Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

666—Gusobanura uyu mubare si ugupfa gufindafinda

666—Gusobanura uyu mubare si ugupfa gufindafinda

666​—Gusobanura uyu mubare si ugupfa gufindafinda

“[Inyamaswa] itera bose . . . gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo. Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.”​—Ibyahishuwe 13:16-18.

MU BINTU bivugwa muri Bibiliya, ni bike cyane byashishikaje abantu ugereranyije n’uko bashishikazwa n’ubuhanuzi buvuga iby’ikimenyetso cy’amayobera, kiranga “inyamaswa” cyangwa se izina ryayo, ari ryo 666. Ikimenyetso cy’iyo nyamaswa cyagiye kivugwaho byinshi kuri za televiziyo no kuri internet, mu mafilimi, mu bitabo ndetse no mu binyamakuru.

Hari bamwe bavuga ko umubare 666 ari ikimenyetso kiranga antikristo uvugwa muri Bibiliya. Abandi bavuga ko ari nk’ikimenyetso bashyira ku muntu ku ngufu, gishobora kuba ari nk’icyo bamushushanyijeho cyangwa ari nk’akuma bashyira mu mubiri karimo imibare ishobora gutuma batahura ko uwo muntu ari umugaragu w’iyo nyamaswa. Abandi noneho bakavuga ko 666 ari ikimenyetso cya ba papa b’Abagatolika. Kugira ngo bagere kuri uwo mubare 666, bafata amagambo agize izina ry’icyubahiro bajya bitirira papa, ari ryo Vicarius Filii Dei (Uhagarariye Umwana w’Imana), bakayasimbuza imibare y’Ikiromani maze bakayicurikiranya ho gato. Hari n’abavuga ko iyo babigenje batyo babona uwo mubare mu izina ry’Ikilatini ry’Umwami w’Abami witwa Diocletian, no mu izina rya César Néron iyo ryanditse mu Giheburayo. *

Icyakora, nk’uko turi bubibone mu ngingo ikurikira, ibyo bisobanuro byo gufindafinda abantu batanga binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ikimenyetso cy’inyamaswa. Bibiliya ivuga ko abantu bafite icyo kimenyetso Imana izabitura umujinya wayo ubwo izaba igiye kurimbura iyi si (Ibyahishuwe 14:9-11; 19:20). Bityo rero, gufindafinda gusa ntibishobora gutuma usobanukirwa iby’umubare 666. Igishimishije ariko, Yehova Imana ntiyarekeye abagaragu be mu rujijo ku birebana n’icyo kintu cy’ingenzi, kubera ko ari urukundo akaba ari na we Soko y’umucyo wo mu buryo bw’umwuka.​—2 Timoteyo 3:16; 1 Yohana 1:5; 4:8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Niba ushaka ibisobanuro ku birebana n’ukuntu abantu bakora ubufindo bagahuza imibare n’ibintu byabaye cyangwa ibizaba, reba Réveillez-vous !, yo ku itariki ya 8 Nzeri 2002.