Bagira neza mu gihe bikenewe
Bagira neza mu gihe bikenewe
INTUMWA Pawulo yagize ati ‘tugirire bose neza, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Ku isi hose Abahamya ba Yehova bagira umwete wo kwihatira gushyira mu bikorwa iryo hame mu buzima bwabo, bakorera buri wese ibyiza cyane cyane ariko abo bahuje ukwizera. Ibi bihora bigaragara cyane mu gihe hakenewe ubufasha. Mureke dusuzume ingero z’ibiherutse kuba mu bihugu bitatu.
Mu kwezi k’Ukuboza 2002, inkubi y’umuyaga ikomeye yahushye mu kirwa cya Guam, ikaba yari irimo imiyaga ifite umuvuduko wa kirometero 300 mu isaha. Amazu menshi yarangiritse ayandi arasenyuka neza neza. Amatorero yo muri ako karere yahise ashyiraho amakipi yo gukora isuku kugira ngo bafashe imiryango y’Abahamya yari yashegeshwe cyane. Ishami ryo muri Guam ryohereje ibikoresho n’abakozi bo gusana amazu yari yangiritse, ndetse n’ishami rya Hawayi ryabateye inkunga. Mu gihe cy’ibyumweru bike gusa itsinda ry’ababaji ryahageze rivuye muri Hawayi rije kubafasha gusana ibyangiritse, kandi hari abavandimwe bo muri icyo kirwa basabye konji ku kazi kabo kugira ngo bafashe abo bavandimwe baturutse muri Hawayi. Ukuntu bafatanyije bishimye byabereye ubuhamya bukomeye abantu bo muri ako karere.
Mu nkengero z’umujyi wa Mandalay ho muri Myanmar, hafi y’Inzu y’Ubwami hatse inkongi y’umuriro mu buryo butunguranye. Hafi aho hari inzu y’umuryango wa mushiki wacu wari warakonje. Kubera ko umuyaga wahuhaga werekeza ku nzu y’uwo mushiki wacu, yarirutse ajya ku Nzu y’Ubwami gusaba ko bamufasha. Icyo gihe hari abavandimwe benshi kubera ko barimo basana iyo Nzu y’Ubwami. Batangajwe no kubona uwo mushiki wacu kuko batari bazi ko aba muri ako karere. Abavandimwe bahise batangira kwimura ibintu by’uwo muryango babijyana ahantu hari umutekano vuba uko bishoboka kose. Ubwo umugabo w’uwo mushiki wacu yumvaga iby’iyo nkongi y’umuriro yaje iwe yiruka, ageze mu rugo asanga abavandimwe bitaye ku muryango we. Yaratangaye cyane kandi arabashimira, asubiza umutima mu nda kubera ko ba rusahuriramunduru akenshi bafatira kuri iyo mimerere bakiba. Ineza abo bavandimwe bagaragaje yatumye uwo mushiki wacu n’umuhungu we bongera kwifatanya n’itorero rya gikristo, none ubu bifatanya mu materaniro yose.
Mu mwaka w’umurimo ushize, abantu benshi bo muri Mozambike bahanganye n’ikibazo cy’inzara itewe n’amapfa no kurumbya imyaka. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri ako karere byahise bitangira gutanga ibyokurya ku bari babikeneye. Ibyokurya byatangirwaga ku Mazu y’Ubwami, rimwe na rimwe
nyuma y’amateraniro y’itorero. Mushiki wacu urera abana ari wenyine yagize ati “naje mu materaniro nihebye, ntazi icyo ndi buhe abana nidusubira mu rugo.” Ubufasha abavandimwe batanze babigiranye urukundo bwamuteye inkunga cyane. Yagize ati “byambereye nk’umuzuko.”Abahamya na bo ‘bagira neza’ mu buryo bw’umwuka iyo bageza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya buhumuriza kandi bugatanga ibyiringiro. Kimwe n’umugabo w’umunyabwenge wabayeho kera bizera amagambo agira ati ‘ariko uwumvira [ubwenge buturuka ku Mana] wese azaba amahoro, adendeze kandi atikanga ikibi.’—Imigani 1:33.
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
1, 2. Hatangwa ibyokurya ku babikeneye muri Mozambike
3, 4. Inkubi y’umuyaga yahushye muri Guam yashenye amazu menshi
[Aho amafoto yavuye]
Umwana, ibumoso: Andrea Booher/FEMA News Photo; umugore, haruguru: AP Photo/Pacific Daily News, Masako Watanabe