Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hahirwa abahesha Imana ikuzo

Hahirwa abahesha Imana ikuzo

Hahirwa abahesha Imana ikuzo

‘Mwami, bazakwikubita imbere bakuramye, kandi bazahimbaza izina ryawe.’​—Zaburi 86:9.

1. Kuki dushobora guhesha Imana ikuzo mu buryo buhambaye kurusha ibiremwa bitagira ubuzima?

YEHOVA akwiriye guhimbazwa n’ibyo yaremye byose. Mu gihe ibyaremwe bidafite ubuzima bihesha Imana ikuzo bucece, twe abantu dufite ubushobozi bwo gutekereza, kwiyumvisha ibintu, kugira umutima ushima no gusenga. Ubwo rero, ni twe umwanditsi wa Zaburi yabwiraga igihe yagiraga ati “mwa bari mu isi yose mwe, muvugirize Imana impundu. Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, mwogeze ishimwe ryayo.”—Zaburi 66:1, 2.

2. Ni bande bitabiriye itegeko ryo guhesha ikuzo izina ry’Imana, kandi kuki?

2 Abantu benshi muri rusange banga kwemera Imana no kuyihesha ikuzo. Icyakora, hari Abahamya ba Yehova basaga miriyoni esheshatu mu bihugu 235 bagaragaza ko ‘imico itaboneka’ y’Imana bayibonera mu bintu yaremye, kandi ko ‘bumvise’ ubuhamya ibyaremwe bitanga bitavuze (Abaroma 1:20; Zaburi 19:3, 4). Bize Bibiliya maze bamenya Yehova kandi baramukunda. Zaburi ya 86:9, 10 yari yarahanuye iti “Mwami, amahanga yose waremye azaza, akwikubite imbere akuramye, kandi bazahimbaza izina ryawe. Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza, ni wowe Mana wenyine.”

3. Ni mu buhe buryo imbaga y’“abantu benshi” ikora “umurimo wera ku manywa na nijoro”?

3 Mu Byahishuwe 7:9, 15 na ho hasobanuye iby’imbaga y’“abantu benshi” basenga Imana, “bakayikorera [umurimo wera] mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko Imana isaba abagaragu bayo kuyisingiza ubutaruhuka, ahubwo abayisenga bibumbiye mu muteguro wo ku isi hose. Bityo rero, iyo mu bihugu bimwe ari nijoro, abagaragu b’Imana bo mu bihugu byo ku kindi gice cy’isi baba bahugiye mu murimo wo kubwiriza. Ubwo rero, dushobora kuvuga ko ku manywa na nijoro haba hari abahesha Yehova ikuzo. Vuba aha, “ibihumeka byose” bizarangurura ijwi bihesha Yehova ikuzo (Zaburi 150:6). Ariko se hagati aho, ni iki twakora buri muntu ku giti cye kugira ngo duheshe Imana ikuzo? Ni izihe ngorane dushobora guhura na zo? Kandi se ni iyihe migisha abahesha Imana ikuzo bazahabwa? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, nimucyo dusuzume inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’umuryango w’Abisirayeli w’Abagadi.

Ikibazo cyatangiye kera

4. Ni ibihe bibazo Abagadi bari bafite?

4 Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Abagadi basabye ko bakwemererwa gutura mu turere tw’inzuri nziza twari mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani (Kubara 32:1-5). Gutura aho ngaho byari gutuma bahura n’ibibazo bitoroshye. Imiryango yari ituye mu Burengerazuba yo yari kuba irinzwe n’ikibaya cy’uruzi rwa Yorodani, kikaba cyari bariyeri karemano yari kubarinda ibitero bya gisirikare (Yosuwa 3:13-17). Icyakora hari igitabo cyanditswe na George Adam Smith kivuga kuri utwo turere two mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani kigira kiti “ni uturere two mu bitwa by’Abarabu, turambuye kandi nta kintu na kimwe ubona cyabakingira abanzi. Kubera iyo mpamvu, bahoraga bibasirwa n’ibitero by’Abarabu b’abashonji bazereraga muri utwo turere, bamwe muri bo bakaba barabateraga buri mwaka bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo.”—The Historical Geography of the Holy Land.

5. Ni mu buhe buryo Yakobo yateye abari kuzakomoka kuri Gadi inkunga yo kwivuna umwanzi?

5 Ni gute Abagadi bari guhangana n’ibyo bigeragezo bitatuzaga? Mu myaka ibarirwa mu magana mbere y’aho, igihe sekuruza wabo Yakobo yari agiye gupfa yarahanuye ati “Gadi umutwe uzamutera, ariko na we azabatera abirukane, abakurikirire hafi” (Itangiriro 49:19). Udatekereje neza kuri ayo magambo, wasanga asa n’aho yabasuriraga amakuba gusa. Ariko mu by’ukuri, yari itegeko ryabwiraga abo mu muryango wa Gadi ko bagombaga kwivuna umwanzi. Yakobo yabijeje ko nibivuna umwanzi, ababateye bari kuzasubira iwabo bakozwe n’isoni, Abagadi na bo bakagenda barwanya abasigaye inyuma.

Ibibazo duhura na byo mu gusenga kwacu muri iki gihe

6, 7. Ni mu buhe buryo imimerere Abakristo barimo muri iki gihe yagereranywa n’iyo Abagadi bari barimo?

6 Kimwe n’abo mu muryango w’Abagadi, Abakristo muri iki gihe bahanganye n’ibigeragezo n’imitwaro isi ya Satani ibashyiraho; nta burinzi bw’igitangaza dufite bwatuma tudahangana n’ibyo bibazo (Yobu 1:10-12). Benshi muri twe bahura n’ibigeragezo iyo bagiye ku ishuri, iyo bashaka ikibatunga n’igihe barera abana babo. Icyo tutagomba kwirengagiza, ni uko hariho n’ibigeragezo abandi batabona umuntu ahangana na byo imbere. Hari abagomba kwihanganira ‘ihwa ryo mu mubiri,’ riza ari ubumuga cyangwa indwara ikomeye. (2 Abakorinto 12:7-10, gereranya na NW.) Abandi bahanganye n’ibyiyumvo byo kumva ko nta cyo bamaze. “Iminsi mibi” y’iza bukuru ishobora gutuma Abakristo bageze mu za bukuru badakorera Yehova n’imbaraga bahoranye.—Umubwiriza 12:1.

7 Nanone kandi, intumwa Pawulo atwibutsa ko ‘dukirana n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Duhora twitegeye ‘umwuka w’isi,’ umwuka wo kwigomeka n’ubwiyandarike uzanwa na Satani n’abadayimoni be (1 Abakorinto 2:12; Abefeso 2:2, 3). Kimwe na Loti watinyaga Imana, natwe muri iki gihe tubabazwa n’ubwiyandarike abantu badukikije bakora n’ubwo bavuga (2 Petero 2:7). Nanone twibasirwa n’ibitero bitaziguye bya Satani. Satani arwanya abasigaye basizwe, “bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 12:17). Abagize “izindi ntama” za Yesu na bo bahura n’ibitotezo bya Satani bibageraho mu buryo bwo kurwanywa no kubuzanywa k’umurimo wabo.—Yohana 10:16.

Twemere dutsindwe, cyangwa twirwaneho?

8. Twagombye kwifata dute mu bitero bya Satani, kandi kuki?

8 Twagombye kwifata dute mu bitero bya Satani? Kimwe n’abo mu muryango wa Gadi wa kera, tugomba kwikomeza mu buryo bw’umwuka kandi tukirwanaho duhuje n’ubuyobozi Imana yaduhaye. Ikibabaje ariko, ni uko hari abatangiye kudohoka bitewe n’ibigeragezo by’ubuzima, bakirengagiza inshingano zabo zo mu buryo bw’umwuka (Matayo 13:20-22). Umuhamya umwe yasobanuye impamvu umubare w’abaterana mu itorero rye wagabanutse agira ati “abavandimwe baragenda bananirwa nta kindi kibitera. Bose usanga bafite imihangayiko.” Ni iby’ukuri ko abantu muri iki gihe bafite ibintu byinshi bituma bananirwa. Ku bw’ibyo rero, biroroshye ko umuntu yatangira kubona ko gusenga Imana ari ikindi kigeragezo cyiyongera ku byo asanganywe, ko ari ikintu kimuremerera ahatirwa gukora. Ariko se bene iyo mitekerereze irahwitse?

9. Ni gute kwikorera umugogo wa Kristo bituruhura?

9 Zirikana ibyo Yesu yabwiye imbaga y’abantu bo mu gihe cye na bo bari barushye bitewe n’ibigeragezo bari bafite mu buzima, agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.” Mbese Yesu yashakaga kuvuga ko umuntu azabona uburuhukiro ari uko adohotse ku murimo yakoreraga Imana? Reka da, ahubwo Yesu yaravuze ati “mwemere kuba abagaragu banjye [“mwikorere umugogo wanjye,” NW] munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” Umugogo ni ikintu gikozwe mu giti cyangwa icyuma gituma umuntu cyangwa itungo ryikorera imitwaro iremereye. None se kuki umuntu yakwifuza kwikorera uwo mugogo? Mbese ntidusanzwe ‘turemerewe’? Ni byo, ariko umwandiko w’umwimerere w’Ikigiriki ushobora no gusobanurwa ngo “mujye munsi y’umugogo wanjye.” Bitekerezeho nawe, Yesu aradusaba ngo adufashe kwikorera umutwaro wacu! Si ngombwa rero ko dukomeza gukurubana na wo twenyine.—Matayo 9:36; 11:28, 29.

10. Imihati dushyiraho duhesha Imana ikuzo igira izihe ngaruka?

10 Iyo twikoreye umugogo Kristo aha abigishwa be, tuba tugiye kurwana na Satani. Muri Yakobo 4:7 haradusezeranya ngo “murwanye Satani, na we azabahunga.” Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko kumurwanya byoroshye. Gukorera Imana bisaba gushyiraho imihati myinshi (Luka 13:24). Ariko muri Zaburi ya 126:5 Bibiliya idusezeranya ko “ababiba barira, bazasarura bishima.” Ni koko, ntidusenga Imana y’ingayi. Ni Imana ‘igororera abayishaka’ kandi igaha umugisha abayihesha ikuzo.—Abaheburayo 11:6.

Uko duhesha Imana ikuzo turi ababwiriza b’Ubwami

11. Ni gute umurimo wo kubwiriza udufasha kwikingira ibitero bya Satani?

11 Yesu yaradutegetse ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.” Umurimo wo kubwiriza ni uburyo bw’ibanze dutambiramo Imana “igitambo cy’ishimwe” (Matayo 28:19; Abaheburayo 13:15). ‘Gukweta inkweto, ari bwo butumwa bwiza bw’amahoro,’ na byo ni intwaro itagomba kubura mu ‘ntwaro zose’ zidufasha kwikingira ibitero bya Satani (Abefeso 6:11-15). Gusingiza Imana tujya kubwiriza ni bwo buryo bwiza cyane bwo kugaburira ukwizera kwacu (2 Abakorinto 4:13). Bidufasha kwikuramo ibitekerezo bibi (Abafilipi 4:8). Kubwiriza bituma twifatanya na bagenzi bacu duhuje gusenga batwubaka.

12, 13. Ni gute kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe byungura imiryango? Tanga urugero.

12 Nanone, umurimo wo kubwiriza ushobora gukorerwa mu rwego rw’umuryango kandi ugashimisha. Birumvikana nyine ko abakiri bato bakeneye kwirangaza mu buryo bushyize mu gaciro. Ariko kandi, igihe bamarana n’umuryango wabo mu murimo wo kubwiriza, ntibagomba kugenda baseta ibirenge. Ababyeyi bashobora gutuma abana babo barushaho kwishimira umurimo babatoza gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ubundi se ntusanga abana bakunze kwishimira ibintu bakora neza? Iyo ababyeyi bashyira mu gaciro, ntibasabe abana babo gukora ibirenze ubushobozi bwabo, bashobora kubafasha kubonera ibyishimo mu murimo.—Itangiriro 33:13, 14.

13 Byongeye kandi, iyo umuryango ushyize hamwe mu gusingiza Imana, bituma urushaho kunga ubumwe. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu wari waratawe n’umugabo we utizera akamusigira abana batanu. Yahanganye n’ikibazo cyo gushaka akazi kugira ngo abone igitunga abana be. Yaba se yarumvise bimuvuna cyane ku buryo byari gutuma yirengagiza kwita ku byo abana be bari bakeneye mu buryo bw’umwuka? Yagize ati “nigaga Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho bya Bibiliya nshyizeho umwete, kandi nageragezaga gushyira mu bikorwa ibyo nasomaga. Najyanaga abana mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Ingaruka z’imihati yanjye zabaye izihe? Abana banjye bose uko ari batanu barabatijwe.” Mu buryo nk’ubwo, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye bishobora kugufasha mu mihati ushyiraho urera abana bawe, ‘ubigisha iby’Umwami wacu.’—Abefeso 6:4.

14. (a) Ni gute abakiri bato bahesha Imana ikuzo ku ishuri? (b) Ni iki cyafasha abakiri bato ‘kudakozwa isoni n’ubutumwa bwiza’?

14 Namwe abakiri bato, niba muba mu gihugu amategeko atabuza umurimo wo kubwiriza, mbese muhesha Imana ikuzo mubwiriza ku ishuri, cyangwa gutinya abantu bituma mutabikora (Imigani 29:25)? Umuhamya w’imyaka 13 utuye muri Porto Rico yaranditse ati “nta na rimwe kubwiriza ku ishuri bijya bintera ipfunwe kuko nzi ko ibyo twigisha ari ukuri. Iyo turi mu ishuri, buri gihe nshyira ukuboko hejuru nkavuga ibyo nize muri Bibiliya. Iyo nta masomo dufite, njya mu isomero ngasoma igitabo Les jeunes s’interrogent.” * Mbese Yehova yaba yaramuhaye imigisha bitewe n’iyo mihati ashyiraho? Yaravuze ati “rimwe na rimwe abanyeshuri twigana bambaza ibibazo, ndetse hari n’abansabye igitabo.” Niba wajyaga utinya kubwiriza, wenda ugomba kubanza ukamenya neza udashidikanya “ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” binyuriye ku cyigisho cya bwite (Abaroma 12:2). Igihe uzaba umaze kumenya neza udashidikanya ko ibyo wamenye ari ukuri, ntuzongera ‘gukozwa isoni n’ubutumwa bwiza.’—Abaroma 1:16.

‘Irembo ryuguruye rijya mu murimo’

15, 16. Ni irihe ‘rembo ryuguruye rijya mu murimo’ Abakristo bamwe binjiyemo, kandi se ni iyihe migisha babonye?

15 Intumwa Pawulo yaranditse ati “nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye” (1 Abakorinto 16:9). Mbese imimerere urimo ikwemerera gufata izindi nshingano mu murimo? Urugero, kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose cyangwa ubw’ubufasha bigusaba kumara amasaha 70 cyangwa 50 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Ubusanzwe abapayiniya bashimwa n’Abakristo bagenzi babo, bakabakundira umurimo bakora ari abizerwa. Ariko kuba bamara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza ntibituma bumva ko basumba abavandimwe na bashiki babo. Ahubwo bihingamo imyifatire Yesu yaduteyeho inkunga agira ati “turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.”—Luka 17:10.

16 Gukora umurimo w’ubupayiniya bisaba kwicyaha no kugira gahunda, kandi ukaba ushaka koko kwigomwa. Ariko kandi, imigisha umuntu abona igaragaza ko iyo mihati atari imfabusa. Umupayiniya ukiri muto witwa Tamika yagize ati “gushobora gukoresha neza Ijambo ry’Imana ry’ukuri, nta mugisha uruta uwo.” Yakomeje agira ati “iyo ukora umurimo w’ubupayiniya, ukoresha Bibiliya incuro nyinshi cyane. Ubu iyo ngiye mu murimo, mba nshobora kubona imirongo y’Ibyanditswe iberanye na buri nyir’inzu” (2 Timoteyo 2:15). Umupayiniya witwa Mica yagize ati “kubona ukuntu ukuri guhindura imibereho y’abantu, ni undi mugisha utangaje.” Umusore witwa Matthew na we yavuze ibyishimo byo “kubona umuntu aza mu kuri” agira ati “nta kindi kintu cyagutera ibyishimo nk’ibyo.”

17. Ni gute Umukristo umwe yanesheje ibyiyumvo by’uko atashobora umurimo w’ubupayiniya?

17 Mbese ushobora kureba niba nawe watangira umurimo w’ubupayiniya? Wenda wumva ubishaka ariko nanone ukumva utabishobora. Mushiki wacu ukiri muto witwa Kenyatte yagize ati “numvaga ubupayiniya ntabushobora. Numvaga ntabivamo rwose. Sinari nzi gutegura ibiganiro byo gukoresha mu murimo, sinari nzi no gufasha abantu gutekereza ku Byanditswe.” Icyakora, abasaza bamuhaye mushiki wacu w’umupayiniya umenyereye bakajya bajyana kubwiriza. Kenyatte agira ati “gukorana na we byari bishimishije cyane. Byatumye nanjye numva nshaka gukora umurimo w’ubupayiniya.” Nuramuka utewe inkunga kandi ugahabwa imyitozo, wenda nawe uzumva ushaka gukora umurimo w’ubupayiniya.

18. Ni iyihe migisha abakora umurimo w’ubumisiyonari bashobora kubona?

18 Gukora umurimo w’ubupayiniya bishobora gutuma uhabwa n’izindi nshingano mu murimo. Urugero, hari abagabo n’abagore babo bashobora kuzuza ibisabwa kugira ngo bige ishuri ritoza abamisiyonari, hanyuma bakoherezwa kubwiriza mu bihugu by’amahanga. Abamisiyonari bagomba kumenyera kuba mu kindi gihugu, wenda bakiga ururimi rushya, bakamenyera umuco n’ibiribwa batari basanzwe bazi. Ariko imigisha babona, ituma ibyo bigomwe bihinduka ubusa. Umumisiyonari ukorera muri Megizike umaze igihe kirekire witwa Midred yagize ati “sinigeze nicuza icyemezo nafashe cyo kuba umumisiyonari. Ni ikintu nifuzaga kuva nkiri umukobwa muto.” Ni iyihe migisha yabonye? Agira ati “iwacu kubona icyigisho cya Bibiliya ntibyari byoroshye. Ariko ngeze hano, ubwo natangiraga kubwiriza nahise mbona ibyigisho nka bine!”

19, 20. Ni gute umurimo wo kuri Beteli, abubatsi mpuzamahanga n’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, wahesheje umugisha abantu benshi?

19 Abakozi ba Beteli baba ku biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova na bo babona imigisha myinshi. Umuvandimwe ukiri muto witwa Sven ukorera mu Budage yavuze iby’umurimo akora kuri Beteli agira ati “numva ko nkora ikintu gifite agaciro karambye. Nashoboraga gukoresha ubuhanga bwanjye mu isi. Ariko ibyo byari kuba ari nko gushyira amafaranga muri banki igiye guhomba.” Ni iby’ukuri ko gukora akazi udahembwa bisaba kwigomwa. Ariko Sven agira ati “iyo utashye, uba uzi ko ibyo wakoze uwo munsi byose wakoreraga Yehova. Kandi ibyo bituma wumva uguwe neza cyane.”

20 Hari abavandimwe babonye umugisha wo kuba abubatsi mpuzamahanga, bubaka ibiro by’amashami mu bihugu by’amahanga. Umugabo n’umugore we bakoreye mu bihugu umunani baranditse bati “abavandimwe ba hano ni beza cyane. Kugenda bizatuma tugira ‘intimba’ ku mutima, bizaba bibaye incuro ya munani tugira intimba ku mutima. Twabonye ibintu bishimishije cyane!” Hari n’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Ritoza abavandimwe b’abaseribateri bujuje ibisabwa. Umwe mu bize iryo shuri yaranditse ati “nshakisha uburyo nashimira Yehova ko yaduteguriye iryo shuri ryiza cyane nkabubura. Ni irihe dini rindi rishyiraho imihati myinshi cyane bene aka kageni ngo ritange imyitozo?”

21. Ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi Abakristo bose bahanganye na cyo mu murimo bakorera Imana?

21 Koko rero, hari amarembo menshi yuguruye agana mu murimo. Icyakora, benshi muri twe ntidushobora gukora kuri Beteli cyangwa mu gihugu cy’amahanga. Na Yesu ubwe yavuze ko Abakristo bari kwera “imbuto” zitangana bitewe n’imimerere inyuranye baba barimo (Matayo 13:23). Ubwo rero ikibazo cy’ingorabahizi Abakristo twese dufite, ni ugukora ibishoboka byose bihuje n’imimerere turimo, tugakorera Yehova mu buryo bwuzuye uko imimerere yacu ibitwemerera kose. Iyo tubigenje dutyo, tuba duhesha Yehova ikuzo, kandi dushobora kwiringira tudashidikanya ko abyishimira cyane. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru witwa Ethel uba mu kigo cy’abamugaye. Buri gihe abwiriza abo babana kandi akabwiriza akoresheje telefoni. N’ubwo afite inzitizi, akora umurimo n’ubugingo bwe bwose.—Matayo 22:37.

22. (a) Ni mu buhe buryo bundi dushobora guheshamo Imana ikuzo? (b) Ni ikihe gihe gihebuje kidutegereje?

22 Ariko nanone wibuke ko kubwiriza ari uburyo bumwe gusa duheshamo Yehova ikuzo. Iyo tubaye intangarugero mu myifatire n’imyirimbishirize yacu twaba turi ku kazi, ku ishuri n’imuhira, ibyo na byo bishimisha umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Mu Migani 28:20 hadusezeranya ko “umunyamurava agwiza imigisha myinshi.” Ku bw’ibyo rero, twagombye ‘kubiba nyinshi’ mu murimo dukorera Imana, tuzi ko tuzasarura imigisha myinshi (2 Abakorinto 9:6). Nitubigenza dutyo, tuzahabwa igikundiro cyo kuzaba turiho mu gihe gihebuje ubwo “ibihumeka byose” bizahesha Yehova ikuzo, kandi koko ararikwiriye!—Zaburi 150:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Igitabo Les jeunes s’interrogent​— Réponses pratiques, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana bukorera Yehova “ku manywa na nijoro”?

• Ni ibihe bibazo byari byugarije abo mu muryango w’Abagadi, kandi ibyo byigisha iki Abakristo muri iki gihe?

• Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza uturinda ibitero bya Satani?

• Ni irihe ‘rembo ryuguruye’ bamwe binjiyemo, kandi se ni iyihe migisha babonye?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Nk’uko Abagadi bivunaga udutsiko tw’abasahuzi, Abakristo na bo bagomba kwivuna ibitero bya Satani

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Duterana inkunga mu murimo wo kubwiriza

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Gukora umurimo w’ubupayiniya bishobora kutwugururira irembo rigana mu zindi nshingano, hakubiyemo:

1. Umurimo w’abubatsi mpuzamahanga

2. Umurimo wo kuri Beteli

3. Umurimo w’ubumisiyonari