Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki mu 1 Abakorinto 10:8 havuga ko Abisirayeli 23.000 bapfiriye umunsi umwe bazira ubusambanyi, mu gihe mu Kubara 25:9 ho hatanga umubare w’abantu 24.000?

Hari ibintu byinshi bishobora kudufasha kumenya impamvu imibare yatanzwe muri iyo mirongo uko ari ibiri itandukanye. Ikintu kimwe cyoroheje kandi gishoboka ni uko uwo mubare w’abapfuye ushobora kuba hagati y’abantu 23.000 na 24.000, bityo umuntu akaba ashobora gukubira hamwe akavuga umubare wuzuye 23.000 cyangwa 24.000.

Reka turebe ikindi kintu gishoboka. Iyo ntumwa Pawulo yavuze inkuru y’Abisirayeli bari i Shitimu ubwo yahaga umuburo Abakristo bari i Korinto ya kera, umujyi wari icyamamare mu bwiyandarike. Yaranditse ati “kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.” Pawulo yagaragaje umubare w’abantu bishwe na Yehova abahora ubusambanyi bwonyine, avuga ko ari 23.000.—1 Abakorinto 10:8.

Ariko kandi, mu Kubara igice cya 25 hatubwira ko ‘Abisirayeli bifatanyije na Bāli y’i Pewori, bikongereza uburakari bw’Uwiteka.’ Hanyuma, Yehova yategetse Mose kwica “abatware b’abantu bose.” Mose na we yahise ategeka abacamanza gusohoza iryo tegeko. Amaherezo igihe Finehasi yagiraga icyo akora atazuyaje akica Umwisirayeli wari uzanye Umumidiyanikazi aho bari bakambitse, “mugiga [yahise] ishira ubwo.” Amagambo arangiza iyo nkuru agira ati “abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.”—Kubara 25:1-9.

Uko bigaragara, uwo mubare utangwa mu Kubara ukubiyemo “abatware b’abantu bose” bishwe n’abacamanza, hamwe n’abiyiciwe na Yehova ubwe. Birashoboka ko hari abatware igihumbi bishwe n’abacamanza, bigatuma uwo mubare w’abapfuye uba 24.000. Abo batware baba barasambanye, cyangwa barifatanyije muri ibyo birori, cyangwa bakaba baremereye ababikoze ntibababuze, bari bakoze icyaha cyo ‘kwifatanya na Bāli y’i Pewori.’

Hari igitabo gisobanura ibya Bibiliya kivuga ko ijambo ryahinduwemo “kwifatanya,” rishobora gusobanura “kwihambira ku muntu.” Abisirayeli bari ubwoko bwiyeguriye Yehova, ariko mu gihe ‘bifatanyaga na Bāli y’i Pewori,’ bangije iyo mishyikirano bari bafitanye n’Imana. Hashize imyaka igera kuri 700 nyuma y’aho, binyuriye ku muhanuzi Hoseya Yehova yavuze ko Abisirayeli basanze ‘Bāli y’i Pewori bakiyegurira ibiteye isoni, bakaba babi bikabije nk’ikigirwamana bakunze’ (Hoseya 9:10). Abifatanyije muri icyo gikorwa bose bari bakwiriye guhanwa n’Imana bikomeye. Ku bw’ibyo, Mose yibukije Abisirayeli agira ati “amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n’ibya Bāli y’i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y’i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.”—Gutegeka 4:3.