Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwita ku bageze mu za bukuru ni inshingano ireba Abakristo

Kwita ku bageze mu za bukuru ni inshingano ireba Abakristo

Kwita ku bageze mu za bukuru ni inshingano ireba Abakristo

“Kugeza igihe umuntu azasazira ndacyari wa Wundi; kandi kugeza igihe imvi z’umuntu zizabera uruyenzi, jye ubwanjye nzakomeza kumushyigikira.”​—YESAYA 46:4, NW.

1, 2. Ni gute Data wo mu ijuru atwitaho mu buryo butandukanye n’uko ababyeyi bita ku bana babo?

ABABYEYI bakunda abana babo babitaho kuva bakiri impinja, ari ibitambambuga kugeza igihe babaye ingimbi n’abangavu. Ndetse n’iyo abana bamaze gukura bafite n’imiryango yabo, ababyeyi babo bakomeza kubitaho no kubafasha mu buryo bwuje urukundo.

2 N’ubwo ibyo abantu bashobora gukorera abana babo bigira aho bigarukira, Data wo mu ijuru we ashobora buri gihe kwita ku bagaragu be b’indahemuka no kubafasha mu buryo bwuje urukundo. Igihe yabwiraga ubwoko bwe yari yaratoranyije mu bihe bya kera, Yehova yagize ati “kugeza igihe umuntu azasazira ndacyari wa Wundi; kandi kugeza igihe imvi z’umuntu zizabera uruyenzi, jye ubwanjye nzakomeza kumushyigikira” (Yesaya 46:4, NW). Mbega ukuntu ayo magambo atera inkunga Abakristo bageze mu za bukuru! Yehova ntajya atererana abakomeza kumubera indahemuka. Ahubwo abasezeranya ko azabashyigikira, akabatera inkunga kandi akabayobora mu buzima bwabo bwose kugeza ndetse no mu busaza.—Zaburi 48:15.

3. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

3 Ni gute dushobora kwigana ukuntu Yehova yita ku bageze mu za bukuru mu buryo bwuje urukundo (Abefeso 5:1, 2)? Reka turebe uburyo abana, abasaza b’amatorero ndetse na buri Mukristo ku giti cye bashobora kwita ku byo abageze mu za bukuru bo mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bakeneye.

Inshingano abana bafite

4. Ni iyihe nshingano abana b’Abakristo bafite ku birebana n’ababyeyi babo?

4 “Wubahe so na nyoko” (Abefeso 6:2; Kuva 20:12). Pawulo yasubiyemo amagambo yoroshye ariko agera ku mutima yo mu Byanditswe bya Giheburayo, yibutsa abana inshingano bafite ku birebana n’ababyeyi babo. Ariko se, ayo magambo ahuriye he no kwita ku bageze mu za bukuru? Urugero rushishikaje rwo mu bihe bya mbere y’Ubukristo ruri budufashe gusubiza icyo kibazo.

5. (a) Ni iki kigaragaza ko Yozefu atari yaribagiwe inshingano yari afite ku birebana n’ababyeyi be? (b) Kubaha ababyeyi bacu bisobanura iki, kandi se ni uruhe rugero rwiza Yozefu yadusigiye ku birebana n’ibyo?

5 Hari hashize imyaka irenga 20 nta gakuru Yozefu aheruka ka se, umukurambere Yakobo wari ugeze mu za bukuru. Ariko kandi, uko bigaragara Yozefu yari agifitiye Yakobo rwa rukundo umwana akunda umubyeyi we. Mu by’ukuri, igihe Yozefu yahishuriraga bene se uwo yari we, yarababajije ati “Data aracyariho?” (Itangiriro 43:7, 27; 45:3). Icyo gihe, mu gihugu cy’i Kanaani hari harateye inzara. Ku bw’ibyo, Yozefu yatumye kuri se agira ati “manuka umusange ntutinde. Kandi uzatura mu gihugu cy’i Gosheni, umube bugufi. . . . Kandi ngo azakugererayo” (Itangiriro 45:9-11; 47:12). Kandi koko, kubaha ababyeyi bageze mu za bukuru hakubiyemo kubarinda no kubaha ibyo bakeneye mu gihe baba batacyishoboye (1 Samweli 22:1-4; Yohana 19:25-27). Yozefu yishimiye iyo nshingano.

6. Ni gute Yozefu yagaragarije se urukundo nyarwo, kandi se twe twamwigana dute?

6 Yehova yahaye umugisha Yozefu ku buryo yabaye umwe mu bantu bakize cyane kandi bakomeye kurusha abandi mu Misiri (Itangiriro 41:40). Ariko ntiyigeze na rimwe yumva ko ari umuntu ukomeye cyane cyangwa ufite akazi kenshi cyane, ku buryo atagaragariza icyubahiro se wari umukambwe w’imyaka 130. Akimara kumenya ko Yakobo (cyangwa Isirayeli) ageze bugufi aza, ‘Yosefu yateguye igare rye arazamuka ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni, aramwiyereka, aramuhobera begamiranya amajosi, aririra ku ijosi rye umwanya munini’ (Itangiriro 46:28, 29). Uko yamwakiriye byari birenze ibi byo kugaragariza umuntu icyubahiro gusa. Yozefu yakundaga cyane se wari ugeze mu za bukuru kandi ntiyaterwaga isoni no kugaragaza urwo rukundo. Niba dufite ababyeyi bageze mu za bukuru, mbese twaba tubangukirwa no kubagaragariza urukundo mu buryo nk’ubwo?

7. Kuki Yakobo yasabye ko bamushyingura i Kanaani?

7 Yakobo yakomeje kuba indahemuka kuri Yehova kugeza igihe yapfiriye (Abaheburayo 11:21). Kubera ko yiringiraga amasezerano y’Imana, yasabye ko ibisigazwa bye byazashyingurwa i Kanaani. Yozefu yubashye se asohoza icyifuzo cye, n’ubwo byamusabye gushyiraho imihati myinshi ndetse no gukoresha ubutunzi bwinshi.—Itangiriro 47:29-31; 50:7-14.

8. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi kidusunikira kwita ku babyeyi bacu bageze mu za bukuru? (b) Ni iki umukozi umwe w’igihe cyose yakoze kugira ngo yite ku babyeyi be bageze mu za bukuru? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 17.)

8 Ni iki cyatumye Yozefu yita kuri se? N’ubwo byaba byaratewe n’urukundo yamukundaga hamwe no kumva agomba kugira icyo yitura umuntu wamuhaye ubuzima kandi akamurera, nta gushidikanya ko nanone Yozefu yifuzaga cyane gushimisha Yehova. Uko ni ko natwe dukwiriye kubigenza. Pawulo yaranditse ati “ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana” (1 Timoteyo 5:4). Koko rero, gukunda Yehova no kumwubaha mu buryo burangwa no kumutinya bizadusunikira kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru, tutitaye ku ngorane dushobora guhura na zo zose. *

Uko abasaza bagaragaza ko babitaho

9. Ni bande Yehova yashyiriyeho kuragira umukumbi, hakubiyemo n’Abakristo bageze mu za bukuru?

9 Igihe Yakobo yari yegereje iherezo ry’ubuzima bwe, yerekeje kuri Yehova avuga ati “Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose ikageza ubu” (Itangiriro 48:15). Muri iki gihe, Yehova aragira abagaragu be bo ku isi binyuriye ku basaza b’Abakristo bayoborwa n’Umwana we Yesu Kristo, “Umushumba mukuru” (1 Petero 5:2-4, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Ni gute abasaza bakwigana Yehova mu gihe bita ku bagize umukumbi?

10. Ni iki cyakozwe kugira ngo Abakristo bageze mu za bukuru bafashwe? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 19.)

10 Nyuma gato y’aho itorero rya gikristo rivukiye, intumwa zashyizeho “abantu barindwi bashimwa . . . buzuye umwuka wera n’ubwenge” kugira ngo bagenzure uko “igerero ry’iminsi yose” ryatangwaga mu Bakristokazi b’abapfakazi bari bakennye (Ibyakozwe 6:1-6). Nyuma yaho, intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo wari umugenzuzi amubwira gushyira abagore b’abapfakazi bageze mu za bukuru ku rutonde rw’abagombaga guhabwa imfashanyo (1 Timoteyo 5:3, 9, 10). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abasaza b’itorero baba biteguye guhuriza hamwe gahunda zo kwita ku Bakristo bageze mu za bukuru igihe bibaye ngombwa. Ariko kandi, kwita ku bantu b’indahemuka bageze mu za bukuru bikubiyemo ibirenze ibyo.

11. Yesu yavuze iki ku mukene w’umupfakazi watuye udufaranga duke?

11 Igihe Yesu yari hafi kurangiza umurimo we hano ku isi, yicaye mu rusengero maze ‘areba abantu batura amakuta bayashyira’ mu isanduku y’amaturo. Ariko hari umuntu wamushishikaje cyane. Inkuru ikomeza igira iti “umupfakazi wari umukene araza atura amasenge abiri, ari yo kuta.” Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye, kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro” (Mariko 12:41-44). Ubaze mu mafaranga, impano uwo mukecuru yatanze yari nke cyane, nyamara Yesu yari azi neza ko Se wo mu ijuru aha agaciro ubwo buryo bwo kugaragaza ko bamwiyeguriye n’ubugingo bwabo bwose. Uko imyaka y’uwo mupfakazi w’umukene yaba yaranganaga kose, Yesu ntiyigeze yirengagiza ibyo yakoze.

12. Ni gute abasaza bashobora kugaragaza ko bishimira imirimo abageze mu za bukuru bakora?

12 Kimwe na Yesu, Abasaza b’Abakristo ntibirengagiza ibyo abageze mu za bukuru bakora mu guteza imbere ugusenga k’ukuri. Abasaza bafite impamvu zo gushimira abageze mu za bukuru kuba bifatanya mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro, bagatera itorero inkunga kandi bagakomeza gushikama. Ijambo ryo kubashimira rivuye ku mutima rishobora gufasha abageze mu za bukuru kugira ‘icyo birata’ mu murimo wera bakora, bityo bigatuma batamanjirwa bitewe no kugereranya ibyo bakora n’ibyo abandi Bakristo bashobora gukora, cyangwa ibyo bo ubwabo bashoboraga gukora kera.—Abagalatiya 6:4.

13. Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kungukirwa n’ubwenge ndetse n’ubuhanga bw’abageze mu za bukuru?

13 Abasaza bashobora kugaragaza ko bita ku bufasha bw’agaciro bahabwa n’Abakristo bageze mu za bukuru, bungukirwa n’ubuhanga hamwe n’ubwenge bwabo. Abageze mu za bukuru b’intangarugero bashobora kujya bifashishwa rimwe na rimwe mu gutanga ibyerekanwa cyangwa kugira icyo babazwa. Hari umusaza w’itorero wagize ati “abateranye barushaho gushimishwa ndetse no gutega amatwi iyo ngize icyo mbaza umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru warereye abana be mu kuri.” Abasaza bo mu rindi torero bo bavuga ko mushiki wacu w’umupayiniya ufite imyaka 71, yashoboye gufasha ababwiriza b’Ubwami bongera kujya bifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Abatera kandi inkunga yo kwita ku bintu by’“ingenzi,” urugero nko gusoma Bibiliya no gufata isomo ry’umunsi hamwe no gutekereza ku byo basoma.

14. Ni gute abagize inteko imwe y’abasaza bagaragarije umusaza mugenzi wabo ko bamwishimira?

14 Nanone abasaza baha agaciro ubufasha bahabwa n’abasaza bagenzi babo bageze mu za bukuru. Uwitwa José, uri mu kigero cy’imyaka 70 kandi umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umusaza w’itorero, aherutse kurwara baramubaga. Kubera ko yamaze igihe kinini atarakira neza, yatekereje kwegura ku nshingano ye yo kuba umugenzuzi uhagarariye itorero. José agira ati “uko abandi basaza babyifashemo byarantunguye. Aho kwemera ibyo nari nabasabye, bansabye kubabwira uburyo bufatika bashobora kumfashamo kugira ngo nkomeze gusohoza inshingano zanjye.” José yashoboye gukomeza gusohoza yishimye inshingano ye yo kuba umugenzuzi uhagarariye itorero abifashijwemo n’undi musaza ukiri muto, kandi ibyo byagiriye akamaro cyane itorero. Undi musaza mugenzi we agira ati “abagize itorero bishimira cyane ukuntu José asohoza inshingano ye yo kuba umusaza. Baramukunda kandi bakamwubaha kubera ko ari inararibonye kandi akaba atanga urugero rwiza rwo kwizera. Afatiye runini itorero ryacu.”

Bitanaho

15. Kuki Abakristo bose bagombye gushishikazwa n’icyatuma abageze mu za bukuru babarimo barushaho kumererwa neza?

15 Abana bafite ababyeyi bageze mu za bukuru hamwe n’abasaza b’itorero si bo bonyine bagombye kwita ku bageze mu za bukuru. Pawulo yagereranyije itorero rya gikristo n’umubiri w’umuntu maze arandika ati “Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane” (1 Abakorinto 12:24, 25). Kugira ngo itorero rya gikristo rikomeze kunga ubumwe, buri wese yagombye kwita ku cyatuma bagenzi be bahuje ukwizera barushaho kumererwa neza, hakubiyemo n’abageze mu za bukuru.—Abagalatiya 6:2.

16. Mu gihe twagiye mu materaniro, ni gute dushobora kugaragariza abageze mu za bukuru ko tubitayeho?

16 Amateraniro ya gikristo aduha uburyo bwiza bwo kugaragariza abageze mu za bukuru ko tubitayeho (Abafilipi 2:4; Abaheburayo 10:24, 25). Mbese tujya dufata igihe cyo kubaganiriza igihe baje mu materaniro? Ese nk’uko biba bikwiriye ko tubabaza uko bamerewe, ntidushobora no “kubaha impano y’umwuka,” wenda tubabwira inkuru itera inkunga cyangwa amagambo yo mu Byanditswe? Kubera ko bamwe mu bageze mu za bukuru baba batagishobora kwinyakura vuba, byaba byiza dufashe iya mbere tukabegera aho kwitega ko ari bo babikora. Niba bafite ikibazo cyo kutumva neza, bishobora kudusaba kuvuga twitonze kandi twumvikanisha amagambo neza. Nanone kugira ngo “tubone uko duhumurizanya” by’ukuri, tugomba gutega amatwi ibyo umuntu ugeze mu za bukuru aba avuga.—Abaroma 1:11, 12.

17. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku Bakristo bageze mu za bukuru baheze mu nzu?

17 Byagenda bite se nko mu gihe umwe mu bageze mu za bukuru atakibasha kuza mu materaniro ya gikristo? Muri Yakobo 1:27 hagaragaza ko dufite inshingano yo ‘gusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.’ Kandi se mbega ukuntu abageze mu za bukuru bashimishwa no kuba tubasura! Igihe Pawulo wari “umusaza” yari afungiye i Roma ahagana mu mwaka wa 65 I.C. *, yumvaga mu by’ukuri ari mu bwigunge. Yifuzaga cyane kubona Timoteyo wari umukozi mugenzi we maze arandika ati “gira umwete wo kuza aho ndi vuba” (Filemoni 9; 2 Timoteyo 1:3, 4; 4:9). N’ubwo bamwe mu bageze mu za bukuru baba atari imfungwa nka Pawulo, usanga baraheze mu nzu kubera uburwayi. Ni nk’aho mu by’ukuri na bo baba bavuga bati ‘nyamuneka gira umwete ubanguke uze aho ndi!’ Mbese aho tujya twitabira ayo magambo?

18. Ni izihe nyungu zibonerwa mu gusura abageze mu za bukuru?

18 Ntuzigere na rimwe upfobya ingaruka nziza zo gusura umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru. Igihe Umukristo witwaga Onesimo yari i Roma, yashakishije Pawulo ashyizeho umwete aramubona kandi nyuma y’aho ‘yamuruhuye kenshi’ (2 Timoteyo 1:16, 17). Hari mushiki wacu ugeze mu za bukuru ugira ati “nkunda kumarana umwanya n’abakiri bato. Icyo nkunda cyane ariko ni uko bamfata nk’umwe mu bagize umuryango wabo. Bintera inkunga cyane.” Undi Mukristokazi ugeze mu za bukuru na we agira ati “iyo umuntu anyoherereje agakarita, iyo anterefonnye tukavugana nibura iminota mike cyangwa akansura akanya gato, ndishima cyane. Numva binyongereye imbaraga!”

Yehova agororera abantu bita ku bandi

19. Kwita ku bageze mu za bukuru bihesha iyihe migisha?

19 Kwita ku bageze mu za bukuru bihesha imigisha myinshi. Kwifatanya n’abageze mu za bukuru no kuba dushobora kungukirwa n’ubwenge ndetse n’ubuhanga bwabo, ibyo ubwabyo ni ibintu byiza cyane. Abita ku bageze mu za bukuru bibonera ibyishimo baheshwa no gutanga. Nanone bumva ko hari icyo bakoze kandi bakagira amahoro yo mu mutima aturuka ku kuba bashohoje inshingano yabo bahabwa n’Ibyanditswe (Ibyakozwe 20:35). Ikirenze ibyo kandi, abantu bita ku bageze mu za bukuru ntibagomba gutinya ko bazatereranwa mu gihe na bo bazaba bashaje. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko ‘umunyabuntu azabyibuha, kandi uvomera abandi na we akazavomerwa.’—Imigani 11:25.

20, 21. Yehova abona ate abantu bita ku bageze mu za bukuru, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

20 Yehova agororera abana, abasaza hamwe n’abandi Bakristo batinya Imana bitanga batizigamye, bakita ku byo bagenzi babo bahuje ukwizera bageze mu za bukuru baba bakeneye. Uwo mwuka wo kwita ku bageze mu za bukuru uhuje n’uyu mugani ugira uti “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye” (Imigani 19:17). Niba urukundo ari rwo rudusunikira kugaragariza impuhwe uworoheje n’umukene, Imana ibona ko ubwo tuba tuyigurije ikazatwishyura iduha imigisha. Nanone kandi, itugororera kubera ko twita mu buryo bwuje urukundo kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru, abenshi muri bo bakaba ari “abakene b’iby’isi,” ariko bakaba n’“abatunzi mu byo kwizera.”—Yakobo 2:5.

21 Mbega ukuntu Imana izabitura ingororano nyinshi! Zikubiyemo ubuzima bw’iteka. Kuri benshi mu bagaragu ba Yehova, ibyo bisobanura ubuzima bw’iteka mu isi izaba yahindutse paradizo, aho ingaruka z’icyaha twarazwe zizakurwaho kandi abageze mu za bukuru bizerwa bakazongera gusubirana imbaraga bari bafite mu busore bwabo (Ibyahishuwe 21:3-5). Mu gihe tugitegereje icyo gihe kizabamo imigisha myinshi, nimucyo dukomeze gusohoza inshingano yacu ya gikristo yo kwita ku bageze mu za bukuru.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Niba ushaka inama z’ingirakamaro ku bihereranye no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru, reba Réveillez-vous ! yo ku ya 8 Gashyantare 1994, ku ipaji ya 3-10.

^ par. 17 Igihe Cyacu.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute abana bashobora guha icyubahiro ababyeyi babo?

• Abasaza bagaragaza bate ko bishimira abageze mu za bukuru bo mu bagize umukumbi?

• Ni iki buri Mukristo ku giti cye ashobora gukora kugira ngo agaragaze ko yita by’ukuri ku bageze mu za bukuru?

• Ni iyihe migisha ibonerwa mu kwita ku bageze mu za bukuru?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]

Igihe ababyeyi be bari bakeneye ubitaho

Mu mwaka wa 1999, Philip yari yaritangiye gukora umurimo mu ikipi y’ubwubatsi yakoreraga mu gihugu cya Liberiya, kugeza aho amenyeye amakuru y’uko se yari arembye cyane. Kubera ko yari azi neza ko nyina atari kubasha guhangana n’icyo kibazo wenyine, yafashe umwanzuro wo gusubira mu rugo kugira ngo abone uko avuza se.

Philip agira ati “gufata umwanzuro wo gusubira mu rugo ntibyanyoroheye, ariko numvaga ko inshingano yanjye y’ibanze yari iyo kwita ku babyeyi banjye.” Mu myaka itatu yakurikiyeho, Abakristo bagenzi be bo muri ako karere bamufashije kwimurira ababyeyi be mu yindi nzu nziza kandi abashakira ibikoresho byo mu nzu byihariye se yari akeneye.

Ubu noneho nyina wa Philip afite ibyo akeneye kugira ngo yite ku bibazo bikomeye by’uburwayi bwa se wa Philip. Vuba aha, Philip yemeye kujya gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Macédoine.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]

Ntibirengagije ibyo yari akeneye

Igihe Umukristokazi wo muri Ositaraliya ufite imyaka 85 witwa Ada atari agishobora kuva mu nzu kubera impamvu z’uburwayi, abasaza b’itorero bashyizeho gahunda yo kumwitaho. Bakoze itsinda ry’Abakristo bagenzi be bashoboraga kumufasha. Abo bavandimwe na bashiki bacu bari bashimishijwe no kumukorera uturimo tumwe na tumwe nko gusukura mu nzu, kumesa, guteka ndetse no kujya guhaha.

Hashize imyaka icumi hatangijwe iyo gahunda yo kumwitaho. Kugeza ubu, abavandimwe na bashiki bacu b’Abahamya ba Yehova barenga 30 bagize uruhare mu kwita kuri Ada. Bakomeza kumusura, bakamusomera ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bakanamumenyesha aho amajyambere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero ageze, ndetse buri gihe bagafatanya na we gusenga.

Umusaza w’umukristo wo muri iryo torero agira ati “abita kuri Ada bibahesha ibyishimo. Abenshi batewe inkunga n’umurimo yakoze mu budahemuka mu gihe cy’imyaka isaga mirongo ku buryo batashoboraga no kurota birengagiza ibyo akeneye.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Mbese twaba tubangukirwa no kugaragariza urukundo ababyeyi bacu bageze mu za bukuru?

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Abagize itorero bose bashobora kugaragariza urukundo bagenzi babo bahuje ukwizera bageze mu za bukuru