Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ambuka uze udutabare’

‘Ambuka uze udutabare’

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

‘Ambuka uze udutabare’

MURI Nyakanga 2000, hari itumira ryahamagariraga abahamya bavuga Ikidage bo muri Otirishiya, mu Budage no mu Busuwisi kujya muri Boliviya. Kuki bagiyeyo? Ni ukubera ko hari abahinzi b’abimukira b’Abamenonite bavugaga Ikidage bari batuye ku birometero 300 uvuye mu mujyi wa Santa Cruz wo muri Boliviya, bagaragaje ko bari bashimishijwe cyane n’ibyo Bibiliya ivuga.

Abahamya bagera ku 140 bitabiriye iryo tumira. Bamwe bamazeyo ibyumweru bike, abandi bamarayo igihe cy’umwaka cyangwa urenga. Mu kubigenza batyo, bagaragaje umwuka nk’uw’abamisiyonari bo mu kinyejana cya mbere bitabiriye itumira rigira riti “ambuka uze i Makedoniya udutabare.”—Ibyakozwe 16:9, 10.

Mbese umurimo wo kubwiriza muri iyo fasi ukorwa ute? Umusaza wo mu itorero ry’aho asobanura agira ati “kugera aho rimwe mu matsinda 43 y’Abamenonite ari, byadusabaga gukora urugendo rw’amasaha arenga umunani mu modoka imenyereye kugenda muri iyo mihanda y’ibitaka. Gusura uturere twa kure cyane byo, akenshi byadutwaraga iminsi ine, ndetse rimwe na rimwe tukarara mu mahema. Icyakora, byari ngombwa ko dushyiraho imihati kuko kuva mbere hose abo baturage batari barigeze bumva na rimwe ubutumwa bwiza.”

Mu mizo ya mbere, abenshi mu Bamenonite ntibishimiraga gusurwa. Ariko imihati ya buri gihe abahamya bashyiragaho yabafashije kwitabira ubutumwa babaga babazaniye. Urugero, hari umuhinzi umwe wavuze ko amaze umwaka atangiye gusoma igazeti ya Réveil-lez-vous ! Yongeyeho ati “nzi ko abenshi mu baturage b’ino batemeranya n’ibyo muvuga, ariko jye nemera ko ari ukuri.” Mu kandi karere gatuwe n’abimukira hari umugabo wavuze ati “bamwe mu baturanyi banjye bavuga ko muri abahanuzi b’ibinyoma, abandi bo bakavuga ko muvuga ukuri. Jyewe ubwanjye ndashaka kumenya aho ukuri kuri.”

Ubu muri Boliviya hari itorero rikoresha Ikidage rifite ababwiriza 35, barimo abapayiniya b’igihe cyose 14. Kugeza ubu, 14 mu bahoze ari Abamenonite bahindutse ababwiriza b’Ubwami, kandi abandi 9 baterana amateraniro yose. Umugabo umwe ugeze mu za bukuru uherutse kubatizwa yagize ati “natwe twibonera neza ko Yehova ari we utuyobora. Yohereje abavandimwe na bashiki bacu b’inararibonye bavuga Ikidage ngo badufashe. Twarabyishimiye cyane.” Umukobwa w’uwo mugabo ufite imyaka 17, na we akaba yarabatijwe yongeyeho ati “ishyaka ryaranze abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato baje ino aha, ryadusunikiye kubigana. Abenshi muri bo ni abapayiniya bakoresha igihe cyabo n’amafaranga yabo kugira ngo bafashe abandi. Ibyo byatumye numva nshaka gukora nka bo.”

Mu by’ukuri, abagize umuhati wo “kwambuka” ngo batange ubufasha, bavanyemo ibyishimo byinshi no kunyurwa.