Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora gutuma Imana yishima

Ushobora gutuma Imana yishima

Ushobora gutuma Imana yishima

MBESE koko dushobora gutuma Imana yishima cyangwa ibabara? Ese Imana ishobora kwishima? Hari abatekereza ko Imana ari imbaraga ziri aho gusa. Ariko se twakwitega ko imbaraga zitagira kamere zakwishima? Oya rwose. Nimucyo rero turebe icyo Bibiliya ivuga ku Mana.

Yesu yagize ati “Imana ni [u]mwuka” (Yohana 4:24). Umwuka ni uburyo bw’ubuzima butandukanye n’ubw’abantu. Umwuka ufite “umubiri w’umwuka” n’ubwo abantu badashobora kuwubona (1 Abakorinto 15:44; Yohana 1:18). Ndetse Bibiliya ikoresha imvugo y’ikigereranyo ivuga ko Imana ifite nk’amaso, amatwi, ibiganza n’ibindi. * Nanone kandi, Imana ifite izina, ari ryo Yehova (Yeremiya 16:21). Bityo rero, Imana yandikishije Bibiliya ni umwuka (Abaheburayo 9:24). “Ni Imana ihoraho, ni Umwami w’ibihe byose.”—Yeremiya 10:10.

Kubera ko Yehova abaho ashobora gutekereza no kugira icyo akora. Afite imico n’ibyiyumvo, agira ibyo akunda n’ibyo yanga. Mu by’ukuri, Bibiliya irimo amagambo menshi ahishura ibintu bishimisha Imana cyangwa ibiyibabaza. Mu gihe imana z’abanyamahanga zo zigaragaza imico y’abantu bazikoze, Yehova we, Imana Ishoborabyose ni we ukomokwaho n’ibyiyumvo yashyize mu bantu.—Itangiriro 1:27; Yesaya 44:7-11.

Nta gushidikanya ko Yehova ‘agira ibyishimo’ (1 Timoteyo 1:11, NW). Ntiyishimira gusa ibyo yaremye ahubwo nanone yishimira gusohoza imigambi ye. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yagize ati “ibyo nzashaka byose nzabikora . . . Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora” (Yesaya 46:9-11). Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “Uwiteka yishimira imirimo ye” (Zaburi 104:31). Ariko kandi, hari n’ikindi kintu gishimisha Imana. Yagize iti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Tekereza ku cyo ibyo bisobanura, dushobora gushimisha Imana!

Uko dushobora gushimisha umutima w’Imana

Reka turebe uko Nowa, umutware w’umuryango, yashimishije umutima wa Yehova. Nowa “agirira umugisha ku Uwiteka” kubera ko “yatunganaga rwose mu gihe cye.” Nowa yari atandukanye cyane n’uko abantu babi bo mu gihe cye bari bameze, ukwizera n’ukumvira bye byashimishaga Imana ku buryo byavuzwe ko “Nowa yagendanaga n’Imana” (Itangiriro 6:6, 8, 9, 22). “Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana . . . akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye” (Abaheburayo 11:7). Yehova yishimiye Nowa, maze we n’umuryango we abaha umugisha abarokora icyo gihe kivurunganye cyabaye mu mateka y’abantu.

Umukurambere Aburahamu na we yari azi neza ibyiyumvo bya Yehova. Kuba yari azi neza uko Imana ibona ibintu, byagaragaye cyane igihe Yehova yamubwiraga ko agiye kurimbura i Sodomu n’i Gomora bitewe n’ubwiyandarike bwaho. Aburahamu yari azi neza Yehova ku buryo yashoboraga gufata umwanzuro w’uko Imana itari kurimburana umukiranutsi n’umunyabyaha (Itangiriro 18:17-33). Mu myaka runaka yakurikiyeho, Aburahamu yumviye ubuyobozi Imana yari imuhaye maze “atamba Isaka” kuko “yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye” (Abaheburayo 11:17-19; Itangiriro 22:1-18). Aburahamu yari azi ibyiyumvo by’Imana kandi yagaragaje bene uko kwizera gukomeye, aranayumvira ku buryo yaje kwitwa “incuti y’Imana.”—Yakobo 2:23.

Undi muntu wihatiye gushimisha umutima w’Imana ni Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera. Yehova yavuze ibihereranye na we agira ati “mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose” (Ibyakozwe 13:22). Mbere y’uko Dawidi ajya guhangana n’igihangange Goliyati, yiringiye Imana byimazeyo kandi abwira Sawuli Umwami wa Isirayeli ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.” Icyizere Dawidi yari afitiye Yehova, cyatumye amuha imigisha maze Dawidi yica Goliyati (1 Samweli 17:37, 45-54). Dawidi ntiyifuzaga ko ibikorwa bye byashimwa mu maso y’Uwiteka gusa, ahubwo nanone yifuzaga ko n’‘amagambo yo mu kanwa ke, n’ibyo umutima we wibwiraga byashimwa mu maso y’Uwiteka.’—Zaburi 19:15.

Twebwe se bite? Twashimisha Yehova dute? Uko turushaho kwiga ibihereranye n’ibyiyumvo by’Imana, ni na ko turushaho kumenya ibyo dushobora gukora kugira ngo dushimishe umutima w’Imana. Bityo, uko dusoma Bibiliya, ni iby’ingenzi ko twashyiraho imihati tukiga ibihereranye n’ibyiyumvo by’Imana kugira ngo ‘twifuze kuzuzwa ubwenge bwose bw’umwuka no kumenya kose ngo tumenye neza ibyo Imana ishaka, tugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, tumunezeza muri byose’ (Abakolosayi 1:9, 10). Ubumenyi na bwo budufasha kubaka ukwizera. Ibyo ni ngombwa kubera ko ‘utizera bidashoboka ko ayinezeza’ (Abaheburayo 11:6). Koko rero, nidushyiraho imihati kugira ngo tugire ukwizera gukomeye kandi duhuze imibereho yacu n’ibyo Yehova ashaka, dushobora gushimisha umutima we. Icyakora tugomba no kwitonda kugira ngo tudatera Yehova agahinda mu mutima.

Ntugatere Imana agahinda

Urugero rw’ukuntu abantu bashobora gutera Yehova agahinda, ruboneka mu nkuru yo mu gihe cya Nowa. Icyo gihe, “isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo. Imana ireba isi ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi.” Imana yagize ibihe byiyumvo ubwo yitegerezaga ubwo bwiyandarike n’urwo rugomo? Bibiliya igira iti “Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” (Itangiriro 6:5, 6, 11, 12). Imana yicujije bitewe n’imyifatire y’abantu yari yarabaye mibi, ku buryo yahinduye imyifatire yayo ku bihereranye n’uko yabonaga abantu babi bariho mbere y’Umwuzure. Imana yahinduye ibyo kubona ko yari Umuremyi w’abo bantu, maze itangira gutekereza kubarimbura kubera ko yababazwaga n’ububi bwabo.

Yehova nanone yarababaye igihe abagize ubwoko bwe, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli ya kera, bakomezaga kwirengagiza ibyiyumvo bye n’ubuyobozi bwuje urukundo yabahaga. Umwanditsi wa Zaburi yaritotombye ati “erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, bayibabarizaga ahatagira abantu, bagahindukira bakagerageza Imana, bakarakaza Iyera ya Isirayeli.” Icyakora, “yuzuye imbabazi, ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura, kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, ntiyakangura umujinya wayo wose” (Zaburi 78:38-41). Ndetse n’igihe Abisirayeli bari barigometse bagerwagaho n’ingaruka z’ibyaha byabo, Bibiliya itubwira ko Imana “yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose.”—Yesaya 63:9.

Kuba Imana yaritaga ku Bisirayeli ikabagaragariza ubwuzu ntibyatumye ‘badashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira’ (2 Ngoma 36:16). Amaherezo, kwigomeka kwabo batagonda ijosi byatumye ‘bababaza umwuka we wera’ ku buryo byageze ubwo Yehova areka kubemera (Yesaya 63:10). Byagize iziye ngaruka? Imana yaretse kubarinda, kandi ibyo byari mu gihe rwose, maze ibyago bibageraho igihe Abanyababuloni bafataga u Buyuda kandi bagasenya na Yerusalemu (2 Ngoma 36:17-21). Mbega ukuntu bibabaza iyo abantu bahisemo gukurikira inzira y’icyaha ishotora Umuremyi wabo kandi ikamubabaza!

Bibiliya itubwira ko Imana ibabazwa cyane n’imyifatire yo kudakiranuka (Zaburi 78:41). Mu bintu bibabaza Imana, ndetse yanga urunuka, harimo ubwibone, kubeshya, kwiba, ubumaji, kuragura, gusenga abakurambere, ubwiyandarike, kwendana kw’abahuje ibitsina, guhemukirana hagati y’abashakanye, kuryamana kw’abafitanye isano, no gukandamiza umukene.—Abalewi 18:9-29; 19:29; Gutegeka 18:9-12; Imigani 6:16-19; Yeremiya 7:5-7; Malaki 2:14-16.

Yehova abona ate ibihereranye no gusenga ibigirwamana? Mu Kuva 20:4, 5, hagira hati “ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere.” Kubera iki? Kubera ko igishushanyo ari “ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka” (Gutegeka 7:25, 26). Intumwa Yohana yatanze umuburo agira ati “bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa” (1 Yohana 5:21). Kandi intumwa Pawulo yaranditse ati “bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo.”—1 Abakorinto 10:14.

Shaka kwemerwa n’Imana

“Ibanga ry’[Imana] rimenywa n’abakiranutsi.” “Anezezwa n’abagenda batunganye.” (Imigani 3:32; 11:20). Hari abandi bo bakomeza kubabaza Imana binyuriye mu gukomeza kwirengagiza ibyiyumvo byayo bikiranuka cyangwa se bakabyanga, abo bazagerwaho n’ingaruka z’uko kutayishimisha (2 Abatesalonike 1:6-10). Koko rero, vuba aha igiye gukuraho ububi bwose bwogeye muri iki gihe.—Zaburi 37:9-11; Zefaniya 2:2, 3.

Ariko kandi, Bibiliya igaragaza neza ko Yehova ‘adashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ko ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Yakwishimira cyane kugaragariza urukundo abantu b’abakiranutsi bamukunda, kuruta kugaragariza uburakari abantu bahitamo kuba intagondwa. Yehova anezezwa “n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho.”—Ezekiyeli 33:11.

Ku bw’ibyo, nta muntu uhatirwa kuzagerwaho n’uburakari bwa Yehova. Yehova ‘afite imbabazi nyinshi n’impuhwe’ (Yakobo 5:11). Ushobora ‘kuyikoreza amaganya yawe yose, kuko yita kuri wowe,’ Iringire byimazeyo ko Imana igira ibyiyumvo (1 Petero 5:7). Emera rwose ko abantu bose banezeza umutima w’Imana, bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzishimira kwemerwa na yo kandi ikabakunda. Ni yo mpamvu ubu byihutirwa kurusha mbere hose ko ‘washakashaka uko wamenya ibyo Umwami ashima.’—Abefeso 5:10.

Mbega ukuntu bishishikaje ko Imana yahishuye imico yayo ihebuje n’ibyiyumvo byayo binyuriye ku neza yayo itagira akagero! Kandi ushobora gushimisha umutima wayo. Niba wifuza kubigenza utyo, turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu. Bazishimira kukwereka ibintu babonye ko ari iby’ingenzi kandi bishobora kugerwaho mu mihati bashyiraho bashaka gushimisha Imana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kuki iyo Bibiliya ivuga ku Mana, ikoresha imvugo ubusanzwe ikoreshwa ku bantu?”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]

Kuki iyo Bibiliya ivuga ku Mana ikoresha imvugo ubusanzwe ikoreshwa ku bantu?

Kubera ko ‘Imana ari umwuka,’ ntidushobora kuyibonesha amaso (Yohana 4:24). Ni yo mpamvu kugira ngo Bibiliya idufashe gusobanukirwa ubushobozi bw’Imana, gukomera kwayo n’ibikorwa byayo; ikoresha imvugo z’ikigereranyo, urugero nk’igereranya, iyitirira, n’imvugo ubusanzwe ikoreshwa ku bantu. Bityo rero, n’ubwo tutazi uko umubiri w’Imana usa, Bibiliya ivuga ko Imana ifite amaso, ibiganza, amaboko, intoki, ibirenge, n’umutima.—Itangiriro 8:21; Kuva 3:20; 31:18; Yobu 40:9; Zaburi 18:9; 34:15.

Bene iyo mvugo ikoreshwa isobanura Imana ntishaka kuvuga ko umubiri w’umwuka w’Imana ufite ibice by’umubiri nk’iby’imibiri y’abantu. Iyo Bibiliya ikoresha imvugo ubusanzwe ikoreshwa ku bantu ivuga Imana, iyo mvugo ntiba igomba gufatwa uko yakabaye. Iyo mvugo iba igamije gusa gufasha umusomyi gusobanukirwa neza Imana. Hadakoreshejwe imvugo y’ikigereranyo byagorana cyangwa se ntibinashoboke gusobanura Imana mu buryo abantu buntu bashobora kumva. Icyakora, ibyo ntibivuga ko abantu ari bo bahimbye imico ya Yehova Imana. Bibiliya isobanura neza ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, ko atari Imana yaremwe mu ishusho y’umuntu (Itangiriro 1:27). Kubera ko abanditse Bibiliya bari ‘barahumekewe n’Imana,’ uburyo basobanuye kamere y’Imana ni nk’uko na yo ubwayo yari kwisobanurira imico yayo, iyo mico akaba ari na yo yashyize mu bantu yaremye mu buryo butandukanye (2 Timoteyo 3:16, 17). Si Imana ifite imico y’abantu, ahubwo abantu ni bo bafite imico y’Imana.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Nowa yemewe n’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Aburahamu yari azi neza ibyiyumvo by’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Dawidi yiringiye Yehova byimazeyo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Uko uzajya usoma Bibiliya, ushobora kuzajya wiga uko washimisha Imana

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

Uburenganzira bwatanzwe na Anglo-Australian Observatory, ifoto yafashwe na David Malin