Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Waba warishimiye gusoma inomero ziheruka z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi? Reba noneho niba ushobora gusubiza ibi bibazo bikurikira:

Ni iki kigaragaza ko Yesu yari afite barumuna be na bashiki be?

Ibyo Bibiliya ibivuga muri Matayo 13:55, 56 no muri Mariko 6:3. Ijambo ry’ikigiriki (adelphos) riboneka muri iyo mirongo rikoreshwa bagaragaza “isano ry’amaraso cyangwa se isano ryemewe n’amategeko umuntu aba afitanye n’undi, rikaba risobanura gusa uwo bava inda imwe kuri se na nyina cyangwa uwo bahuje umubyeyi umwe” (The Catholic Biblical Quarterly, January 1992).—15/12, ipaji ya 3.

Ni iyihe sura yindi intambara yafashe, kandi se akenshi bituruka ku ki?

Ahanini intambara zo muri iki gihe zazahaje abantu ni izishyamiranya abenegihugu. Bimwe mu bitera izo ntambara ni urwangano hagati y’amoko, kudahuza amadini, akarengane, n’imvururu za politiki. Ibindi bitera izo ntambara ni inyota y’ubutegetsi hamwe n’umururumba w’amafaranga.—1/1, ipaji ya 3-4.

Tubwirwa n’iki ko Yesu atashakaga ko Abakristo bajya basubiramo amagambo bafashe mu mutwe yo mu isengesho ntangarugero?

Yesu yatanze iryo sengesho ry’icyitegererezo mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Hashize hafi amezi 18, Yesu yasubiyemo ingingo z’ingenzi z’amabwiriza yari yaratanze mbere y’aho arebana no gusenga (Matayo 6:9-13; Luka 11:1-4). Birashishikaje kubona atararisubiyemo ijambo ku rindi, ibyo bikaba bigaragaza ko atari arimo yigisha isengesho ry’idini bagombaga gufata mu mutwe ngo bajye barisubiramo.—1/2, ipaji ya 8.

Nyuma y’umwuzure, ni hehe inuma yakuye ikibabi cy’umunzenze yagarukanye mu nkuge?

Ntituzi uko igipimo cy’umunyu wari mu mazi y’Umwuzure n’icy’ubushyuhe bw’amazi yawo byanganaga. Ariko ibiti by’iminzenze bizwiho kuba iyo babitemye byongera bigashibuka. Birashoboka rero ko ibiti bimwe byaba bitaraboze n’ubwo byarengewe n’amazi maze bikaza kongera gushibuka.—15/2, ipaji ya 31.

Igihe Biafra yagotwaga mu ntambara y’abenegihugu yo muri Nijeriya, Abahamya ba Yehova bo muri ako gace babonaga bate ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka?

Hari umukozi wo mu biro wabonye akazi ku kibuga cy’indege cyo mu Burayi, undi na we akabona ku kibuga cy’indege cyo muri Biafra. Bombi bari Abahamya. Abo Bahamya bombi bemeye gukora uwo murimo washoboraga kubateza akaga, wo kugeza ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka muri Biafra, bityo bafasha abavandimwe benshi mu gihe cy’intambara kugeza aho irangiriye mu mwaka wa 1970.—1/3, ipaji ya 27.

Amasezerano y’i Westphalie yageze ku ki, kandi se amadini yari abifitemo uruhe ruhare?

Ivugurura ryatumye Ubwami Butagatifu bwa Roma bwigabanyamo amadini atatu: Gatolika, Abaluteriyani n’iry’abayoboke ba Calvin. Mu kinyejana cya 17 Abaporotesitanti bashinze umuryango wabo n’Abagatolika bashinga uwabo. Nyuma harose intambara y’amadini muri Bohême yaje kuba intambara mpuzamahanga, buri gihugu giharanira kuba igihangange. Abategetsi b’Abagatolika n’Abaporotesitanti barwaniraga kuba ibihangange muri politiki no kubona inyungu z’ubucuruzi. Amaherezo imishyikirano y’amahoro yaje kubera mu Budage mu ntara ya Westphalie. Hashize hafi imyaka itanu, Amasezerano y’i Westphalie yaje gusinywa mu mwaka wa 1648, atuma Intambara y’Imyaka Mirongo Itatu irangira kandi yatumye havuka umugabane w’u Burayi tuzi ubu ugizwe n’ibihugu byigenga.—15/3, ipaji ya 20-23.

Kuba umubare 666 ari ikimenyetso cyangwa izina ry’“inyamaswa” bisobanura iki?

Icyo kimenyetso kivugwa mu Byahishuwe 13:16-18. Iyo nyamaswa ishushanya ubutegetsi bw’abantu kandi kuba iyo nyamaswa ifite “umubare w’umuntu” bigaragaza ubutegetsi burangwa n’intege nke z’abantu ziterwa no kudatungana. Kuba gatandatu karasubiwemo incuro eshatu, ni ukuvuga 600 kongeraho 60 kongeraho 6 bitsindagiriza cyane ko icyo ari ikintu kidatunganye mu maso y’Imana. Abafite icyo kimenyetso cy’inyamaswa basenga ubutegetsi cyangwa bakiringira ko ari bwo buzazana agakiza.—1/4, ipaji ya 4-7.