Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Dawidi, umugaragu ukiranuka wa Yehova, yemeye ko umugore we Mikali atunga igishushanyo cyangwa ikigirwamana cya terafimu, nk’uko bivugwa muri 1 Samweli 19:12, 13?

Reka tubanze turebe muri make uko byagenze. Umugore wa Dawidi amaze kumva inkuru y’uko Umwami Sawuli yacuze umugambi wo kwica umugabo we, yahise agira icyo akora mu maguru mashya. Bibiliya igira iti “Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga. Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu [cyari gifite isura n’imiterere nk’iby’umuntu] yabo akirambika ku buriri, yenda uruhu rw’ubwoya bw’ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda.” Igihe Sawuli yatumaga intumwa kujya gufata Dawidi, Mikali yarazibwiye ati “ararwaye.” Ayo mayeri yatumye Dawidi abona umwanya uhagije wo guhunga.—1 Samweli 19:11-16.

Ibyataburuwe mu matongo bigaragaza ko mu bihe bya kera ibishushanyo bya terafimu bitakoreshwaga gusa mu gusenga, ko ahubwo byakoreshwaga no mu bihereranye n’uburenganzira ku murage. Kimwe n’uko urupapuro rwemewe n’amategeko rwerekana nyir’ibintu cyangwa urwanditseho uko umurage uzatangwa ari byo muri iki gihe bigaragaza uburenganzira umuntu afite ku murage, ni na ko mu bihe bya kera cyane bakoreshaga ibishushanyo bya terafimu. Uko bigaragara, mu mimerere imwe n’imwe, kuba umukwe yarabaga afite terafimu byashoboraga kumuhesha uburenganzira bwo kuragwa umutungo wa sebukwe wapfuye. Ibi bikaba bishobora gusobanura impamvu kera mbere y’aho Rasheli yigeze gutwara ibishushanyo bya terafimu bya se, ndetse n’impamvu se yari ahangayikishijwe no kubigaruza. Icyo gihe Yakobo umugabo wa Rasheli, ntiyari azi ibyo umugore we yari yakoze.—Itangiriro 31:14-34.

Mu Mategeko Icumi Abisirayeli bahawe bamaze guhinduka ishyanga, irya kabiri ribuzanya mu buryo bweruye kurema ibigirwamana (Kuva 20:4, 5). Nyuma y’aho, umuhanuzi Samweli yerekeje kuri iryo tegeko mu magambo yabwiye Umwami Sawuli. Yagize ati “kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na terafimu” (1 Samweli 15:23). Kubera iyo mpamvu, birashoboka ko muri Isirayeli batakoreshaga terafimu mu bihereranye n’umurage. Ariko kandi, ubwo buryo bwa kera bw’imiziririzo bw’Abayahudi busa n’aho bwakomeje kugaragara mu miryango imwe n’imwe y’Abisirayeli (Abacamanza 17:5, 6; 2 Abami 23:24). Kuba mu byo Mikali yari atunze harimo igishushanyo cya terafimu, byerekana ko umutima we ushobora kuba utari utunganiye Yehova. Dawidi na we ashobora kuba atari azi iby’icyo gishushanyo cya terafimu, cyangwa se akaba yaracyemeye kubera ko Mikali yari umukobwa w’Umwami Sawuli.

Icyerekana ko Dawidi yasengaga Yehova nta kindi amubangikanyije na cyo kivugwa muri aya magambo agira ati “kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane, kandi ateye ubwoba arusha imana zose. Kuko imana z’abanyamahanga zose ari ibigirwamana, ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.”—1 Ngoma 16:25, 26.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Irya kabiri mu Mategeko Icumi, ribuzanya kurema ibishushanyo, urugero nka terafimu tureba aha ngaha

[Aho ifoto yavuye]

Byavuye mu gitabo cyitwa The Holy Land, Vol. II, 1859