Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuti utuma umuntu aramba kandi akagira ibyishimo

Umuti utuma umuntu aramba kandi akagira ibyishimo

Umuti utuma umuntu aramba kandi akagira ibyishimo

ABANTU bamwe na bamwe bajya bavuga ko ‘buri wese aba yifuza gukura, ariko ko nta wifuza gusaza.’ Abantu benshi begereje ikiruhuko cy’iza bukuru, baba biteze ko bagiye kubona igihe gihagije cyo kwita ku nyungu zabo kandi inshingano bari bafite zikagabanuka. Ariko kandi, baba batinya ko bashobora kuba ba bantu batagira intego mu buzima kandi batagira icyo bamaze. Nanone batinya kuba baba mu bwigunge, badafite ibyishimo kandi ubuzima bwabo bugenda bukendera.

None se, ni irihe banga ryo kugira imibereho irangwa n’ibyishimo? Kugira incuti nziza n’umuryango urangwamo urukundo bituma abato n’abakuru bagira ibyishimo. Ariko kandi, ibintu abandi bakorera umuntu ugeze mu za bukuru si byo by’ingenzi. Ahubwo iby’ingenzi kurushaho ni ibyo umuntu ugeze mu za bukuru ashobora gukorera abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe igihe kirekire ku miryango 423 y’abantu bageze mu za bukuru, bwagaragaje ko “kugira icyo tumarira abandi bishobora gutuma ubuzima bwacu buramba.” Stephanie Brown wari uyoboye ubwo bushakashatsi abisobanura agira ati “ibyo twagezeho bigaragaza ko ibintu duhabwa n’incuti binyuriye mu mishyikirano tugirana na zo atari byo bitugirira akamaro cyane; ahubwo ibitugirira akamaro ni ibyo dutanga.” Ibyo dutanga bishobora kuba bikubiyemo gufasha abandi mu mirimo yo mu rugo, kwita ku bana, kujya guhaha, gutwara abantu mu modoka cyangwa gutega amatwi umuntu ukeneye ko tumwumva.

Mu myaka igera hafi ku 2.000 ishize, Yesu Kristo yaravuze ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Umuti utuma umuntu aramba kandi akagira ibyishimo si ukugira akayabo k’amafaranga menshi kuri konti, cyangwa gufata imiti n’indyo bituma umuntu adasaza. Ahubwo, uwo muti ni ugukomeza kugira ishyaka, umuntu agatanga igihe cye, ubushobozi bwe n’imbaraga ze kugira ngo atume imibereho y’abandi ikungahara.

Icyakora, kwirinda gusaza, indwara ndetse n’urupfu, byo bisaba byinshi birenze gutanga gusa. Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine buzakuraho ibyo bintu. Mu gihe ubwo Bwami buzaba butegeka, indwara zizavanwaho burundu, “kandi urupfu ntiruzabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:3, 4; Yesaya 33:24). Mu by’ukuri, abantu bumvira bazabaho iteka ryose bishimye, bari muri paradizo hano ku isi (Luka 23:43). Abahamya ba Yehova bashimishwa no guha abandi bantu uwo muti uboneka muri Bibiliya, ugamije gutuma baramba kandi bakagira ibyishimo.