Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ubonera imbaraga mu Ijambo ry’Imana?

Mbese ubonera imbaraga mu Ijambo ry’Imana?

Mbese ubonera imbaraga mu Ijambo ry’Imana?

IYO uhuye n’ibibazo, ubyifatamo ute? Ikintu cyafashije Yesu gutsinda ibishuko bya Satani, ni ukwibuka umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye (Matayo 4:1-11). Mu buryo nk’ubwo, igihe Dawidi yahuraga n’ibibazo, yakomejwe n’Ijambo ry’Imana. Yagize ati “iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.”​—Zaburi 94:19.

Natwe rero, nitwibuka umurongo w’Ibyanditswe dukunda bishobora kuduhumuriza cyangwa bikaduha imbaraga mu gihe duhuye n’ibibazo. Reka dufate urugero rw’uwitwa Rex ubu ufite imyaka 89, akaba yarakoze umurimo w’umubwirizabutumwa w’igihe cyose guhera mu mwaka wa 1931. Yagize ati “iyo nahabwaga inshingano yihariye mu murimo akenshi numvaga ntazayishobora.” Yabyifatagamo ate? Yagize ati “nahitaga nibuka umurongo w’Ibyanditswe nkunda wo mu Migani 3:5 ugira uti ‘wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.’ Kwibuka uwo murongo no kuwushyira mu bikorwa byatumye nshobora gusohoza inshingano zanjye.”

Ndetse n’abakiri bato bungukirwa no kugira umurongo w’Ibyanditswe ubashishikaza. Jack ufite imyaka itandatu, yavuze ko umurongo w’Ibyanditswe akunda ari Matayo 24:14. Uwo murongo ni wo umusunikira kujyana kubwiriza n’ababyeyi be. Yagize ati “nshimishwa no kujyana na mama na papa, na mushiki wanjye, mu murimo wo kubwiriza buri wa Gatandatu.”

Mbese ujya uhura n’ibintu bigerageza ukwizera kwawe nk’uko byagendekeye Yesu? Niba ariko bimeze, mu Abafilipi 4:13 hashobora kukubera umwe mu mirongo y’Ibyanditswe ukunda. Nawe se waba ufite ‘ibyo ushidikanya’ cyangwa ibitekerezo bikubuza amahwemo nk’uko byari bimeze kuri Dawidi? Kwibuka ibivugwa mu Abafilipi 4:6, 7, bishobora kugufasha guhangana na byo. Mbese ujya utekereza ko umurimo ukorera Imana ari imfabusa? Kwibuka ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:58 bizakongerera imbaraga.

Nidukomeza gufata mu mutwe imirongo y’Ibyanditswe ikwiriye, tuzaba turimo tureka ngo Ijambo ry’Imana rigire imbaraga mu buzima bwacu (Abaheburayo 4:12). Bene iyo mirongo y’Ibyanditswe dukunda ishobora kuduha ihumure n’imbaraga.​—Abaroma 15:4.