Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gira ubutwari nka Yeremiya

Gira ubutwari nka Yeremiya

Gira ubutwari nka Yeremiya

“Tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka.”​—ZABURI 27:14.

1. Ni iyihe migisha ikungahaye Abahamya ba Yehova babona?

ABAHAMYA BA YEHOVA bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 11:6-9). Muri iyi si ivurunganye cyane, bibereye mu mimerere yihariye yo mu buryo bw’umwuka bari kumwe na bagenzi babo b’Abakristo, babanye mu mahoro na Yehova Imana ndetse no hagati yabo ubwabo (Zaburi 29:11; Yesaya 54:13). Kandi iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka barimo iragenda yaguka. Abantu bose ‘bakora ibyo Imana ishaka babikuye ku mutima’ bagira uruhare mu gutuma iyo paradizo yaguka (Abefeso 6:6). Mu buhe buryo? Babikora binyuriye mu kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya hamwe no kwigisha abandi kubaho batyo, bityo bakabatumirira kuza guhabwa kuri iyo migisha ikungahaye ibonerwa muri iyo paradizo.—Matayo 28:19, 20; Yohana 15:8.

2, 3. Ni ibihe bintu Abakristo b’ukuri bagomba guhangana na byo?

2 Ariko kandi, kuba turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka ntibiturinda kugerwaho n’ibigeragezo. Kubera ko tudatunganye, na n’ubu turacyababazwa n’indwara, iza bukuru kandi amaherezo turapfa. Byongeye kandi, twibonera ukuntu ubuhanuzi buhereranye n’‘iminsi y’imperuka’ busohora (2 Timoteyo 3:1). Intambara, ubwicanyi, uburwayi, inzara ndetse n’indi mibabaro byibasira abantu bose kandi n’Abahamya ba Yehova ntibibarebera izuba.—Mariko 13:3-10; Luka 21:10, 11.

3 Uretse ibyo ariko, tuzi neza ko n’ubwo dufite umutekano muri paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka, abantu batayirimo na n’ubu baracyaturwanya bikomeye. Yesu yari yaraburiye abigishwa be agira ati “kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya” (Yohana 15:18-21). Muri iki gihe na bwo ni ko bimeze. Kugeza n’ubu abantu benshi ntibarasobanukirwa cyangwa ngo bamenye agaciro ugusenga kwacu gufite. Hari abo usanga batunegura, abandi bakatugira urw’amenyo, ndetse nk’uko Yesu yari yaratuburiye, hari n’abo usanga batwanga rwose (Matayo 10:22). Akenshi, usanga batwibasira mu itangazamakuru bakatuvuga ibinyoma kandi bakadukorera poropagande mbi (Zaburi 109:1-3). Ni koko, twese turi mu mimerere igoranye kandi hari bamwe bashobora gutangira gucika intege. Twahangana dute n’iyo mimerere?

4. Ni hehe dukura imbaraga zidufasha kwihangana?

4 Yehova azadufasha. Umwanditsi wa Zaburi yarahumekewe arandika ati “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose” (Zaburi 34:20; 1 Abakorinto 10:13). Abenshi muri twe bashobora guhamya neza ko iyo twiringiye Yehova byimazeyo, aduha imbaraga zo kwihanganira imibabaro iyo ari yo yose. Urukundo tumukunda hamwe n’ibyishimo byadushyizwe imbere bidufasha kurwanya imimerere yo gucika intege hamwe n’ubwoba (Abaheburayo 12:2). Bityo, n’ubwo duhura n’ingorane dukomeza gushikama.

Ijambo ry’Imana ryakomeje Yeremiya

5, 6. (a) Ni izihe ngero z’abantu basengaga Imana by’ukuri babashije gushikama? (b) Yeremiya yitwaye ate igihe Imana yamuhaga inshingano yo kuba umuhanuzi?

5 Kuva kera kugeza ubu, abagaragu b’indahemuka ba Yehova bagiye bagira ibyishimo n’ubwo babaga bari mu mimerere igoranye. Bamwe babayeho mu gihe Yehova yabaga yaraciriye abantu urubanza, agiye gusuka uburakari bwe ku bantu babaga baramwigometseho. Muri abo bantu bamusengaga mu budahemuka harimo Yeremiya hamwe n’abantu bake bo mu gihe cye, kimwe ndetse n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Izo ngero za kera zanditswe muri Bibiliya kugira ngo zijye zidutera inkunga, kandi hari byinshi tuzunguka nituzisuzuma (Abaroma 15:4). Reka wenda dufate urugero rwa Yeremiya.

6 Yeremiya yahawe inshingano yo kuba umuhanuzi i Buyuda akiri muto. Iyo nshingano ntiyari yoroshye. Abantu benshi basengaga ibigirwamana. N’ubwo Yosiya, wari umwami igihe Yeremiya yatangiraga umurimo we, yari indahemuka, abandi bami bamukurikiye bari babi, kandi abenshi mu bari bashinzwe kwigisha rubanda, ni ukuvuga abahanuzi n’abatambyi, bari baratandukiriye ukuri (Yeremiya 1:1, 2; 6:13; 23:11). None se, Yeremiya yaba yaragize ibihe byiyumvo igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kuba umuhanuzi? Yagize ubwoba (Yeremiya 1:8, 17)! Yeremiya yibuka ibyo yavuze icyo gihe akimara guhabwa iyo nshingano. Yaranditse ati “nuko ndavuga nti ‘nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!’”—Yeremiya 1:6.

7. Yeremiya yasanze abantu bo mu ifasi ye bitabira bate ubutumwa, kandi se we yabyitwayemo ate?

7 Abenshi mu bantu bari mu ifasi Yeremiya yabwirizagamo ntibitabiraga ubutumwa yababwiraga, ndetse akenshi bagiye bamurwanya cyane. Igihe kimwe umutambyi witwaga Pashuri yafashe Yeremiya aramukubita maze amushyira mu mbago. Yeremiya yivugira ibyiyumvo yagize icyo gihe agira ati ‘naravuze nti “sinzavuga [Yehova], haba no guterurira mu izina rye.”’ Wenda na we hari igihe wigeze kumva umeze utyo, wumva rwose wabivamo. Zirikana ariko icyafashije Yeremiya gushikama. Yagize ati ‘mu mutima wanjye [ubutumwa bw’Imana cyangwa Ijambo ryayo] rimera nk’aho ari umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo ndibike’ (Yeremiya 20:9). Ese Ijambo ry’Imana rikugiraho ingaruka nk’izo?

Bagenzi ba Yeremiya

8, 9. (a) Ni izihe ntege nke umuhanuzi Uriya yagaragaje, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka? (b) Kuki Baruki yari yacitse intege, kandi se yafashijwe ate?

8 Yeremiya ntiyari wenyine muri uwo murimo wo guhanura. Yari afite bagenzi be bakoranaga kandi ibyo bigomba kuba byaramuteraga inkunga. Rimwe na rimwe ariko, abo bagenzi be hari igihe bafataga imyanzuro idahwitse. Urugero, uwitwa Uriya wari umuhanuzi mugenzi we yatangaga imiburo aburira Yerusalemu n’u Buyuda “amagambo ahwanye n’aya Yeremiya yose.” Nyamara, igihe Umwami Yehoyakimu yategekaga ko Uriya yicwa, uwo muhanuzi yahiye ubwoba ahungira mu Misiri. Ibyo ntibyamukijije. Umwami yatumye abantu bamukurikirayo, baramufata maze bamugarura i Yerusalemu, ahageze aricwa. Mbega ukuntu bigomba kuba byarababaje Yeremiya!—Yeremiya 26:20-23.

9 Undi mugenzi wa Yeremiya yari umwanditsi we Baruki. Baruki yashyigikiye Yeremiya cyane, ariko na we hari igihe cyageze ntiyaba akibona ibintu mu buryo bw’umwuka. Yatangiye kwitotomba agira ati “yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!” Baruki yacitse intege, atangira kudafatana uburemere ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, Yehova yahaye Baruki inama y’ubwenge irangwa n’ineza, maze agaruka ku murongo. Yehova yamwijeje kandi ko yari kuzarokoka irimbuka rya Yerusalemu (Yeremiya 45:1-5). Mbega ukuntu Yeremiya yatewe inkunga no kubona Baruki agarutse ku murongo mu buryo bw’umwuka!

Yehova yashyigikiye umuhanuzi we

10. Ni irihe sezerano Yehova yahaye Yeremiya ryo kumushyigikira?

10 Ikintu cy’ingenzi cyane tuzirikana ni uko Yehova atatereranye Yeremiya. Yumvaga ibyiyumvo umuhanuzi we yari afite kandi yamuhaye imbaraga hamwe n’inkunga yari akeneye. Urugero, igihe Yeremiya yari agiye gutangira umurimo we akumva ashidikanya ko atazawushobora, Yehova yaramubwiye ati “‘ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.’ Ni ko Uwiteka avuga.” Hanyuma, Yehova amaze kubwira uwo muhanuzi we ibihereranye n’inshingano ye, yaramubwiye ati “‘bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yeremiya 1:8, 19). Mbega amagambo ateye inkunga! Kandi Yehova yashohoje iryo sezerano rye.

11. Tubwirwa n’iki ko Yehova yashohoje isezerano rye ryo gushyigikira Yeremiya?

11 Ni yo mpamvu bamaze kumushyira mu mbago maze rubanda bagatangira kumugira urw’amenyo, Yeremiya yavuganye icyizere ati “Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane” (Yeremiya 20:11). Mu myaka yakurikiyeho igihe bageragezaga kwica Yeremiya, Yehova yakomeje kumuba hafi, kandi kimwe na Baruki, Yeremiya yarokotse irimbuka rya Yerusalemu atagizwe imbohe, mu gihe bamwe mu bamutotezaga hamwe n’abandi bose banze kumvira imiburo ye bo barimbutse, abandi bakajyanwa bunyago i Babuloni.

12. N’ubwo hari ibintu biduca intege, ni iki twari dukwiriye gukomeza gutekerezaho?

12 Kimwe na Yeremiya, muri iki gihe abenshi mu Bahamya ba Yehova bagerwaho n’imibabaro. Nk’uko twigeze kubivuga, imwe muri iyo mibabaro iterwa n’uko tudatunganye, indi igaterwa n’akaduruvayo kari muri iyi si, indi igaturuka ku baturwanya. Iyo mibabaro ishobora kuduca intege. Kimwe na Yeremiya, dushobora kugera ubwo twibaza niba tugishoboye gukomeza umurimo. Kandi koko, dushobora kwitega ko rimwe na rimwe dushobora gucika intege. Ibintu biduca intege biduha uburyo bwo kugaragaza uko urukundo dukunda Yehova rungana. Ku bw’ibyo, nimucyo twiyemeze kutemera ko ibintu biduca intege bituma tureka umurimo wa Yehova nk’uko Uriya yabigenje. Ahubwo nimucyo twigane Yeremiya kandi twiringire ko Yehova azadufasha.

Uko twahangana n’imimerere yo gucika intege

13. Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Dawidi na Yeremiya?

13 Buri gihe Yeremiya yaganiraga na Yehova Imana akamubwira ibimuri ku mutima kandi akamusaba kumuha imbaraga. Urwo ni urugero rwiza dukwiriye kwigana. Dawidi wabayeho mu bihe bya Bibiliya kandi wajyaga wiyambaza iyo Soko y’imbaraga, yaranditse ati “Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye, ita ku byo nibwira. Mwami wanjye, Mana yanjye, tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira, kuko ari wowe nsenga” (Zaburi 5:2, 3). Inkuru yahumetswe ivuga ubuzima bwa Dawidi igaragaza ko incuro nyinshi Yehova yagiye asubiza amasengesho ya Dawidi wamutabazaga (Zaburi 18:2, 3; 21:2-6). Mu buryo nk’ubwo, igihe twumva ibibazo bitugoye kubyihanganira cyangwa bisa n’aho rwose bidashobora gukemuka, igishobora kuduhumuriza kuruta ibindi byose ni ukubibwira Yehova mu isengesho kandi tukamubwira ibituri ku mutima nta ho tumukinze (Abafilipi 4:6, 7; 1 Abatesalonike 5:16-18). Yehova ntajya yanga kudutega amatwi. Ahubwo, atwizeza ko ‘atwitaho’ (1 Petero 5:6, 7). Icyakora, turamutse dusenze Yehova ariko tukanga gutega amatwi ibyo atubwira, ntibyaba bihuje n’ubwenge!

14. Amagambo ya Yehova yagize izihe ngaruka kuri Yeremiya?

14 Ni gute Yehova avugana natwe? Reka twongere dutekereze ku kuntu yavuganaga na Yeremiya. Kubera ko Yeremiya yari umuhanuzi yavuganaga na Yehova imbona nkubone. Yeremiya asobanura neza ingaruka amagambo y’Imana yagize ku mutima we agira ati “amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo” (Yeremiya 15:16). Ni koko, Yeremiya yashimishijwe n’uko yitiriwe izina ry’Imana, kandi amagambo yayo yari ay’agaciro kuri uwo muhanuzi. Bityo, kimwe na Pawulo, Yeremiya yari afite ishyaka ryo kwamamaza ubutumwa yari yahawe.—Abaroma 1:15, 16.

15. Ni gute dushobora gucengeza amagambo ya Yehova mu mitima yacu, kandi se ni ibihe bintu dushobora gutekerezaho bigatuma twiyemeza kutazaceceka?

15 Muri iki gihe Yehova ntakivugana n’abantu imbona nkubone. Icyakora, dufite Ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, nitwiyigisha Bibiliya dushyizeho umwete kandi tugatekereza cyane ku byo twiga, Ijambo ry’Imana rizaba “umunezero n’ibyishimo” byo mu mutima wacu. Dushobora kandi gushimishwa n’uko twitirirwa izina rya Yehova mu gihe tugiye kugeza ayo magambo ku bandi. Ntituzigere na rimwe twibagirwa ko nta bandi bantu ku isi batangaza izina rya Yehova muri iki gihe. Abahamya ni bo bonyine batangaza ubutumwa bw’Umwami bw’Imana bwashyizweho kandi bakigisha abantu bicisha bugufi uko bashobora kuba abigishwa ba Yesu Kristo (Matayo 28:19, 20). Mbega imigisha twahawe! None se tuzirikanye inshingano yiyubashye Yehova yaduhaye adukunze, ubwo twahera he duceceka koko?

Tugire amakenga ku bantu twifatanya na bo

16, 17. Yeremiya yabonaga ate abantu yifatanyaga na bo, kandi se ni gute dushobora kumwigana?

16 Hari ikindi kintu Yeremiya yavuze cyamufashije kugira ubutwari. Yagize ati “sinicaye mu iteraniro ry’abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw’amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari” (Yeremiya 15:17). Yeremiya yari yarahisemo kuba wenyine aho kugira ngo azononwe n’incuti mbi. Natwe muri iki gihe ni uko tubibona. Tuzi neza umuburo intumwa Pawulo yatanze w’uko “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza,” ndetse n’ingeso nziza twari tumaranye imyaka myinshi.—1 Abakorinto 15:33.

17 Incuti mbi zishobora gutuma umwuka w’isi wanduza imitekerereze yacu (1 Abakorinto 2:12; Abefeso 2:2; Yakobo 4:4). Nimucyo rero dutoze ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu kugira ngo tujye dutahura abantu bashobora kuba incuti mbi abo ari bo kandi tubirinde rwose (Abaheburayo 5:14). Nk’iyo Pawulo aza kuba akiriho muri iki gihe, uratekereza se ko yabwira iki Umukristo ureba amafilimi y’ubwiyandarike n’urugomo, cyangwa imikino y’urugomo? Utekereza ko ari iyihe nama yaha umuvandimwe ushakira incuti kuri Internet z’abantu atazi na gato? Yatekereza iki ku muvandimwe umara amasaha n’amasaha akina imikino yo kuri orudinateri cyangwa areba televiziyo ariko akaba atagira gahunda ifatika y’icyigisho cya bwite?—2 Abakorinto 6:14; Abefeso 5:3-5, 15, 16.

Guma muri Paradizo yo mu buryo bw’umwuka

18. Ni ibiki bizadufasha gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka?

18 Tuzi akamaro paradizo yo mu buryo bw’umwuka idufitiye. Muri iki gihe, nta kintu na kimwe gihwanye na yo muri iyi si. N’abantu batizera bavuga neza urukundo n’ubugwaneza Abakristo bagaragarizanya n’ukuntu bitanaho (Abefeso 4:31, 32). Ubwo rero, ubu ni cyo gihe dukeneye kurwanya imimerere yo gucika intege kurusha mbere hose. Incuti nziza, isengesho ndetse n’akamenyero keza ko kwiyigisha bishobora kudufasha gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizaduha imbaraga zo guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twiringiye Yehova mu buryo bwuzuye.—2 Abakorinto 4:7, 8

19, 20. (a) Ni iki kizadufasha gushikama? (b) Igice gikurikira kizibanda kuri ba nde, kandi se, ni bande nanone kizashishikaza?

19 Ntituzigere na rimwe twemera ko abantu banga ubutumwa bwa Bibiliya badushyiraho iterabwoba ngo batume ukwizera kwacu gucogora. Kimwe n’abantu barwanyije Yeremiya, abaturwanya baba barwanya Imana. Ntibazatsinda. Yehova ufite imbaraga nyinshi cyane kurusha iz’abaturwanya agira ati “tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka” (Zaburi 27:14). Nimucyo twiyemeze kutazigera ducogora mu gukora ibyiza, twiringiye Yehova n’umutima wacu wose. Twiringire tudashidikanya ko, kimwe na Yeremiya na Baruki, tuzasarura nitutagwa isari.—Abagalatiya 6:9.

20 Guhangana n’imimerere yo gucika intege ntibyoroheye Abakristo benshi. Icyakora abakiri bato bo bahura n’ibibazo byihariye bitaboroheye. Ariko nanone bafite uburyo bwiza bwo kugera ku bintu byinshi. Igice gikurikira kizibanda cyane ku rubyiruko rwo muri twe. Icyo gice kizashishikaza kandi ababyeyi hamwe n’abandi bantu bose bakuru biyeguriye Imana bagize itorero, bo bashobora gufasha urubyiruko rwo mu itorero binyuriye ku magambo, ku rugero batanga no ku nkunga itaziguye barutera.

Ni gute wasubiza?

• Kuki tugomba kwitega guhura n’ibintu biduca intege, kandi se ni nde twagombye gushakiraho ubufasha?

• N’ubwo Yeremiya yari yahawe inshingano itoroshye, yatsinze ate imimerere yo gucika intege?

• Ni iki kizatuma imitima yacu ‘inezerwa’ kandi ‘ikishima’ n’ubwo twaba duhangaye n’ibibazo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Yeremiya yatekerezaga ko atashoboraga kuba umuhanuzi, kuko yari akiri umwana kandi nta buhanga yari yagira

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

No mu gihe Yeremiya yatotezwaga, yari azi ko Yehova ari kumwe na we “ameze nk’intwari iteye ubwoba”