Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twihatire kugaragaza umuco wo kugira neza muri iyi si mbi

Twihatire kugaragaza umuco wo kugira neza muri iyi si mbi

Twihatire kugaragaza umuco wo kugira neza muri iyi si mbi

“Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa.”​—IMIGANI 19:22.

1. Kuki kugaragaza umuco wo kugira neza bishobora kugorana?

MBESE wowe wumva ubarirwa mu bantu bagira neza? Niba ari ko biri, kuba muri iyi si ya none bishobora kukugora cyane. Mu by’ukuri, kugira neza ni imwe mu ‘mbuto z’umwuka’ zivugwa muri Bibiliya. Ariko se, kuki bigoye cyane kugaragaza uwo muco, ndetse no mu bihugu byiganjemo abantu bavuga ko ari Abakristo (Abagalatiya 5:22)? Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, igisubizo tugihabwa n’intumwa Yohana wanditse avuga ko isi yose itegekwa na Satani, ikiremwa cy’umwuka kitarangwa n’umuco wo kugira neza (1 Yohana 5:19). Yesu Kristo na we yavuze ko Satani ari we ‘mutware w’ab’iyi si’ (Yohana 14:30). Ku bw’ibyo, iyi si ishaka gukurikiza umutegetsi wayo w’icyigomeke, ufite imyifatire irangwa n’ubugome.—Abefeso 2:2.

2. Ni izihe mbogamizi dushobora guhura na zo mu kugaragaza ineza?

2 Turababara cyane iyo abandi badukoreye ibikorwa bitarangwa n’ineza. Ibyo bikorwa bitarangwa n’ineza bishobora gukorwa n’abaturanyi babi, abantu tutaziranye batagaragaza urukundo, ndetse n’incuti cyangwa abagize umuryango wacu bashobora rimwe na rimwe kudukorera ibintu bahubutse. Guhora turi kumwe n’abantu b’abanyamwaga, bavuga nabi kandi babwirana amagambo ateye isoni, biratubabaza. Iyo myifatire itarangwa n’ineza ishobora gutuma natwe tugira ibitekerezo bibi, bigatuma dushaka kubitura inabi batugirira. Ibyo bishobora kutugiraho ingaruka mbi mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.—Abaroma 12:17.

3. Ni ibihe bibazo bikomeye abantu bahanganye na byo bituma bitaborohera kugaragaza ineza?

3 Imimerere y’isi igoranye na yo ishobora gutuma kugaragaza ineza bitatworohera. Urugero, abantu muri rusange bahangayikishijwe n’ibikorwa by’iterabwoba, no kuba hari ibihugu bishobora gukoresha intwaro z’ubumara cyangwa iza kirimbuzi. Uretse n’ibyo kandi, abantu babarirwa muri za miriyoni bugarijwe n’ubukene, batungwa ibyokurya by’intica ntikize, bafite aho kurambika umusaya gusa, bahoza akenda kamwe ku mubiri kandi nta buryo bafite bwo kwivuza. Kugaragaza umuco wo kugira neza biba ikibazo cy’ingorabahizi mu mimerere nk’iyo isa n’aho idatanga icyizere.—Umubwiriza 7:7.

4. Ni uwuhe mwanzuro udakwiriye bamwe bashobora gufata mu birebana no kugaragariza abandi ineza?

4 Hari uwahita afata umwanzuro w’uko atari ngombwa kugaragaza ineza, ko bishobora ndetse kuba ikimenyetso kigaragaza intege nke. Ashobora kumva ko abandi bamubonerana, cyane cyane igihe batita ku byiyumvo bye (Zaburi 73:2-9). Icyakora Bibiliya iduha inama nziza twakurikiza igira iti “gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya” (Imigani 15:1). Kugwa neza no kugira neza ni imico ibiri igize imbuto z’umwuka kandi ifitanye isano rya bugufi, ikaba ishobora kudufasha cyane mu gihe duhanganye n’imimerere igoranye.

5. Ni hehe dushobora kugaragaza ineza mu mibereho yacu?

5 Kubera ko ari iby’ingenzi ko twebwe Abakristo tugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana, muri zo hakaba harimo no kugira neza, byaba byiza dusuzumye ukuntu dushobora kugaragaza uwo muco. Mbese dushobora gukomeza kugaragaza ineza muri iyi si mbi? Niba dushobora kuyigaragaza se, ni mu yihe mimerere imwe n’imwe dushobora kugaragazamo ko tutareka ngo Satani atubuze kugirira abandi neza, cyane cyane iyo turi mu mimerere igoranye? Nimucyo dusuzume uko twakomeza kugaragaza ineza mu muryango, ku kazi, ku ishuri, mu baturanyi, mu murimo wo kubwiriza n’igihe turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera.

Kugaragaza ineza mu muryango

6. Kuki kugaragaza ineza mu muryango ari iby’ingenzi cyane, kandi se ni gute yagaragazwa?

6 Kugira ngo duhabwe imigisha n’ubuyobozi bituruka kuri Yehova, tugomba kwihingamo imbuto z’umwuka mu buryo bwuzuye (Abefeso 4:32). Reka dusuzume imimerere yihariye abagize umuryango bagomba kugaragarizanyamo ineza. Mu mishyikirano yabo ya buri munsi, umugabo n’umugore bagomba kugaragarizanya ineza no kwitanaho hagati yabo ubwabo, no hagati yabo n’abana babo (Abefeso 5:28-33; 6:1, 2). Iyo neza igomba kugaragarira mu buryo abagize umuryango bashyikirana, abana bakubaha ababyeyi babo n’ababyeyi bagafata abana babo mu buryo bukwiriye. Jya ubangukirwa no gushimira abandi aho kubanenga.

7, 8. (a) Ni iyihe myifatire tugomba kwirinda niba dushaka kugaragaza ineza nyakuri mu muryango? (b) Ni gute gushyikirana neza bikomeza umurunga uhuza abagize umuryango? (c) Ni gute wagaragaza ineza mu muryango wawe?

7 Kugaragariza ineza abagize umuryango wacu bikubiyemo kumvira inama y’intumwa Pawulo igira ati “mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.” Abagize imiryango ya Gikristo bakwiriye gushyikirana buri gihe mu buryo bwiyubashye. Kubera iki? Ni ukubera ko gushyikirana neza ari cyo kintu cy’ingenzi gituma imiryango ikomera kandi igasagamba. Igihe mu muryango havutse ikibazo mutavugaho rumwe, mujye mushaka uko mworoshya ibintu mugerageza kugikemura, aho gushaka kugaragaza ko ari wowe ufite ukuri. Abagize umuryango barangwa n’ibyishimo bakora uko bashoboye kose kugira ngo bagaragarizanye ineza kandi bitaneho.—Abakolosayi 3:8, 12-14.

8 Kugira neza ni umuco mwiza kandi udusunikira gukorera abandi ibyiza. Ibyo bituma dushaka uko twagirira umumaro abagize umuryango wacu, tukabumva kandi tukabafasha tubigiranye ibyishimo. Buri wese mu bagize umuryango asabwa gushyiraho imihati kugira ngo agaragaze ineza izatuma umuryango wose uvugwa neza. Ibyo ntibizabahesha gusa imigisha y’Imana, ahubwo bizanahesha ikuzo Yehova, we Mana irangwa no kugira neza, haba mu itorero cyangwa mu baturanyi bacu.—1 Petero 2:12.

Kugaragaza ineza ku kazi

9, 10. Vuga ibibazo bimwe na bimwe bishobora kuvuka ku kazi kandi ugaragaze uko umuntu yabikemura mu buryo burangwa n’ineza.

9 Ku Mukristo, gahunda y’akazi ya buri munsi ishobora gutuma kugaragariza ineza bagenzi be bakorana bitamworohera. Umwuka wo kurushanwa urangwa mu bakozi ushobora gutuma agera mu mimerere yo kuba yatakaza akazi ke bitewe n’umukozi bakorana umutikurira, ibyo bikaba byahumanya isura nziza yari afite imbere y’umukoresha we (Umubwiriza 4:4). Icyo gihe, kugaragaza ineza ntibiba byoroshye. Icyakora, umugaragu wa Yehova agomba kuzirikana ko kugira neza ari cyo kintu gikwiriye, maze agakora uko ashoboye kose kugira ngo areshye abantu bagoye kubana na bo, binyuriye ku mico ye myiza. Kugaragaza umuco wo kwita ku bandi bishobora kubimufashamo. Ushobora kuba wagaragariza mugenzi wawe mukorana ko umwitayeho, nko mu gihe arwaye cyangwa afite uwo mu muryango we urwaye. No kumubaza uko amerewe byonyine bishobora kumugiraho ingaruka nziza. Koko rero, Abakristo bagomba guharanira kwimakaza amahoro n’ubwumvikane. Ijambo rivuganywe ineza rigaragaza ko wita ku bandi rishobora gufasha muri iyo mimerere.

10 Rimwe na rimwe, umukoresha ashobora guhatira abakozi be gukora ibintu we yumva ko ari byo bikwiriye, wenda akaba yashaka ko buri wese yifatanya mu kwizihiza umunsi mukuru wubahiriza igihugu cyangwa undi munsi mukuru runaka unyuranyije n’Ibyanditswe. Mu gihe Umukristo yanze kubikora kubera umutimanama we, bishobora kuzana amakimbirane. Muri icyo gihe, ntibyaba bihuje n’ubwenge atangiye kwisobanura avuga impamvu zose zimubuza gukora ibyo umukoresha we yifuza. N’ubundi kandi, abadakurikiza imyizerere ya Gikristo bo bashobora kumva ko kujya muri iyo minsi mikuru ari ibintu bikwiriye (1 Petero 2:21-23). Ushobora kubasobanurira mu buryo burangwa n’ineza impamvu yatumye wowe ku giti cyawe utifatanya muri iyo minsi mikuru. Niba bakubwiye amagambo yo kugusesereza, ntugashake kubasubiza nawe ubasesereza. Ni byiza ko Umukristo yakurikiza inama nziza iboneka mu Baroma 12:18 hagira hati “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.”

Kugaragaza ineza ku ishuri

11. Ni ibihe bibazo abakiri bato bahura na byo mu kugaragariza ineza abanyeshuri bigana?

11 Kugira ngo abakiri bato bagaragarize ineza abanyeshuri bigana bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Ubusanzwe, abakiri bato baba bashaka kwemerwa n’abanyeshuri bagenzi babo. Abanyeshuri bamwe na bamwe b’abahungu barata imbaraga zabo kugira ngo abandi banyeshuri babashime, ndetse bakageza n’aho bashyira iterabwoba ku bandi (Matayo 20:25). Abandi baba bashaka kwibonekeza barata ubuhanga bwabo bwo mu ishuri, muri siporo cyangwa mu bindi bintu. Muri uko kurata ubwenge bwabo, akenshi bakorera ibikorwa bitarangwa n’ineza abo bigana n’abandi banyeshuri, bibeshya ko ubwo buhanga bwabo butuma basumba abandi. Umukristo ukiri muto agomba kuba maso kugira ngo atigana iyo myifatire yabo (Matayo 20:26, 27). Intumwa Pawulo yaravuze ati “urukundo rurihangana rukagira neza, . . . ntirwirarira, ntirwihimbaza.” Bityo rero, Umukristo ntagomba gukurikiza urugero rubi rw’abakora ibintu bitarangwa n’ineza, ahubwo agomba gukurikiza inama ziboneka mu Byanditswe mu mishyikirano agirana n’abandi banyeshuri.—1 Abakorinto 13:4.

12. (a) Kuki kugaragariza abarimu ineza bishobora kubera abakiri bato ikigeragezo? (b) Ni nde abakiri bato bashakiraho ubufasha mu gihe bahatiwe gukora ibikorwa bitarangwa n’ineza?

12 Abakiri bato bagomba nanone kugaragariza ineza abarimu babo. Abanyeshuri benshi bakunda gutesha umutwe abarimu babo. Bibwira ko ari byiza kubatesha agaciro binyuriye mu gukora ibikorwa biciye ukubiri n’amategeko y’ikigo. Bashobora gushyira iterabwoba ku bandi kugira ngo bifatanye na bo. Iyo Umukristo ukiri muto yanze kwifatanya na bo, bashobora kumukwena cyangwa bakamugirira nabi. Kumara umwaka wose ku ishuri uhanganye n’imimerere nk’iyo, bishobora kuba ikigeragezo gikomeye ku Mukristo wafashe icyemezo cyo kujya agirira abandi neza. Icyakora, ujye uzirikana ko ari iby’ingenzi cyane gukomeza kuba umugaragu w’indahemuka wa Yehova. Iringire udashidikanya ko binyuriye ku mwuka we azagufasha muri ibyo bihe bigoye.—Zaburi 37:28.

Kugaragariza ineza abaturanyi

13-15. Ni izihe mbogamizi dushobora guhura na zo mu kugaragariza ineza abaturanyi bacu, kandi se ni gute twazinesha?

13 Aho waba uri hose, ushobora gutekereza ukuntu wagaragariza ineza abaturanyi bawe no kubereka ko ubifuriza ibyiza. Aha nanone, buri gihe si ko biba byoroshye.

14 Bite se mu gihe abaturanyi bawe baba bakugirira urwikekwe bitewe n’ubwoko bwawe, igihugu ukomokamo cyangwa idini ryawe? Bite se niba rimwe na rimwe bajya bakugirira umwaga, cyangwa bakakwirengagiza? Kubera ko uri umukozi wa Yehova, uzakora uko ushoboye kose ubagaragarize ineza, kandi bizagira ingaruka nziza. Bazabona ko imyifatire yawe itandukanye cyane n’iy’abandi, kandi ibyo bihesha Yehova ikuzo, we utanga urugero ruhebuje mu kugaragaza ineza. Nta wamenya, wenda hari igihe umuturanyi wawe yazahindura imitekerereze ye bitewe n’ineza umugaragariza. Hari n’igihe yazaba umwe mu basingiza Yehova.—1 Petero 2:12.

15 Ni gute twagaragariza ineza abaturanyi bacu? Mbere na mbere, twabikora binyuriye mu kugira imyifatire myiza mu muryango, twihatira kugaragaza imbuto z’umwuka. Ibyo bishobora kutisoba abaturanyi bacu. Hari n’igihe dushobora gukorera umuturanyi wacu igikorwa cyiza. Wibuke ko kugira neza bikubiyemo gushishikazwa n’icyatuma abandi bamererwa neza.—1 Petero 3:8-12.

Kugaragaza ineza mu murimo wo kubwiriza

16, 17. (a) Kuki ari iby’ingenzi kugaragaza ineza mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni gute twagaragaza ineza mu murimo wo kubwiriza dukorera ahantu hatandukanye?

16 Twagombye kugaragaza ineza mu murimo wacu wo kubwiriza, mu gihe twihatira gusanga abantu mu ngo zabo, ku kazi, n’ahantu abantu benshi bahurira. Twagombye buri gihe kwibuka ko tuba duhagarariye Yehova, we ugaragaza ineza igihe cyose.—Kuva 34:6.

17 Kugaragaza ineza mu murimo wo kubwiriza bikubiyemo iki? Urugero, igihe ubwiriza mu muhanda ushobora kugaragaza ineza wirinda kurondogora kandi haba hari umuntu muganira ukagaragaza ko uzirikana abandi. Kubera ko mu nzira haba hanyura abantu benshi, jya uba maso kugira ngo udafunga inzira ukabuza abagenzi gutambuka. Nanone mu gihe ubwiriza ahantu hakorerwa ubucuruzi, jya ugaragaza ineza wirinda kurondogora, wibuka ko abacuruzi baba bakeneye kwita ku bakiriya babo.

18. Kugira ubushishozi bidufasha bite kugaragaza ineza mu murimo wacu wo kubwiriza?

18 Mu gihe ubwiriza ku nzu n’inzu, jya ugira amakenga. Ntukajye utinda ku nzu, cyane cyane igihe ikirere kimeze nabi. Mbese ushobora gushishoza ukamenya igihe nyir’inzu atangiye kurambirwa, cyangwa se kwinubira ko uhatinze? Wenda Abahamya ba Yehova bajya basura abantu kenshi mu karere utuyemo. Niba ari ko biri, ujye wereka abantu ko ubitayeho mu buryo bwihariye, buri gihe ubagaragarize ineza n’ubucuti (Imigani 17:14). Jya ugerageza gutahura impamvu yatumye nyir’inzu atagutega amatwi uwo munsi. Wibuke ko hari igihe umwe mu bavandimwe cyangwa bashiki bacu b’Abakristo azaza kubwiriza abo muri urwo rugo. Niba uhuye n’umuntu w’umunyamwaga, jya ukora uko ushoboye kose umugaragarize ineza. Ntugasakuze cyangwa ngo ukambye agahanga, ahubwo ujye uvuga utuje. Umukristo urangwa n’ineza ntiyifuza kurakaza nyir’inzu amugisha impaka (Matayo 10:11-14). Nyuma y’aho wenda hari igihe uwo muntu yazatega amatwi ubutumwa bwiza.

Kugaragaza ineza mu materaniro

19, 20. Kuki ari iby’ingenzi kugaragaza ineza mu itorero, kandi se ni gute yagaragazwa?

19 Ni iby’ingenzi nanone ko tugaragariza ineza bagenzi bacu duhuje ukwizera (Abaheburayo 13:1). Kubera ko tugize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, ni ngombwa ko tugaragarizanya ineza mu mishyikirano tugirana.

20 Niba hari amatorero menshi ateranira mu Nzu y’Ubwami imwe, ni iby’ingenzi ko abayagize bagaragarizanya ineza n’icyubahiro mu mikoranire yabo. Guhangana nta cyo byabagezaho igihe muba mugomba kugena amasaha yo guteraniraho n’ibindi bikenerwa, urugero nko gusukura cyangwa kuvugurura Inzu y’Ubwami. Mujye mugaragarizanya ineza no kwitanaho, n’ubwo mwaba mutabona ibintu kimwe. Muri ubwo buryo, umuco wo kugira neza uzatsinda, kandi Yehova azabaha imigisha mu gihe mushishikazwa no kugirira abandi neza.

Komeza kugaragaza ineza

21, 22. Ni iki tugomba kwiyemeza gukora, mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Bakolosayi 3:12?

21 Kugira neza ni umuco w’ingenzi tugomba kugaragaza mu mibereho yacu yose. Ni umuco wagombye kuranga kamere yacu ya Gikristo. Kugaragariza abandi ineza twagombye kubigira akamenyero.

22 Nimucyo rero twese tujye tugaragariza abandi ineza buri gihe, kugira ngo buri wese muri twe yumvire amagambo intumwa Pawulo yavuze agira ati “nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana.”—Abakolosayi 3:12.

Mbese uribuka?

• Ni iki gituma kugaragaza ineza biba ikibazo cy’ingorabahizi ku Mukristo?

• Kuki ari iby’ingenzi kugaragaza ineza mu muryango?

• Ni iki gishobora gutuma bitatworohera kugaragaza ineza ku ishuri, ku kazi no mu baturanyi bawe?

• Sobanura ukuntu Abakristo bashobora kugaragaza ineza mu murimo wabo wo kubwiriza.

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Iyo abagize umuryango bose bagaragarizanya ineza, bituma barushaho kunga ubumwe kandi bagafatanya

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ushobora kugaragariza ineza mugenzi wawe mukorana mu gihe arwaye cyangwa akaba arwaje uwo mu muryango we

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Yehova afasha abagaragaza ineza nta gutezuka n’ubwo babakoba

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Gufasha umuturanyi ubikeneye ni igikorwa kigaragaza ineza