Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni gute dushobora guteza agahinda umwuka wera w’Imana, kandi umwuka wera atari umuntu?

Intumwa Pawulo ni we wanditse agira ati “ntimuteze agahinda umwuka wera w’Imana” (Abefeso 4:30). Bamwe babona ko ayo magambo agaragaza ko umwuka wera ari umuntu. Icyakora, ibitabo by’‘igisonga gikiranuka cy’ubwenge’ byagiye bitanga kenshi ibihamya bishingiye ku Byanditswe no ku mateka by’uko Abakristo ba mbere batabonaga ko umwuka wera ari umuntu cyangwa imana ingana n’Isumbabyose, ikaba imwe mu zigize icyo bita Ubutatu * (Luka 12:42). Ku bw’ibyo, Pawulo ntiyerekezaga ku mwuka wera w’Imana avuga ko ari umuntu.

Umwuka wera w’Imana ni imbaraga rukozi zayo zitaboneka. (Itangiriro 1:2, gereranya na NW.) Yesu yagombaga ‘kuzabatirisha umwuka wera,’ nk’uko Yohana yabatirishaga amazi (Luka 3:16). Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa bagera ku 120 ‘bujujwe umwuka wera,’ kandi uko bigaragara si umuntu bujujwe (Ibyakozwe 1:5, 8; 2:4, 33). Abo bantu basizwe bahawe ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, kandi umwuka w’Imana watumye bakomeza kuba abizerwa mu mibereho yabo (Abaroma 8:14-17; 2 Abakorinto 1:22). Uwo mwuka wera watumye bera imbuto zo kubaha Imana kandi ubafasha kwirinda “imirimo ya kamere” yokamwe n’icyaha, yashoboraga gutuma batemerwa n’Imana.—Abagalatiya 5:19-25.

Niba turi abagaragu b’Imana bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ntitwasizwe umwuka wera w’Imana. Icyakora kandi, dushobora kugira umwuka w’Imana ungana n’uwo abafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru bafite. Ku bw’ibyo, natwe dushobora gutera agahinda umwuka wera. Ariko se, ibyo bishoboka bite?

Turamutse twirengagije inama ishingiye ku Byanditswe yanditswe biyobowe n’umwuka wera, dushobora kugira imico yatuma ducumura nkana ku mwuka wera bityo ntitwemerwe na Yehova, kandi mu gihe runaka tukaba twazanarimbuka (Matayo 12:31, 32). Dushobora kuba tutaragera ubwo dukora icyaha gikomeye. Ariko kandi, dushobora kuba twaratangiye kugendera mu nzira mbi, amaherezo ishobora kutujyana ahantu hatandukanye n’aho umwuka wera utuyobora. Mu gihe turi mu mimerere nk’iyo, tuba duteza agahinda umwuka wera.

None se, ni gute twakwirinda guteza agahinda umwuka w’Imana? Nta gushidikanya ko tugomba kugenzura ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu. Mu gice cya kane cy’urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abefeso, yavuze ibihereranye no kwirinda guhora tuvuga ibinyoma, kurakara birenze urugero, ubunebwe n’imvugo idakwiriye. None se tubaye twaramaze kwambara “umuntu mushya” maze tukirekura tukongera gukora ibintu bibi nk’ibyo, ubwo icyo twaba dukora ni iki? Twaba turwanya inama yahumetswe n’umwuka wera iboneka mu Ijambo ry’Imana Bibiliya. Turamutse dukoze ibyo, twaba duteza agahinda umwuka wera.

Mu Befeso igice cya 5, tuhasoma inama ya Pawulo ihereranye no kwirinda kurarikira ubusambanyi. Nanone iyo ntumwa yateye bagenzi bayo bahuje ukwizera inkunga yo kwirinda ibiteye isoni n’amashyengo mabi. Niba tudashaka guteza agahinda umwuka wera w’Imana, tugomba kuzirikana iyo nama mu gihe duhitamo uburyo bwo kwidagadura. Kuki se twashishikazwa n’ibintu nk’ibyo tubivuga kenshi, tukabisoma mu bitabo, kandi tukabireba kuri televiziyo cyangwa ahandi?

Birumvikana ko dushobora guteza agahinda umwuka wera no mu bundi buryo. Umwuka wa Yehova utuma ubumwe bushinga imizi mu itorero. Ngaho tekereza noneho turamutse dukwirakwije amazimwe yangiza cyangwa tugakora udutsiko tw’incuti zacu mu itorero. Mbese ntitwaba turwanya ubuyobozi bw’umwuka wera utuma twunga ubumwe? Uko bigaragara, twaba duteza agahinda umwuka wera, kimwe na ba bantu baremye ibice mu itorero ry’i Korinto (1 Abakorinto 1:10; 3:1-4, 16, 17). Nanone twateza agahinda uwo mwuka turamutse dusuzuguye nkana abagabo bashyizweho mu itorero binyuriye kuri wo.—Ibyakozwe 20:28; Yuda 8.

Uko bigaragara rero, ni iby’ubwenge gusuzuma imyifatire yacu n’ibikorwa byacu duhereye ku byo tuzi ku buyobozi bw’umwuka wera, nk’uko bugaragarira muri Bibiliya no mu itorero rya gikristo. Nimucyo nanone tujye ‘dusengera mu mwuka’ dusaba ko udukoreramo, kandi buri gihe dukore ibihuje n’ibivugwa mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe (Yuda 20). Nimucyo twiyemeze kutazigera na rimwe duteza agahinda umwuka wera, ahubwo duhore tuyoborwa na wo kugira ngo duheshe icyubahiro izina ryera rya Yehova.

Yesu Kristo yavuze ko bigoye ku mutunzi kwinjira mu bwami bw’Imana, nk’uko bigoye ku ngamiya kwinjira mu izuru ry’urushinge. Mbese yaba yaravugaga ingamiya iyi tuzi, cyangwa urushinge uru badodesha?

Imirongo y’Ibyanditswe ivuga ayo magambo irasa cyane. Dukurikije uko Matayo abivuga, Yesu yaravuze ati “ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 19:24). Mu buryo nk’ubwo, muri Mariko 10:25 dusoma ngo “icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

Ibitabo bimwe bivuga ko ‘izuru ry’urushinge’ ari umuryango muto wari muri rimwe mu marembo magari y’i Yerusalemu. Igihe irembo rinini ryabaga rifunzwe ari nijoro, wa muryango muto wabaga ukinguye. Abantu bemeraga ko ingamiya yashobora kunyura muri uwo muryango muto. Mbese uwo muryango ni wo Yesu yashakaga kuvuga?

Uko bigaragara si wo rwose. Ahubwo Yesu yerekezaga ku rushinge uru badodesha. Kubera ko muri ako karere kera hakoreshwaga inshinge zikozwe mu igufwa n’izikozwe mu cyuma, birashoboka cyane ko izo nshinge zari ibikoresho bisanzwe byo mu rugo. Muri Luka 18:25 hakuraho ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye n’amagambo ya Yesu. Aho hagira hati “ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge [“badodesha,” NW], kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

Abahanga banyuranye mu gusobanura amagambo bemeranya n’ubuhinduzi bwa Traduction du monde nouveau bukoresha “urushinge badodesha.” Ijambo ry’Ikigiriki (rha·phisʹ) ryahinduwemo “urushinge” muri Matayo 19:24 no muri Luka 10:25, rikomoka ku nshinga y’Igiheburayo isobanura “kudoda.” Nanone ijambo ry’Ikigiriki (be·loʹne) riboneka muri Luka 18:25, ryerekeza ku rushinge abaganga bakoresha mu kudoda imbagwa. Hari igitabo cyagize kiti “igitekerezo cyo kugereranya ‘izuru ry’urushinge’ n’imiryango mito gisa n’aho ari icya vuba aha ngaha. Nta bihamya bigaragaza ko ari uko byasobanurwaga kera. Intego Yesu yari afite igihe yavugaga ariya magambo, yari iyo kugaragaza ibintu bidashobokera umuntu. Ubwo rero nta mpamvu yatuma tugerageza koroshya ibintu, ngo dufate ko urushinge ari ikindi kintu kitari urushinge uru badodesha.”—Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words, 1981, Volume 3, page 106.

Hari bamwe bavuga ko ijambo “ingamiya” rivugwa muri iyi mirongo ryagombye kuba ryarahinduwemo “umugozi.” Ijambo ry’Ikigiriki (kaʹmi·los) risobanura ingamiya risa neza neza n’irisobanura umugozi (kaʹme·los). Icyakora, mu nyandiko zandikishijwe intoki za kera cyane z’Ivanjiri ya Matayo mu rurimi rw’Ikigiriki (Sinaiticus, Vaticanus No. 1209, na Alexandrinus), hakoreshejwe ijambo risobanura “ingamiya,” aho kuba irisobanura “umugozi.” Bavuga kandi ko Matayo yabanje kwandika Ivanjiri ye mu Giheburayo, hanyuma we ubwe akayihindura mu Kigiriki. Yari azi neza ikintu Yesu yavuze, bityo akaba yarakoresheje ijambo rikwiriye.

Bityo rero, Yesu yavugaga urushinge uru badodesha, n’ingamiya iyi tuzi. Yakoresheje urushinge n’ingamiya kugira ngo atsindagirize ko ibyo bintu bidashoboka. Ariko se koko, Yesu yaba yarashakaga kumvikanisha ko nta mutunzi uzigera yinjira mu Bwami bw’Imana? Si byo rwose, kubera ko amagambo ye atagombaga gufatwa uko yakabaye. Yari arimo akabiriza ibintu kugira ngo agaragaze ko nk’uko ingamiya iyi tuzi idashobora kwinjira mu izuru ry’urushinge badodesha, ari na ko umutunzi adashobora kwinjira mu Bwami bw’Imana mu gihe akomeje kwizirika ku butunzi bwe, kandi ntashyire inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho ye.—Luka 13:24; 1 Timoteyo 6:17-19.

Yesu yavuze ayo magambo igihe umusore wari umukire yari amaze kwitesha uburyo yari abonye bwo kuba umwigishwa we (Luka 18:18-24). Umutunzi ukunda ibintu atunze akabirutisha iby’umwuka, ntashobora kwitega kuzabona ubuzima bw’iteka mu Bwami bw’Imana. Icyakora kandi hari abatunzi bamwe na bamwe babaye abigishwa ba Yesu (Matayo 27:57; Luka 19:2, 9). Bityo rero, umutunzi uzirikana ko akeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi agashaka ubufasha buturuka ku Mana, ashobora kuzabona agakiza Imana itanga.—Matayo 5:3, gereranya na NW; 19:16-26.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba agatabo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu? kanditswe n’Abahamya ba Yehova.