Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Usohoze umurimo wawe”

“Usohoze umurimo wawe”

“Usohoze umurimo wawe”

“Usohoze umurimo wawe.”​—2 TIMOTEYO 4:5.

1, 2. N’ubwo ababwiriza bose ari ababwirizabutumwa, ni iki Ibyanditswe bisaba abasaza?

MBESE uri umubwiriza w’Ubwami? Niba ari ko biri, shimira Yehova Imana ku bw’icyo gikundiro cyiza cyane. Ese uri umusaza mu itorero? Icyo ni igikundiro cy’inyongera Yehova yaguhaye. Ariko ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko yaba amashuri y’isi cyangwa kuba intyoza, nta na kimwe muri ibyo gituma uwo ari we wese muri twe yuzuza ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza, cyangwa abe umugenzuzi mu itorero. Yehova ni we utuma twuzuza neza ibisabwa kugira ngo dukore uwo murimo, kandi igituma bamwe muri twe b’igitsina gabo bahabwa inshingano zo kuba abagenzuzi ni uko baba bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe.—2 Abakorinto 3:5, 6; 1 Timoteyo 3:1-7.

2 Abakristo bose bitanze bakora umurimo w’ababwirizabutumwa; ariko cyane cyane abagenzuzi, cyangwa se abasaza, bagomba gutanga urugero rwiza muri uwo murimo. Imana na Kristo baba babona abasaza ‘barushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha,’ kandi n’Abahamya ba Yehova bagenzi babo baba bababona (1 Timoteyo 5:17; Abefeso 5:23; Abaheburayo 6:10-12). Mu mimerere yose, inyigisho z’umusaza zigomba gutuma abamuteze amatwi bamererwa neza mu buryo bw’umwuka, kubera ko intumwa Pawulo yabwiye umugenzuzi Timoteyo ati “kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. Ariko wehoho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana.”—2 Timoteyo 4:3-5.

3. Ni iki kigomba gukorwa kugira ngo inyigisho z’ibinyoma zitonona imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero?

3 Kugira ngo umugenzuzi yizere ko nta nyigisho z’ibinyoma zonona imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero, agomba kumvira inama ya Pawulo igira iti “wirinde muri byose . . . usohoze umurimo wawe” (2 Timoteyo 4:5). Koko rero, umusaza agomba ‘gusohoza umurimo we’. Agomba kuwukora mu buryo bwuzuye, akawunonosora. Umusaza ukora umurimo we mu buryo bwuzuye yita ku nshingano ze zose, ntagire iyo yirengagiza cyangwa ngo ayikore igice. Bene uwo muntu aba akiranuka no ku cyoroheje.—Luka 12:48; 16:10.

4. Ni iki cyadufasha gukora umurimo mu buryo bwuzuye?

4 Gukora umurimo wacu mu buryo bwuzuye si ko buri gihe bisaba igihe kinini, ahubwo bisaba kugikoresha neza. Igihe gishyize mu gaciro kandi cya buri gihe gishobora gufasha Abakristo bose kugira ibyo bakora mu murimo. Kugira ngo umusaza amare igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, agomba kwishyiriraho gahunda nziza kandi akamenya inshingano yaha abandi n’ukuntu yazibaha (Abaheburayo 13:17). Ubusanzwe, umusaza wubahwa yifatanya mu murimo, nk’uko Nehemiya na we yifatanyije mu gusana inkike za Yerusalemu (Nehemiya 5:16). Kandi Abagaragu bose ba Yehova bagombye kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami.—1 Abakorinto 9:16-18.

5. Twagombye kwiyumva dute ku bihereranye no gukora umurimo?

5 Mbega ukuntu twebwe ababwiriza b’Ubwami bwo mu ijuru bwimitswe, dufite inshingano ishimishije! Nta gushidikanya ko twishimira igikundiro dufite cyo kwifatanya mu kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose mbere y’uko imperuka iza (Matayo 24:14). N’ubwo turi abantu badatunganye, dushobora kuzirikana inama ya Pawulo igira iti “dufite ubwo butunzi [bwo gukora umurimo] mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe” (2 Abakorinto 4:7). Ni koko, dushobora gukora umurimo wemewe, ari uko gusa Imana iduhaye imbaraga n’ubwenge.—1 Abakorinto 1:26-31.

Turabagiranishe ikuzo ry’Imana

6. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’abagize Isirayeli kavukire na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka?

6 Pawulo yavuze ko Imana ari yo ‘yabashishije’ Abakristo basizwe ‘kuba ababwiriza b’isezerano rishya.’ Iyo ntumwa ishyira itandukaniro hagati y’isezerano rishya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yagiranye n’Imana binyuriye kuri Yesu Kristo hamwe n’isezerano rya kera ry’Amategeko Abisirayeli kavukire bagiranye n’Imana binyuriye kuri Mose. Pawulo yongeraho ko igihe Mose yamanukaga ava ku Musozi Sinayi afite ibisate by’amabuye biriho amategeko cumi, mu maso he harabagiranaga cyane ku buryo Abisirayeli batashoboraga kuhareba. Nyamara kandi, mu gihe runaka hari ikintu kibabaje cyaje kubaho: “imitima yabo yarahumye” kandi ijyaho igitwikirizo. Icyakora, iyo umuntu ahindukiriye Yehova akamwiyegurira n’umutima we wose, icyo gitwikirizo gikurwaho. Hanyuma, Pawulo yerekeje ku murimo wahawe abo bo mu isezerano rishya agira ati “twese. . . ubwo tureba ubwiza bw’Umwami [“Yehova,” NW] tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye” (2 Abakorinto 3:6-8, 14-18; Kuva 34:29-35). Abagize “izindi ntama” za Yesu bo muri iki gihe, na bo bafite igikundiro cyo kurabagiranisha ikuzo rya Yehova.—Yohana 10:16.

7. Ni gute abantu bashobora kurabagiranisha ikuzo ry’Imana?

7 Ni gute abantu b’abanyabyaha bashobora kurabagiranisha ikuzo ry’Imana, mu gihe nta muntu wayibona ngo abeho (Kuva 33:20)? Uretse kuba Yehova afite ikuzo, nanone tubona ko afite umugambi w’ikuzo wo kuzakoresha Ubwami bwe kugira ngo agaragaze ko ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka kandi ko abikwiriye. Ukuri guhereranye n’Ubwami na ko kuri mu ‘bitangaza by’Imana,’ ibyo abasutsweho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. batangiye kubwiriza kuva icyo gihe (Ibyakozwe 2:11). Babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umwuka, bari gushobora gukora umurimo bari bahawe mu buryo bwuzuye.—Ibyakozwe 1:8.

8. Ku bihereranye n’umurimo, Pawulo yari yariyemeje gukora iki?

8 Pawulo yari yariyemeje kwirinda ikintu cyose cyari gutuma adakora umurimo we mu buryo bwuzuye. Yaranditse ati “ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe, ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana” (2 Abakorinto 4:1, 2). Binyuriye ku cyo Pawulo yise “uwo murimo,” ukuri kwaragaragajwe kandi umucyo wo mu buryo bw’umwuka ukwira hose.

9, 10. Kurabagiranisha ikuzo rya Yehova bishoboka bite?

9 Pawulo yanditse ku bihereranye n’Isoko y’umucyo usanzwe n’uwo mu buryo bw’umwuka agira ati “Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo” (2 Abakorinto 4:6; Itangiriro 1:2-5). Kubera ko twahawe igikundiro kitagereranywa cyo kuba abakozi b’Imana, nimucyo dukomeze kuba abantu batanduye kugira ngo turabagiranishe ikuzo rya Yehova nk’uko indorerwamo irabagirana.

10 Abantu bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, ntibashobora kubona ikuzo rya Yehova cyangwa ngo babone uko Yesu Kristo arabagiranisha iryo kuzo, we Mose Mukuru. Ariko twebwe abagaragu ba Yehova, tubona uwo mucyo w’ikuzo tuwukuye mu Byanditswe kandi tukawumurikishiriza abandi. Niba abari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka ubu bashaka kurokoka, bakeneye umucyo uva ku Mana. Ubwo rero, twumvira itegeko ry’Imana ryo kureka umucyo ukamurikira mu mwijima ku bw’ikuzo rya Yehova, dufite ibyishimo n’ishyaka.

Nimureke umucyo wanyu umurike mu gihe muyobora ibyigisho bya Bibiliya

11. Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye no kureka umucyo wacu ukamurika, kandi se ni ubuhe buryo bumwe bwo kubigenza dutyo mu murimo?

11 Yesu yabwiye abigishwa be ati “muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” (Matayo 5:14-16). Imyifatire yacu myiza ishobora gutuma abandi baha Imana ikuzo (1 Petero 2:12). Kandi uburyo bunyuranye tubwirizamo, buduha uburyo bwinshi bwo gutuma umucyo wacu umurika. Imwe mu ntego zacu z’ingenzi ni ukugaragaza umucyo wo mu buryo bw’umwuka uturuka mu Ijambo ry’Imana binyuriye mu kuyobora neza ibyigisho bya Bibiliya. Ubwo ni bwo buryo bw’ingenzi cyane bwo gukora umurimo mu buryo bwuzuye. Ni ibihe bitekerezo byadufasha kuyobora ibyigisho bya Bibiliya ku buryo tugera ku mitima y’abashaka ukuri?

12. Ni mu buhe buryo isengesho rigira uruhare mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya?

12 Gusenga Yehova tumubwira ibihereranye no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya, bigaragaza ko tuba twifuza cyane kubiyobora. Nanone kandi, bigaragaza ko tubona agaciro ko gufasha abandi kumenya Imana (Ezekiyeli 33:7-9). Yehova yiteguye rwose gusubiza amasengesho yacu no kuduha imigisha ku bw’imihati dushyiraho tubyitondeye kugira ngo dukore umurimo (1 Yohana 5:14, 15). Ariko ntidusenga gusa tugira ngo tubone umuntu tuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Iyo tumaze kubona uwo tuyoborera, gusenga tugusha ku ngingo tubwira Yehova ibyo umwigishwa akeneye kandi tukabitekerezaho, bizadufasha kumuyoborera mu buryo bugira ingaruka nziza.—Abaroma 12:12.

13. Ni iki cyadufasha kuyobora neza ibyigisho bya Bibiliya?

13 Kugira ngo tuyobore neza ibyigisho bya Bibiliya, tugomba kwitegura neza igihe cyose tugiye kuyobora icyigisho. Niba twumva hari ikintu kitagenda, twagombye kwitegereza ukuntu umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero akiyobora buri cyumweru. Hari n’igihe dushobora guherekeza ababwiriza b’Ubwami bagira ingaruka nziza mu kuyobora ibyigisho. Birumvikana ariko ko imyifatire ya Yesu Kristo n’uburyo yigishaga, ari byo tugomba kwitaho cyane.

14. Ni gute twagera ku mutima w’umuntu tuyoborera icyigisho cya Bibiliya?

14 Yesu yishimiraga gukora ibyo Se wo mu ijuru ashaka no kubwira abandi ibihereranye n’Imana (Zaburi 40:9). Yari umugwaneza kandi yageraga ku mitima y’ababaga bamuteze amatwi (Matayo 11:28-30). Nimucyo rero twihatire kugera ku mitima y’abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Kugira ngo ibyo tubigereho, tugomba gutegura buri gihe tugiye kuyobora, ari na ko tuzirikana imimerere ya buri mwigishwa. Urugero, niba umuntu tuyoborera atemera Bibiliya cyangwa atarigeze anayibona, tugomba kubanza kumwemeza ko Bibiliya ari ukuri. Hanyuma, uko bigaragara, bizaba ngombwa ko tumusomera imirongo myinshi ya Bibiliya kandi tuyimusobanurire.

Dufashe abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya gusobanukirwa ingero zatanzwe

15, 16. (a) Twafasha dute umwigishwa wa Bibiliya udasobanukiwe neza urugero rwakoreshejwe muri Bibiliya? (b) Twakora iki niba umwigishwa wa Bibiliya adasobanukiwe urugero rwatanzwe muri kimwe mu bitabo by’imfashanyigisho zacu za Bibiliya?

15 Umwigishwa wa Bibiliya ashobora kuba atumva urugero runaka rwakoreshejwe mu Byanditswe. Urugero, ashobora kuba adasobanukiwe icyo Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga iby’itabaza riri ku gitereko cyaryo (Mariko 4:21, 22). Yesu yashakaga kuvuga itara ry’amavuta rya kera ryabaga rifite urutambi. Bene iryo tara ryashyirwaga ku gitereko, maze ibyo bigatuma ritanga urumuri mu nzu. Gukora ubushakashatsi mu gitabo Étude perspicace des Écritures ku ngingo zivuga ngo “Lampe (itara)” na “Porte-lampe (igitereko cy’itara,” bishobora kuba ngombwa kugira ngo urwo rugero rwa Yesu rusobanuke. * Ariko se mbega ukuntu bihesha ingororano iyo ugiye kuyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya ufite ibisobanuro ari bwumve kandi akabyishimira!

16 Igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya gishobora gukoresha urugero umwigishwa adashobora kumva. Jya ufata igihe cyo kurumusobanurira, cyangwa ukoreshe urundi rugero rwumvikanisha igitekerezo kimwe n’icy’urwari rwakoreshejwe. Wenda igitabo gishobora kuba gitsindagiriza ko kugira uwo mwashakanye mwiza kandi mushyira hamwe ari iby’ingenzi mu muryango. Icyo gitabo gishobora gutanga urugero rw’ibyo, kivuga umuntu urimo ukorera siporo ku mitambiko, maze akijugunya mu kirere, kandi uwo bakinana atabaye yiteguye ngo amusame yavunika. Urugero rwasimbura urwo rushobora gutsindagiriza ibyiza byo kugira uwo mwashakanye mwiza kandi mushyira hamwe, rwaba nk’urw’abakozi bahererekanya amatafari bubaka inzu.

17. Ni irihe somo twakura ku ngero Yesu yatangaga?

17 Gukoresha urundi rugero bishobora gusaba ko umuntu aba yateguye mbere y’igihe. Icyakora ubwo ni uburyo bwo kugaragaza ko twitaye ku muntu tuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Yesu yakoreshaga ingero zoroheje kugira ngo asobanure ibintu bikomeye. Ikibwiriza cye cyo ku Musozi gitanga ingero z’ibyo, kandi Bibiliya igaragaza ko inyigisho ze zagize ingaruka nziza ku bari bamuteze amatwi (Matayo 5:1–7:29). Yesu yasobanuraga ibintu abigiranye ukwihangana kubera ko yitaga cyane ku bandi.—Matayo 16:5-12.

18. Ni iyihe nama itangwa ku bihereranye n’imirongo yanditswe ariko ntiyandukurwe uko yakabaye mu bitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya?

18 Kwita ku bandi bizadusunikira kubafasha gutekereza ku “byanditswe” (Ibyakozwe 17:2, 3). Ibyo bidusaba kwiyigisha tubishyize mu isengesho kandi tugakoresha neza ibitabo by’imfashanyigisho bitegurwa n’‘igisonga gikiranuka’ (Luka 12:42-44). Urugero, nk’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka kirimo imirongo myinshi yandukuwe uko yakabaye. * Kubera ko ari gito, harimo imirongo itandukuwe uko yakabaye. Mu gihe uyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya, ni iby’ingenzi gusoma no gusobanura imwe muri iyo mirongo. N’ubundi kandi, ibyo twigisha biba bishingiye ku Ijambo ry’Imana, kandi rigira imbaraga nyinshi (Abaheburayo 4:12). Ujye ukoresha Bibiliya uko mwize, ukoreshe kenshi imirongo yatanzwe muri paragarafu. Ujye ufasha umwigishwa kubona icyo Bibiliya ivuga ku ngingo runaka cyangwa ku myifatire runaka. Ujye wihatira kumwereka ukuntu azungukirwa niyumvira Imana.—Yesaya 48:17, 18.

Jya ubaza ibibazo bikangura ibitekerezo

19, 20. (a) Kuki twagombye kubaza ibibazo bituma umuntu avuga uko abona ibintu mu gihe tuyobora icyigisho cya Bibiliya? (b) Ni iki twakora niba ingingo runaka isaba ko twayitangaho ibindi bisobanuro?

19 Ubuhanga Yesu yari afite mu gukoresha ibibazo bwafashaga abantu gutekereza (Matayo 17:24-27). Iyo tubajije ibibazo bituma uwo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya avuga uko abona ibintu ariko bikaba bidatuma agira ipfunwe, ibisubizo bye bishobora guhishura icyo atekereza ku ngingo runaka. Hari igihe twabona ko agifite imitekerereze idashingiye ku Byanditswe. Urugero, ashobora kuba yemera ubutatu. Mu gice cya 3 cy’igitabo Ubumenyi, tubonamo ko ijambo “ubutatu” ritaboneka muri Bibiliya. Muri icyo gitabo harimo imirongo yandukuwe uko yakabaye n’indi yanditswe itandukuwe, yose igaragaza ko Yehova atandukanye na Yesu kandi ko umwuka wera ari imbaraga Imana ikoresha, atari kimwe mu bigize Ubutatu. Gusoma no kuganira kuri iyo mirongo bishobora kuba bihagije. Ariko se byagenda bite niba hari ibisobanuro by’inyongera bikenewe? Wenda ubutaha nyuma yo kwiga, dushobora gukoresha igihe runaka kugira ngo tuganire kuri iyo ngingo dukurikije uko iri mu kindi gitabo cy’Abahamya ba Yehova; urugero nk’agatabo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu? Hanyuma, dushobora gukomereza icyigisho mu gitabo Ubumenyi.

20 Reka tuvuge ko igisubizo duhawe n’uwo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya ku kibazo gituma umuntu avuga uko abona ibintu, kidutunguye cyangwa se kikaba gitandukanye n’ibyo twari twiteze. Niba gifitanye isano no kunywa itabi cyagwa indi ngingo ikomeye, dushobora kumusaba ko twakomeza icyo cyigisho tukazaganira kuri iyo ngingo nyuma. Kumenya ko uwo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya agikomeza kunywa itabi bizatuma dushaka indi ngingo yaba yarasohotse ivuga kuri icyo kibazo, yamufasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Uko twihatira kugera ku mutima w’uwo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya, dushobora gusenga dusaba ko Yehova yamufasha gukura mu buryo bw’umwuka.

21. Byagenda bite turamutse duhuje uburyo bwacu bwo kwigisha n’ibintu byihariye uwo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya akeneye?

21 Nta gushidikanya ko gutegura neza n’ubufasha Yehova atanga bizatuma dushobora guhuza uburyo bwacu bwo kwigisha n’ibyo umwigishwa wa Bibiliya akeneye mu buryo bwihariye. Uko igihe kizagenda gihita, tuzashobora kumufasha kurushaho gukunda Imana koko. Nanone kandi, dushobora gutuma yubaha kandi agakunda umuteguro wa Yehova. Mbega ukuntu bishimisha iyo abantu tuyoborera icyigisho cya Bibiliya bemeye ko ‘Imana iri muri twe koko’ (1 Abakorinto 14:24, 25)! Nimucyo rero tuyobore neza ibyigisho bya Bibiliya kandi dukore uko dushoboye kose dufashe abandi kuba abigishwa ba Yesu.

Ubutunzi tugomba guha agaciro

22, 23. Ni iki dukeneye niba twifuza gusohoza umurimo wacu?

22 Kugira ngo dukore umurimo wacu mu buryo bwuzuye, tugomba kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana. Pawulo yerekeje ku murimo mu gihe yandikiraga Abakristo bagenzi be basizwe agira ati “dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.”—2 Abakorinto 4:7.

23 Twaba twarasizwe cyangwa turi mu bagize “izindi ntama,” tumeze nk’inzabya z’ibumba zitaratwikwa ngo zikomere (Yohana 10:16). Icyakora, Yehova ashobora kuduha imbaraga kugira ngo dusohoze umurimo yadushinze, uko ibigeragezo bitugeraho byaba biri kose (Yohana 16:13; Abafilipi 4:13). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twishingikirize kuri Yehova mu buryo bwuzuye, duhe agaciro ubutunzi dufite bwo gukora umurimo, kandi tuwusohoze.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 18 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki abasaza bakora kugira ngo basohoze umurimo wabo?

• Ni gute twanonosora uburyo bwo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya neza?

• Wakora iki niba umwigishwa wa Bibiliya adasobanukiwe urugero cyangwa akeneye ibisobanuro by’inyongera ku ngingo runaka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abasaza b’Abakristo barigisha mu itorero kandi bagatoza abo bahuje ukwizera gukora umurimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kuyobora neza ibyigisho bya Bibiliya, ni bumwe mu buryo tureka umucyo wacu ukamurika