Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Aburahamu na Sara—Nawe ushobora kwigana ukwizera kwabo!

Aburahamu na Sara—Nawe ushobora kwigana ukwizera kwabo!

Aburahamu na Sara​—Nawe ushobora kwigana ukwizera kwabo!

YITWA “sekuruza w’abizera bose” (Abaroma 4:11). Umugore we yakundaga na we yari afite uwo muco (Abaheburayo 11:11). Abo ni abakurambere bubahaga Imana, ari bo Aburahamu n’umugore we Sara. Kuki se abo bantu batanze urugero rwiza mu byo kwizera? Bimwe mu bigeragezo bihanganiye ni ibihe? Kandi se, inkuru ivuga ibihereranye n’imibereho yabo idufitiye akahe kamaro?

Aburahamu yagaragaje ukwizera igihe Imana yamutegekaga gusiga inzu ye. Yehova yaramubwiye ati “va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka” (Itangiriro 12:1). Uwo mukurambere wizerwa yarumviye kubera ko mu Baheburayo hatubwira hati “kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya” (Abaheburayo 11:8). Reka dusuzume icyo kwimuka kwamusabaga.

Aburahamu yari atuye muri Uri, ubu hakaba ari mu majyepfo ya Iraki. Uri yari umujyi ukungahaye wo muri Mezopotamiya wakoranaga ubucuruzi n’ibihugu byo mu Kigobe cya Perise n’ibyo mu Kibaya cya Indusi. Sir Leonard Woolley wayoboye imirimo yo gutabururura ibisigazwa byo mu matongo ya Uri, yavuze ko mu gihe cya Aburahamu amazu menshi yo muri uwo mujyi yari yubakishije amatafari, afite n’inkuta ziteye igipande kandi zisize ishwagara. Urugero, inzu y’umukungu waho yabaga ifite amagorofa abiri, hagati harimo imbuga isize isima. Inzu yo hasi yabagamo abakozi bo mu rugo n’abashyitsi. Igorofa rya mbere ryabaga rikikijwe n’ibaraza ryubakishijwe ibiti, ryatumaga umuntu ashobora kugera ku byumba byabaga bigenewe abagize umuryango. Kubera ko ayo mazu yabaga afite ibyumba biri hagati ya 10 na 20, Woolley yavuze ko “ugereranyije ayo mazu yari magari ku buryo yatumaga abantu bumva bamerewe neza, bafite n’umutekano, kandi akaba yari ahenze uyagereranyije n’andi yo mu Burasirazuba.” Ayo mazu “yari ayo mu rwego rwo hejuru agenewe abantu biyubashye, kandi yabaga yujuje ibyakenerwaga n’abakire bo mu mujyi.” Niba Aburahamu na Sara barasize inzu nk’iyo bakajya kuba mu mahema, barigomwe cyane kugira ngo bumvire Yehova.

Ubwa mbere, Aburahamu n’umuryango we bimukiye i Harani, umujyi wo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, hanyuma bajya i Kanaani. Bakoze urugendo rw’ibirometero bigera ku 1.600, rukaba rwari rutoroshye ku mugabo n’umugore bari bageze mu za bukuru. Ubwo bavaga i Harani, Aburahamu yari amaze imyaka 75 avutse, naho Sara yari amaze 65.—Itangiriro 12:4.

Ni ibihe byiyumvo Sara ashobora kuba yaragize igihe Aburahamu yamumenyeshaga ko bari bagiye kuva muri Uri? Gusiga inzu nziza yari ahantu hari umutekano bakajya mu gihugu cy’amahanga cyashoboraga kubashozaho intambara kandi bakemera kubaho mu mimerere yo mu rwego rwo hasi, bishobora kuba byaramuhangayikishije. Ariko kandi, Sara yagandukiraga Aburahamu akamwita “umutware” we (1 Petero 3:5, 6). Intiti zimwe zibona ko kuba Sara yari afite “akamenyero ko kumugaragariza icyubahiro no kumwitwaraho neza,” ari igihamya cy’uko “iyo mico yarangwaga mu mitekerereze ye no mu byiyumvo bye.” Ariko ikiruta byose, Sara yiringiraga Yehova. Kuganduka no kwizera yagiraga ni urugero rwiza ku bagore b’Abakristokazi.

N’ubwo hari bamwe mu babwiriza bakora umurimo w’igihe cyose basize ingo zabo kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza mu bindi bihugu, mu by’ukuri ntidusabwa gusiga ingo zacu kugira ngo twerekane ko twubaha Imana. Aho twaba dukorera Imana turi hose, iduha ibyo dukeneye igihe cyose dushyira inyungu zo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—Matayo 6:25-33.

Yaba Sara cyangwa Aburahamu, nta wigeze yicuza kubera umwanzuro bafashe. Intumwa pawulo yaravuze ati ‘iyo baba barakumbuye gakondo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo.’ Ariko kandi ntibasubiyeyo. Bizeye amasezerano ya Yehova kubera ko bari bazi ko ‘agororera abamushaka.’ Natwe rero ni ko tugomba kubigenza, niba dushaka gukomeza kwiyegurira Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose.—Abaheburayo 11:6, 15, 16.

Ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka n’ubwo mu buryo bw’umubiri

Aburahamu amaze kugera i Kanaani, Imana yaramubwiye iti “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Mu kubyitabira, Aburahamu yubakiye Yehova igicaniro kandi yambaza “izina ry’Uwiteka” (Itangiriro 12:7, 8). Yehova yahaye Aburahamu ubutunzi, kandi abo mu rugo rwe bari benshi cyane. Kubera ko igihe kimwe yatabaranye n’abagabo 318 bigishijwe kurwana, abo bakaba bari abagaragu bavukiye mu rugo rwe, hari abavuga ko “abantu bose babaga mu rugo rwe bagomba kuba barasagaga igihumbi.” Kubera impamvu runaka, abantu babonaga ko Aburahamu yari “umuntu ukomeye cyane.”—Itangiriro 13:2; 14:14; 23:6.

Aburahamu yafataga iya mbere mu bihereranye no gusenga no kwigisha abo mu rugo rwe kugira ngo ‘bakomeze mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera’ (Itangiriro 18:19). Muri iki gihe, Abakristo bayobora imiryango bashobora kubonera inkunga mu rugero rwa Aburahamu washoboye kwigisha abo mu rugo rwe kwiringira Yehova no gukora ibyo gukiranuka. Ntibitangaje rero kuba Umunyegiputakazi Hagari wari umuja wa Sara hamwe n’umugaragu mukuru wa Aburahamu, ndetse n’umuhungu we Isaka, barajyaga bishingikiriza kuri Yehova Imana.—Itangiriro 16:5, 13; 24:10-14; 25:21.

Aburahamu yashakaga amahoro

Ibyabaye mu mibereho ya Aburahamu bigaragaza ko yiganaga imico y’Imana. Aho kugira ngo areke intonganya zikomeze kuba hagati y’abashumba be n’aba Loti wari umuhungu wabo, yamusabye ko batandukana maze yinginga Loti wari muto kuri we ngo abanze guhitamo igihugu ashaka. Aburahamu yari umuntu washakaga amahoro.—Itangiriro 13:5-13.

Mu gihe bibaye ngombwa ko duhitamo hagati yo guharanira uburenganzira bwacu no guhara ibintu dufitiye uburenganzira kugira ngo amahoro aboneke, tugomba kuzirikana ko Yehova ataretse Aburahamu ngo agire icyo abura bitewe n’uko yahariye Loti. Ibinyuranye n’ibyo, nyuma y’aho Imana yabwiye Aburahamu ko we n’urubyaro rwe yari kuzabaha igihugu cyose yamweretse (Itangiriro 13:14-17). Yesu yaravuze ati “hahirwa abakiranura [bifashwe uko byakabaye bikaba bisobanura “abashaka amahoro”], kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.”—Matayo 5:9.

Ni nde wari kuzaba umuragwa wa Aburahamu?

N’ubwo bari barahawe amasezerano yo kuzabona urubyaro, Sara yakomeje kuba ingumba. Aburahamu yatuye Imana icyo kibazo. Mbese umugaragu we Eliyezeri yari kuzaragwa ibyo yari atunze byose? Si byo kubera ko Yehova yamubwiye ati “uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.”—Itangiriro 15:1-4.

Kugeza icyo gihe nta mwana bari bafite, ndetse na Sara wari ufite imyaka 75 ntiyari agifite icyizere cyo kuba yasama. Ibyo byatumye abwira Aburahamu ati “Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Nuko Aburahamu agira Hagari inshoreke ye, aryamana na we, maze asama inda. Hagari akimara kubona ko asamye inda, yatangiye gusuzugura nyirabuja. Ibyo byababaje cyane Sara maze atakira Aburahamu kandi agirira Hagari nabi, bituma na we amuhunga.—Itangiriro 16:1-6.

Aburahamu na Sara babikoze bakurikije uburyo babonaga ko bukwiriye, buhuje n’uko byagendaga mu gihe cyabo. Ariko kandi, si bwo buryo Yehova yari guheramo Aburahamu urubyaro. Umuco wacu ushobora kuba wemera ko ibikorwa bimwe na bimwe ari byiza mu mimerere inyuranye, ariko kandi ibyo ntibivuga ko na Yehova agomba kubyemera. Ashobora kubona imimerere mu buryo butandukanye cyane n’uko twe tuyibona. Ni yo mpamvu tugomba gushaka ubuyobozi buva ku Mana, tugasenga tuyisaba kutwereka uburyo ishaka ko dukoramo ibintu.—Zaburi 25:4, 5; 143:8, 10.

Nta ‘kinanira Uwiteka’

Igihe kigeze, Hagari yabyariye Aburahamu umuhungu amwita Ishimayeli. Ariko kandi si we wari imbuto yasezeranyijwe. N’ubwo Sara yari ageze mu za bukuru, ni we wari kuzabyara uwo muragwa.—Itangiriro 17:15, 16.

Ubwo Imana yavugaga ko Sara yari kuzabyarira umugabo we umwana w’umuhungu, ‘Aburahamu yarubamye, araseka aribaza ati “mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?”’ (Itangiriro 17:17). Igihe marayika yasubiraga muri ayo magambo ari ahantu Sara yashoboraga kumwumva, byateye Sara ‘gusekera mu mutima.’ Ariko kandi nta ‘kinanira Uwiteka.’ Dushobora kwizera ko ashobora gukora icyo ashaka cyose.—Itangiriro 18:12-14.

“Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa” (Abaheburayo 11:11). Igihe kigeze, Sara yabyaye Isaka, iryo zina rikaba risobanura “guseka.”

Yiringiraga amasezerano y’Imana byimazeyo

Yehova yagaragaje ko Isaka ari we muragwa wari warategerejwe igihe kirekire (Itangiriro 21:12). Bityo rero, Aburahamu agomba kuba yarabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo Imana yamusabaga kuyitambira umuhungu we. Ariko kandi, yari afite impamvu zigaragara zo kwiringira Imana byimazeyo. Mbese Yehova ntiyari afite ubushobozi bwo kuzura Isaka (Abaheburayo 11:17-19)? Mbere hose se, Imana ntiyari yaragaragaje imbaraga zayo isubiza mu buryo bw’igitangaza Aburahamu na Sara ubushobozi bwo kubyara kugira ngo babyare Isaka? Kubera ko Aburahamu yari azi neza ko Imana ifite ubushobozi bwo gusohoza amasezerano yayo, yari yiteguye kuyumvira. Ni koko, Imana yamubujije kwica umuhungu we (Itangiriro 22:1-14). Icyakora, uruhare Aburahamu yagize muri iyo mimerere rudufasha kubona ukuntu bishobora kuba byaragoye Yehova Imana ‘gutanga Umwana we w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.’—Yohana 3:16; Matayo 20:28.

Kubera ko Aburahamu yizeraga Imana, yasobanukiwe ko umuragwa w’amasezerano ya Yehova atagombaga gushyingiranwa n’umuntu wasengaga imana z’ibinyoma zo mu gihugu cya Kanaani. Ni gute se uwo mubyeyi wubahaga Imana yari kwemera ko umwana we ashyingiranwa n’umuntu utarasengaga Yehova? Ku bw’ibyo, Aburahamu yashakiye Isaka umugore ukwiriye muri bene wabo bari batuye muri Mezopotamiya, hakaba hari mu birometero bisaga 800. Imana yahaye umugisha iyo mihati yabo yerekana ko Rebeka ari we mukobwa yari yatoranyirije kuba umugore wa Isaka na nyirakuruza wa Mesiya. Ni koko, Yehova “yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose.”—Itangiriro 24:1-67; Matayo 1:1, 2.

Imigisha igenewe amahanga yose

Aburahamu na Sara bari intangarugero mu kwihanganira ibigeragezo no kwizera amasezerano y’Imana. Isohozwa ry’ayo masezerano rifitanye isano n’ibyiringiro by’abantu by’iteka ryose, kuko Yehova yijeje Aburahamu ati “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”—Itangiriro 22:18.

Birumvikana ko Aburahamu na Sara bari abantu badatunganye kimwe natwe. Ariko kandi, igihe Imana yabagaragarizaga umugambi yari ibafitiye, bahise bumvira batazuyaje batitaye ku bintu ibyo byabasabaga kwigomwa. Icyo ni cyo cyatumye Aburahamu “yitwa incuti y’Imana” naho Sara akaba ‘umugore wera wa kera wiringiraga Imana’ (Yakobo 2:23; 1 Petero 3:5). Nitwihatira kwigana ukwizera kwa Aburahamu na Sara, natwe tuzagirana n’Imana ubucuti bukomeye. Nanone dushobora kuzungukirwa n’amasezerano ahebuje Yehova yagiranye na Aburahamu.—Itangiriro 17:7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Kubera ko Aburahamu na Sara bizeraga Yehova, yabahaye umugisha babyara umwana w’umuhungu bageze mu za bukuru

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Urugero rwa Aburahamu rudufasha kwiyumvisha ukuntu byagoye Yehova kwemera ko Umwana we w’ikinege apfa