Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rebeka umugore w’umunyamwete wubahaga Imana

Rebeka umugore w’umunyamwete wubahaga Imana

Rebeka umugore w’umunyamwete wubahaga Imana

TEKEREZA iyo uza kuba ari wowe wagombaga gutoranyiriza umuhungu wawe umugeni. Ni muntu ki wari kumuhitiramo? Ni iyihe mico yagombye kuba yari afite? Ese wari kumuhitiramo umukobwa ufite uburanga, w’umunyabwenge, ugira neza kandi w’umunyamwete? Cyangwa se hari indi mico yindi wari kubanza kureba itari iyo?

Aburahamu na we yahuye n’icyo kibazo. Yehova yari yaramusezeranyije ko urubyaro rwe rwari kuzabona umugisha binyuriye ku muhungu we Isaka. Iyi nkuru tugiye kuyihera igihe Aburahamu yari ashaje ariko umuhungu we akiri ingaragu (Itangiriro 12:1-3, 7; 17:19; 22:17, 18; 24:1). Kubera ko Isaka yagombaga kuzaherwa imigisha hamwe n’uwari kuzaba umugore we n’abana bari kuzabyara, Aburahamu yakoze ku buryo Isaka abona umugore ukwiriye. Mbere na mbere yagombaga kuba ari umugaragu wa Yehova. Kubera ko i Kanaani aho Aburahamu yari atuye hatashoboraga kuboneka umugore nk’uwo, yagombaga gushakishiriza ahandi. Amaherezo Rebeka ni we waje gutoranywa. Aburahamu yaje kubona Rebeka ate? Ese yaba yari akuze mu buryo bw’umwuka? Ni irihe somo twakura ku rugero yatanze?

Hashakwa umugore wujuje ibisabwa

Aburahamu yohereje umugaragu we mukuru, ushobora kuba yaritwaga Eliyezeri, mu gihugu cya kure cyitwa Mezopotamiya, gushakirayo Isaka umugeni muri bene wabo basengaga Yehova. Icyo kibazo cyari gikomeye ku buryo Aburahamu yasabye Eliyezeri kurahirira ko atari kuzashakira Isaka umugore w’Umunyakanaanikazi. Kuba Aburahamu yarakomeje gutsindagiriza ko uwo mugore atagombaga kuba ari Umunyakanaanikazi si ibyo gufatana uburemere buke.—Itangiriro 24:2-10.

Eliyezeri ageze mu mudugudu bene wabo wa Aburahamu bari batuyemo, yajyanye ingamiya ze icumi ku iriba. Gerageza gusa n’ureba uko byagenze. Hari ku mugoroba, hanyuma Eliyezeri arasenga ati “dore mpagaze ku isōko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma. Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho,’ akansubiza ati ‘nywaho nduhira n’ingamiya zawe,’ abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe.”—Itangiriro 24:11-14.

Birashoboka cyane ko buri mugore wese wo muri ako karere yari azi ko ingamiya ifite inyota ishobora kunywa litiro hafi ijana z’amazi. Bityo umugore wari kwemera kuhira ingamiya icumi zose yagombaga kuba yiteguye kugakora. Kuzuhira wenyine abandi bari aho barebera batiteguye kumufasha, byari kuba ari igihamya kidakuka cy’uko ari umugore ushoboye, uzi kwihangana, wicisha bugufi kandi ukunda abantu n’amatungo.

Byagenze bite? “Agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu. Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, . . . aramanuka ajya ku isōko, aravoma arazamuka. Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati ‘ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.’ Aramusubiza ati ‘Databuja, nywaho.’ Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa.”—Itangiriro 24:15-18.

Ese Rebeka yari yujuje ibisabwa?

Rebeka yari umwuzukuruza wa Aburahamu, kandi uretse no kuba yari mwiza cyane, yagiraga n’imico myiza. Ntiyatinye kuvugisha umunyamahanga, ariko nanone ntiyahise amwimenyereza cyane. Yemeye guha Eliyezeri amazi igihe yayamusabaga. Ibyo ni byo yari yitezweho kuko byagaragazaga ikinyabupfura. Ese ikindi kintu Eliyezeri yari yasabye mu isengesho cyo Rebeka yaba yaragikoze?

Rebeka yaravuze ati “Databuja, nywaho.” Ariko ntibyaciriye aho. Rebeka yakomeje agira ati “nduhira n’ingamiya zawe zeguke.” Yamukoreye ibirenze ibyo umuntu ubusanzwe yakwitega. Yahise “ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.” Yakoranaga umwete. Iyo nkuru ikomeza ivuga iti “uwo mugabo amwitegereza acecetse.”—Itangiriro 24:19-21.

Eliyezeri amenye ko uwo mukobwa ari mwene wabo wa Aburahamu, yahise apfukama ashimira Yehova. Yamubajije niba iwabo yahabona icumbi we n’abo bari kumwe bakaharara. Rebeka yaramwemereye maze ahita yiruka ajya kubwira iwabo ko babonye abashyitsi.—Itangiriro 24:22-28.

Eliyezeri amaze kubabwira uko byagenze, Labani musaza wa Rebeka na se Betuweli bahise bumva ko Imana yari yabigizemo uruhare. Nta gushidikanya, Rebeka ni we wagombaga kuba umugore wa Isaka. Babwiye Eliyezeri bati “mujyane abe muka mwene shobuja, nk’uko Uwiteka yavuze.” Rebeka yabyakiriye ate? Bamubajije niba yari guhita agenda, yashubije mu ijambo rimwe ry’Igiheburayo risobanura ngo “turajyana.” Nta wamuhatiye kubyemera. Aburahamu yari yarasezeranyije Eliyezeri ko indahiro itari kumufata iyo ‘uwo mukobwa aramuka yanze’ kujyana na we. Rebeka na we ariko yabonaga ko Imana yari ibifitemo uruhare. Adatindiganyije, yasize umuryango we, ajya gushyingiranwa n’umugabo atigeze abona. Uwo mwanzuro ugaragaza ubutwari wari ikimenyetso cy’ukwizera gukomeye. Byari bikwiriye rwose ko ari we bahitamo!—Itangiriro 24:29-59.

Rebeka ahuye na Isaka yahise afata umwenda we yitwikira mu maso, bikaba byaragaragazaga kuganduka. Isaka yahise amugira umugore we kandi nta gushidikanya, imico ye myiza cyane yatumye amukunda.—Itangiriro 24:62-67.

Abahungu b’impanga

Rebeka yamaze imyaka 19 ari ingumba. Hashize igihe Rebeka asama impanga, ariko iyo nda imugwa nabi, kuko abana bamukiraniraga mu nda, bituma atakira Imana. Natwe dushobora kubigenza dutyo mu gihe duhuye n’ibibazo biduhangayikishije cyane. Yehova yumvise Rebeka kandi aramuhumuriza. Yari kuzaba nyina w’amahanga abiri, kandi umwana ‘mukuru yari kuzaba umugaragu w’umuto.’—Itangiriro 25:20-26.

Ayo magambo agomba kuba atari yo yonyine yatumye Rebeka akunda cyane Yakobo umuhungu we muto. Abo bahungu bombi bari batandukanye. Yakobo yari “umunyamahane make” ariko Esawu we ntiyitaga ku bintu by’umwuka, ku buryo yagurishije Yakobo ubutware yaheshwaga no kuba yari umwana w’imfura, ni ukuvuga uburenganzira yari afite bwo kuzaragwa ibyo Imana yasezeranyije, abigurana isahani imwe y’ibiryo. Kuba Esawu yarashatse abagore babiri b’Abahetikazi bigaragaza ukuntu atahaga agaciro cyangwa se yasuzuguraga ibintu by’umwuka, kandi ibyo byababaje ababyeyi be cyane.—Itangiriro 25:27-34; 26:34, 35.

Imihati Rebeka yashyizeho kugira ngo aheshe Yakobo umugisha

Bibiliya ntivuga niba Isaka yari azi ko Esawu yari kuzaba umugaragu wa Yakobo. Uko biri kose ariko, Rebeka na Yakobo bari bazi ko Yakobo ari we wagombaga kuzahabwa umugisha. Amaze kumenya ko Isaka yasabye Esawu kumutekera inyama z’umuhigo yarangiza akamuha umugisha, Rebeka yahise agira icyo akora. Umuco we wo gufata imyanzuro atazuyaje n’umwete yagiraga akiri muto, nta ho byari byaragiye. ‘Yategetse’ Yakobo kumuzanira abana b’ihene babiri kugira ngo abone uko atekera umugabo we inyama yakundaga cyane. Hanyuma Yakobo yagombaga kwiyoberanya akigira Esawu kugira ngo ahabwe umugisha. Yakobo yarabyanze. Yatinyaga ko se yamenya ko yamuriganyije maze akamuvuma. Ariko Rebeka akomeza kubimwingingira agira ati “mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho.” Hanyuma ateka izo nyama, yambika Yakobo impu z’ihene kugira ngo yiyoberanye maze amwohereza ku mugabo we.—Itangiriro 27:1-17.

Impamvu yatumye Rebeka akora ibyo byose ntiyavuzwe. Abantu benshi bagaya icyo gikorwa yakoze, ariko Bibiliya ntikigaya kandi na Isaka amaze kumenya ko Yakobo ari we yari yahaye umugisha ntiyigeze agaya Rebeka. Ahubwo Isaka yongereye Yakobo imigisha (Itangiriro 27:29; 28:3, 4). Rebeka yari azi ibyo Yehova yari yarahanuye ku bahungu be. Ku bw’ibyo yakoze ku buryo Yakobo ahabwa umugisha yari afitiye uburenganzira. Kandi n’ubundi ni ko Yehova yari yarabiteganyije.—Abaroma 9:6-13.

Yakobo yoherezwa i Harani

Hanyuma Rebeka yaburijemo umugambi mubisha wa Esawu, asaba Yakobo guhunga kugeza igihe uburakari bwa mukuru we bwari kuzashirira. Yakoze ku buryo na Isaka abyemera, ariko agira neza ntiyamuhingukiriza ko Esawu yarakariye Yakobo. Ahubwo, yabwiye umugabo we abigiranye amakenga ko yari afite impungenge z’uko Yakobo na we yazashaka umunyakanaanikazi. Ibyo byari bihagije kugira ngo Isaka ahite abuza Yakobo kuzabashakamo ndetse ahite amwohereza muri bene wabo wa Rebeka gushakayo umugore utinya Imana. Nta hantu na hamwe tuzi havugwa ko Rebeka yaba yarongeye kubonana na Yakobo, ariko kandi ibyo yakoze byahesheje ishyanga ryari kuzavuka rya Isirayeli imigisha myinshi.—Itangiriro 27:43–28:2.

Ibyo tuzi kuri Rebeka bituma turushaho kumukunda. Yari mwiza cyane ariko ubwiza bwe nyabwo bwari bushingiye ku kuba yarubahaga Imana. Icyo ni cyo Aburahamu yifuzaga ku wari kuzaba umukazana we. Birashoboka ko indi mico Rebeka yari afite yari irenze iyo Aburahamu yari amwitezeho. Ukwizera n’ubutwari yagiraga mu gukurikiza ubuyobozi buturuka ku Mana, umwete, kwicisha bugufi no kuba yaragiraga ubuntu bwinshi, ni imico Abakristokazi bose bagombye kwigana. Iyo ni yo mico Yehova aba yiteze ku mugore w’intangarugero by’ukuri.