Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

N’ubwo nari impumyi amaso yanjye yashoboye kureba!

N’ubwo nari impumyi amaso yanjye yashoboye kureba!

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

N’ubwo nari impumyi amaso yanjye yashoboye kureba!

BYAVUZWE NA EGON HAUSER

Nyuma y’amezi abiri mpumye, amaso yanjye yashoboye kureba ukuri ko muri Bibiliya kwari kwaranyihishe mu buzima bwanjye bwose.

IYO ntekereje imyaka isaga mirongo irindwi maze, ibintu byinshi nakoze mu buzima bwanjye bintera kunyurwa cyane. Icyakora iyaba byashobokaga ngo ngire ikintu kimwe mpindura: nahitamo kuba naramenye Yehova Imana nkiri muto.

Navutse mu mwaka wa 1927, mvukira mu gihugu cya Uruguay kiri hagati ya Arijantine na Brezili, kikaba gifite akarere keza cyane kari ku birometero n’ibirometero ku Nkombe z’Inyanja ya Atalantika. Abaturage b’icyo gihugu bagizwe ahanini n’abimukira b’Abataliyani n’Abanyahisipaniya. Icyakora ababyeyi banjye bo bari abimukira bo muri Hongiriya, kandi igihe nari nkiri umwana twari dutuye mu karere karimo abantu bakennye ariko bashyize hamwe. Ntibyari ngombwa gukingisha ingufuri cyangwa gushyira za giriyaji ku madirishya. Nta rwikekwe rushingiye ku moko rwatubagamo. Ari abanyamahanga, ari ba kavukire, abirabura n’abazungu, twese twari incuti.

Ababyeyi banjye bari Abagatolika b’ibigugu, kandi nabaye umuhereza mfite imyaka icumi. Maze kuba mukuru, nakoranye na paruwasi y’iwacu, kandi nari umwe mu bajyanama ba musenyeri wa diyosezi. Kubera ko nari umuganga, natumiriwe kujya mu mahugurwa yabereye muri Venezuwela yari yateguwe na Kiliziya Gatolika. Itsinda ryacu ryari rigizwe n’abaganga bazobereye mu ndwara z’ababyeyi, twashinzwe gukora ubushakashatsi ku miti iringaniza imbyaro yari itangiye kugurishwa icyo gihe.

Ibintu byantangaje mu gihe nigaga iby’ubuvuzi

Igihe nari nkiri mu ishuri niga iby’ubuvuzi batwigisha umubiri w’umuntu, nagendaga ndushaho gutangazwa n’ukuntu uremwe mu buryo bw’ubuhanga. Urugero, natangajwe cyane n’ukuntu umubiri wongera ukisana iyo wagize ikibazo, nk’umwijima cyangwa imbavu iyo babigabanyijeho, bishobora kongera kwisana bikangana uko byanganaga mbere.

Icyo gihe nanone nabonye abantu benshi bapfa bazize impanuka zikomeye, kandi narababaraga cyane iyo bapfaga bazize amaraso babaga batewe. N’uyu munsi ndacyibuka ukuntu byabaga bigoye gusobanurira bene wabo b’abarwayi babaga bapfuye biturutse ku nkurikizi z’amaraso batewe. Incuro nyinshi abo bene wabo ntibabwirwaga ko umuntu wabo bakundaga yishwe n’amaraso yatewe. Ahubwo bahabwaga izindi mpamvu. N’ubwo hashize imyaka myinshi, ndacyibuka ukuntu ibyo gutera abantu amaraso numvaga bitanjyamo rwose kandi amaherezo naje kugera ku mwanzuro w’uko ubwo buryo bwo kuvura butari buhwitse pe. Iyo mba gusa nari nzi amategeko ya Yehova ku birebana no kwera kw’amaraso! Nibura mba narasobanukiwe impamvu ubwo buryo bwo kuvura butanjyagamo.—Ibyakozwe 15:19, 20.

Gufasha abantu byatumaga nyurwa

Byageze aho mba muganga ubaga, kandi nyobora ibitaro by’i Santa Lucía. Nanone kandi nakoraga mu Ishami ry’Igihugu Rishinzwe Ibinyabuzima (National Institute of Biological Science). Ibyo byatumaga numva nishimye cyane. Nafashije abantu bari barwaye, nkabakiza ububabare bwabo, incuro nyinshi nakijije abari bagiye gupfa, kandi nafashije abandi bantu kuza ku isi binyuriye mu gufasha abagore kubyara. Mpereye ku byo nari nariboneye mbere ku ngaruka zo gutera abantu amaraso, nirinze kugira uwo ntera amaraso kandi nabaze abantu babarirwa mu bihumbi ntabateye amaraso. Numvaga ko kuva amaraso ari kimwe n’uko ingunguru y’amazi yaba yatobotse. Uburyo rukumbi nyabwo bwo gukemura icyo kibazo, ni uguhoma ahatobotse, si ugukomeza kuvomera amazi muri iyo ngunguru.

Mvura abarwayi b’Abahamya

Natangiye kumenyana n’Abahamya ba Yehova mu myaka ya 1960, ubwo batangiraga kujya baza mu bitaro nakoragamo bashaka kubagwa badatewe amaraso. Sinzibagirwa umurwayi umwe, wari umupayiniya (umubwiriza w’igihe cyose) witwaga Mercedes Gonzalez. Yari afite amaraso make cyane ku buryo abaganga bo ku bitaro bya kaminuza banze kumubaga bibwira ko atari kuva ku iseta. N’ubwo amaraso yagendaga amushiramo, twe mu bitaro byacu twaramubaze. Yavuye ku iseta nta kibazo, kandi nyuma y’aho yakomeje umurimo we w’ubupayiniya mu myaka isaga 30 kugeza aho apfiriye vuba aha afite imyaka 86.

Buri gihe natangazwaga n’urukundo Abahamya bagaragarizaga abavandimwe babo b’Abakristo babaga bari mu bitaro, n’ukuntu babitagaho. Iyo nabaga nzenguruka ndeba abarwayi, nakundaga kumva ukuntu baganiraga ku myizerere yabo, kandi nemeraga ibitabo bampaga. Icyakora sinigeze na rimwe ntekereza ko hari igihe ntari kuzaba ndi umuganga wabo gusa, ahubwo ndi n’umuvandimwe wabo wo mu buryo bw’umwuka.

Narushijeho kumenyana n’Abahamya cyane igihe nashyingiranwaga na Beatriz, umukobwa w’umugabo nari naravuye. Abagize umuryango we hafi ya bose bari Abahamya, kandi tumaze gushyingiranwa na we yabaye Umuhamya urangwa n’ishyaka. Icyakora jye nari naratwawe n’akazi kanjye, kandi nari umwe mu baganga bakomeye mu gihugu. Ubuzima bwasaga n’aho ari bwiza cyane. Sinari nzi ariko ko bidatinze byose byari bigiye guhinduka.

Mpura n’amakuba

Kimwe mu bintu bibi cyane bishobora kugwirira umuganga ubaga, ni uguhuma. Ibyo ni byo byambayeho. Mu buryo butunguranye, amaso yanjye yombi yararwaye, nuko ndahuma, kandi sinari nzi ko nzongera kureba. Bamaze kumbaga amaso, nari ndyamye mu buriri amaso yombi apfutse, icyo gihe narihebye cyane. Numvise rwose nta cyo nkimaze ku isi, ku buryo niyemeje kwiyahura. Kubera ko nari muri etaje ya kane, narabyutse ngenda nkabakaba ku rukuta nshaka aho idirishya riri. Nashakaga gusimbukira mu idirishya ngo birangire. Icyakora nagize ntya mba ngeze mu kirongozi cy’ibitaro, maze umuforomokazi ansubiza mu buriri bwanjye.

Sinigeze nongera gushaka kwiyahura, ariko icyo gihe cyose namaze mu buhumyi, nakomeje kwiheba kandi ngahorana umunabi. Muri icyo gihe nari narahumye, nasezeranyije Imana ko nindamuka nongeye kureba, nzasoma Bibiliya yose uko yakabaye. Amaherezo nashoboye kureba, ariko atari neza nka mbere, kandi nashoboraga gusoma. Ariko sinashoboye gukomeza akazi ko kubaga. Icyakora rero, muri Uruguay dufite umugani uvuga ngo “No hay mal que por bien no venga” (ni ukuvuga ko nta kintu kibi cyane kibaho, ku buryo hatagira icyiza kigiturukaho). Nari ngiye kwibonera ko burya umugani ugana akariho.

Natangiranye nabi n’Abahamya

Nashakaga kugura Bibiliya ifite inyuguti nini yitwa Bible de Jérusalem, ariko namenye ko Abahamya ba Yehova bafite Bibiliya idahenze, kandi hari umusore w’Umuhamya wemeye kuzayizana iwanjye. Bukeye bwaho, yari ahagaze ku rugi rwo ku irembo azanye iyo Bibiliya. Umugore wanjye yarakinguye baravugana. Naramukankamiye ndi mu nzu, mvuga ko niba bari bamaze kumwishyura iyo Bibiliya, nta cyo yari agikora mu nzu yanjye, kandi ko yagombaga guhita amvira aho, kandi koko uw’abandi yarigendeye. Sinari nzi ko bidatinze uwo musore yari kuzagira uruhare rukomeye mu buzima bwanjye.

Igihe kimwe nasezeranyije umugore wanjye ibintu kubisohoza birananira. Kugira ngo mushumbushe kandi mushimishe, namubwiye ko tuzajyana ku Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka. Uwo munsi ugeze, nibutse isezerano ryanjye, maze tujyana muri uwo munsi mukuru. Urugwiro nahasanze hamwe n’ukuntu banyakiriye neza byaranshimishije cyane. Igihe disikuru yatangiraga, natangajwe no kubona ko wa musore nari narabwiye n’ikinyabupfura gike kumvira mu rugo ari we watangaga iyo disikuru. Disikuru ye yangeze ku mutima cyane, kandi numvise rwose mbabajwe n’ukuntu namusuzuguye. Nari gukora iki ngo mwihohoreho?

Nasabye umugore wanjye kumutumira akazaza nimugoroba tugasangira, ariko yarambwiye ati “ese ntibyarushaho kuba byiza wowe ubimwibwiriye? Ba ugumye aho, araza kudusuhuza.” Umugore wanjye yavugaga ukuri. Uwo musore yaje kudusuhuza kandi yemera ubutumire bwacu yishimye.

Ibiganiro twagiranye ku mugoroba yadusuyeho, byari intangiriro y’ihinduka nagize mu bintu byinshi. Yanyeretse igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, * nanjye mwereka kopi esheshatu z’icyo gitabo. Abarwayi b’Abahamya navuraga bari baragiye babimpa kwa muganga, ariko sinari narigeze mbisoma. Mu gihe twamaze dufungura, na nyuma yaho kugeza mu gicuku, namubajije ibibazo byinshi, byose abinsubiza akoresheje Bibiliya. Ibiganiro byarakomeje kugeza mu masaha yo mu rukerera. Mbere y’uko uwo musore agenda, yansabye ko twakwigana Bibiliya dukoresheje igitabo Ukuli. Icyo gitabo twarangije kucyiga mu mezi atatu, dukomereza ku gitabo “Babylone la Grande est tombée!” Le Royaume de Dieu a commencé son règne! * Nyuma y’aho neguriye Yehova Imana ubuzima bwanjye maze ndabatizwa.

Nongera kumva ko hari icyo maze

Amaso yanjye amaze guhuma, ‘amaso y’umutima wanjye’ yashoboye kureba ukuri ko muri Bibiliya kwari kwaranyihishe kugeza icyo gihe (Abefeso 1:18)! Maze kumenya Yehova n’imigambi ye yuje urukundo, ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse. Nongeye kumva ko hari icyo maze kandi nongera kugira ibyishimo. Ubu mfasha abantu mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, nkabereka icyo bakora kugira ngo iminsi yabo yicume muri iyi si kandi nkabereka n’icyo bakora kugira ngo bazabeho iteka ryose mu isi nshya igiye kuza.

Uko ubuvuzi bwagendaga butera imbere, nagendanaga na bwo, kandi nakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’amaraso, ku buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso, ku burenganzira bw’abarwayi no ku myifatire igomba kuranga abaganga. Iyo nabaga natumiwe gutanga ibiganiro kuri iyo ngingo mu mahugurwa y’abaganga, naboneragaho umwanya wo kugeza ku baganga b’iwacu ibyo nagezeho muri ubwo bushakashatsi. Mu mwaka wa 1994, nagiye mu nama nyunguranabitekerezo ku buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso yabereye i Rio de Janeiro ho muri Brezili, maze ntanga disikuru yavugaga ukuntu umuganga agomba guhangana n’ikibazo cy’abarwayi batakaje amaraso. Bimwe mu byo navuze muri iyo disikuru byari bikubiye mu nyandiko nanditse yari ifite umutwe uvuga ngo “Una propuesta: Estrategias para el Tratamiento de las Hemorragias” (“Ingamba umuganga yafata kugira ngo umurwayi adatakaza amaraso menshi”), yasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyitwa Hemoterapia.

Ubudahemuka bwanjye bwarageragejwe

Natangiye gushidikanya ku maraso nshingiye ahanini ku byo nari nzi muri siyansi. Icyakora ubwo nanjye najyaga mu bitaro ndwaye, nasanze burya bitoroshye kwanga guterwa amaraso no gushikama ku kwizera kwanjye mu gihe abaganga bantitirizaga. Igihe narwaraga umutima, byabaye ngombwa ko mara amasaha arenga abiri nsobanurira umuganga wari ugiye kumbaga aho mpagaze ku kibazo cy’amaraso. Ababyeyi b’uwo muganga bari incuti zanjye magara, kandi yambwiye ko atari kundeka ngo mpfe kandi abona kuntera amaraso byarokora ubuzima bwanjye. Nasenze Yehova bucece musaba ko yafasha uwo muganga ngo yumve imyizerere yanjye kandi yubahirize icyifuzo cyanjye n’ubwo yaba atacyemera. Amaherezo uwo muganga yansezeranyije ko azubahiriza ibyifuzo byanjye.

Ikindi gihe, narwaye ikibyimba ku gasabo k’amasohoro. Natakaje amaraso menshi. Nanone nongeye gusobanura impamvu nanga guterwa amaraso, kandi n’ubwo nari natakaje bibiri bya gatatu by’amaraso yanjye, abaganga bubahirije icyifuzo cyanjye.

Abaganga bahinduye imyifatire

Kubera ko ndi umwe mu bagize Umuryango mpuzamahanga wita ku myifatire ikwiriye abaganga, nashimishijwe no kubona ukuntu abaganga n’abacamanza bagiye bahindura imyifatire yabo ku kibazo cy’uburenganzira bw’abarwayi. Ingeso abaganga bari bafite yo gukabya gushaka kurinda abarwayi bamaze kuyicikaho, ubu basigaye bubahiriza uburenganzira bw’abarwayi bafite ubwenge. Ubu basigaye bemerera abarwayi kugira uruhare mu guhitamo uko bagomba kuvurwa. Abahamya ba Yehova ntibagifatwa nk’abafana bari aho gusa badakwiriye kwitabwaho n’abaganga. Ahubwo basigaye babonwa ko ari abarwayi bajijukiwe, kandi ko uburenganzira bwabo bugomba kubahirizwa. Mu mahugurwa y’abaganga no kuri televiziyo, abarimu ba kaminuza bazwi cyane bagiye bavuga bati “imihati y’Abahamya ba Yehova yatumye ubu noneho dusigaye twumva uko ikibazo giteye . . . ” “Abahamya baratwigishije . . . ” “batwigishije uko twanonosora imikorere yacu.”

Abantu bakunze kuvuga ko ubuzima ari bwo bw’ingenzi kurusha ibindi bintu byose, kubera ko umuntu atabufite nta bwigenge, nta mudendezo ndetse nta n’icyubahiro yagira. Ariko ubu abantu benshi basigaye bemera igitekerezo cyiza cyane cyemewe n’amategeko, cy’uko uburenganzira bw’umuntu wese ari ubwe ku giti cye, kandi ko ari we wenyine ushobora guhitamo uburenganzira bugomba kuza mu mwanya wa mbere mu mimerere runaka. Muri ubwo buryo, icyubahiro cy’umuntu, umudendezo wo kwihitiramo hamwe n’imyizerere ye y’idini, ni byo biza mu mwanya wa mbere. Umurwayi afite uburenganzira ku buzima bwe. Urwego rw’Abahamya ba Yehova Rushinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi rwafashije abaganga benshi kurushaho kugira imyumvire myiza kuri icyo kibazo.

Kubera ko umuryango wanjye wakomeje kunshyigikira byatumye mba ingirakamaro mu murimo wa Yehova, kandi nabaye umusaza mu itorero rya gikristo. Nk’uko nigeze kubivuga, ikimbabaza cyane ni uko ntamenye Yehova nkiri muto. Icyakora, ndamushimira cyane ko yampumuye amaso nkabona ibyiringiro bihebuje by’ukuntu tuzabaho mu Bwami bw’Imana, aho “nta muturage waho uzataka indwara.”—Yesaya 33:24. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 24 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 24 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 34 Umuvandimwe Egon Hauser yapfuye mu gihe iyi nkuru yari igitegurwa. Yapfuye ari uwizerwa, kandi dufatanya na we kwishimira ko ibyiringiro bye ari bizima.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Igihe nari mu kigero cy’imyaka 30 nkora mu bitaro by’i Santa Lucía

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Beatriz mu mwaka wa 1995