaragazamo ko dushimira ni ukwifatanya mu kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.

Icyo umugati na divayi bisobanura

Igihe Yesu yatangizaga umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, yakoresheje umugati na divayi nk’ibigereranyo. Yesu yafashe umugati, ‘arawushimira, arawumanyagura aravuga ati “uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe”’ (1 Abakorinto 11:24). Kubera ko uwo mugati wari ukoze mu ifarini n’amazi bitagira umusemburo, wari wumagaye; kugira ngo bawusangire Yesu yagombaga kubanza kuwugabanyamo uduce. Mu Byanditswe, umusemburo ugereranya ibyaha (Matayo 16:11, 12; 1 Abakorinto 5:6, 7). Yesu ntiyari afite icyaha. Umubiri we utunganye wari ukwiriye rwose kubera abantu igitambo cy’incungu (1 Yohana 2:1, 2). Mbega ukuntu ari ibintu bikwiriye rwose ko hakoreshwa umugati udasembuye nk’ikigereranyo cy’umubiri wa Kristo utari ufite icyaha!

Yesu yanafashe igikombe cya divayi itukura idafunguye aragishimira maze aravuga ati “iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye” (1 Abakorinto 11:25). Divayi itukura yari mu gikombe yagereranyaga amaraso ya Yesu. Kimwe rero n’uko amaraso y’ibitambo by’amapfizi n’ihene yatumaga isezerano ry’Amategeko Imana yari yaragiranye n’ishyanga rya Isirayeli mu mwaka wa 1513 M.I.C. rigira agaciro, ni na ko amaraso ya Yesu yamenetse igihe yapfaga yatumye iryo sezerano rishya rigira agaciro.

Ni bande bakwiriye kurya kuri ibyo bigereranyo?

Kugira ngo tumenye abarya ku bigereranyo bikoreshwa ku Rwibutso babikwiriye, dukeneye kubanza gusobanukirwa icyo iryo sezerano rishya risobanura n’abaririmo. Bibiliya igira iti “Uwiteka aravuga ati ‘dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda . . . Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye . . . Nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.’”—Yeremiya 31:31-34.

Iryo sezerano rishya ryatumye abantu bagirana na Yehova Imana imishyikirano yihariye. Binyuriye kuri iryo sezerano, hari itsinda ry’abantu bahindutse ubwoko bwe na we aba Imana yabo. Amategeko ya Yehova yanditse mu mitima yabo, kandi noneho abantu batari Abayahudi bakebwe na bo bashobora kwinjizwa muri iryo sezerano rishya bakagirana n’Imana imishyikirano (Abaroma 2:29). Umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka yavuze ku bihereranye n’umugambi w’Imana wo ‘kugenderera abanyamahanga, ikabatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ryayo’ (Ibyakozwe 15:14). Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 2:10, ‘kera ntibari ubwoko ariko none babaye ubwoko bw’Imana.’ Ibyanditswe bibita ‘Abisirayeli b’Imana,’ ni ukuvuga Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka (Abagalatiya 6:16; 2 Abakorinto 1:21). Ubwo rero, isezerano rishya ni isezerano Yehova Imana yagiranye na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.

Mu ijoro rya nyuma Yesu ari kumwe n’abigishwa be na we yagiranye na bo irindi sezerano. Yarababwiye ati “mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye” (Luka 22:29). Yari agiranye na bo isezerano ry’Ubwami. Abantu badatunganye bashyizwe muri iryo sezerano ry’Ubwami ni abantu 144.000. Nibamara kuzurirwa kujya mu ijuru, bazategekana na Kristo ari abami n’abatambyi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-4). Ku bw’ibyo rero, abantu bose bagiranye na Yehova Imana isezerano rishya, banagiranye na Yesu Kristo isezerano ryo kuzaragwa Ubwami. Ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo kurya no kunywa ku bigereranyo bikoreshwa mu munsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.

None se abo barya kandi bakanywa kuri ibyo bigereranyo bikoreshwa ku Rwibutso bamenya bate ko bafitanye n’Imana imishyikirano yihariye kandi bakaba n’abaraganwa na Kristo? Pawulo yaravuze ati ‘umwuka w’Imana ubwawo uhamanya n’umwuka wacu [utwemeza mu mutima wacu] yuko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.’—Abaroma 8:16, 17.

Imana itoranya abazaraganwa na Kristo binyuriye ku mwuka wayo wera cyangwa imbaraga zayo. Ibyo bituma bemera badashidikanya ko ari abaragwa b’Ubwami. Bituma abo Bakristo basizwe bagira ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Ibintu byose Bibiliya ivuga ku birebana n’ubuzima bwo mu ijuru bumva ari bo bireba. Ikindi kandi, biteguye guhara ibintu byose bifitanye isano n’isi, hakubiyemo kuba hano ku isi, n’imishyikirano iyo ari yo yose bagirana n’abantu. N’ubwo Abakristo basizwe bazi ko ubuzima muri Paradizo hano ku isi buzaba bushimishije cyane, nta bwo bafite ibyiringiro byo kuzahaba (Luka 23:43). Ibyo ntibabiterwa n’uko biringira ibitekerezo bikocamye by’amadini, ahubwo babyemezwa n’umwuka w’Imana. Bafite ibyiringiro bidakuka by’uko bazaba mu ijuru kandi ibyo bituma bafata ku bigereranyo bikoreshwa ku Rwibutso babikwiriye koko.

Tuvuge noneho ko umuntu atazi neza ko ari mu isezerano rishya no mu isezerano ry’Ubwami. Bite se niba umwuka w’Imana utajya umuhamiriza ko ari mu bazategekana na Kristo? Icyo gihe byaba ari amakosa kurya no kunywa ku bigereranyo bikoreshwa ku Rwibutso. Mu by’ukuri, ntibyashimisha Imana kubona umuntu yishyira mu mubare w’abahamagariwe kuba abami n’abatambyi mu ijuru mu gihe atigeze mu by’ukuri abihamagarirwa.—Abaroma 9:16; Ibyahishuwe 22:5.

Ni incuro zingahe urupfu rwa Yesu rwagombye kwizihizwa?

Mbese urupfu rwa Yesu rwari kujya rwizihizwa buri cyumweru cyangwa buri munsi? Ku munsi wa Pasika ni bwo Kristo yatangije umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba kandi uwo ni na wo munsi yiciweho azira ubusa. Uwo munsi wa Pasika wizihizwaga n’Abisirayeli incuro imwe mu mwaka, ku itariki ya 14 Nisani bibuka umunsi baviriye mu bubata bwo mu Misiri (Kuva 12:6, 14; Abalewi 23:5). Kubera iyo mpamvu, n’urupfu rwa ‘Kristo [ari we] Pasika yacu’ rugomba kwizihizwa incuro imwe gusa mu mwaka, si buri cyumweru cyangwa buri munsi (1 Abakorinto 5:7). Iyo Abakristo bizihiza umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, bakurikiza ibyo Yesu yakoze igihe yawutangizaga.

None se Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ati “uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira” (1 Abakorinto 11:26)? Muri uyu murongo Pawulo yakoresheje imvugo isobanura ngo “igihe cyose.” Bityo yashakaga kuvuga ko igihe cyose Abakristo basizwe bari kurya cyangwa bakanywa ku bigereranyo, bari kuba berekana ko bizera igitambo cy’incungu cya Yesu.

Abakristo basizwe bari gukomeza kwizihiza urupfu rwa Kristo ‘kugeza aho yari kuzira.’ Abo bigishwa be basizwe bari gukomeza kurwizihiza kugeza igihe yari kuzira kubazura akabajyana mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka. Ibyo byari kubaho mu gihe cyo “kuhaba” kwe. (1 Abatesalonike 4:14-17, gereranya na NW.) Ibyo bihuje cyane n’ibyo Kristo yabwiye intumwa ze 11 zakomeje kuba indahemuka ati “ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi na mwe muzabeyo.”—Yohana 14:3.

Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo rusobanura iki kuri wowe?

Ese ni ngombwa ko turya kandi tukanywa ku bigereranyo bikoreshwa ku Rwibutso kugira ngo tubone twungukirwe n’igitambo cya Yesu kandi tuzabeho iteka hano ku isi? Ashwi da. Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko abantu bubahaga Imana urugero nka Nowa, Aburahamu, Sara, Isaka, Rebeka, Yozefu, Mose na Dawidi nibamara kuzurirwa hano ku isi bazarya kandi bakanywa kuri ibyo bigereranyo. Ariko rero abo bose kimwe n’abandi bose bazaba bifuza kubaho iteka hano ku isi bazaba bagomba kwizera Imana na Kristo kandi bakizera igitambo cy’incungu cya Yesu, Yehova yatanze (Yohana 3:36; 14:1). Kugira ngo nawe uzabone ubugingo buhoraho, ugomba kwizera ibyo byose. Kwifatanya mu munsi mukuru wo kwibuka urupfu rwa Kristo buri mwaka bizajya bigufasha kwibuka icyo gitambo gikomeye kandi byagombye no gutuma urushaho kugaragaza ko ushimira ku bwacyo.

Intumwa Yohana yatsindagirije akamaro k’igitambo cya Yesu igihe yavugaga ati “[bagenzi banjye basizwe] mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose” (1 Yohana 2:1, 2). Abasizwe bashobora rwose kuvuga ko igitambo cya Yesu ari impongano y’ibyaha byabo. Ariko rero igitambo cye ni n’impongano y’ibyaha by’abari mu isi bose; kizatuma abantu bumvira babona ubuzima bw’iteka!

Ese ku itariki ya 4 Mata 2004 uzaboneka kugira ngo wizihize umunsi w’urupfu rwa Yesu? Uzizihizwa ku isi hose n’Abahamya ba Yehova aho basanzwe bateranira. Nuza kurwizihiza uzungukirwa n’ikiganiro cyiza cyane gishingiye kuri Bibiliya kizahatangirwa. Uzibutswa agaciro k’ibyo Yehova Imana na Yesu Kristo badukoreye. Uzanungukirwa cyane mu buryo bw’umwuka no kwifatanya n’abantu bubaha cyane Imana na Kristo kandi baha agaciro igitambo cy’incungu cya Yesu. Uwo munsi ushobora kuzatuma urushaho kwifuza kugirirwa ubuntu n’Imana bikazatuma ubona ubuzima bw’iteka. Nyamuneka ntuzemere ko hagira ikigusibya. Uzabe uhari wizihize uwo munsi mukuru ushishikaje cyane wubahisha kandi ukanezeza Data wo mu ijuru, Yehova Imana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Igihe cyacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Urupfu rwa Yesu rwagaragaje uburyo bubiri bukomeye twagaragarijwemo urukundo

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Umugati udasembuye na divayi bikwiriye rwose kugereranya umubiri wa Yesu utari ufite icyaha n’amaraso ye yamenetse