Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu barashakisha uko bashimisha Imana

Abantu barashakisha uko bashimisha Imana

Abantu barashakisha uko bashimisha Imana

UWITWA John Bowker yanditse mu gitabo cye agira ati “nta muryango w’abantu wigeze uba ku isi Imana itawufitemo uruhare, ubusanzwe urwo ruhare rukaba ari urwo gutegeka ibintu byose no kurema. Uko ni na ko bimeze ndetse no mu bihugu bituwe n’abantu biyemeje kutemera Imana” (God—A Brief History). Ubwo rero twavuga ko muri kamere muntu harimo icyo cyifuzo cyo gushaka Imana no kwemerwa na yo. Hirya no hino ku isi, abantu bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gushaka gushimisha Imana. Birumvikana ariko ko uburyo bagerageza kuyishimishamo butandukana bitewe n’imyizerere yabo.

Hari bamwe batekereza ko ikintu kimwe cya ngombwa ngo umuntu yemerwe n’Imana ari ukugira imyifatire myiza. Abandi bo bumva ko bazemerwa n’Imana ari uko bafashije abakene. Nanone hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni baha agaciro kenshi imihango n’imigenzo bikorerwa mu madini yabo.

Hari noneho n’abatekereza ko Imana ibari kure, kure cyane cyangwa ngo irahuze ku buryo idashobora kwita kuri rubanda rusanzwe. Abantu bavuga ko umuhanga mu bya filozofiya wo mu Bugiriki bwa kera witwa Épicure, yemeraga ko ‘imana ziba kure cyane ku buryo zitagira uruhare urwo ari rwo rwose mu bibazo by’abantu.’ Nyamara kandi, abantu benshi bafite bene iyo mitekerereze ni abanyamadini. Ndetse hari bamwe bashobora no kuba batura ibitambo bagakora n’imihango biringiye ko barimo kugusha neza abakurambere babo.

Ibyo se wowe ubitekerezaho iki? Mbese Imana yita koko ku mihati dushyiraho kugira ngo twemerwe na yo? Mbese birashoboka ko twagera Imana ku mutima kandi tukayishimisha?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

COVER: Courtesy of ROE/Anglo-Australian Observatory, photograph by David Malin