Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twigomwe ibintu bike biduhesha imigisha myinshi

Twigomwe ibintu bike biduhesha imigisha myinshi

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twigomwe ibintu bike biduhesha imigisha myinshi

BYAVUZWE NA GEORGE NA ANN ALJIAN

Jye n’umugore wanjye ntitwari twarigeze na rimwe dutekereza ko igihe kimwe twari kuzitiranya ijambo “umwigisha” n’ijambo “imbeba.” Ntitwashoboraga rwose kwiyumvisha ukuntu igihe twari kuba tugeze mu myaka 60 twari kwiga kwandika inyuguti zidasanzwe tugerageza gushyikirana n’abantu baturuka mu Bushinwa. Icyakora, ibyo ni byo jye na Ann twakoze ahagana mu mpera z’imyaka ya za 80. Reka tubabwire ukuntu ibyo twigomwe mu gihe cy’imyaka runaka byaduhesheje imigisha myinshi.

NAVUKIYE mu muryango wakomokaga muri Arumeniya, wasengeraga mu Idini ry’Abanyarumeniya. Ann we yari Umugatolika. Igihe twashyingiranwaga mu wa 1950, iby’amadini yacu twabishyize ku ruhande. Ubwo nari mfite imyaka 27, naho Ann afite 24. Twabaye mu nzu y’igorofa yari hejuru y’iduka ryanjye ryahanagurirwagamo imyenda mu Mujyi wa Jersey mu ntara ya New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo gihe nari maze imyaka ine nkorera muri iryo duka.

Mu mwaka wa 1955, twaguze inzu nziza cyane y’ibyumba bitatu byo kuraramo yari mu mujyi wa Middletown muri New Jersey. Iyo nzu yari ku birometero 60 uvuye aho nakoreraga, kandi nakoraga iminsi itandatu mu cyumweru. Buri mugoroba natahaga nkererewe. Nabonanaga n’Abahamya ba Yehova ari uko gusa baje aho nkorera, bakampa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nasomaga ibyo bitabo mbishishikariye. N’ubwo akazi kanjye kantwaraga igihe kinini kandi akaba ari ko nitagaho cyane, nihinzemo kubaha Bibiliya mu buryo bwimbitse.

Nyuma y’aho gato, ubwo nari ntwaye imodoka ngiye ku kazi n’igihe navagayo, naje gutahura ko hari radiyo WBBR ya Watchtower yatangaga ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Kubera ko nategaga amatwi ibyo biganiro nitonze, byaje kunshimisha cyane ku buryo nasabye Abahamya kunsura. Mu Gushyingo 1957, George Blanton yaje kunsura mu rugo maze dutangira kwigana Bibiliya.

Umuryango wacu wunga ubumwe mu gusenga kutanduye

Ni gute Ann yabyakiriye? Reka na we abibibwirire.

“Mbere na mbere, nabanje kubirwanya nivuye inyuma. Igihe George yabaga yiga Bibiliya, naramubangamiraga cyane ku buryo yaje gufata umwanzuro wo kujya yigira ahandi hantu, amara amezi umunani yose abigenza atyo. Muri icyo gihe ni bwo George yatangiye kujya mu materaniro yaberaga ku Nzu y’Ubwami ku Cyumweru. Ubwo ni bwo namenye ko yafatanaga uburemere icyigisho cye cya Bibiliya, kubera ko uwo ari wo munsi wonyine atajyaga ku kazi. Icyakora yakomeje kuba umugabo mwiza n’umubyeyi mwiza, ndetse aba mwiza cyane kurushaho ku buryo byatumye nanjye ntangira guhindura imyifatire. Mu by’ukuri, rimwe na rimwe igihe nabaga mpanagura ameza ari nta muntu undeba, nafataga igazeti ya Réveillez-vous ! George yakundaga kuhasiga maze nkayisoma. Ubundi George yansomeraga ingingo zo muri Réveillez-vous ! zitavuga iby’idini, ariko iteka zabaga zivuga ku Muremyi.

“Umugoroba umwe, igihe George yari yagiye kwigana Bibiliya n’Umuvandimwe Blanton, nafashe igitabo agahungu kacu k’imyaka ibiri kitwa George kari kashyize ku kameza k’iruhande rw’igitanda cyanjye. Cyavugaga ibihereranye n’ibyiringiro by’abapfuye. N’ubwo numvaga naniwe, natangiye kugisoma kubera ko nari maze igihe gito mfushije nyogokuru, bikaba byari byaranshegeshe cyane. Nahise mbona kandi nsobanukirwa ukuri kwa Bibiliya, kuvuga ko abapfuye batababarizwa ahantu runaka kandi ko bazazuka mu gihe cy’umuzuko. Ubwo nahise nicara ku gitanda nemye, maze ntangira gusoma nshishikaye kandi nkagenda nca uturongo ku ngingo nifuzaga kwereka George ubwo yari kuba avuye kuyoborerwa icyigisho!

“Umugabo wanjye ntiyashoboraga kwemera ko ndi wa mugore yari yasize mu rugo. Ubwo yahavaga, nari narakaye cyane. Ariko noneho igihe yagarukaga, yasanze mfite akanyamuneza, nshimishijwe n’ibintu by’ukuri bitangaje nari nize muri Bibiliya! Ubwo twaricaye tuganira kuri Bibiliya biratinda, kugeza igicuku kinishye. George yansobanuriye umugambi Imana ifitiye isi. Iryo joro nahise mubaza niba ashobora kujya yigira imuhira kugira ngo nanjye nifatanye mu cyigisho.

“Umuvandimwe Blanton yasabye ko n’abana bacu bajya baza muri icyo cyigisho. Twe twumvaga ari bato cyane, kubera ko umwe yari afite imyaka ibiri naho undi afite ine. Icyakora Umuvandimwe Blanton yatweretse mu Gutegeka kwa Kabiri 31:12 hagira hati ‘uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato kugira ngo bumve, bige.’ Twumviye iyo nama ndetse dukora ku buryo abana bajya batanga ibitekererezo mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya. Twateguriraga hamwe ibitekerezo turi butange, ariko ntitwigeraga tubabwira ibyo bari buvuge. Tubona rwose ibyo byaragize uruhare mu gutuma abana bacu bagira ukuri ukwabo. Tuzahora iteka dushimira Umuvandimwe Blanton inama yaduhaye igafasha umuryango wacu gukura mu buryo bw’umwuka.”

Imimerere yadusabye kugira ibyo twigomwa

Ubwo noneho twese twari tumaze gutangira kwiga Bibiliya twunze ubumwe, hari indi mimerere twagombaga guhangana na yo. Kubera ko inzu nakoreragamo yari kure cyane, sinageraga mu rugo mbere ya saa tatu za nimugoroba. Ibyo byatumaga ntashobora kwifatanya mu materaniro yo mu mibyizi, n’ubwo nifatanyaga ku yo ku Cyumweru. Icyo gihe Ann we yajyaga mu materaniro yose kandi agira amajyambere mu buryo bwihuse. Nanjye nifuje kujya njya mu materaniro yose no kuyobora icyigisho cy’umuryango gifite ireme. Nari nzi ko ibyo byansabaga kugira ibintu runaka nigomwa. Ubwo niyemeje kugabanya amasaha namaraga ku kazi, n’ubwo ibyo byashoboraga gutuma ntakaza bamwe mu bakiriya banjye.

Byose byaje kugenda neza cyane. Twabonaga ko icyigisho cy’umuryango gifite agaciro nk’ak’ayandi materaniro atanu abera ku Nzu y’Ubwami buri cyumweru. Twacyitaga iteraniro ryacu rya gatandatu. Ibyo byadusabye gushyiraho umunsi n’isaha bidahindagurika. Twemeje ko tuzajya tugikora ku wa Gatatu saa mbiri za nimugoroba. Rimwe na rimwe nyuma y’ifunguro rya nimugoroba, igihe twabaga tumaze koza amasahani twaririyeho, wumvaga umwe muri twe avuze ati “isaha y’‘amateraniro’ iregereje!” Iyo nabaga nakererewe Ann yatangiraga kuyobora icyo cyigisho, maze naza ngakomereza aho yari agereje.

Ikindi kintu cyatumye umuryango wacu ukomera kandi ukunga ubumwe, ni ugusuzumira hamwe isomo ry’umunsi mu gitondo. Icyakora gushyiraho iyo gahunda no kuyubahiriza byaratugoye. Nta wabyukiraga igihe kimwe n’undi. Twabiganiriyeho maze twemeza ko twese tuzajya tubyukira igihe kimwe, tugafata amafunguro ya mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’igice, kandi tugasuzumira hamwe isomo ry’umunsi. Iyo gahunda yatugiriye akamaro cyane. Abahungu bacu bamaze gukura, bahisemo gukora kuri Beteli. Byatweretse ko gusuzuma isomo ry’umunsi byagize uruhare ku majyambere yabo yo mu buryo bw’umwuka.

Nyuma yo kubatizwa twahawe inshingano zadusabye kwigomwa byinshi

Nabatijwe mu wa 1962, ubwo nkaba nari maze imyaka 21 mfite rya duka ryanjye. Nararigurishije maze nshaka akazi hafi yo mu rugo kugira ngo negere umuryango wanjye, bityo dukorere Yehova turi kumwe. Ibyo byampesheje imigisha myinshi. Twese twishyiriyeho intego yo kuzakora umurimo w’igihe cyose. Ibyo byahereye mu ntangiriro z’umwaka wa 1970, igihe umuhungu wacu mukuru witwa Edward yabaga umukozi w’igihe cyose, cyangwa umupayiniya w’igihe cyose, akimara kurangiza amashuri yisumbuye. Nyuma y’aho gato, umuhungu wacu George yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, hanyuma Ann na we aza gukurikiraho. Abo bose uko ari batatu banteye inkunga, kuko wasangaga bambwira inkuru z’ibyo babaga babonye mu murimo wo kubwiriza. Mu rwego rw’umuryango, twasuzumye ukuntu dushobora koroshya imibereho yacu kugira ngo twese tubashe gukora umurimo w’igihe cyose. Twafashe icyemezo cyo kugurisha inzu yacu. Twari tuyimazemo imyaka 18 kandi twarayirereyemo abana bacu. N’ubwo mu by’ukuri twayikundaga bitavugwa, Yehova yahaye umugisha icyemezo twafashe cyo kuyigurisha.

Mu mwaka wa 1972, Edward yatumiriwe kujya gukora kuri Beteli, naho George we atumirwa mu wa 1974. N’ubwo njye na Ann twari dusigaye twenyine, ntitwigeze dutekereza cyane ku byishimo twari guterwa no kubona abo bana bari iruhande rwacu, bafite abagore n’abana. Ahubwo twashimishijwe n’uko abahungu bacu bari bagiye gukorera Yehova kuri Beteli. * Twemeranya n’amagambo yo mu Migani 23:15 agira ati “mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge, uwanjye na wo uzanezerwa.”

Tuba abapayiniya ba bwite

Abahungu bacu bombi bamaze kujya kuri Beteli, twakomeje gukora umurimo w’ubupayiniya. Nyuma y’aho mu mwaka wa 1975, twabonye ibaruwa idutumirira kuba abapayiniya ba bwite mu ifasi itari yagatanzwe yo mu mujyi wa Clinton County muri leta ya Illinois. Mbega ukuntu ibyo byadutunguye! Byasobanuraga ko tugomba kuva muri New Jersey, aho hakaba hari incuti zacu na bene wacu, kandi tukaba twari twegereye i New York, aho abahungu bacu bari. Icyakora, twabonye ko iyo ari inshingano duhawe na Yehova maze tugira ibyo twigomwa, bituma duhabwa indi migisha.

Ubwo twari tumaze amezi menshi dukora muri iyo fasi itari yagatanzwe, twatangiye guteranira mu cyumba mberabyombi cy’akarere ka Carlyle mu ntara ya Illinois. Ariko twari dukeneye ahantu hacu bwite ho guteranira. Hari umuvandimwe wo muri ako karere n’umugore we babonye ahantu hari akazu gato cyane twashoboraga gukodesha. Ako kazu twaragasukuye imbere n’inyuma hose, tugahindura icyumba gito cyo guteraniramo. Ntituzigera twibagirwa ifarashi yasaga n’ifite amatsiko y’ibyo twakoraga. Yajyaga ihingutsa umutwe mu idirishya ikaturunguruka, yitegereza ibyo dukora mu materaniro!

Mu gihe runaka haje kuvuka Itorero rya Carlyle, kandi twashimishijwe cyane no kuba twarabigizemo uruhare. Twaje gufashwa n’umugabo n’umugore we bari bakiri bato, ari bo Steve na Karil Thompson, bari boherejwe muri iyo fasi. Uwo mugabo n’umugore we bahamaze imyaka runaka, nyuma y’aho baza gutumirirwa kujya mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Barirangije, boherejwe kuba abamisiyonari muri Afurika y’i Burasirazuba, bahabwa inshingano yo gusura amatorero.

Mu gihe gito, ahantu twateraniraga haje kuba hato, bituma dukenera icyumba kinini. Nanone wa muvandimwe n’umugore we baratugobotse maze batugurira ikibanza cyiza cyo kubakamo Inzu y’Ubwami. Mbega ukuntu twishimye cyane ubwo mu myaka mike nyuma y’aho twatumiriwe gutaha Inzu y’Ubwami yari yuzuye mu mujyi wa Carlyle! Nagize igikundiro cyo gutanga disikuru yo kuyitaha. Koherezwa muri iyo fasi byaradushimishije cyane kandi bitubera umugisha uturuka kuri Yehova.

Twoherezwa kubwiriza ahandi hantu

Mu mwaka wa 1979 twoherejwe kubwiriza mu mujyi muto wa Harrison, muri leta ya New Jersey. Aho twahakoreye umurimo mu myaka igera hafi kuri 12. Muri icyo gihe, twatangiye kwigana Bibiliya n’umugore ukomoka mu Bushinwa, ibyo bituma tubona abandi Bashinwa benshi bo kuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Hagati aho, twaje kumenya ko muri ako karere hari abanyenshuri benshi b’Abashinwa hamwe n’imiryango y’Abashinwa babarirwa mu bihumbi. Ku bw’ibyo, twatewe inkunga yo kwiga ururimi rw’Igishinwa. N’ubwo ibyo byadusabaga kumara igihe runaka buri munsi twiga Igishinwa, byatumye tuyoborera ibyigisho bya Bibiliya Abashinwa benshi bo muri ako karere.

Muri iyo myaka ni bwo twagiye dusetsa abantu, cyane cyane mu gihe twabaga tugerageza kuvuga Igishinwa. Umunsi umwe, ubwo Ann yibwiraga nyir’inzu, yaravuze ati ndi “imbeba” ya Bibiliya, aho kuvuga ngo ndi “umwigisha” wa Bibiliya. Ayo magambo ajya gusa cyane. Nyir’inzu yakubise agatwenge ati “nimwinjire! Sinari narigeze nganira n’imbeba ya Bibiliya!” Na n’ubu turacyafite ingorane zo kuvuga urwo rurimi.

Ubwo twoherejwe mu kandi gace ko muri New Jersey, dukomeza gukora mu mafasi atuwe n’abantu bavuga Igishinwa. Nyuma y’aho, twasabwe kwimukira i Boston muri leta ya Massachusetts, aho hakaba hari itsinda ryakoreshaga ururimi rw’Igishinwa ryari rimaze imyaka igera hafi kuri itatu rivutse. Twagize igikundiro cyo gufasha iryo tsinda mu gihe cy’imyaka irindwi ishize, tugira n’ibyishimo byo kubona rihinduka itorero ku itariki ya 1 Mutarama 2003.

Imigisha dukesha kuba twarigomwe

Muri Malaki 3:10, dusoma ukuntu Yehova yasabye abagize ubwoko bwe kumuzanira amaturo n’ibitambo, kugira ngo na we abasukeho umugisha babure aho bawukwiza. Twaretse ubucuruzi bwanshishikazaga cyane. Twagurishije inzu yacu twakundaga bitavugwa kandi twigomwa n’ibindi bintu byinshi. Icyakora, ibyo twigomwe ni bike cyane ugereranyije n’imigisha twabonye.

Mbega ukuntu Yehova yaduhundagajeho imigisha myinshi! Twashimishijwe no kubona abana bacu bitabira ukuri, kandi bakaba abakozi b’igihe cyose mu murimo urokora ubuzima, kandi twibonera ukuntu Yehova yagiye aduha ibyo dukeneye. Mu by’ukuri, ibintu bike twigomwe byaduhesheje imigisha myinshi!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 20 Ubu baracyakora kuri Beteli ari abizerwa. Edward n’umugore we Connie bakorera i Patterson, naho George n’umugore we Grace bakorera i Brooklyn.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Louise na George Blanton bari kumwe na Ann, mu wa 1991

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Inzu y’Ubwami y’i Carlyle, yatashywe ku itariki ya 4 Kamena 1983

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Turi kumwe n’Itorero rikoresha ururimi rw’Igishinwa ry’i Boston ryari rimaze kuvuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Turi kumwe na Edward, Connie, George na Grace