Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese imimerere yawe ikubuza kugira icyo ugeraho?

Mbese imimerere yawe ikubuza kugira icyo ugeraho?

Mbese imimerere yawe ikubuza kugira icyo ugeraho?

IMIMERERE n’ingorane bibabaje birogeye hose muri ibi ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Ibibazo bimwe na bimwe biba ari iby’igihe gito, kandi amaherezo birarangira. Ibindi byo birakomeza bikamara amezi ndetse n’imyaka. Ibyo bituma abantu benshi bumva bameze nka Dawidi umwanditsi wa Zaburi, watakambiye Yehova agira ati “umutima wanjye wuzuye ishavu, unkure mu makuba ndimo.”​—Zaburi 25:17, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

Mbese uhanganye n’ibibazo bikurenze? Niba ari uko biri ushobora kubona ubufasha n’inkunga muri Bibiliya. Nimucyo dusuzume imibereho y’abagaragu babiri ba Yehova b’indahemuka bitwaye neza mu ngorane: abo ni Yozefu na Dawidi. Turabakuraho amasomo y’ingirakamaro azadufasha guhangana n’ibibazo byo muri iki gihe, nidusuzuma ukuntu bitwaye mu ngorane.

Bahanganye n’ibibazo bikomeye

Igihe Yozefu yari afite imyaka 17, yari afite ibibazo bikomeye mu muryango wabo. Bakuru be babonaga ko Yakobo, ari we mubyeyi wabo, ‘[akunda Yozefu] kurusha abo bose.’ Ibyo byatumye ‘bamwanga ntibajye bagira ineza bamugirira’ (Itangiriro 37:4). Dushobora kwiyumvisha agahinda n’umubabaro iyo mimerere yateraga Yozefu. Amaherezo, urwango bene se ba Yozefu bari bamufitiye rwabaye rwinshi kugeza ubwo bamugurishije ngo abe umucakara.​—Itangiriro 37:26-33.

Mu gihe Yozefu yari umucakara muri Egiputa, yanze kugwa mu bishuko by’umugore wa shebuja washakaga ko basambana. Uwo mugore ababajwe n’uko amwangiye, yashinje Yozefu ikinyoma ngo yari yagerageje kumufata ku ngufu. ‘[Yozefu] yashyizwe mu nzu y’imbohe’ aho ‘bababarishije ibirenge bye iminyururu, bakamushyiraho ibyuma’ (Itangiriro 39:7-20; Zaburi 105:17, 18). Mbega ukuntu icyo cyari ikigeragezo gikomeye! Yozefu yamaze imyaka 13 ari umucakara ari no mu nzu y’imbohe, azira akarengane yaterwaga n’abandi bantu hakubiyemo n’abo mu muryango avukamo.​—Itangiriro 37:2; 41:46.

Dawidi wo muri Isirayeli ya kera, na we yahanganye n’ibigeragezo akiri muto. Mu gihe cy’imyaka myinshi yahatiwe kubaho nk’impunzi, Umwami Sawuli amuhiga bukware. Ubuzima bwe bwahoraga mu kaga. Igihe kimwe, Dawidi yagiye gushaka ibyokurya kwa Ahimeleki umutambyi (1 Samweli 21:1-7). Sawuli amaze kumva ko Ahimeleki yafashije Dawidi, yahise ategeka ko bica Ahimeleki n’abatambyi bose n’imiryango yabo yose (1 Samweli 22:12-19). Ese ushobora kwiyumvisha agahinda Dawidi agomba kuba yaragize ko kuba ayo makuba ari we yari yaturutseho mu buryo runaka?

Tekereza iyo myaka y’amagorwa Yozefu na Dawidi bihanganiye. Dushobora kuvana amasomo y’ingenzi mu gusuzuma ukuntu bitwaye muri iyo mimerere igoranye. Reka dusuzume uburyo butatu abo bagabo badusigiyemo ingero dukwiriye kwigana.

Ikuremo inzika no kuba umurakare

Uburyo bwa mbere, abo bagabo b’indahemuka banze kugwa mu mutego wo kugira inzika no kuba abarakare. Igihe Yozefu yari mu nzu y’imbohe, byari kumworohera kuba umurakare abitewe n’ubugambanyi bwa bene se, wenda agatekereza ukuntu azihorera aramutse yongeye kubabona. Tuzi dute ko Yozefu yirinze iyo mitekerereze yangiza? Reba ukuntu yabyifashemo igihe yari abonye uburyo bwo kwihorera kuri bene se bari baje kugura ibinyampeke muri Egiputa. Iyo nkuru igira iti “abatera umugongo abasiga aho ararira. . . . Yosefu ategeka [abagaragu be] ko babuzuriza imyaka y’impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y’umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n’impamba.” Nyuma y’aho, igihe Yozefu yoherezaga bene se kujya kubwira umubyeyi wabo ngo bamuzane muri Egiputa, yabateye inkunga muri aya magambo ngo “mwirinde, ntimutonganire mu nzira.” Haba mu magambo no mu bikorwa, Yozefu yagaragaje ko atigeze areka ngo kuba umurakare no kubika inzika byangize imibereho ye.—Itangiriro 42:24, 25; 45:24.

Mu buryo nk’ubwo, Dawidi na we ntiyigeze agirira inzika Umwami Sawuli. Incuro ebyiri zose, Dawidi yabonye uburyo bwo kwica Sawuli. Ariko igihe abantu be bamugiraga inama yo kumwica, Dawidi yarababwiye ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.” Dawidi yarekeye ikibazo mu maboko ya Yehova abwira abo bari kumwe ati “nk’uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.” Nyuma y’aho ndetse, Dawidi yahimbye indirimbo y’amaganya arizwa n’urupfu rwa Sawuli n’umuhungu we Yonatani. Kimwe na Yozefu, Dawidi ntiyigeze abika inzika.—1 Samweli 24:4-7; 26:7-13; 2 Samweli 1:17-27.

Mbese tubika inzika kandi tukaba abarakare iyo hari akarengane katubabaje? Ibyo bishobora kutubaho mu buryo bworoshye. Turamutse turetse ibyo byiyumvo bikadutegeka, ingaruka byagira zishobora kuba mbi cyane kuruta ka karengane ubwako (Abefeso 4:26, 27). N’ubwo hari igihe twagira ubushobozi buke bwo kugira icyo dukora ku byo abandi bakora cyangwa se nta na bwo rwose, dushobora gutegeka ibyiyumvo byacu. Niba twizera ko Yehova azagira icyo akora mu gihe gikwiriye, bizatworohera kutagira inzika no kutaba abarakare.—Abaroma 12:17-19.

Kora icyatuma imimerere urimo ikugirira akamaro

Uburyo bwa kabiri twakuramo isomo, ni ubwo kutareka ngo imimerere turimo itubuze gukora ibyo twagombaga gukora. Dushobora guhugira mu bintu tudashobora kugira icyo dukoraho, ugasanga bitubujije no gukora ibyo twari gushobora. Icyo gihe imimerere turimo iba itangiye kudutegeka, ikatubuza kugira icyo tugeraho. Ibyo byashoboraga kuba kuri Yozefu. Ariko we yahisemo gukora icyari gutuma imimerere ye imugirira akamaro. Mu gihe Yozefu yari umucakara ‘yagiriye umugisha [kuri shebuja] aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy’urugo rwe rwose.’ Yozefu yitwaye atyo nanone mu gihe yari mu nzu y’imbohe. Kubera ko Yehova yahaga imigisha Yozefu kandi akaba yaranagiraga ubutwari, byatumye ‘umurinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y’imbohe, ibyo bakoreragamo byose akabikoresha.’—Itangiriro 39:4, 21-23.

Mu myaka Dawidi yabayemo impunzi, na we yakoze icyatuma imimerere yarimo imugirira akamaro. Mu gihe bari mu butayu bwa Parani, we n’abantu be barinze umukumbi wa Nabali abajura. Umwe mu bashumba ba Nabali yagize ati “batubereye inkike ku manywa na nijoro” (1 Samweli 25:16). Nyuma y’aho, igihe Dawidi yari i Sikulagi, yateye imijyi yari yarafashwe n’abanzi ba Isirayeli mu majyepfo, bityo arinda imipaka y’u Buyuda.—1 Samweli 27:8; 1 Ngoma 12:21-23.

Mbese tugomba gushyiraho umwete kugira ngo dukore icyatuma imimerere yacu itugirira akamaro? N’ubwo byatugora kubigenza dutyo, dushobora kugira icyo tugeraho. Intumwa Pawulo yatekereje ku buzima bwe maze yandika agira ati “[mu mimerere yose] nize kunyurwa n’ibyo mfite. . . . n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.” Pawulo yageze ate kuri ubwo buryo bwo kubaho? Yabigezeho binyuriye mu gukomeza kwishingikiriza kuri Yehova. Yagize ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga.’—Abafilipi 4:11-13.

Tegereza Yehova

Uburyo bwa gatatu dukuramo isomo, ni uko aho gukoresha uburyo butemewe n’Ibyanditswe kugira ngo duhindure imimerere yacu, twagombye gutegereza icyo Yehova azakora. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato” (Yakobo 1:4). Twagombye kureka kwihangana ‘kugasohoza umurimo wako,’ tukareka ikigeragezo kikirangiza tudashakishije uburyo butemewe n’Ibyanditswe bwo kukivamo igihe kitageze. Ubwo ni bwo rero ukwizera kwacu kuzaba kugeragejwe kandi gutunganyijwe, maze imbaraga zako zikagaragara. Yozefu na Dawidi bari bafite bene uko kwihangana. Ntibagerageje kwishakira umuti w’ibibazo bari bafite, ibyo bikaba byari gutuma Yehova atabishimira. Ahubwo bakoze uko bashoboye kugira ngo batume imimerere barimo irushaho kubagirira akamaro. Bategereje Yehova, kandi se mbega ukuntu kubigenza batyo byabahesheje imigisha! Buri wese muri bo, Yehova yaramukoresheje kugira ngo abohore ubwoko bwa Yehova kandi abuyobore.—Itangiriro 41:39-41; 45:5; 2 Samweli 5:4, 5.

Natwe dushobora guhura n’ibibazo maze tukagira ikigeragezo cyo kubishakira umuti udashingiye ku Byanditswe. Urugero, mbese ucibwa intege no kuba utari wabona uwo mushyingiranwa ukwiriye? Niba ari ko biri, irinde igishuko icyo ari cyo cyose cyo kutumvira itegeko rya Yehova ryo gushakana n’uri “mu Mwami” gusa (1 Abakorinto 7:39). Waba se uhanganye n’ibibazo mu muryango wawe? Aho kugira ngo ukurikize umwuka w’isi ushishikariza abantu gutana no kwahukana, wowe n’uwo mwashakanye mwihatire gukemura ibyo bibazo (Malaki 2:16; Abefeso 5:21-33). Ese ufite ingorane zo gutunga umuryango wawe kubera ko hari ibibazo by’ubukungu? Gutegereza Yehova hakubiyemo no kwirinda ibikorwa bikemangwa cyangwa bitemewe n’amategeko ushobora gukora ugerageza kubona amafaranga (Zaburi 37:25; Abaheburayo 13:18). Koko rero, twese tugomba gukorana umwete kugira ngo turusheho gutuma imimerere turimo itwungura kandi tugashyiraho imihati kugira ngo dukore ibyatuma Yehova aduha imigisha. Uko tubigenza dutyo, nimucyo twiyemeze gutegereza Yehova kugira ngo azaduhe umuti ukwiriye.—Mika 7:7.

Yehova azagushyigikira

Gutekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya, urugero nka Yozefu na Dawidi, ukuntu bitwaye igihe batenguhwaga n’ukuntu bahanganye n’ibibazo bikomeye, bishobora kutugiraho ingaruka nziza. N’ubwo inkuru zabo zivugwa mu mapaji make gusa ya Bibiliya, ibigeragezo bahuye na byo byamaze imyaka myinshi. Ibaze uti ‘ni gute abo bagaragu b’Imana baje kwemera imimerere bari barimo? Bakoze iki kugira ngo bakomeze kugira ibyishimo? Ni iyihe mico bagombaga kwihingamo?’

Nanone kandi, dushobora kungukirwa n’ingero zo kwihangana z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe (1 Petero 5:9). Buri mwaka amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! asohokamo inkuru nyinshi z’ibyabaye mu mibereho y’abantu. Mbese usoma ingero z’abo Bakristo b’indahemuka kandi ukazitekerezaho? Byongeye kandi, mu matorero yacu harimo abantu bihanganira mu budahemuka imimerere ibabaje yo muri iki gihe. Ese wifatanya na bo buri gihe kandi ukabigiraho igihe muri mu materaniro?—Abaheburayo 10:24, 25.

Igihe uhanganye n’imimerere igoranye, izere ko Yehova akwitaho kandi ko azagushyigikira (1 Petero 5:6-10). Shyiraho imihati, ntiwemere ko imimerere urimo ikubuza kugira icyo ugeraho. Kurikiza ingero za Yozefu, Dawidi n’abandi, wikuramo ibyo kurwara inzika, urushaho gutuma imimerere urimo ikungura, kandi utegereze Yehova kugira ngo azatange umuti ukwiriye. Mwegere binyuriye mu isengesho no mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka. Muri ubwo buryo, uzibonera ko nawe ushobora kugira ibyishimo n’umunezero ndetse no mu bihe bigoye.—Zaburi 34:9.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

Yozefu yakoze icyatuma imimerere yarimo imwungura

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Dawidi yategerezaga ko Yehova amuha umuti w’ibibazo bye