Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dusobanukirwe iby’inyamaswa n’ikimenyetso cyayo

Dusobanukirwe iby’inyamaswa n’ikimenyetso cyayo

Dusobanukirwe iby’inyamaswa n’ikimenyetso cyayo

UJYA ushimishwa no gufindura ibintu bidasobanutse? Kugira ngo ubigereho, ubanza gushaka ibintu bishobora kugufasha kugera ku gisubizo. Mu Ijambo ryayo ryahumetswe, Imana yatanze ibintu by’ingenzi bishobora kudufasha kumenya ibihereranye n’umubare 666, ukaba ari izina cyangwa ikimenyetso kiranga inyamaswa ivugwa mu gice cya 13 cy’Ibyahishuwe.

Muri iyi ngingo, turi burebe ibintu bine by’ibanze biza kudufasha gusobanukirwa iby’ikimenyetso cy’inyamaswa. Turaza kureba: (1) uko rimwe na rimwe bahitamo amazina akoreshwa muri Bibiliya, (2) inyamaswa iyo ari yo, (3) icyo kuba 666 ari “umubare w’umuntu” bisobanura, (4) icyo umubare 6 usobanura ndetse n’impamvu wasubiwemo incuro eshatu, ni ukuvuga 600 kongeraho 60 kongeraho 6 cyangwa 666.—Ibyahishuwe 13:18.

Amazina avugwa muri Bibiliya aba afite icyo asobanura

Incuro nyinshi, amazina yo muri Bibiliya yabaga afite icyo asobanura cyihariye, cyane cyane iyo yabaga ari Imana yayatoranyije. Urugero, kubera ko Aburamu yari kuzakomokwaho n’amahanga, Imana yahinduye izina ry’uwo mukurambere imwita Aburahamu, ari byo bisobanura “sekuruza w’amahanga menshi” (Itangiriro 17:5). Imana yabwiye Yozefu na Mariya ko umwana wari kuzavuka bagombaga kumwita Yesu, ari byo bisobanura ngo “Yehova ni agakiza” (Matayo 1:21, Luka 1:31). Mu buryo buhuje n’icyo izina rya Yesu ryasobanuraga, Yehova yatanze agakiza binyuriye ku murimo Yesu yakoze no ku rupfu rwe.—Yohana 3:16.

Duhuje n’ibyo, uwo mubare 666, ari ryo zina Imana yise iyo nyamaswa, ugomba kuba ushushanya ibintu Imana ibona ko biranga iyo nyamaswa. Birumvikana rero ko kugira ngo dusobanukirwe ibyo bintu biyiranga, tugomba kumenya iyo nyamaswa ubwayo iyo ari yo ndetse tukamenya n’ibikorwa byayo.

Iyo nyamaswa yaramenyekanye

Igitabo cyo muri Bibiliya cya Daniyeli gitanga ibisobanuro birambuye ku cyo inyamaswa z’ikigereranyo zisobanura. Igice cya 7 kivuga mu buryo burambuye iby’“inyamaswa nini enye,” ari zo intare, idubu, ingwe hamwe n’indi nyamaswa iteye ubwoba yari ifite imikaka minini y’ibyuma (Daniyeli 7:2-7). Daniyeli yavuze ko izo nyamaswa zishushanya ‘abami’ cyangwa ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye busimburana ku ngoma.—Daniyeli 7:17, 23.

Ku birebana n’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2, hari inkoranyamagambo yavuze ko “iyo nyamaswa ikomatanyiriza hamwe ibintu byose biranga za nyamaswa enye Daniyeli yabonye mu iyerekwa . . . Ku bw’ibyo rero, iyo nyamaswa yo mu Byahishuwe ishushanya ubutegetsi bwose bwa politiki bwo muri iyi si burwanya Imana.” Ibyo bihuza n’ibyanditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe 13:7, ahavuga kuri iyo nyamaswa hati ‘ihabwa no gutwara imiryango yose, n’indimi zose n’amahanga yose.’ *The Interpreter’s Dictionary of the Bible.

Kuki Bibiliya ikoresha inyamaswa ishaka kuvuga ku butegetsi bw’abantu? Hari byibura impamvu ebyiri. Iya mbere, ni ukubera ko amateka agaragaza ko kimwe n’inyamaswa y’inkazi, ubutegetsi buzwiho kuba bwaramennye amaraso menshi mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Abahanga mu by’amateka, ari bo Will na Ariel Durant, banditse bavuga bati “intambara ni kimwe mu bintu byaranze amateka, kandi yaba demokarasi cyangwa isanzuramuco ntibyigeze bituma zigabanuka.” Ni koko, “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Indi mpamvu ya kabiri ni uko ‘cya kiyoka [Satani] giha inyamaswa imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye’ (Ibyahishuwe 12:9; 13:2). Ku bw’ibyo, ubutegetsi bw’abantu bukomoka kuri Satani, akaba ari yo mpamvu burangwa n’ibikorwa bya kinyamaswa n’ibya kidayimoni nk’ibye.—Yohana 8:44; Abefeso 6:12.

Ibyo ari ko ntibishatse kuvuga ko buri mutegetsi wese ari igikoresho cya Satani. N’ikimenyimenyi, mu buryo runaka, ubutegetsi bw’abantu ni “umukozi w’Imana,” utuma umuryango w’abantu ugira gahunda ugenderaho, kuko bitabaye ibyo haba akaduruvayo. Kandi bamwe mu bategetsi bagiye baharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, hakubiyemo n’uburenganzira bwo kuyoboka ugusenga k’ukuri, icyo kikaba ari ikintu Satani adashaka (Abaroma 13:3, 4; Ezira 7:11-27; Ibyakozwe 13:7). Ariko kandi, nta muntu n’umwe cyangwa ubutegetsi na bumwe bwigeze bushobora kuzanira abantu amahoro n’umutekano birambye, kubera ko Satani adatuma babigeraho. *Yohana 12:31.

“Umubare w’umuntu”

Ikindi kintu cya gatatu gishobora kudufasha gusobanukirwa icyo umubare 666 usobanura, ni ukuba witwa “umubare w’umuntu.” Iyo mvugo ntishobora kuba yerekeza ku muntu, kubera ko Satani ari we utegeka iyo nyamaswa, idategekwa n’umuntu (Luka 4:5, 6; 1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 13:2, 18). Ahubwo, kuba iyo nyamaswa ifite “umubare w’umuntu,” ari cyo kimenyetso kiyiranga, byumvikanisha ko igizwe n’abantu, atari imyuka cyangwa abadayimoni, kandi ko kubera iyo mpamvu, igaragaza imwe mu mico y’abantu. Iyo mico ni iyihe? Bibiliya itanga igisubizo igira iti “[abantu] bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Kuba rero iyo nyamaswa ifite “umubare w’umuntu,” bigaragaza ko ubwo butegetsi bufite intege nke za kimuntu, zigaragazwa n’icyaha no kudatungana.

Amateka agaragaza ko ibyo ari ukuri. Henry Kissinger wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabivuzeho agira ati “ubutegetsi bukomeye bwose bwagiye bubaho amaherezo bwageraga aho bukagwa. Amateka yaranzwe n’abantu bagiye bashyiraho imihati bakanagira ibyifuzo bitigeze bigerwaho . . . Ku bw’ibyo, umuhanga mu by’amateka wese yari akwiriye kwemera ko, uko byagenda kose ibyago bigomba kutubaho.” Ayo magambo ya Kissinger atarimo uburyarya ahuza n’ihame ry’ukuri kwa Bibiliya rivuga ko ‘inzira y’umuntu itaba muri we, [ko] bitari mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.’—Yeremiya 10:23.

Ubu tumaze kumenya iyo nyamaswa iyo ari yo kandi twamaze gusobanukirwa uko Imana iyibona. Ubu noneho dushobora gusuzuma ikintu cya nyuma kiri budufashe gusobanukirwa iby’ikimenyetso cy’inyamaswa, icyo umubare 6 usobanura n’impamvu wasubiwemo incuro eshatu, ni ukuvuga 666 cyangwa 600 kongeraho 60 kongeraho 6.

Kuki umubare gatandatu wasubiwemo incuro eshatu?

Imibare imwe n’imwe yo mu Byanditswe iba ifite icyo isobanura mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero nk’umubare karindwi, akenshi ushushanya ikintu cyuzuye cyangwa gitunganye mu maso y’Imana. Urugero, icyumweru cy’irema kigizwe n’‘iminsi’ irindwi cyangwa igihe runaka kirekire Imana yaremeyemo ibintu byose yari yagambiriye kurema ku isi kugeza birangiye (Itangiriro 1:3–2:3). “Amagambo” y’Imana ameze nk’ifeza ‘yavugutiwe karindwi,’ yatunganijwe mu buryo bwuzuye (Zaburi 12:7; Imigani 30:5, 6). Namani wari umubembe bamubwiye kujya kwiyuhagira incuro zirindwi mu Ruzi rwa Yorodani maze ahita akira neza neza.—2 Abami 5:10, 14.

Gatandatu gahwanye na karindwi dukuyemo rimwe. Mbese uwo mubare ntiwaba ari ikimenyetso gikwiriye cyo kugaragaza ikintu kidatunganye, cyangwa kituzuye mu maso y’Imana? Yee, ni byo rwose (1 Ngoma 20:6, 7). Ikindi kandi, kuba gatandatu karasubiwemo incuro eshatu, ni ukuvuga 666, bitsindagiriza cyane ko icyo kintu kidatunganye. Kuba ibyo bintu ari ukuri bitsindagirizwa kandi n’uko 666 ari “umubare w’umuntu,” nk’uko twamaze kubibona. Ku bw’ibyo, ibikorwa byaranze iyo nyamaswa, “umubare [wayo] w’umuntu,” ndetse n’umubare 666 ubwawo, byose bitugeza ku mwanzuro umwe udashidikanywaho w’uko kuri Yehova ibyo byose bigaragaza ikintu kidashyitse, gikabije kononekara.

Ibisobanuro byatanzwe kuri iyo nyamaswa byumvikanisha ikintu kidashyitse, bitwibutsa ibyavuzwe ku Mwami Belushazari wo muri Babuloni ya kera. Binyuriye kuri Daniyeli, Yehova yabwiye uwo mutegetsi ati “wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse.” Muri iryo joro nyir’izina Belushazari yarishwe kandi ubwami bw’igihangange bwa Babuloni buragwa (Daniyeli 5:27, 30). Mu buryo nk’ubwo, urubanza Imana yaciriye iyo nyamaswa igereranya ubutegetsi bwa politiki hamwe n’abafite ikimenyetso cyayo rusobanura irimbuka ry’iyo nyamaswa n’abayishyigikiye bose. Icyo gihe Imana ntizakuraho burundu ubutegetsi bumwe gusa, ahubwo izanakuraho n’ibisigisigi byose by’ubutegetsi bw’abantu (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 19:19, 20). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko twirinda kugibwaho n’ikimenyetso cy’iyo nyamaswa, kuko byazaturimbuza.

Ikimenyetso cy’iyo nyamaswa cyaramenyekanye

Igitabo cy’Ibyahishuwe kimaze kuvuga ku mubare 666, cyakomeje kivuga ku bigishwa 144.000 b’Umwana w’Intama, ari we Yesu Kristo, bafite izina rye n’izina rya Se Yehova, yanditswe mu ruhanga rwabo. Ayo mazina agaragaza ko abayafite ari abagaragu ba Yehova n’Umwana we, bakaba bafite ishema ryo kubabera abahamya. Mu buryo nk’ubwo, abafite ikimenyetso cy’inyamaswa na bo bagaragaza ko bayikorera. Ku bw’ibyo, mu buryo bw’ikigereranyo, icyo kimenyetso cyaba kiri ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu gahanga, bigaragaza ko ugifite aba aramya ubutegetsi bwa politiki bw’isi bugereranywa n’inyamaswa. Abafite icyo kimenyetso baha “Kayisari” ibikwiriye guhabwa Imana (Luka 20:25; Ibyahishuwe 13:4, 8; 14:1). Ibyo babikora bate? Basenga ubutegetsi, ibirango byabwo hamwe n’ingufu zabwo za gisirikare, biringira ko ari byo bizazana agakiza. N’iyo biswe ngo basenze Imana y’ukuri, biba ari iby’urwiyerurutso gusa.

Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya iduha umuburo igira iti “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza. Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, uwo munsi imigambi ye igashira” (Zaburi 146:3, 4). Abumvira iyo nama ihuje n’ubwenge ntibumva batengushywe iyo ubutegetsi butabashije gusohoza ibyo bwabasezeranyije, cyangwa iyo abategetsi bari bakunzwe n’abaturage bakuweho.—Imigani 1:33.

Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko Abakristo b’ukuri baziyicarira ntibagire icyo bakora ku bibazo byugarije abantu. Ahubwo batangaza babishishikariye ubutegetsi bumwe rukumbi buzakemura ibibazo by’abantu, ari bwo Bwami bw’Imana bahagarariye.—Matayo 24:14.

Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine dukwiriye kwiringira

Igihe Yesu yari ku isi, mu murimo we wo kubwiriza yibandaga ku Bwami bw’Imana (Luka 4:43, Inkuru Nziza Ku Muntu Wese). Mu isengesho rye ntangarugero rijya rimwe na rimwe ryitwa Isengesho ry’Umwami, Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko ubwo Bwami buza no kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe hano ku isi (Matayo 6:9, 10). Ubwo Bwami ni ubutegetsi buzategeka isi yose, butazaba bufite umurwa mukuru hano ku isi, ahubwo buzawugira mu ijuru. Ni yo mpamvu Yesu yabwise “ubwami bwo mu ijuru.”—Matayo 11:12.

Ni nde wundi ukwiriye kuba Umwami w’ubwo Bwami uretse Yesu Kristo wapfiriye abo azategeka (Yesaya 9:6, 7; Yohana 3:16)? Vuba aha uwo Mutegetsi utunganye, ubu akaba ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga nyinshi, azaroha ya nyamaswa, abami bayo ndetse n’ingabo zayo “mu nyanja yaka umuriro n’amazuku,” ari byo bisobanura kurimbuka burundu. Ariko ntibizarangirira aho gusa. Yesu azarimbura na Satani, icyo kikaba ari ikintu abantu batari kuzapfa bashoboye.—Ibyahishuwe 11:15; 19:16, 19-21; 20:2, 10.

Ubwami bw’Imana buzazanira amahoro abantu bose bumvira bazaba bategekwa na bwo (Zaburi 37:11, 29; 46:8, 9). Agahinda, kubabara ndetse n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi. Mbega ibyiringiro bihebuje ku bantu bakomeje kwirinda kugibwaho n’ikimenyetso cy’inyamaswa!—Ibyahishuwe 21:3, 4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’iyo mirongo, reba igice cya 28 cy’igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 11 N’ubwo Abakristo b’ukuri bazi ko ubutegetsi bw’abantu akenshi bujya bwitwara nk’inyamaswa, bagandukira ‘abatware babatwara’ nk’uko Bibiliya ibibategeka (Abaroma 13:1). Ariko nanone iyo abo bategetsi babategetse gukora ibintu binyuranye n’amategeko y’Imana, ‘bumvira Imana kuruta abantu.’—Ibyakozwe 5:29.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

Ibintu bishobora kugufasha gusobanukirwa iby’umubare 666

1. Akenshi amazina avugwa muri Bibiliya aba afite ikintu ahishura ku birebana na kamere ya ba nyir’ukuyitwa cyangwa imibereho yabo, nk’uko bigaragazwa n’izina rya Aburahamu, Yesu ndetse n’abandi benshi. Izina ry’inyamaswa rigizwe n’imibare na ryo ni uko, rigaragaza ibintu biyiranga.

2. Mu gitabo cyo muri Bibiliya cya Daniyeli, inyamaswa zitandukanye zihavugwa zishushanya ubwami bw’abantu cyangwa ubutegetsi uko bwagiye bukurikirana. Inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2 ikomatanyirije hamwe ibintu byose biranga za nyamaswa enye zivugwa muri Daniyeli, ishushanya ubutegetsi bwa politiki bw’isi yose, buhabwa ububasha kandi bukayoborwa na Satani.

3. Kuba inyamaswa ifite “umubare w’umuntu” bisobanura ko igizwe n’abantu atari abadayimoni. Ku bw’ibyo, igaragaza intege nke z’abantu ziterwa n’icyaha no kudatungana.

4. Imana ibona ko umubare gatandatu usobanura ikintu kidatunganye, bitewe n’uko ari muto kuri karindwi isobanura ibintu byuzuye cyangwa bitunganye muri Bibiliya. Mu kimenyetso cy’inyamaswa ari cyo 666, umubare gatandatu usubirwamo incuro eshatu, bikaba bitsindagiriza uko kudatungana gukabije.

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Ubutegetsi bw’abantu bwagaragaje ko nta cyo bushobora kugeza ku bantu, akaba ari na yo mpamvu bushushanywa n’umubare 666

[Aho ifoto yavuye]

Umwana wishwe n’inzara: UNITED NATIONS/Photo by F. GRIFFING

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu Kristo ni we uzazanira isi ubutegetsi butunganye