Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ukomeza guhanga amaso ingororano?

Mbese ukomeza guhanga amaso ingororano?

Mbese ukomeza guhanga amaso ingororano?

HARI indwara y’amaso iri ku isonga ry’izindi ndwara z’amaso zituma abantu bahuma. Ihera mu mpande z’ijisho igatuma umuntu agenda ahuma. Iyo itavuwe ishobora gukomeza ikagera no mu mboni z’ijisho. Amaherezo ishobora gutuma umuntu ahuma burundu. Iyo ndwara yitwa glaucome.

Nk’uko amaso yacu asanzwe ashobora kugenda buhoro buhoro ahuma tutabizi, ni na ko amaso yacu yo mu buryo bw’umwuka y’agaciro kenshi cyane kurushaho ashobora na yo guhuma. Ni iby’ingenzi rero ko twakomeza guha ibintu byo mu buryo bw’umwuka agaciro kuruta ibindi byose.

Dukomeze guhanga amaso ingororano

Mu “bitaboneka” tudashobora kureba n’amaso yacu harimo ingororano ihebuje y’ubuzima bw’iteka Yehova ahishiye indahemuka ze (2 Abakorinto 4:18). Birumvikana ariko ko impamvu y’ibanze ituma Abakristo bakorera Imana ari urukundo bayikunda (Matayo 22:37). Icyakora Yehova yifuza rwose ko twategerezanya amatsiko ingororano azaduha. Yifuza ko twamubona nka Data ugira ubuntu, ‘ugororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Ku bw’ibyo rero, abazi Imana by’ukuri kandi bayikunda baha agaciro imigisha yadusezeranyije bakifuza ko yasohozwa.—Abaroma 8:19, 24, 25.

Abasomyi benshi b’iyi gazeti na mugenzi wayo Réveillez-vous !, bishimira amashusho agaragaza isi izaba yahindutse Paradizo. Birumvikana ko tutazi neza uko isi yahindutse Paradizo izaba isa, kuko amashusho yo mu magazeti yacu aba ari ibintu gusa byashushanyijwe n’abanyabugeni bashingiye ku mirongo yo muri Bibiliya, urugero nko muri Yesaya 11:6-9. Nyamara hari Umukristokazi umwe wavuze ati “iyo ndebye mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! nkabonamo amashusho agaragaza Paradizo igiye kuza, nyasuzumana ubwitonzi nk’uko mukerarugendo asuzumana ubwitonzi agatabo kamwereka agace yerekezamo. Ngerageza mu bwenge bwanjye kwibona aho hantu, kuko ari ho niringira rwose kuzaba igihe cyagenwe n’Imana nikigera.”

Intumwa Pawulo na we ni ko yumvaga ameze ku bihereranye no ‘guhamagarwa kwe ko mu ijuru.’ Ntiyumvaga ko yamaze gushyikira uko guhamagarwa kuko yagombaga gukomeza kuba uwizerwa kugeza ku iherezo. Icyakora yakomeje ‘gusingira ibiri imbere’ (Abafilipi 3:13, 14). Yesu na we yihanganiye urupfu ku giti cy’umubabaro “ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere.”—Abaheburayo 12:2.

Ese waba warigeze wumva ushidikanya ko uzinjira mu isi nshya? Ni byiza rwose kudakabya kwiyiringira, kuko kugira ngo tuzahabwe ubuzima bw’iteka bizaterwa n’uko tuzaba twarakomeje kuba indahemuka kugeza ku iherezo (Matayo 24:13). Niba ariko tugerageza uko dushoboye kose tugakora ibyo Imana idusaba, tuba dufite impamvu zo kwiringira ko tuzahabwa ingororano. Wibuke ko Yehova ‘adashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Niba twiringira Yehova, azadufasha kugera ku ntego yacu. Rwose Yehova ntajya ashakisha impamvu ku bantu bagerageza kumushimisha nta buryarya ngo azishingireho avuga ko badakwiriye, kubera ko bihabanye na kamere ye.—Zaburi 103:8-11; 130:3, 4; Ezekiyeli 18:32.

Kumenya uko Yehova abona ubwoko bwe bituma tugira ibyiringiro, uwo akaba ari umuco udufitiye akamaro kimwe no kwizera (1 Abakorinto 13:13). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ibyiringiro” muri Bibiliya, ryumvikanisha igitekerezo cyo “gutegereza ikintu cyiza” ufite amatsiko menshi. Ibyiringiro nk’ibyo ni byo intumwa Pawulo yazirikanaga ubwo yandikaga ati “turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana” (Abaheburayo 6:11, 12). Zirikana ko nidukomeza gukorera Yehova mu budahemuka, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyiringiro byacu bizasohozwa nta kabuza. Mu buryo butandukanye n’ibyiringiro byinshi bitangwa n’isi, ibyo byiringiro byo “ntibikoza isoni” (Abaroma 5:5). None se, ni gute dushobora gukomeza kugira ibyiringiro bihamye kandi bishishikaje mu bwenge bwacu?

Uko twakongera ubushobozi bwacu bwo kubona neza mu buryo bw’umwuka

Amaso yacu asanzwe ntashobora kuboneza ku bintu bibiri icyarimwe. Ni na ko bimeze ku maso yacu yo mu buryo bw’umwuka. Turamutse tuboneje ku bintu byo muri iyi si, nta kabuza ibyo byazatuma tureka kwerekeza ibitekerezo ku isi nshya yasezeranyijwe n’Imana. Uko igihe kigenda gihita, dushobora gutangira kuyibona ibirorirori ntibe ikidushishikaje, maze amaherezo ikazimangatana mu maso yacu. Mbega ukuntu byaba ari akaga (Luka 21:34)! Ni iby’ingenzi rero ko dukomeza kugira ‘ijisho rireba neza’ riboneza ku Bwami bw’Imana no ku ngororano y’ubuzima bw’iteka.—Matayo 6:22.

Ntibyoroshye gukomeza kugira ijisho rireba neza. Buri munsi duhura n’ibibazo bisaba ko tubyitaho, dushobora ndetse no guhura n’ibirangaza n’amoshya. Mu gihe se twaba duhuye n’ibyo bintu, twabasha dute gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku Bwami no ku isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, ari na ko dukomeza gukora indi mirimo ya ngombwa? Reka turebe uburyo butatu twabikoramo.

Tujye twiyigisha Ijambo ry’Imana buri munsi. Gusoma Bibiliya buri gihe no kwiga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bidufasha gukomeza kwerekeza ibitekerezo byacu ku bintu by’umwuka. Mu by’ukuri, dushobora kuba tumaze imyaka myinshi twiga Ijambo ry’Imana, ariko tugomba gukomeza kuryiga, nk’uko duhora dukenera ibyokurya bisanzwe kugira ngo tubeho. N’ubwo twaba twarariye incuro zitabarika, ntitwigera turekeraho kurya. Mu buryo nk’ubwo, n’ubwo twaba dusobanukiwe Bibiliya, tugomba buri gihe guhora twigaburira ibyokurya by’umwuka biyikubiyemo kugira ngo dukomeze kugira ibyiringiro bihamye, tugire n’ukwizera n’urukundo bikomeye.—Zaburi 1:1-3.

Tujye dutekereza ku Ijambo ry’Imana tubigiranye umutima ushimira. Kuki ari iby’ingenzi gutekereza ku byo dusoma? Hari impamvu ebyiri. Impamvu ya mbere ni uko gutekereza ku byo dusoma bituma tubyicengezamo kandi tukagira umutima ushimira. Nanone gutekereza ku byo dusoma bituma tutibagirwa Yehova, imirimo ye itangaje n’ibyiringiro yaduhaye. Reka dufate urugero: igihe Abisirayeli bavaga mu Misiri bayobowe na Mose, biboneye n’amaso yabo ibikorwa by’imbaraga ziteye ubwoba za Yehova. Biboneye n’ukuntu yabarinze abigiranye urukundo igihe yabayoboraga bagiye mu gihugu cyabo cy’isezerano. Ariko bakimara kugera mu butayu bari mu nzira berekeza mu Gihugu cy’Isezerano, batangiye kwitotomba, bigaragaza mu buryo bukomeye ko batari bafite ukwizera (Zaburi 78:11-17). Bari bafite ikihe kibazo?

Abantu baretse guhanga amaso Yehova n’ibyiringiro bihebuje yari yarabashyize imbere, ahubwo birebera inyungu zabo z’ako kanya bashaka guhaza irari ryabo ry’umubiri. N’ubwo Abisirayeli biboneye n’amaso yabo ibimenyetso by’ibitangaza bikomeye, abenshi muri bo babaye abantu bitotomba b’abahemu. Muri Zaburi ya 106:13 hagira hati ‘hahise akanya bibagirwa imirimo [Yehova] yakoze.’ Ubwo burangare bwabo umuntu atakwihanganira bwatumye abari bakuru icyo gihe bose batinjira mu Gihugu cy’Isezerano.

Ku bw’ibyo rero, mu gihe usoma Ibyanditswe cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, jya ufata igihe utekereze ku byo usoma. Nubitekerezaho bizatuma imimerere yawe yo mu buryo bw’umwuka irushaho kuba myiza, kandi uzakomeza kujya mbere. Urugero nko mu gihe usoma Zaburi ya 106 twavuzeho haruguru, jya utekereza ku mico ya Yehova. Jya wiyumvisha ukuntu yihanganiye Abisirayeli n’ukuntu yabagaragarije imbabazi. Tekereza ukuntu yakoze ibishoboka byose kugira ngo abafashe kugera mu Gihugu cy’Isezerano. Zirikana uburyo bakomeje kumwigomekaho. Gerageza kwiyumvisha akababaro n’agahinda kenshi Yehova yagize, ubwo abo bantu b’abahemu bageragezaga imbabazi no kwihangana bye, kugeza ubwo atari agishoboye kubihanganira. Nanone iyo dutekereje ku murongo wa 30 n’uwa 31 ivuga ukuntu Finehasi yarwaniriye ibyo gukiranuka afite ubutwari n’umutima ushikamye, biduha icyizere kidakuka cy’uko Yehova atibagirwa indahemuka ze, kandi ko azigororera mu buryo busesuye.

Tujye dukurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu. Iyo dukurikije amahame ya Bibiliya, twibonera ubwacu ko inama Yehova atanga zigira ingaruka nziza. Mu Migani 3:5, 6 hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Tekereza ku ngaruka abantu benshi bahura na zo bitewe n’ubusambanyi, nko guhungabana mu bwenge no mu byiyumvo, n’ibindi bibazo byo mu buryo bw’umubiri. Mu kwishora mu binezeza by’akanya gato, abantu nk’abo bamara imyaka myinshi, wenda ndetse n’ubuzima bwabo bwose, basarura ibibazo gusa. Mu buryo butandukanye cyane na bo, abanyura mu ‘nzira ifunganye’ bo basogongera ku kuntu ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya, kandi bibatera inkunga yo gukomeza kugendera mu nzira y’ubuzima.—Matayo 7:13, 14; Zaburi 34:9.

Gukurikiza amahame ya Bibiliya bishobora kuba ikibazo kitoroshye. Rimwe na rimwe, umwanzuro unyuranyije n’Ibyanditswe ushobora gusa n’aho ari wo wadukemurira ibibazo by’ako kanya mu gihe tugeze mu mimerere igoranye. Urugero wenda nk’igihe dufite ibibazo by’amafaranga, dushobora kumva ko dukwiriye gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa kabiri. Icyakora abantu bagaragaza ukwizera kandi bagakomeza guhanga amaso ku bintu by’umwuka biringira badashidikanya ko ‘abubaha Imana bazamererwa neza’ (Umubwiriza 8:12). Hari ubwo rimwe na rimwe Umukristo yasabwa gukora amasaha y’ikirenga, ariko ntiyagombye na rimwe kumera nka Esawu wasuzuguye ibintu by’umwuka akumva ko nta cyo bimaze.—Itangiriro 25:34; Abaheburayo 12:16.

Yesu yagaragaje neza inshingano twebwe Abakristo dufite. Tugomba ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Nitubigenza dutyo, Yehova azatugaragariza urukundo rwe rwa kibyeyi atume tubona ibyo dukeneye mu buryo bw’umubiri. Ntiyifuza ko twakwivuna twiganyira ibintu we ubwe avuga ko azaduha. Kwiganyira mu buryo burenze urugero twabigereranya n’indwara y’amaso yo mu buryo bw’umwuka; itavuwe neza ishobora buhoro buhoro gutuma tureba gusa ibintu byo mu buryo bw’umubiri, maze amaherezo ikazatuma duhuma burundu mu buryo bw’umwuka. Dukomeje kuguma muri iyo mimerere, umunsi wa Yehova wazatugwa gitumo umeze nk’“umutego.” Mbega ukuntu byaba ari akaga!—Luka 21:34-36.

Kimwe na Yosuwa, dukomeze guhanga amaso ahantu hamwe

Nimucyo dukomeze guhanga amaso ibyiringiro byacu bihebuje by’Ubwami, dukomeza gushyira izindi nshingano mu mwanya zigomba kujyamo. Nidukomeza gahunda yacu yo kwiyigisha, tugatekereza ku byo dusoma kandi tugakurikiza amahame ya Bibiliya, dushobora kugira ibyiringiro bihamye nk’ibya Yosuwa. Amaze kugeza Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano, yarababwiye ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.”—Yosuwa 23:14.

Turifuza ko ibyiringiro by’Ubwami byagukomeza kandi bikakubera isoko y’ibyishimo, bikagaragarira mu mitekerereze yawe, mu byiyumvo byawe, mu myanzuro no mu bikorwa byawe.—Imigani 15:15; Abaroma 12:12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Ese waba warigeze wumva ushidikanya ko uzinjira mu isi nshya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Gutekereza ku byo dusoma ni iby’ingenzi cyane mu gihe twiyigisha Bibiliya

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Dukomeze kwerekeza ibitekerezo ku nyungu z’Ubwami