Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi

Igihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi

Igihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi

IGIHE Yesu yigishaga abigishwa be gusenga bagira bati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru,” yavugaga ibyo azi kubera ko yari yarabaye mu ijuru hamwe na Se (Matayo 6:10; Yohana 1:18; 3:13; 8:42). Mbere y’uko Yesu aba umuntu, yari yariboneye igihe ibyakorwaga byose mu isi no mu ijuru byabaga bihuje n’ibyo Imana ishaka. Ibyo bihe byari ibihe byiza cyane kandi hari ibintu byinshi bishimishije byagezweho.—Imigani 8:27-31.

Ibiremwa bya mbere by’Imana byari ibiremwa by’umwuka, ‘abamarayika bayo, b’abanyambaraga nyinshi, basohoza itegeko ryayo.’ Bari kandi na n’ubu baracyari ‘abagaragu bayo, bakora ibyo ikunda’ (Zaburi 103:20, 21). Mbese buri mumarayika wese yabaga afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza no kwihitiramo icyo ashatse? Yego rwose; n’ikimenyimenyi igihe isi yaremwaga, abo ‘bana b’Imana baranguruye ijwi ry’ibyishimo’ (Yobu 38:7). Uko kurangurura ijwi ry’ibyishimo byagaragazaga ko bo ubwabo bari bishimiye ibyo Imana yari yaragambiriye gukora, kandi ko na bo bemeranyaga na yo.

Imana imaze kurema isi, yarayiteguye kugira ngo abantu bayituremo, maze amaherezo iza kurema umugabo n’umugore ba mbere (Itangiriro, igice cya 1). Ibyo se na byo byari bikwiriye gushimwa? Inkuru yahumetswe igira iti “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane,” ni koko, nta nenge byari bifite, mbese byari bitunganye rwose.—Itangiriro 1:31.

Ni uwuhe mugambi Imana yari ifitiye ababyeyi bacu ba mbere hamwe n’abari kuzabakomokaho? Dukurikije ibivugwa mu Itangiriro 1:28, na wo wari mwiza cyane. Hagira hati “Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti ‘mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.’” Kugira ngo basohoze uwo mugambi uhebuje, ababyeyi bacu ba mbere bagombaga kuzabaho iteka, ndetse n’abana babo. Nta cyagaragazaga ko hari kuzabaho ibyago, akarengane, agahinda ndetse n’urupfu.

Icyo gihe, ibyo Imana ishaka byakorwaga mu isi no mu ijuru. Buri muntu wese wari gukora ibyo Imana ishaka byari kumuzanira ibyishimo byinshi. Byaje guhindurwa n’iki?

Umugambi w’Imana waje kurwanywa mu buryo butunguranye. Icyakora, si ukuvuga ko icyo kibazo kitari kuzabonerwa umuti. Ariko kandi, cyatumye habaho igihe kirekire cyaranzwe n’imibabaro n’agahinda, kandi byari kuzatuma abantu bagwa mu rujijo cyane ku bihereranye n’umugambi Imana yari ibafitiye. Twese tugerwaho n’ingaruka z’icyo kibazo. Umugambi w’Imana warwanyijwe mu buhe buryo?

Ibyo Imana ishaka mu gihe cyo kwigomeka

Umwe mu ‘bana b’Imana’ wo mu biremwa by’umwuka yatekereje ko aramutse aburijemo umugambi Imana yari ifitiye abantu, yazabyungukiramo. Uko icyo kiremwa cy’umwuka cyagendaga kibitekerezaho, ni ko cyarushagaho kubona ko gishobora kubigeraho ndetse kikarushaho kubyifuza cyane (Yakobo 1:14, 15). Satani ashobora kuba yaratekereje ko aramutse ashutse umugabo n’umugore ba mbere bakamwumvira aho kumvira Imana, ubwo nta kundi Imana yari kubigenza uretse kwemera kubangikanya ubutegetsi n’ikindi kiremwa. Ashobora no kuba yaratekereje ko Imana itari kuzabarimbura, kubera ko iyo ibarimbura yari kuba iburijemo umugambi wayo. Ahubwo, yibwiraga ko Yehova Imana yari guhindura umugambi we, akemera ko Satani agumana ubwo bubasha yari afite ku bantu bari kuba basigaye bamwumvira kandi ari Yehova wari wabiremeye. Mu buryo bukwiriye, icyo cyigomeke nyuma cyaje kwitwa Satani, ari byo bisobanura “Urwanya.”—Yobu 1:6.

Satani yashyize mu bikorwa ibyifuzo bye maze yegera wa mugore. Yamushishikarije kwirengagiza umugambi w’Imana maze na we akigenga. Yaramubwiye ati ‘gupfa ntimuzapfa. Muzahinduka nk’Imana, mumenye icyiza n’ikibi’ (Itangiriro 3:1-5). Kuri uwo mugore, ibyo Satani yamubwiye byasaga n’aho bimuhaye umudendezo, kandi yarabyemeye yibwira ko ari bwo buryo bwiza cyane bwo kubaho. Nyuma yaje gushuka umugabo we na we aramukurikiza.—Itangiriro 3:6.

Icyakora uwo si wo mugambi Imana yari ifitiye Adamu na Eva. Ibyo ni byo bo bishakiraga. Kandi byari kuzabazanira ingaruka mbi cyane. Imana yari yaramaze kubabwira ko uko gusuzugura byari kuzabaviramo gupfa (Itangiriro 3:3). Ntibari bararemewe kubaho bigenga batayobowe n’Imana ngo bagire icyo bageraho (Yeremiya 10:23). Ikindi kandi, bari kuzatakaza ubutungane, kandi bari kuzaraga abana babo uko kudatungana ndetse n’urupfu (Abaroma 5:12). Nta cyo Satani yashoboraga gukora ngo ahindure ibyo bintu.

Mbese ibyo byahise bihindura burundu umugambi Imana yari ifitiye abantu n’isi? Oya (Yesaya 55:9-11). Ariko byazamuye ikibazo cyari gikeneye igisubizo: mbese abantu bashobora ‘guhinduka nk’Imana, bakamenya icyiza n’ikibi,’ nk’uko Satani yabivuze? Mu yandi magambo, turamutse duhawe igihe gihagije, ese ubwacu dushobora kubasha kwihitiramo icyiza n’ikibi, icyatugirira akamaro n’icyaduteza akaga mu buzima bwacu bwa buri munsi? Mbese tugomba kugandukira Imana mu buryo busesuye kubera ko ubutegetsi bwayo ari bwo buyobozi bwiza cyane kurusha ubundi? Mbese twagombye kumvira mu buryo bwuzuye ibyo idusaba? Ari wowe, ibyo bibazo wabisubiza ute?

Hari uburyo bumwe gusa bwo gukemura ibyo bibazo n’ibiremwa bizi ubwenge bikabyirebera: kureka abantu bashaka kwigenga bose bakagerageza bakareba niba hari icyo bageraho batayobowe n’Imana. Iyo Imana ihita ibica ntibyari kuba bikemuye bya bibazo. Kureka abantu bagakomeza kubaho bigenga kugeza igihe runaka byari kuzakemura ibyo bibazo, kubera ko ingaruka z’uko kwigomeka zari guhita zigaragaza. Imana yagaragaje ko ubwo ari bwo buryo yari kuzakemura ibyo bibazo igihe yabwiraga umugore ko yari kuzabyara abana. Bityo bari kuzakomokwaho n’umuryango w’abantu. Turiho n’uyu munsi kubera ko Imana yafashe icyo cyemezo.—Itangiriro 3:16, 20.

Ibyo ariko ntibyashakaga kuvuga ko Imana yari kureka abantu ndetse n’ikiremwa cy’umwuka cyigometse bagakomeza kwikorera ibyo bishakiye byose. Imana ntiyigeze ihara ubutegetsi bwayo, nta n’ubwo yigeze ireka umugambi wayo (Zaburi 83:19). Ibyo yabigaragaje neza igihe yahanuraga ko amaherezo nyirabayazana w’ubwo bwigomeke yari kuzarimburwa kandi ingaruka zabwo zose zigakurwaho (Itangiriro 3:15). Ku bw’ibyo, kuva ubwigomeke bugitangira, umuryango w’abantu wari ufite isezerano ryo kuzacungurwa.

Hagati aho ariko, ababyeyi bacu ba mbere hamwe n’abari kuzabakomokaho banze kuyoborwa n’Imana. Kugira ngo Imana ibarinde kugerwaho n’ingaruka zose z’umwanzuro bafashe, byari gusaba ko ari yo buri gihe izajya ibategeka icyo bagomba gukora. Nta ho byari kuba bitaniye no kutabaha uburenganzira bwo kwigenga.

Birumvikana ariko ko abantu bamwe na bamwe bashoboraga kuzihitiramo kuyoborwa n’Imana. Bashoboraga kumenya ibyo Imana ishaka ku bantu muri iki gihe kandi bakabikurikiza mu buryo bushoboka bwose (Zaburi 143:10). Ariko kandi, ntibari kubura kugerwaho n’ibibazo igihe cyose ikibazo kirebana no kuba abantu bashaka kwitegeka kitari cyakemurwa.

Ingaruka z’umwanzuro abantu bafashe ntizatinze kugaragara. Umwana wa mbere wavutse mu muryango w’abantu ari we Kayini, yishe umuvandimwe we Abeli kubera ko “ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza” (1 Yohana 3:12). Ibyo ariko ntibyari mu mugambi w’Imana kuko Imana yari yaraburiye Kayini ndetse nyuma ikaza kumuhana (Itangiriro 4:3-12). Kayini yahisemo ubwo bwigenge Satani yari abahaye bityo agaragaza ko ‘ari uw’Umubi.’ Hari n’abandi bakurikije urugero rwe.

Hashize imyaka irenga 1.500, “isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo” (Itangiriro 6:11). Byari ngombwa ko hafatwa imyanzuro itajenjetse kugira ngo abantu badakomeza konona isi. Imana yafashe uwo mwanzuro igihe yazanaga umwuzure wakwiriye isi yose kandi ikarinda umuryango umwe rukumbi wakiranukaga icyo gihe. Wari ugizwe na Nowa, umugore we, abahungu be hamwe n’abagore babo (Itangiriro 7:1). Twese ni bo dukomokaho.

Kuva icyo gihe, Imana yagiye iha ubuyobozi ababaga bifuza n’imitima itaryarya kumenya icyo ishaka. Yahumekeye abagaragu bayo b’indahemuka kugira ngo bandike ibyo yashakaga kugeza ku muntu wese washakaga kuyoborwa na yo. Ubwo butumwa bwanditse muri Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Yemeye kugirana imishyikirano n’abantu b’indahemuka ibigiranye urukundo, ndetse bahinduka incuti zayo (Yesaya 41:8). Yabahaye kandi imbaraga bari bakeneye zose kugira ngo babashe kwihanganira ibigeragezo bikomeye abantu bahuye na byo muri iyi myaka ibihumbi n’ibihumbi bamaze baranze gutegekwa n’Imana (Zaburi 46:2; Abafilipi 4:13). Mbega ukuntu twagombye gushimira kubera ibyo byose yadukoreye!

“Ibyo ushaka” bikorwe mu buryo bwuzuye

Ibyo Imana yakoreye abantu kugeza ubu, si byo gusa byari bikubiye mu mugambi yari ibafitiye. Intumwa y’Umukristo yitwa Petero yaranditse iti “nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Iyo mvugo y’ikigereranyo yerekeza ku butegetsi bushya buzategeka abantu ndetse no ku muryango mushya w’abantu bazategekwa n’ubwo butegetsi.

Umuhanuzi Daniyeli yakoresheje amagambo yumvikana agira ati ‘ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose’ (Daniyeli 2:44). Ubwo buhanuzi bwavuze mbere y’igihe iby’iherezo ry’ubutegetsi bw’iyi si butazigera bugira icyo bugeraho, bukazasimburwa n’Ubwami cyangwa ubutegetsi bw’Imana. Mbega inkuru nziza! Intambara n’ubwikunde bituma isi ya none yuzura urugomo kandi bigatuma abantu bahorana impungenge ko isi yose yazongera kurimbuka, hari umunsi bitazongera kwibukwa.

Ibyo bintu bizaba ryari? Abigishwa ba Yesu baramubajije bati “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Kimwe mu bisubizo Yesu yabahaye kigira kiti “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:3, 14.

Birazwi hose ko uyu murimo wo kubwiriza ubu urimo ukorwa ku isi hose. Nawe ushobora kuba warabyiboneye mu karere k’iwanyu. Mu gitabo Porofeseri Charles S. Braden yanditse yaravuze ati “Abahamya ba Yehova bakwirakwije ku isi hose ubuhamya bwabo mu buryo nyabwo. . . . Nta rindi tsinda ry’idini na rimwe ku isi ryagaragaje ishyaka ryinshi no kudacogora mu kugerageza gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kurusha Abahamya ba Yehova.” Abahamya babwirizanya umwete ubutumwa bwiza mu bihugu birenga 230 mu ndimi zigera kuri 400. Uyu murimo wari warahanuwe ntiwigeze mbere hose ukorwa mu rwego rw’isi yose nk’uko ukorwa muri iki gihe. Iki ni kimwe mu bihamya byinshi by’uko igihe Ubwami buzaziraho gusimbura ubutegetsi bw’abantu cyegereje.—These Also Believe (Aba na bo barizera).

Ubwami Yesu yavuze ko buzabwirizwa ni na bwo yatwigishije kujya dusenga dusaba ko bwaza mu isengesho rye ntangarugero agira ati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Ni koko, ubwo Bwami ni bwo Imana izifashisha kugira ngo isohoze umugambi wayo ifitiye abantu n’isi.

Ibyo bisobanura iki? Mu Byahishuwe 21:3, 4 hagira hati “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.’” Ubwo ni bwo ibyo Imana ishaka bizakorwa ku isi mu buryo bwuzuye nk’uko bikorwa mu ijuru. * Ese wowe ntiwakwishimira kuzaba uhari?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 26 Niba ushaka kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’Ubwami bw’Imana, shaka Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu cyangwa wandike wifashishije imwe muri za aderesi ziri ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Kwanga kuyoborwa n’Imana byateje akaga