Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kutivanga bibuza Umukristo kugaragaza urukundo?

Ese kutivanga bibuza Umukristo kugaragaza urukundo?

Ese kutivanga bibuza Umukristo kugaragaza urukundo?

KUBA Umukristo bisaba ibirenze gusoma Bibiliya, gusenga, no kujya kuririmba mu nsengero ku Cyumweru. Bikubiyemo gukora ibyo Imana idusaba no kugirira neza abantu. Bibiliya igira iti “twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri” (1 Yohana 3:18). Yesu yitaga ku bandi abikuye ku mutima kandi Abakristo bifuza kumwigana. Intumwa Pawulo yateye inkunga abo bari bahuje ukwizera, ababwira ko bagombaga ‘kurushaho iteka gukora umurimo w’Umwami’ (1 Abakorinto 15:58). Ariko se uwo murimo w’Umwami ni uwuhe? Mbese hakubiyemo kugerageza guhindura gahunda z’ubutegetsi ku bw’inyungu z’abakene n’abakandamizwa? Ese ibyo ni byo Yesu yakoze?

Yesu yanze kwivanga muri politiki cyangwa ngo agire uruhande abogamiraho n’ubwo abantu bari babimusabye bakomeje. Yanze ubutegetsi Satani yari amuhaye bwo kuyobora ubwami bwose bwo ku isi, yanze kwivanga mu mpaka z’ibihereranye no gutanga imisoro, kandi yariyufuye acika abantu bashakaga kumwimika (Matayo 4:8-10; 22:17-21; Yohana 6:15). Ariko kutivanga kwe ntikwamubujije kugira icyo akora gifitiye abandi akamaro.

Yesu yibanze ku kintu cyari kuzanira abantu inyungu zirambye. N’ubwo yagaburiye abantu ibihumbi bitanu kandi agakiza abarwayi, ibyo byazaniye abantu bake inyungu z’igihe gito. Ariko inyigisho ze zatumye abantu bose, iyo bava bakagera, bazabona imigisha y’iteka ryose. Yesu ntiyari azwiho kuba umuntu ukusanya imfashanyo, ahubwo abantu bari bazi ko ari “Umwigisha” gusa (Matayo 26:18; Mariko 5:35; Yohana 11:28). Yagize ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri.”—Yohana 18:37.

Babwiriza ikintu cyiza cyane kuruta politiki

Uko kuri Yesu yigishaga ntaho kwari guhuriye n’ibitekerezo bya politiki. Ahubwo kwibandaga ku Bwami we ubwe yari kuzima (Luka 4:43, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Ubwo Bwami ni ubutegetsi bwo mu ijuru, kandi buzasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu maze buzanire abantu amahoro arambye (Yesaya 9:5, 6; 11:9; Daniyeli 2:44). Ku bw’ibyo, ubwo Bwami ni bwo byiringiro rukumbi nyakuri by’abantu. Mbese kumenyesha abantu ibyo byiringiro nyabyo by’igihe kizaza, si bwo buryo bwiza cyane bwo kubagaragariza urukundo kuruta kubatera inkunga yo kwiringira ko abantu ari bo bazazana igihe kizaza kirangwamo umutekano? Bibiliya igira iti “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza. Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, uwo munsi imigambi ye igashira. Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, akiringira Uwiteka Imana ye” (Zaburi 146:3-5). Bityo, aho kugira ngo Yesu yohereze abigishwa be kwigisha politiki nziza za leta zagombye kugenderaho, yabohereje kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’—Matayo 10:6, 7; 24:14.

Uwo rero ni wo ‘murimo w’Umwami’ ababwiriza b’Abakristo bategetswe gukora. Kubera ko abayoboke b’Ubwami bw’Imana basabwa gukundana, Ubwami bw’Imana buzashobora gukuraho ubukene binyuriye mu gusaranganya neza umutungo wo ku isi (Zaburi 72:8, 12, 13). Ubwo ni bwo butumwa bwiza kandi koko bukwiriye kubwirizwa.

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova batahiriza umugozi umwe bakora uwo ‘murimo w’Umwami’ mu bihugu 235. Bahuje n’itegeko rya Yesu, bubaha ubutegetsi bwose (Matayo 22:21). Ariko nanone, banubaha amagambo yabwiye abigishwa be agira ati ‘ntimuri ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi.’—Yohana 15:19.

Bamwe mu bahoze bigisha politiki barahindutse bamaze kwiga neza Bibiliya. Umunyapolitiki w’Umutaliyani wahoze mu muryango wa Kiliziya Gatolika witwa Action catholique, yagize ati “nagiye muri politiki numva ko umuntu agomba kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage mu rwego rwa politiki no mu rw’imibereho myiza yabo.” Amaze kwegura ku mwanya wo kuba umuyobozi w’umujyi kugira ngo abwirize Ubwami bw’Imana ari Umuhamya wa Yehova, yasobanuye impamvu abantu bafite imitima itaryarya bashyiraho imihati muri politiki, ariko ntibagire icyo bageraho. Yagize ati “kuba isi imeze itya ntibyatewe n’uko abantu b’indakemwa mu by’umuco batagerageje gutuma abantu barushaho kumererwa neza, ahubwo ububi bw’abantu benshi bupfukirana imihati ivuye ku mutima abantu beza bake bashyiraho.”

Kuba Abakristo b’ukuri banga kwivanga muri politiki ahubwo bakabwiriza ibyiringiro rukumbi by’ukuri ku bantu bose, ntibibabuza gufasha abandi mu buryo bugaragara. Abo bafasha kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana bitoza guhindura imico yangiza, bakubaha ubutegetsi, bagatuma imibereho y’imiryango y’abo irushaho kuba myiza, kandi bikanabafasha kubona ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro. Ariko igifite agaciro kuruta byose, Abahamya ba Yehova bafasha abantu kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi.

Ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bagirira akamaro abantu bo mu karere batuyemo. Ariko ikirenze ibyo, batuma abantu biringira ubutegetsi nyakuri buzazanira abantu bose bakunda Imana amahoro arambye. Bityo, kuba Abakristo bativanga muri politiki bituma batanga ubufasha buzahoraho kandi bw’ingirakamaro kurusha ubundi buboneka muri iki gihe.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yaretse politiki abwiriza iby’Ubwami bw’Imana

Abapadiri bo muri paruwasi ya Belém muri Brezili, bigishije Átila tewolojiya yo kwibohoza akiri umwana. Yishimiraga kumva ko amaherezo abantu batazongera gukandamizwa maze yifatanya n’abarwanashyaka b’iyo tewolojiya, aho yigiye gutegura imyigaragambyo n’ibikorwa by’abaturage byo kugandira ubutegetsi.

Nanone ariko, Átila yakundaga kwigisha abana b’ababyeyi bari bafite ibitekerezo by’iyo tewolojiya, akoresheje igitabo cyitwa Écoutez le grand Enseignant yari yarahawe. * Icyo gitabo kivuga ku myifatire myiza no kumvira abayobozi. Ibyo byatumye Átila yibaza impamvu abashyigikira tewolojiya yo kwibohoza badakurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru Yesu yigishije kandi akibaza impamvu bamwe bafata ubutegetsi bagahita bibagirwa abakandamizwa. Yahise areka kwifatanya na ba barwanashya ba ya tewolojiya. Nyuma y’aho, Abahamya ba Yehova baramusuye maze bamubwira ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Yahise yiga Bibiliya kandi amenya umuti nyawo wo gukandamizwa kw’abantu.

Muri icyo gihe Átila yagiye mu mahugurwa yateguwe na Kiliziya Gatolika, insanganyamatsiko yayo ikaba yari idini na politiki. Ababahuguraga babasobanuriye ko “idini na politiki bimeze nk’impande ebyiri z’igiceri kimwe.” Yanagiye mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Mbega itandukaniro! Nta banywi b’itabi, nta basinzi, cyangwa abavuga ibiganiro bibi baharangwa. Yiyemeje kwifatanya na bo mu murimo wabo wo kubwiriza, nuko nyuma y’aho aza no kubatizwa. Ubu ashobora kubona impamvu tewolojiya yo kwibohoza atari wo muti nyawo w’ibibazo by’abakene.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Kutivanga kw’ababwiriza b’Abakristo ntibibabuza gufasha abandi