Mbese twagombye kwambaza abamarayika ngo badufashe?
Mbese twagombye kwambaza abamarayika ngo badufashe?
MBESE birakwiriye kwambaza abamarayika mu gihe tugeze mu makuba? Hari benshi batekereza ko bikwiriye. Ndetse hari n’igitabo kigira kiti “umuntu asenga . . . abamarayika . . . mu buryo bw’uko gusa batuvuganira ku Mana” (New Catholic Encyclopedia). Mbese twagombye kwambaza abamarayika kugira ngo batuvuganire?
Ijambo ry’Imana rivuga amazina abiri gusa y’abamarayika b’Imana bizerwa, ari bo Mikayeli na Gaburiyeli (Daniyeli 8:16; 12:1; Luka 1:26; Yuda 9). Kuba ayo mazina avugwa muri Bibiliya, bituma tumenya ko buri mumarayika ari ikiremwa cy’umwuka gifite imico yihariye n’izina, ko atari imbaraga ziri aho gusa. Icyakora, abandi bamarayika banze kuvuga amazina yabo. Urugero, igihe Yakobo yabazaga umumarayika wari wamusuye izina rye, yanze kurimubwira (Itangiriro 32:30; Abacamanza 13:17, 18). Muri Bibiliya nta rutonde rw’amazina y’abamarayika rurimo, ibyo bikaba bituma abantu batabaha icyubahiro kirenze bitari ngombwa.
Mu nshingano z’abamarayika, harimo gushyira abantu ubutumwa bw’Imana. Kandi n’ubundi amagambo y’umwimerere y’Igiheburayo n’Ikigiriki ahindurwamo “umumarayika,” afashwe uko yakabaye asobanurwa ngo “intumwa.” Icyakora, abamarayika nta bwo ari abahuza bajyana amasengesho y’abantu ngo bayageze ku ntebe y’Ishoborabyose. Imana yateganyije ko ari yo tugomba kugezaho amasengesho tubinyujije mu izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo, we wagize ati ‘icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.’—Yohana 15:16; 1 Timoteyo 2:5.
Nta na rimwe Yehova aba ahuze cyane ku buryo atatwumva niba tumwegereye uko bikwiriye. Bibiliya itwizeza ko “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ukuri bose.”—Zaburi 145:18.