Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ibyo Imana ishaka birakorwa?

Mbese ibyo Imana ishaka birakorwa?

Mbese ibyo Imana ishaka birakorwa?

“Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”​—Matayo 6:10.

JULIO na Christina barimo bitegerezanya ubwoba bwinshi ubwo bane mu bana babo bashyaga bagakongoka. Imodoka yabo yari ihagaze maze umusinzi wari utwaye indi modoka arayigonga ihita ishya. Umwana wabo wa gatanu witwa Marcos bamukuye muri iryo tanura, ariko ibirimi by’umuriro byari byamutwitse umubiri wose, ku buryo atari kuzongera kugira isura ye ya mbere. Yari afite imyaka icyenda. Se yagize agahinda kenshi cyane. Yarikomeje akomeza n’umuryango we avuga ati “ubwo ni ko Imana yabishatse, tugomba kubyemera gutyo, byaba ari ibyiza cyangwa ibibi, ubwo ni uko nyine.”

Abantu benshi iyo bahuye n’ingorane nk’izo na bo ni uko babifata. Baravuga bati ‘niba Imana ishobora byose kandi ikaba itwitaho, ibyo ireka bikatubaho ubwo biba bifite icyo bitumariye, n’ubwo wenda bitoroshye ko duhita tubyiyumvisha.’ Uko se ni ko nawe ubibona?

Abavuga ko ibiba byose, byaba ibyiza cyangwa ibibi ari ko Imana iba yabishatse, akenshi babivuga bahereye ku magambo Yesu yavuze mu Isengesho ry’Umwami ryavuzwe haruguru. Ubu ibyo Imana ishaka ni byo bikorwa mu ijuru, si byo se? None se, iyo dusenze tugira tuti ‘ibyo ushaka bibe mu isi,’ ntituba twemeye ko ibiba ku isi na byo ari uko Imana iba yabishatse?

Hari abantu benshi batabyemera batyo. Kuri bo, kuvuga gutyo byumvikanisha ko Imana itita ku byiyumvo by’abantu yaremye. Baribaza bati ‘Imana yuje urukundo ishobora ite kwifuriza ibintu bibi cyane abantu b’inzirakarengane? Niba se hari n’isomo twagombye kubikuramo, iryo ryaba ari somo ki koko?’ Birashoboka ko nawe ari uko waba utekereza.

Ku birebana n’ibyo, umwigishwa Yakobo mwene se wa Yesu yaranditse ati “umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje’, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Imana si yo nyirabayazana w’ibibi. Birumvikana rero ko ibintu byose biba hano ku isi muri iki gihe atari ibyo Imana iba yashatse ko biba. Ibyanditswe binavuga ku bushake bw’umuntu, ubushake bw’abapagani n’ubushake bwa Satani (Yohana 1:13; 2 Timoteyo 2:26, Bibiliya Ntagatifu; 1 Petero 4:3). Ese waba wemera ko ibyabaye ku muryango wa Julio na Christina bidashobora kuba byari bihuje n’ibyo Data wo mu ijuru ugira urukundo ashaka?

None se ubwo, mu by’ukuri ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yigishaga abigishwa be gusenga bati “ibyo ushaka bibeho mu isi”? Byaba se byarasobanuraga ko twajya dusaba ko Imana idutabara mu mimerere imwe n’imwe, cyangwa Yesu yatwigishaga gusenga dusaba ikindi kintu cy’ingenzi kandi cyiza kurushaho, cyatuma ibintu bihinduka mu buryo abantu bose bifuza? Nimucyo dukomeze gusuzuma icyo Bibiliya ibivugaho.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Imodoka: Dominique Faget-STF/AFP/Getty Images; umwana: FAO photo/B. Imevbore