Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye twishingikiriza ku mwuka w’Imana mu gihe imimerere y’ubuzima ihindutse

Tujye twishingikiriza ku mwuka w’Imana mu gihe imimerere y’ubuzima ihindutse

Tujye twishingikiriza ku mwuka w’Imana mu gihe imimerere y’ubuzima ihindutse

“Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa.”​—2 TIMOTEYO 2:15.

1. Ni irihe hinduka rishobora kubaho mu buzima rigatuma imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka ihungabana?

ISI idukikije igenda ihinduka uko bwije n’uko bukeye. Tubona amajyambere atangaje yagezweho muri siyansi no mu rwego rw’ikoranabuhanga, n’ukuntu amahame mbwirizamuco akomeje kugenda akendera. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Abakristo bagomba kurwanya umwuka w’isi urwanya Imana. Ariko uko isi igenda ihinduka, natwe buri muntu ku giti cye, tugira ibintu byinshi bigenda bihinduka. Tuva mu bwana tukaba abantu bakuru. Dushobora kuronka cyangwa tugatakaza ubutunzi, ubuzima n’abo dukunda. Ibyinshi muri ibyo bintu bigenda bihindagurika nta bushobozi tuba tubifiteho, kandi bishobora kuba ari ikintu gishya gishobora guhungabanya imimerere yacu myiza yo mu buryo bw’umwuka.

2. Ni irihe hinduka ry’imimerere Dawidi yagize mu buzima bwe?

2 Abantu bake gusa ni bo bagira ihinduka rikomeye ry’imibereho nk’iryo Dawidi mwene Yesayi yagize. Dawidi wari umusore w’umushumba utari uzwi yagize atya ahinduka icyamamare mu gihugu hose. Nyuma y’aho yaje guhunga kubera ko yahigwaga bukware n’umwami wari umufitiye ishyari. Hanyuma yaje kuba umwami aba n’intwari ku rugamba. Yahanganye n’ingaruka zibabaje z’icyaha gikomeye yakoze. Yagezweho n’ibyago n’umuryango we uzamo amacakubiri. Yagize ubutunzi, arasaza kandi agerwaho n’ubumuga bujyana n’iza bukuru. N’ubwo imimerere y’ubuzima ya Dawidi yagiye ihindagurika cyane, yakomeje kwiringira Yehova n’umwuka We ubuzima bwe bwose. Yakoze uko ashoboye kose ‘yishyira Imana nk’ushimwa,’ kandi Imana yamuhaye imigisha (2 Timoteyo 2:15). N’ubwo imimerere yacu yaba itandukanye n’iya Dawidi, dushobora kuvana isomo ku kuntu yitwaye mu bibazo yahuye na byo mu buzima bwe. Urugero rwe rushobora kudufasha gusobanukirwa ukuntu umwuka w’Imana ushobora gukomeza kudufasha mu gihe duhuye n’ihinduka ry’imimerere.

Dawidi yatanze urugero rwiza mu bihereranye no kwicisha bugufi

3, 4. Ni gute Dawidi yavuye mu mimerere yo kuba umuhungu w’umushumba utazwi akaba icyamamare mu gihugu hose?

3 Igihe Dawidi yari akiri muto, ntiyari umuntu ugaragara, ndetse no mu muryango we ubwe. Igihe umuhanuzi Samweli yazaga i Betelehemu, se wa Dawidi yamweretse barindwi mu bahungu be umunani. Umuhungu we w’umuhererezi ari we Dawidi yari yagiye kuragira intama. Nyamara ariko, Dawidi ni we Yehova yari yaratoranyije kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli. Batumyeho Dawidi araza. Inkuru ya Bibiliya ikomeza igira iti ‘Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka ukajya uza kuri Dawidi cyane’ (1 Samweli 16:12, 13). Dawidi yakomeje kwishingikiriza kuri uwo mwuka ubuzima bwe bwose.

4 Mu gihe gito uwo muhungu w’umushumba yari agiye kuba icyamamare mu gihugu hose. Umwami yaramuhamagaye ngo ajye amukorera anamucurangire. Yishe umurwanyi kabuhariwe witwaga Goliyati wari igihangange akaba n’umugome cyane, ku buryo n’abasirikare b’Abisirayeli bari bamenyereye urugamba bamutinyaga. Dawidi yagizwe umutware w’ingabo anesha Abafilisitiya. Abantu baramukunze, bamuhimbira indirimbo zo kumuvuga ibigwi. Mbere y’aho, umujyanama w’Umwami Sawuli yamubwiye iby’umusore Dawidi avuga ko atari “umucuranzi w’umuhanga” gusa, ahubwo ko yari n’‘umugabo w’imbaraga n’intwari n’umurwanyi, witondaga mu byo avuga, n’umuntu w’igikundiro.’—1 Samweli 16:18; 17:23, 24, 45-51; 18:5-7.

5. Ni iki cyashoboraga gutuma Dawidi yishyira hejuru, ariko se tuzi dute ko atigeze abikora?

5 Dawidi yari umuntu w’ikirangirire, yari afite uburanga, yari umusore, yari intyoza mu magambo, yari azi gucuranga, yari umuhanga mu bya gisirikare, kandi n’Imana yaramwemeraga; mbese yari afite ibintu byiza byose umuntu yakwifuza kugira. Kugira kimwe muri ibyo byose byashoboraga gutuma yishyira hejuru, nyamara ntiyigeze yishyira hejuru. Zirikana uko Dawidi yashubije Umwami Sawuli wari umubwiye ko yashakaga kumushyingira umukobwa we. Dawidi yamubwiye yicishije bugufi nta buryarya ati “nkanjye kuba umukwe w’umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?” (1 Samweli 18:18). Hari umuhanga mu bya Bibiliya wasobanuye uwo murongo agira ati “icyo Dawidi yashakaga kuvuga ni uko bwaba ubuhanga bwe, rwaba urwego rwe rw’imibereho, cyaba se igisekuru cye, nta na kimwe muri ibyo yashoboraga gushingiraho avuga ko akwiriye kuba umukwe w’umwami.”

6. Kuki twagombye kwihingamo umuco wo kwicisha bugufi?

6 Kuba Dawidi yaricishaga bugufi byari bishingiye ku kuba yari azi ko Yehova asumba kure cyane abantu badatunganye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ndetse Dawidi yatangajwe cyane no kubona Imana yita ku bantu (Zaburi 144:3). Yari azi nanone ko gukomera kwe kose kwaterwaga n’uko Yehova yamugaragarije ukwicisha bugufi, kuko yicishije bugufi akamukomeza kandi akamurinda akanamwitaho (Zaburi 18:36). Mbega isomo ryiza kuri twe! Ubuhanga bwacu, ibyo twagezeho n’inshingano dufite, ntibyagombye na rimwe gutuma twishyira hejuru. Intumwa Pawulo yaranditse ati “icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk’abatagihawe?” (1 Abakorinto 4:7). Kugira ngo duhabwe umwuka wera w’Imana kandi twemerwe na yo, tugomba kwihingamo umuco wo kwicisha bugufi kandi tugakomeza kuwugaragaza.—Yakobo 4:6.

“Ntimwihōranire”

7. Ni ubuhe buryo Dawidi yari abonye bwo kwica Umwami Sawuli?

7 N’ubwo Dawidi atigeze yishyira hejuru ngo aha yabaye ikirangirire, kuba yarabaye ikirangirire byatumye Umwami Sawuli utari ugifite umwuka w’Imana amugirira ishyari ashaka kumwica. N’ubwo nta kibi Dawidi yari yakoze, yagombye guhunga kugira ngo akize amagara ye, ajya kuba mu butayu. Igihe kimwe ubwo Umwami Sawuli yarimo ashakishiriza Dawidi hasi kubura hejuru, yinjiye mu buvumo atazi ko Dawidi n’abo yari kumwe na bo ari ho bari bihishe. Ingabo za Dawidi zamushishikarije kudacikanwa n’ubwo buryo yasaga n’aho ahawe n’Imana kugira ngo yice Sawuli. Turababona barimo bongorera Dawidi mu mwijima bati “uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’”—1 Samweli 24:3-7.

8. Kuki Dawidi yirinze kuba yakwihorera?

8 Dawidi yanze kugirira nabi Sawuli. Yagaragaje ukwizera no kwihangana maze arekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova. Umwami amaze kuva muri ubwo buvumo, Dawidi yaramuhamagaye aramubwira ati “Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho” (1 Samweli 24:13). N’ubwo Dawidi yari azi ko Sawuli ari we wari ufite amakosa, ntiyigeze yihorera; nta n’ubwo yigeze amutuka cyangwa ngo amuvuge nabi. Hari n’ibindi bihe Dawidi yirinze kuba yakwihorera we ubwe. Ahubwo, yiringiye ko Yehova ari we wari kuzamurenganura.—1 Samweli 25:32-34; 26:10, 11.

9. Kuki tutagomba kwihorera niba turwanyijwe?

9 Kimwe na Dawidi, nawe ushobora guhura n’imimerere igoranye. Ushobora kurwanywa na bagenzi bawe mwigana, abo mukorana, abagize umuryango wawe cyangwa abandi mudahuje ukwizera. Ntukihorere. Jya utegereza Yehova, umusabe umwuka we wera kugira ngo ugufashe. Abo batizera hari ubwo bareshywa n’imyifatire yawe myiza maze bakizera (1 Petero 3:1). Uko byagenda kose, jya wiringira udashidikanya ko Yehova abona imimerere urimo kandi ko azagira icyo akora mu gihe gikwiriye. Intumwa Pawulo yaranditse ati “bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzitūra, ni ko Uwiteka avuga.’”—Abaroma 12:19.

“Mwumve ibyo mbahugura”

10. Ni gute Dawidi yaguye mu cyaha, kandi se yagerageje ate kugihisha?

10 Imyaka yarahise indi irataha. Dawidi yaje kuba umwami wari ukunzwe cyane afite n’icyubahiro. Ubudahemuka yagaragaje mu mibereho ye hamwe na za Zaburi yanditse asingiza Yehova bishobora gutuma umuntu atekereza ko Dawidi ari we muntu utarashoboraga no kurota akora icyaha gikomeye. Nyamara yaje kukigwamo. Umunsi umwe, uwo mwami yari ahagaze hejuru y’inzu ye abona umugore mwiza cyane wiyuhagiraga. Dawidi yabaririje iby’uwo mugore. Amaze kumenya ko uwo mugore ari Batisheba kandi ko umugabo we Uriya yari ku rugamba, yahise atumaho uwo mugore maze aryamana na we. Nyuma y’aho yaje kumenya ko Batisheba atwite. Abantu iyo baramuka babimenye, byari kuba igisebo gikomeye cyane. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, icyaha cy’ubusambanyi cyahanishwaga igihano cy’urupfu. Wenda umwami yatekerezaga ko yashoboraga guhisha icyo cyaha. Ni cyo cyatumye atuma ku basirikare bari ku rugamba ngo bohereze Uriya aze i Yerusalemu. Dawidi yibwiraga ko iyo Uriya aza yari kurarana na Batisheba, ariko si ko byagenze. Dawidi amaze kwiheba yongeye kohereza Uriya ku rugamba, amuha n’urwandiko rwo gushyira Yowabu umugaba w’ingabo. Urwo rwandiko rwamutegekaga gushyira Uriya aho urugamba rwari rukomeye kugira ngo apfe. Yowabu yumviye ibyo bamubwiye maze Uriya aricwa. Batisheba arangije icyunamo, Dawidi yaramujyanye ajya kuba umugore we.—2 Samweli 11:1-27.

11. Ni iyihe nkuru Natani yabwiye Dawidi, kandi se yabyakiriye ate?

11 Amayeri ya Dawidi yasaga n’aho yari yageze ku ntego yayo, n’ubwo agomba kuba yari azi ko Yehova yari yabibonye (Abaheburayo 4:13). Hashize amezi runaka uruhinja ruba ruravutse. Nyuma y’aho ni bwo Imana yatumye umuhanuzi Natani kuri Dawidi. Uwo muhanuzi yabwiye umwami inkuru y’umutunzi wari ufite intama nyinshi, ariko akaza kwambura umuntu w’umukene agatama ke kamwe gusa yari afite yakundaga cyane, akakabaga. Iyo nkuru yakoze Dawidi ku mutima kuko yangaga akarengane, ariko ntiyigeze akeka ko hari ibindi bisobanuro byari biyihishe inyuma. Dawidi yahise aciraho iteka uwo mukungu. Yabwiye Natani n’uburakari bwinshi ati “umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.”—2 Samweli 12:1-6.

12. Ni uruhe rubanza Yehova yaciriye Dawidi?

12 Uwo muhanuzi yaramushubije ati “erega uwo mugabo ni wowe!” Dawidi ubwe yari yiciriye urubanza. Nta gushidikanya, uburakari Dawidi yari afite bwahise buyoyoka asigara afite isoni nyinshi n’agahinda. Yakubiswe n’inkuba yumvise Natani amubwiye urubanza Yehova yari yamuciriye atashoboraga gucika. Muri urwo rubanza nta magambo yarimo yo kumuhumuriza cyangwa kumurema agatima. Dawidi yari yasuzuguye ijambo rya Yehova akora ibintu bibi. None se ntiyicishije Uriya inkota y’umwanzi? Na we inkota ntiyari kuzava mu nzu ye. Ntiyari yajyanye umugore wa Uriya mu ibanga? Na we ibibi nk’ibyo byari kumugeraho, atari mu ibanga ahubwo ku mugaragaro.—2 Samweli 12:7-12.

13. Dawidi yabyifashemo ate igihe Yehova yamucyahaga?

13 Ikintu cyiza twavuga kuri Dawidi, ni uko atigeze ahakana icyaha cye. Ntiyarakariye umuhanuzi Natani. Ntiyigeze yitakana abandi cyangwa ngo ashake kwisobanura. Igihe Dawidi yamenyeshwaga ibyaha bye, yarabyemeye agira ati “nacumuye ku Uwiteka” (2 Samweli 12:13). Zaburi ya 51 igaragaza ukuntu yagize agahinda kenshi kubera icyaha cye, n’ukuntu yicujije cyane. Yinginze Yehova agira ati ‘ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho umwuka wawe wera.’ Kubera ko Yehova agira imbabazi, Dawidi yizeraga ko atashoboraga gusuzugura ‘umutima umenetse kandi ushenjaguwe’ bitewe n’icyaha (Zaburi 51:13, 19). Dawidi yakomeje kwishingikiriza ku mwuka w’Imana. N’ubwo Yehova atarinze Dawidi ingaruka zibabaje z’icyaha cye, ariko yaramubabariye.

14. Ni gute tugomba kubyifatamo mu gihe Yehova aduhuguye?

14 Twese tujya dukora ibyaha kuko turi abantu badatunganye (Abaroma 3:23). Kimwe na Dawidi, hari ubwo natwe dushobora gukora icyaha gikomeye. Nk’uko umubyeyi wuje urukundo ahana abana be, ni ko Yehova na we akosora abashaka kumukorera. Ariko n’ubwo igihano kitugirira akamaro, kucyemera ntibijya bitworohera. Hari ubwo rimwe na rimwe ‘bitubabaza’ (Abaheburayo 12:6, 11). Icyakora iyo ‘twumvise ibyo baduhugura,’ bishobora gutuma twiyunga na Yehova (Imigani 8:33). Kugira ngo natwe tubone imigisha Yehova akomeza gutanga binyuriye ku mwuka we, tugomba kwemera gukosorwa no gukora ku buryo twemerwa n’Imana.

Ntukiringire ubutunzi butari ubwo kwizigirwa

15. (a) Bamwe bakoresha ubutunzi bwabo mu buhe buryo? (b) Dawidi yifuzaga gukoresha ate ubutunzi bwe?

15 Nta kigaragaza ko Dawidi yari afite urwego rw’imibereho rwari hejuru cyangwa ko umuryango we wari ukize. Igihe yari umwami ariko, yaronse ubutunzi bwinshi. Nk’uko tubizi, abantu benshi bagundira ubutunzi bwabo, bagashaka kubwongera bafite umururumba mwinshi cyangwa bakabukoresha bagamije inyungu zabo bwite. Abandi bo bakoresha amafaranga yabo bashaka kwihesha ikuzo (Matayo 6:2). Dawidi we yakoresheje ubutunzi bwe mu buryo butandukanye n’ubwo. We yifuzaga guhesha icyubahiro Yehova. Yabwiye Natani icyifuzo yari afite cyo kubakira Yehova urusengero rwo gushyiramo isanduku y’isezerano yabaga i Yerusalemu “mu ihema.” Yehova yashimye imigambi Dawidi yari afite ariko amubwira binyuriye kuri Natani ko umuhungu we Salomo ari we wari kuzamwubakira urusengero.—2 Samweli 7:1, 2, 12, 13.

16. Ni iyihe myiteguro Dawidi yakoze yo kubaka urusengero?

16 Dawidi yakusanyije ibikoresho byari kuzakoreshwa muri uwo mushinga munini w’ubwubatsi. Yabwiye Salomo ati “niteguriye inzu y’Uwiteka italanto z’izahabu agahumbi, n’iz’ifeza agahumbagiza, n’imiringa n’ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n’ibiti n’amabuye, nawe uzīyongerere.” Yatanze impano y’italanto 3.000 z’izahabu, n’iz’ifeza 7.000 abivanye mu mutungo we bwite (1 Ngoma 22:14; 29:3, 4). * Ibyo bintu byose Dawidi ntiyabitanze ashaka kwiyerekana, ahubwo byari ikimenyetso cyagaragazaga ukwizera kwe n’ukuntu yari yariyeguriye Yehova Imana. Yazirikanaga ko ubutunzi bwose yari afite yabukeshaga Yehova maze aramubwira ati ‘byose ni wowe biturukaho, kandi ibyawe ni byo tuguhayeho’ (1 Ngoma 29:14). Umutima wa Dawidi wo gutanga wamusunikiye gukora uko yari ashoboye kose kugira ngo ateze imbere ugusenga kutanduye.

17. Ni gute inama iboneka muri 1 Timoteyo 6:17-19 ireba abakire n’abakene?

17 Nimucyo natwe dukoreshe ubutunzi bwacu dukora ibyiza. Ibyiza ni uko twashaka kwemerwa n’Imana kuko ari bwo buryo bwo kugira ubwenge nyakuri n’ibyishimo, aho kwiruka inyuma y’ubutunzi. Pawulo yaranditse ati “wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe, kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri” (1 Timoteyo 6:17-19). Uko imimerere yacu y’iby’ubukungu yaba iri kose, nimucyo twishingikirize ku mwuka w’Imana kandi dukurikire inzira y’ubuzima izatuma ‘tuba abatunzi mu by’Imana’ (Luka 12:21). Nta kintu cy’agaciro cyaruta kwemerwa na Data wo mu ijuru wuje urukundo.

Ishyire Imana nk’ushimwa

18. Ni mu buhe buryo Dawidi yahaye Abakristo urugero rwiza bakwiriye gukurikiza?

18 Dawidi mu buzima bwe bwose yashatse kwemerwa na Yehova. Yararirimbye ati “Mana, mbabarira mbabarira, kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho” (Zaburi 57:2). Kuba yariringiraga Yehova ntibyabaye imfabusa. Dawidi yashaje neza ‘agera mu za bukuru’ (1 Ngoma 23:1). N’ubwo yakoze amakosa akomeye, yibukwaho kuba yari umwe mu bahamya benshi b’Imana bagaragaje ukwizera gukomeye.—Abaheburayo 11:32.

19. Ni gute twakwishyira Imana nk’abashimwa?

19 Mu gihe uhanganye n’imimerere y’ubuzima igenda ihindagurika, ujye wibuka ko Yehova ashobora kugufasha, akagukomeza kandi akagukosora, nk’uko yabigenjereje Dawidi. Intumwa Pawulo na we yagize imimerere y’ubuzima yagendaga ihinduka, kimwe na Dawidi. Na we kandi yakomeje kuba indahemuka binyuriye ku kwishingikiriza ku mwuka w’Imana. Yaranditse ati “nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” (Abafilipi 4:12, 13). Natwe nitwishingikiriza kuri Yehova, azadufasha gutsinda. Yifuza ko twatsinda. Nitumwumvira kandi tukamwegera, azaduha imbaraga zo gukora ibyo ashaka. Nidukomeza kandi kwishingikiriza ku mwuka w’Imana, tuzabasha ‘kwishyira Imana nk’abashimwa’ muri iki gihe no kugeza iteka ryose.—2 Timoteyo 2:15.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Impano Dawidi yatanze, ubu yaba ifite agaciro kangana n’amadolari y’amanyamerika 1.200.000.000 (Frw 676.800.000.000).

Ni gute wasubiza?

• Ni gute dushobora kwirinda ubwibone?

• Kuki tutagomba kwihorera?

• Mu gihe baducyashye tugomba kubyakira dute?

• Kuki twagombye kwiringira Imana aho kwiringira ubutunzi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16, 17]

Dawidi yishingikirizaga ku mwuka w’Imana kandi agashaka kwemerwa na yo. Ese nawe ni uko?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

‘Byose ni wowe biturukaho, kandi ibyawe ni byo tuguhayeho’