Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Liberiya n’ubwo yayogojwe n’intambara ababwiriza b’Ubwami bariyongera

Liberiya n’ubwo yayogojwe n’intambara ababwiriza b’Ubwami bariyongera

Liberiya n’ubwo yayogojwe n’intambara ababwiriza b’Ubwami bariyongera

INTAMBARA ishyamiranya abenegihugu imaze imyaka isaga icumi ica ibintu muri Liberiya. Mu mwaka wa 2003 rwagati, agatsiko k’abigometse ku butegetsi kashoboye kwinjira mu murwa mukuru, ari wo Monrovia. Abenshi mu Bahamya ba Yehova bahatiwe guhunga incuro nyinshi basiga ingo zabo. Ibintu byabo byagiye bisahurwa kenshi.

Ikibabaje ni uko hari abantu babarirwa mu bihumbi baguye mu mirwano yabereye mu murwa mukuru. Muri bo harimo Abahamya babiri: umuvandimwe na mushiki wacu. Ni gute abandi bavandimwe bahanganye n’ako kaga, kandi se hakozwe iki kugira ngo bafashwe?

Imfashanyo zihabwa abari bazikeneye

Muri icyo gihe ibintu byarimo bicika, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Liberiya byashyizeho gahunda yo kugoboka abari bakeneye ubufasha. Bahawe ibyokurya, ibikoresho by’ibanze byo mu rugo n’imiti. Mu gihe agatsiko k’abigometse ku butegetsi kigaruriraga icyambu, byatumye habaho ibura ry’ibiribwa. Ibiro by’ishami byari byarabyiteguye mbere y’igihe, biteganya ibintu by’ibanze byo kugoboka Abahamya bagera ku bihumbi bibiri bahungiye mu Mazu y’Ubwami yari hirya no hino muri uwo mujyi. Abavandimwe bashoboye kubona ibyokurya kugeza icyambu cyongeye gukora. Amashami yo mu Bubiligi no muri Sierra Leone yohereje imiti, ayo mu Bwongereza no mu Bufaransa yo yohereza imyenda.

N’ubwo ibintu byasaga n’aho bitagifite igaruriro, abavandimwe bakomeje kurangwa n’icyizere kandi bakomeza kugira ibyishimo. Amagambo akurikira yavuzwe n’umuntu umwe wahunze incuro eshatu zose, agaragaza uko abenshi babonaga ibintu. Yaravuze ati “ibi ni byo tujya tubwiriza; rwose turi mu minsi y’imperuka.”

Bitabira ubutumwa bwiza

N’ubwo intambara yayogoje igihugu cyose, Abahamya bakomeje kugira ingaruka zihebuje mu murimo wo kubwiriza. Muri Mutarama 2003, ababwiriza b’Ubwami bariyongereye bagera ku 3.879, kandi muri Gashyantare bayoboye ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo 15.227.

Abantu bitabira ubutumwa bwiza batazuyaje. Urugero rubigaragaza, ni ibintu byabaye mu mudugudu umwe wo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’icyo gihugu. Itorero rimwe ryafashe gahunda yo kujya kwizihiriza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo mu mudugudu munini wa Bewahn; kugerayo byabasabye gukora urugendo rw’amasaha agera kuri atanu bavuye aho bari basanzwe bateranira. Mbere y’uko abavandimwe bajya mu mudugudu gutumira abaturage ngo bazaze mu Rwibutso babanje guha umuyobozi waho agapapuro k’itumira. Akimara kukabona, yafashe Bibiliya ye ajya mu baturage atangira kubasomera umurongo w’Ibyanditswe wari kuri ako gapapuro, abatera inkunga yo kujya guterana ku Rwibutso. Igihe ababwiriza bahageraga, basanze uwo muyobozi yaramaze kubakorera umurimo wo gutumira. Uwo muyobozi yaje mu Rwibutso ari kumwe n’abana be n’abagore be babiri. Hateranye abantu 27. Kuva icyo gihe, uwo muyobozi yavuye mu Idini ry’Abametodisiti maze atangira kwigana n’Abahamya, ndetse abaha n’ikibanza cyo kubakamo Inzu y’Ubwami.

Yahinduye imitekerereze

Imyifatire y’abavandimwe bacu na yo yagize ingaruka nziza mu gutuma abantu bamwe na bamwe barwanyaga ukuri bahindura imitekerereze yabo. Reka turebe urugero rw’umugabo witwa Opoku. Igihe kimwe yahuye n’umupayiniya wa bwite wari urimo abwiriza maze amuha igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Opoku yashimishijwe n’ingingo yari muri iyo gazeti ariko avuga ko nta mafaranga afite. Uwo mupayiniya yamusobanuriye ko kuyibona bidasaba ikiguzi runaka, hanyuma arayimuha anamubwira ko azagaruka kumusura. Igihe uwo mupayiniya yagarukaga kumusura, Opoku yaramubajije ati “waba unzi? Abenshi muri bene wanyu bo mu mujyi wa Harper baranzi. Najyaga nirukana abana banyu ku ishuri!” Yaje kumubwira ko yari umwarimu ushinzwe amasomo mu ishuri ryisumbuye ryo muri uwo mujyi kandi ko yatotezaga abana b’Abahamya ba Yehova kubera ko bangaga kuramutsa ibendera.

Icyakora hari ibintu bitatu Abahamya ba Yehova bari barakoze byagaragazaga urukundo rwa Gikristo byatumye Opoku yisubiraho. Icya mbere, yabonye uko Abahamya bitaye ku muvandimwe wabo wo mu buryo bw’umwuka wari urwaye cyane. Ndetse bamwohereje no kwivuza mu gihugu bahana imbibi. Opoku we yibwiraga ko uwo muvandimwe wari urwaye yari “umuntu ukomeye cyane” mu Bahamya; ariko yaje kumenya ko ari Umuhamya usanzwe. Ikindi nanone, mu myaka ya za 90 Opoku yari yarahungiye muri Côte d’Ivoire. Igihe kimwe yari afite inyota cyane maze ajya kugura amazi yo kunywa n’umusore wayacuruzaga. Opoku yari afite inoti itavunje kandi uwo musore nta mafaranga yo kumugarurira yari afite; icyakora yamuhaye amazi nta mafaranga amwatse. Igihe uwo musore yayamuherezaga, yaramubajije ati “mbese utekereza ko hari igihe abantu nkawe nanjye bazajya bahana ibintu nta gusaba amafaranga?” Opoku yatekereje ko uwo musore ari Umuhamya wa Yehova, kandi byari byo kuko uwo musore ubwe yiyemereye ko ari we koko. Ubuntu n’ineza uwo muvandimwe yamugiriye byamukoze ku mutima. Byongeye kandi, na wa mupayiniya wa bwite wamuhaye igazeti nta mafaranga amwatse, byatumye yiyumvisha ko yari afite imitekerereze itari yo ku bihereranye n’Abahamya kandi ko yari akeneye kuyihindura. Yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, none ubu ni umubwiriza utarabatizwa.

N’ubwo abavandimwe bo muri Liberiya bagihanganye n’imimerere igoranye cyane, bakomeza kwiringira Imana kandi babwiriza mu budahemuka ubutumwa bwiza buvuga ukuntu imimerere y’ibintu izaba myiza mu gihe cy’ubutegetsi bukiranuka bw’Ubwami bw’Imana. Yehova ntazibagirwa umurimo wabo n’urukundo bagaragaje ko bakunda izina rye.—Abaheburayo 6:10.

[Amakarita yo ku ipaji ya 30]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

MONROVIA

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Mu bihe by’akaga, abagaragu ba Yehova baha abantu ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri