Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turwanye umwuka w’isi igenda ihinduka

Turwanye umwuka w’isi igenda ihinduka

Turwanye umwuka w’isi igenda ihinduka

‘Twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe umwuka uva ku Mana.’—1 ABAKORINTO 2:12.

1. Ni mu buhe buryo Eva yayobejwe?

“INZOKA yanshukashutse” (Itangiriro 3:13). Muri ayo magambo make, umugore wa mbere ari we Eva yagerageje gusobanura impamvu yatumye yigomeka kuri Yehova Imana. Ibyo bintu yavuze byari ukuri, n’ubwo bitashoboraga gutuma ababarirwa ikibi yari yakoze. Intumwa Pawulo yaje guhumekerwa nyuma y’aho maze arandika ati ‘[Eva] yarayobejwe rwose’ (1 Timoteyo 2:14). Yarayobejwe yemera ko aramutse atumviye Imana akarya ku mbuto yababujije kuryaho byari kugira icyo bimumarira, bigatuma amera nk’Imana. Yayobejwe nanone mu buryo bw’uko atamenye uwamushutse uwo ari we. Ntiyigeze amenya ko mu by’ukuri Satani ari we wavugiraga muri iyo nzoka.—Itangiriro 3:1-6.

2. (a) Satani ayobya ate abantu muri iki gihe? (b) ‘Umwuka w’iyi si’ ni iki, kandi se ni ibihe bibazo turi busuzume?

2 Kuva mu gihe cya Adamu na Eva, Satani yakomeje kuyobya abantu. Mu by’ukuri ni we ‘uyobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Amayeri ye aracyari ya yandi. N’ubwo atagikoresha inzoka nyanzoka, akomeza kwiyoberanya. Satani ayobya abantu akoresheje imyidagaduro, itangazamakuru n’ibindi; akabumvisha ko badakeneye ubuyobozi bwuje urukundo bw’Imana, ko nta n’icyo bwabagezaho. Imihati Satani ashyiraho mu kuyobya abantu yatumye habaho umwuka ugaragara ahantu hose wo kwanga kumvira amategeko n’amahame ya Bibiliya. Bibiliya iwita ‘umwuka w’iyi si’ (1 Abakorinto 2:12). Uwo mwuka ugira ingaruka zikomeye cyane ku myizerere, ku mitekerereze ndetse no ku myifatire y’abantu batazi Imana. Uwo mwuka ugaragazwa n’iki, kandi se ni gute twakwirinda ingaruka zawo zishobora kutwangiza? Reka tubisuzume.

Amahame mbwirizamuco aragenda akendera

3. Kuki ‘umwuka w’isi’ ugenda urushaho kwigaragaza muri iki gihe?

3 Muri iki gihe, ‘umwuka w’isi’ uragenda wigaragaza cyane (2 Timoteyo 3:1-5). Wenda nawe waba wariboneye ko amahame mbwirizamuco agenda akendera. Ibyanditswe bisobanura ikibitera. Nyuma y’aho Ubwami bw’Imana bwimikiwe mu mwaka wa 1914, mu ijuru harose intambara. Satani n’abamarayika be b’abadayimoni baraneshejwe maze bajugunywa ku isi. Satani yagize umujinya mwinshi maze akaza umurego mu mihati ye yo kuyobya abatuye isi bose (Ibyahishuwe 12:1-9, 12, 17). Akora uko ashoboye kose kugira ngo ‘ayobye n’intore niba bishoboka’ (Matayo 24:24). Twe abagize ubwoko bw’Imana ni twe yibasira cyane. Akora uko ashoboye kose kugira ngo asenye ukwizera kwacu, bityo ntitube tucyemerwa na Yehova, tunatakaze ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

4. Abagaragu ba Yehova babona bate Bibiliya, kandi se ni gute ab’isi bo bayibona?

4 Satani agerageza gutesha agaciro Bibiliya, igitabo cy’ingirakamaro cyane kitwigisha ibihereranye n’Umuremyi wacu wuje urukundo. Abagaragu ba Yehova bakunda Bibiliya kandi bayiha agaciro cyane. Tuzi ko atari ijambo ry’abantu, ko ahubwo ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe (1 Abatesalonike 2:13; 2 Timoteyo 3:16). Ariko isi ya Satani yo iba ishaka ko twatekereza ibitandukanye n’ibyo. Urugero, hari igitabo kirwanya Bibiliya kirimo ijambo ry’ibanze rigira riti “Bibiliya si igitabo ‘cyera,’ nta n’ubwo ari ‘ijambo ry’Imana.’ Nta bwo yanditswe n’abatagatifu bahumekewe n’Imana, ahubwo yanditswe n’abapadiri bishakiraga imyanya ikomeye.” Abumva ibyo bintu bakabyemera bashobora kuyobywa mu buryo bworoshye bakibwira ko bafite uburenganzira bwo gusenga Imana uko bishakiye, cyangwa bwo kutayisenga rwose.—Imigani 14:12.

5. (a) Ni iki umwanditsi umwe yavuze ku bihereranye n’amadini avuga ko yemera Bibiliya? (b) Ni gute ibitekerezo bimwe na bimwe by’isi bihabanye cyane n’ibyo Bibiliya ivuga? (Reba agasanduku kari ku ipaji ikurikira.)

5 Ibyo kurwanya Bibiliya, byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, hamwe n’uburyarya bw’abanyamadini bavuga ko bayemera, byatumye abantu barushaho kwanga icyitwa idini cyose, hakubiyemo n’amadini avuga ko yemera Bibiliya. Idini riribasiwe muri iki gihe, haba mu itangazamakuru no mu bantu baminuje. Hari umwanditsi umwe wavuze ati “idini ry’Abayahudi n’idini ry’Abakristo yombi abonwa nabi muri rusange. Ubona ayo madini yombi neza kurusha abandi abona ko atagihuje n’igihe tugezemo. Uyabona nabi we abona ko agendera ku bitekerezo bishaje bituma ubwenge bw’abantu budatera imbere kandi bikabangamira iterambere rya siyansi. Mu myaka ya vuba aha, uko kwanga amadini byatumye abantu bageza n’aho bayakwena kandi bakayarwanya ku mugaragaro.” Akenshi ibyo bituruka ku bantu bahakana ko Imana ibaho, ‘bibwira ibitagira umumaro.’—Abaroma 1:20-22.

6. Ni gute abantu b’isi babona ibikorwa by’ubusambanyi Imana iciraho iteka?

6 Ntibitangaje rero kuba abantu bakomeza kugenda baca ukubiri n’amahame y’Imana agenga iby’imyifatire. Urugero, Bibiliya ivuga ko abaryamana bahuje ibitsina bagirirana “ibiteye isoni” (Abaroma 1:26, 27). Ivuga nanone ko abahehesi n’abasambanyi batazaragwa Ubwami bw’Imana (1 Abakorinto 6:9). N’ubwo bimeze bityo ariko, mu bihugu byinshi babona ko ibyo bikorwa by’ubusambanyi nta cyo bitwaye, ndetse babyerekana mu bitabo, mu binyamakuru, muri za filimi no kuri televiziyo, bakabiririmba mu ndirimbo bavuga ko ari ibintu bishimishije cyane. Abagira ubutwari bwo kwamagana ibyo bintu babonwa ko ari abantu batoroherana, bakunda kujora kandi bafite ibitekerezo bidahuje n’igihe tugezemo. Aho kubona ko amahame y’Imana ari ikimenyetso kigaragaza ko itwitaho kandi ko idukunda, ab’isi bo bayabona nk’aho ari inzitizi zituma badakora ibyo bishakiye.—Imigani 17:15; Yuda 4.

7. Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

7 Muri iyi si igenda irushaho kurwanya Imana, ni iby’ubwenge ko twakwisuzuma tukareba uko tubona ibintu n’ibyo duha agaciro ibyo ari byo. Twagombye guhora twigenzura nta buryarya tukabishyira no mu isengesho kugira ngo tumenye niba tutarimo kugenda buhoro buhoro dutandukira imitekerereze ya Yehova n’amahame ye. Urugero, twagombye kwibaza tuti ‘mbese nshimishwa n’ibintu nangaga mu myaka runaka ishize? Haba se hari ibikorwa Imana iciraho iteka ngenda numva ko nta cyo bitwaye? Naba se ntangiye guha ibintu byo mu buryo bw’umwuka agaciro gake kurusha ako nabihaga kera? Mbese uburyo bwanjye bwo kubaho bugaragaza ko nshyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yanjye?’ (Matayo 6:33). Kongera kwisuzuma mu buryo nk’ubwo bizadufasha kurwanya umwuka w’isi.

“Tudatembanwa tukabivamo”

8. Ni gute umuntu ashobora gutembanwa akajya kure ya Yehova?

8 Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be agira ati “dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo” (Abaheburayo 2:1). Ubwato bwayobye ntibugera iyo bujya. Iyo ubuyoboye atitondeye aho imiyaga ihuha igana, ubwato bwe bushobora kurenga mu buryo bworoshye icyambu cyiza bugatembanwa bugana ku nkombe iriho ibibuye by’ibitare. Mu buryo nk’ubwo, tubaye tutitondeye ukuri kw’agaciro kenshi ko mu Ijambo ry’Imana, dushobora gutembanwa mu buryo bworoshye tukajya kure ya Yehova, maze tukarohama mu buryo bw’umwuka. Ibyo bishobora kutugeraho n’ubwo twaba tutarihakanye ukuri burundu. Kandi koko, si benshi bareka Yehova ku bushake mu buryo butunguranye. Akenshi abantu bagenda buhoro buhoro bishora mu bintu bibarangaza bituma badakomeza kwita ku Ijambo ry’Imana. Baratembanwa bakagera ubwo bagwa mu cyaha mu buryo batazi. Kimwe n’umuntu uyobora ubwato wasinziriye, abantu nk’abo bicura amazi yarenze inkombe.

9. Ni iyihe migisha Yehova yahaye Salomo?

9 Reka dusuzume uko byagendekeye Salomo. Yehova yamuhaye kuba umwami wa Isirayeli. Imana yemeye ko Salomo ayubakira urusengero kandi iramuyobora yandika ibice bimwe na bimwe bigize Bibiliya. Yehova yavuganye na we incuro ebyiri zose amwizeza kuzamuha ubutunzi n’icyubahiro kandi agategeka mu mahoro. Ikirenze byose, Yehova yahaye Salomo ubwenge bwinshi cyane. Bibiliya igira iti “Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse, bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika. Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’aba Egiputa bose” (1 Abami 5:1, 9, 10; 11:9). Hari uwatekereza ati ‘rwose niba hari umuntu washoboraga gukomeza kuba indahemuka ku Mana, ni Salomo!’ Nyamara si ko byagenze, ahubwo Salomo yaratembanywe ahinduka umuhakanyi. Ni gute ibyo byabayeho?

10. Ni irihe tegeko Salomo yananiwe kumvira, kandi se ingaruka zabaye izihe?

10 Salomo yari azi neza Amategeko y’Imana kandi yari ayasobanukiwe. Nta gushidikanya ko yitaga mu buryo bwihariye ku mategeko yari yarashyiriweho abami ba Isirayeli. Rimwe muri ayo mategeko ryagiraga riti “kandi [umwami] ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka” (Gutegeka 17:14, 17). Salomo yarenze kuri iryo tegeko risobanutse neza ashaka abagore magana arindwi n’inshoreke magana atatu. Abenshi muri abo bagore basengaga imana z’abanyamahanga. Ntituzi impamvu yatumye Salomo ashaka abagore benshi gutyo, ntituzi n’uko yisobanuye kuri iyo ngingo. Icyo tuzi ni uko yananiwe kumvira itegeko ry’Imana ryari risobanutse neza. Byamugendekeye nk’uko Yehova yari yarabivuze. Dusoma ngo ‘abagore [ba Salomo] bamutwara umutima akurikiza izindi mana’ (1 Abami 11:3, 4). Buhoro buhoro, ubwenge yari yarahawe n’Imana bwarayoyotse, aratembanwa. Salomo yaje gushimishwa no kunezeza abagore be b’abapagani aho gushimishwa no kumvira Imana no kuyinezeza. Mbega ibintu bibabaje kubona Salomo ubwe ari we mbere y’aho wari waranditse aya magambo agira ati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse”!—Imigani 27:11.

Umwuka w’isi ufite imbaraga

11. Ni gute ibyo twinjiza mu bwenge bwacu bigira ingaruka ku mitekerereze yacu?

11 Urugero rwa Salomo rutwigisha ko byaba ari akaga dutekereje ko isi idashobora kugira ingaruka ku mitekerereze yacu ngo ni uko tuzi ukuri. Nk’uko ibyo turya bigira ingaruka ku mibiri yacu, ni ko n’ibyo twinjiza mu bwenge bwacu na byo bigira ingaruka ku mitekerereze yacu. Ibyo twinjiza mu bwenge bwacu bigira ingaruka ku mitekerereze yacu n’uburyo tubona ibintu. Mu kuzirikana ibyo, amasosiyete y’ubucuruzi akoresha amadolari abarirwa muri za miriyari buri mwaka mu kwamamaza ibicuruzwa byayo. Abashinzwe kwamamaza b’abahanga bakoresha amagambo asize umunyu n’amashusho areshya abantu kugira ngo bagere ku byo umuguzi yifuza. Abamamaza bazi kandi ko kwamamaza ibicuruzwa byabo rimwe gusa cyangwa kabiri babyerekana, bidahagije kugira ngo abantu bashishikarire kubigura. Icyakora, iyo bahora babibereka incuro nyinshi bituma bagera aho bakabikunda. Kwamamaza bigira icyo bigeraho, naho ubundi abantu ntibakwemera kubishoramo amafaranga. Bigira ingaruka zikomeye ku bitekerezo by’abantu n’uburyo babona ibintu.

12. (a) Ni gute Satani ayobya imitekerereze y’abantu? (b) Ni iki kigaragaza ko Abakristo na bo bashobora kuyobywa?

12 Kimwe n’umuntu wamamaza ibicuruzwa bye, Satani na we akwirakwiza ibitekerezo bye binyuriye mu gutuma bigaragara ko bishimishije, kuko azi ko nyuma y’igihe runaka abantu bashobora kugera aho bakabyemera. Binyuriye ku myidagaduro ndetse n’ubundi buryo akoresha, Satani ayobya abantu bagatekereza ko icyiza ari ikibi na ho ikibi kikaba icyiza (Yesaya 5:20). Ndetse hari Abakristo b’ukuri baguye mu mutego wa Satani wo gukwirakwiza ibinyoma. Bibiliya iduha umuburo igira iti ‘umwuka uvuga weruye uti “mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye.’—1 Timoteyo 4:1, 2; Yeremiya 6:15.

13. Incuti mbi ni izihe, kandi se ni izihe ngaruka abo twifatanya na bo batugiraho?

13 Twese umwuka w’isi ushobora kutugiraho ingaruka. Uburyo bw’amayeri isi ya Satani ikoresha bufite imbaraga cyane. Bibiliya iduha inama ihuje n’ubwenge igira iti “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Kwifatanya n’ababi bishobora kwerekeza kuri buri kintu cyose cyangwa buri muntu wese, ndetse no mu bagize itorero, ugaragaza umwuka w’isi. Turamutse dutekereje ko incuti mbi zidashobora kutugiraho ingaruka mbi, ni nk’aho twaba tuvuze ko n’incuti nziza nta cyo zadufashaho. Mbega ukuntu kwaba ari ukwibeshya! Bibiliya ibisobanura neza igira iti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”—Imigani 13:20.

14. Ni mu buhe buryo dushobora kurwanya umwuka w’isi?

14 Kugira ngo turwanye umwuka w’isi, tugomba kwifatanya n’abantu b’abanyabwenge, ni ukuvuga abantu bakorera Yehova. Tugomba kuzuza mu bwenge bwacu ibintu byubaka ukwizera kwacu. Intumwa Pawulo yaranditse ati “iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira” (Abafilipi 4:8). Kubera ko twaremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye, dushobora guhitamo ibintu dushatse. Nimucyo tujye duhitamo ibintu bizatuma turushaho kwegera Yehova.

Umwuka w’Imana ufite imbaraga nyinshi cyane kurushaho

15. Ni gute Abakristo bo mu mujyi wa Korinto ya kera bari batandukanye n’abandi baturage bo muri uwo mujyi?

15 Abakristo b’ukuri batandukanye cyane n’abantu bayobywa n’umwuka w’isi, kuko bo bayoborwa n’umwuka wera w’Imana. Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto agira ati ‘twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu’ (1 Abakorinto 2:12). Umujyi wa Korinto ya kera wari wiganjemo umwuka w’isi. Abenshi mu baturage baho bari bafite imyifatire y’ubwiyandarike mibi cyane ku buryo imvugo ngo ‘kuba Umukorinto’ yaje gusobanura ‘gukora ibikorwa by’ubwiyandarike.’ Satani yari yarahumye imitima y’abantu. Ni yo mpamvu batari basobanukiwe byinshi ku bihereranye n’Imana y’ukuri cyangwa ntibanabisobanukirwe na busa (2 Abakorinto 4:4). Ariko binyuriye ku mwuka we wera, Yehova yahumuye Abakorinto bamwe na bamwe bituma bamenya ukuri. Umwuka we wabasunikiye kugira ihinduka rikomeye mu mibereho yabo ndetse uranabayobora, bituma bemerwa na we kandi abaha imigisha (1 Abakorinto 6:9-11). N’ubwo umwuka w’isi na wo utari woroshye, umwuka wa Yehova wari ufite imbaraga nyinshi cyane kurushaho.

16. Ni gute dushobora guhabwa kandi tugakomeza kugira umwuka w’Imana?

16 Uko ni na ko bimeze muri iki gihe. Umwuka wera wa Yehova ni zo mbaraga zikomeye kurusha izindi zose mu ijuru no mu isi, kandi awuha abawumusabye bose bafite ukwizera, akawubaha atagononwa kandi atitangiriye itama (Luka 11:13). Ariko kugira ngo duhabwe umwuka w’Imana, tugomba gukora ibirenze ibyo kurwanya umwuka w’isi. Tugomba no kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukarishyira mu bikorwa, kugira ngo imitekerereze yacu ibe ihuje n’iy’Imana. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha imbaraga zo guhangana n’amayeri ayo ari yo yose Satani ashobora gukoresha kugira ngo asenye ukwizera kwacu.

17. Ni mu buhe buryo dushobora guhumurizwa n’ibyabaye kuri Loti?

17 N’ubwo Abakristo atari ab’isi, ariko baba mu isi (Yohana 17:11, 16). Nta n’umwe muri twe wakwirinda burundu umwuka w’isi, kuko dushobora kuba dukorana cyangwa ndetse tubana n’abantu badakunda Imana n’inzira zayo. Twaba se tugira ibyiyumvo nk’ibya Loti, we ‘wagiraga agahinda kenshi’ bitewe n’ibikorwa by’ubugome byakorwaga n’abantu b’i Sodomu yari aturanye na bo (2 Petero 2:7, 8)? Niba natwe ari uko tumeze, dushobora kugira ihumure. Yehova yarinze Loti kandi aramurokora, bityo natwe yabidukorera. Data udukunda asobanukiwe neza imimerere yacu, kandi ashobora kuduha ubufasha n’imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka (Zaburi 33:18, 19). Nitumwishingikirizaho, tukamwiringira kandi tukamwiyambaza, azadufasha kurwanya umwuka w’isi, n’ubwo twaba turi mu mimerere igoye.—Yesaya 41:10.

18. Kuki tugomba kwishimira cyane imishyikirano dufitanye na Yehova?

18 Twebwe abagize ubwoko bwa Yehova dufite imigisha yo kuba tuzi ukuri, muri iyi si yitandukanyije n’Imana kandi yayobejwe na Satani. Ibyo bituma tugira ibyishimo n’amahoro ab’isi badafite (Yesaya 57:20, 21; Abagalatiya 5:22). Twishimira ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka muri Paradizo, aho tutazongera guhura n’umwuka w’iyi si igeze aharindimuka. Nimucyo rero tujye twishimira imishyikirano y’agaciro kenshi dufitanye n’Imana kandi dukomeze kuba maso kugira ngo turwanye ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma dutembanwa mu buryo bw’umwuka. Nimucyo turusheho kwegera Yehova, na we azadufasha kurwanya umwuka w’isi.—Yakobo 4:7, 8.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni mu buhe buryo Satani yayobeje abantu?

• Ni gute twakwirinda gutembanwa tukajya kure ya Yehova?

• Ni iki kigaragaza ko umwuka w’isi ufite imbaraga?

• Ni gute dushobora guhabwa kandi tugakomeza kugira umwuka ukomoka ku Mana?

[Ibibazo]

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 11]

UBWENGE BW’ISI BUTANDUKANYE N’UBWENGE BUVA KU MANA

Nta kuri kudasubirwaho; buri muntu wese agira ukwe kuri.

‘Ijambo [ry’Imana] ni ryo kuri.’​—Yohana 17:17.

Jya ukurikiza icyo umutima wawe ukubwiye kugira ngo umenye gutandukanya icyiza n’ikibi.

“Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira.”​—Yeremiya 17:9.

Jya ukora ibintu uko ubyumva.

“Ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.”​—Yeremiya 10:23.

Kugira ubukungu ni ryo banga ryo kugira ibyishimo.

‘Gukunda impiya ni umuzi w’ibibi byose.’​—1 Timoteyo 6:10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Salomo yaratembanywe ava mu gusenga k’ukuri maze ahindukirira imana z’ibinyoma

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Kimwe n’umuntu wamamaza ibicuruzwa bye, Satani na we akwirakwiza hose umwuka w’isi. Mbese urawurwanya?