Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Basanga abantu ku kazi

Basanga abantu ku kazi

Ababwiriza b’ubwami barabara inkuru

Basanga abantu ku kazi

NI IKI intumwa Matayo, Petero, Andereya, Yakobo na Yohana bari bahuriyeho? Bose Yesu yabahamagaye abasanze aho bakoreraga. Petero, Andereya, Yakobo na Yohana bari mu nyanja baroba igihe Yesu yababwiraga ati “nimunkurikire.” Matayo we yari mu biro by’imisoro igihe Yesu yamuhamagaraga ngo abe umwigishwa we.​—Matayo 4:18-21; 9:9.

Kubwiriza abantu tubasanze ku kazi bishobora kugira ingaruka nziza cyane. Abahamya ba Yehova bo mu Buyapani bamaze kubona ko ari uko bimeze, vuba aha bashyizeho imihati ikomeye kugira ngo bifatanye muri ubwo buryo bwo kubwiriza. Ingaruka zabaye izihe? Mu mezi make gusa basubiye gusura incuro zibarirwa mu bihumbi, kandi batangije ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri 250. Reka turebe inkuru zikurikira:

Hari umubwiriza w’igihe cyose w’i Tokiyo wahuye n’umuyobozi wa resitora wari warigeze kuganira n’Abahamya mu myaka 30 ishize igihe yari akiri umunyeshuri. N’ubwo uwo mugabo atasobanukiwe neza ibyo bamubwiye icyo gihe, yashimishijwe na Bibiliya. Noneho ubwo ugushimishwa kwe kwari kongeye gukangurwa, yahise yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya bakoresheje igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. * Uretse n’ibyo, yatangiye gahunda yo gusoma Bibiliya buri mugoroba mbere y’uko ajya kuryama.

Hari mushiki wacu w’umupayiniya wa bwite wagiye gusura abantu bakora mu biro. N’ubwo atabonye umuyobozi mukuru, umukobwa witabye telefoni yo mu biro by’umuyobozi mukuru yaramubajije ati “none se jye ntiwagira icyo umbwira?” Bamaze kuvugana umwanya muto kuri telefoni, uwo mukobwa yarasohotse, araza amubwira ko akunda gusoma Bibiliya. Uwo mupayiniya wa bwite yakoze gahunda yo kuzagaruka amuzaniye Bibiliya bagatangira icyigisho cya Bibiliya. Bigiraga mu busitani bwari hafi aho mu gitondo mbere y’uko akazi gatangira.

Mu bindi biro, hari umugabo wabonye mugenzi we bakorana yemera gufata amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! ariko Umuhamya wari uyamuhaye agitirimuka aho ahita ayajugunya. Uwo mugabo ageze imuhira, yabwiye umugore we w’Umuhamya uko byagenze, yongeraho ko iyo aba ari we bayahaye, nibura yari gutega amatwi akumva ho gato. Umwana we w’umukobwa yaritaye mu gutwi abitekerereza Umuhamya ubwiriza muri iyo fasi y’aho se akora. Uwo Muhamya yahise asura uwo mugabo ku kazi, batangira kwigana Bibiliya. Bidatinze uwo mugabo yatangiye kujya mu materaniro yo ku Cyumweru buri gihe.

Kubwiriza abantu tubasanze ku kazi byagize izindi nyungu. Ababwiriza benshi bo mu Buyapani bagize ubuhanga bwo gusubira gusura abantu bakora mu maduka, mu nganda no mu biro. Byongeye kandi, ubwo buryo bwo kubwiriza bwatumye duhura n’abantu benshi bakonje dutangira kubayoborera ibyigisho bya Bibiliya. Ibyo byagize ingaruka zitangaje. Itorero rimwe ryo muri Tokiyo rwagati riherutse gutanga raporo iriho ibyigisho bya Bibiliya 108, bikaba byikubye incuro ebyiri ibyo ryayoboraga umwaka umwe mbere y’aho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.