Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mva mu buroko bubi nkajya mu misozi ya Alpes yo mu Busuwisi

Mva mu buroko bubi nkajya mu misozi ya Alpes yo mu Busuwisi

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Mva mu buroko bubi nkajya mu misozi ya Alpes yo mu Busuwisi

BYAVUZWE NA LOTHAR WALTHER

Maze imyaka itatu yambereye miremire mu buroko bubi bwo muri za gereza zo mu Budage bw’i Burasirazuba bwayoborwaga n’Abakomunisiti, numvaga atari jye uzarota ndekurwa ngo ngire umudendezo, kandi nongere gususurutswa no kuba hamwe n’umuryango wanjye.

ICYAKORA sinari niteguye ukuntu umuhungu wanjye w’imyaka itandatu witwa Johannes yandebye nk’utanzi. Yari amaze imyaka itatu atabona se. Kuri we nari nk’umunyamahanga pe!

Jye sinari kimwe n’umuhungu wanjye, kuko nkiri umwana sinigeze ntandukanywa n’ababyeyi banjye bankundaga. Twari dutuye mu ntara ya Chemnitz mu Budage ari na ho navukiye mu mwaka wa 1928, kandi iwacu twahoraga twishimye. Data yari yarazinutswe icyitwa idini kandi ntiyabihishaga. Yibukaga ko mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose abasirikare b’“Abakristo” bo ku mpande zombi bifurizanyaga “Noheli nziza” ku itariki ya 25 Ukuboza, ariko bwacya bakongera kumarana. Yabonaga ko idini ari bwo buryo bw’uburyarya bubi kurusha ubundi bwose.

Kuzinukwa bisimburwa no kwizera

Igishimishije ni uko jye ntigeze ntenguhwa. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangiye mfite imyaka 17, kandi haburaga gato ngo nanjye banshyire mu gisirikare. Nyamara nari mfite ibibazo byambuzaga amahwemo: ‘kuki hariho ubu bwicanyi bwose? Ni nde nakwiringira? Ni he nabona umutekano nyakuri?’ U Budage bw’i Burasirazuba aho twari dutuye, bwigaruriwe n’Abarusiya. Uburyo Abakomunisiti babonaga ubutabera, uburinganire, ubufatanye n’uko abantu bagomba guturana mu mahoro, bwashimishaga cyane abantu bari barazahajwe n’ingaruka z’intambara. Abenshi muri abo bantu bataryarya ntibari kuzatinda kumanjirwa bikabije, noneho badatengushywe n’idini, ahubwo batengushywe n’abanyapolitiki.

Muri icyo gihe nashakishaga ibisubizo bifite ireme by’ibibazo byanjye, ni bwo umwe muri ba mama wacu wari Umuhamya wa Yehova yambwiye iby’imyizerere ye. Yampaye igitabo cy’imfashanyigisho za Bibiliya cyansunikiye gusoma ku ncuro ya mbere igice cya 24 cyose cya Matayo. Nakozwe ku mutima n’ibisobanuro bihuje n’ubwenge kandi byemeza nasanze muri icyo gitabo, bivuga ko ibihe turimo ari iby’‘imperuka y’isi’ kandi bikagaragaza umuzi w’ibibazo by’abantu.—Matayo 24:3; Ibyahishuwe 12:9.

Bidatinze nabonye ibindi bitabo by’Abahamya ba Yehova mbisoma nshishikaye cyane, maze nibonera ko nari nabonye ukuri nari maze igihe nshakira hasi kubura hejuru. Byari bishishikaje cyane kumenya ko Yesu Kristo yimitswe mu ijuru mu mwaka wa 1914, kandi ko bidatinze azarimbura ibice by’isi itubaha Imana, kugira ngo azanire abantu bumvira imigisha. Ikindi kintu navuga gihambaye nabonye, ni uko narushijeho gusobanukirwa neza incungu. Byamfashije guhindukirira Imana Yehova mu isengesho rivuye ku mutima, musaba kumbabarira. Itumira rirangwa n’ineza dusanga muri Yakobo 4:8 rigira riti “mwegere Imana na yo izabegera,” ryankoze ku mutima cyane.

N’ubwo nari mfitiye ishyaka ryinshi ukwizera nari maze kubona, ababyeyi banjye na mushiki wanjye babanje kujijinganya kwemera ibyo nababwiraga. Icyakora ibyo ntibyagabanyije icyifuzo nari mfite cyo kujya mu materaniro ya gikristo y’itsinda rito ry’Abahamya yaberaga hafi y’i Chemnitz. Icyantangaje ni uko ababyeyi banjye na mushiki wanjye baje tukajyana mu materaniro ya mbere! Icyo gihe hari mu gihe cy’imbeho cyo mu mwaka wa 1945/1946. Nyuma y’aho ubwo hashingwaga itsinda ry’icyigisho cya Bibiliya i Harthau aho twari dutuye, abagize umuryango wanjye batangiye guterana buri gihe.

“Ndi umwana”

Kwiga ibintu by’ingenzi by’ukuri kwa Bibiliya no kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova buri gihe byatumye negurira Yehova ubuzima bwanjye maze mbatizwa ku itariki ya 25 Gicurasi 1946. Icyanshimishije cyane, ni uko n’abagize umuryango wanjye na bo bagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, kandi amaherezo bose uko ari batatu babaye Abahamya bizerwa. Mushiki wanjye aracyafite ishyaka muri rimwe mu matorero y’i Chemnitz. Mama na papa bakomeje kuba indahemuka kugeza igihe bapfiriye, mama mu 1965 naho papa mu 1986.

Maze amezi atandatu mbatijwe, nabaye umupayiniya wa bwite. Iyo ni yo yabaye intangiriro y’umurimo nakoze ubuzima bwanjye bwose, haba mu ‘gihe gikwiriye no mu kidakwiriye’ (2 Timoteyo 4:2). Bidatinze, habonetse uburyo bwo kwagura umurimo. Hari hakenewe ababwiriza b’igihe cyose mu ifasi yitaruye yo mu burengerazuba bw’u Budage. Jye n’undi muvandimwe twasabye kuzajya gukorera muri iyo fasi, ariko numvaga ntaragira ubuhanga kandi ntarakura mu buryo bw’umwuka ku buryo nahabwa inshingano iremereye nk’iyo. Kubera ko nari mfite imyaka 18 gusa, numvaga meze nka Yeremiya igihe yagiraga ati ‘nyamuneka Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!’ (Yeremiya 1:6). N’ubwo numvaga nshidikanya, abavandimwe bari bafite inshingano bafashe umwanzuro wo kutureka tukagerageza. Nguko uko twoherejwe mu mudugudu muto wa Belzig mu ntara ya Brandenburg.

Kubwiriza muri iyo fasi ntibyari byoroshye na busa, ariko ni ho naboneye imyitozo y’ingirakamaro nari nkeneye. Byageze aho abagore benshi b’abacuruzikazi bakomeye bemera ubutumwa bw’Ubwami maze bahinduka Abahamya ba Yehova. Abaturage bo muri uwo mudugudu muto w’igiturage bari bafite imigenzo yababayeho akarande kandi ntibashiraga amakenga ikintu cyose kinyuranye n’ibyo bari basanzwe bazi, ku buryo batishimiye ko abo bagore bahindutse Abahamya ba Yehova. Abapadiri n’Abapasiteri baraturwanyije cyane, kandi baturega ibintu byinshi bagamije kudusebya batuziza umurimo wacu wo kubwiriza. Ariko kubera ko twiringiye Yehova akaduha ubuyobozi kandi akaturinda, twashoboye gufasha abantu batari bake bari bashimishijwe bamenya ukuri.

Abantu barushaho kutatwihanganira

Mu mwaka wa 1948, nagize imigisha n’ingorane ntari niteze. Mbere na mbere nahawe ifasi y’ubupayiniya mu mujyi wa Rudolstadt ho muri Thuringia. Ngezeyo namenyanye n’abavandimwe na bashiki bacu benshi bizerwa, kandi nishimiye kubana na bo. Muri Nyakanga muri uwo mwaka nabonye undi mugisha ukomeye kurushaho. Nashyingiranywe na Erika Ullmann, akaba yari umukobwa w’Umukristokazi twari twaramenyanye igihe natangiraga kujya mu materaniro mu itorero ry’i Chemnitz. Twembi twagiye gukora umurimo w’ubupayiniya i Harthau aho mvuka. Icyakora, byageze aho Erika ntiyaba agishobora gukora umurimo w’igihe cyose biturutse ku bibazo by’uburwayi n’izindi mpamvu.

Ibyo bihe byari bikomereye ubwoko bwa Yehova. Urwego rwari Rushinzwe iby’Abakozi mu ntara ya Chemnitz rwanyatse itike naguriragaho ibiryo, kugira ngo bampatire kureka umurimo wo kubwiriza ngashaka akazi k’igihe cyose. Abavandimwe bari bafite inshingano bahereye ku kibazo cyanjye kugira ngo basabe ko amategeko yo muri iyo ntara yatwemera. Ibyo barabyanze, ahubwo ku itariki ya 23 Kamena 1950 bampa igihano cyo gutanga ihazabu cyangwa nkamara iminsi 30 muri gereza. Twajuririye icyo cyemezo, ariko urukiko rw’ubujurire rwanze ubujurire bwacu, maze njya muri gereza.

Ibyo ni byo byatweretse ko twari hafi guhangana n’ukurwanywa hamwe n’amakuba akaze. Hatarashira n’ukwezi kumwe, muri Nzeri 1950 ubutegetsi bw’Abakomunisiti bumaze kudukorera poropagande mu binyamakuru yo kudusiga ibara, bwabuzanyije umurimo wacu. Kubera ko tutasibaga kwiyongera kandi tukaba tutaragiraga aho tubogamira, batwise agatsiko k’abatasi gateje akaga gakorera ibihugu byo mu Burayi bw’i Burengerazuba n’Amerika, kagakora “ibikorwa bikemangwa” kitwikiriye idini. Ku munsi itegeko ribuzanya umurimo wacu ryatangarijwe, umugore wanjye yabyaye umwana wacu w’umuhungu, Johannes, amubyarira imuhira mu gihe jye nari muri gereza. N’ubwo umubyaza we yari yabyanze, abapolisi ba maneko biroshye mu nzu twabagamo bashaka igihamya cy’uko ibyo bandegaga byari bifite ishingiro. Birumvikana ariko ko nta kintu na kimwe babonye. Icyakora nyuma y’aho bashoboye kohereza maneko acengera mu itorero ryacu. Ibyo byatumye abavandimwe bose bari bafite inshingano nanjye ndimo bafatwa mu kwezi k’Ukwakira 1953.

Mu buroko bubi

Tumaze guhamywa icyaha no gukatirwa ibihano biri hagati y’imyaka itatu n’itandatu y’igifungo, twasanze abandi bavandimwe mu buroko bubi buteye ishozi bwo mu nzu y’umutamenwa y’i Osterstein ho muri Zwickau. N’ubwo imimerere yo muri ubwo buroko yari iteye ubwoba, byari bishimishije kubana n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka. Kuba twari tubuze umudendezo ntibyavugaga ko twari tugiye no kubura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. N’ubwo ubutegetsi bwasuzuguraga Umunara w’Umurinzi kandi bukaba bwari bwarawuciye, winjizwaga rwihishwa muri gereza, no muri kasho zacu ngo ba! Wahageraga ute?

Bamwe mu bavandimwe bahawe akazi ko gucukura nyiramugengeri ahantu bahuriraga n’Abahamya bo hanze bakabaha amagazeti. Hanyuma abo bavandimwe ni bo bayazanaga rwihishwa muri gereza, kandi natwe abasigaye bashoboraga kutugezaho ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka twabaga dukeneye cyane bakoresheje amayeri yonyine. Nashimishijwe cyane no kwibonera ukuntu Yehova yatwitayeho akanaduha ubuyobozi muri ubwo buryo, kandi ibyo byanteye inkunga cyane.

Mu mpera z’umwaka wa 1954 twimuriwe muri gereza yari izwiho kuba mbi cyane bitavugwa y’i Torgau. Abahamya bo muri iyo gereza bishimiye kutwakira. Kugeza icyo gihe, bari barikomeje mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gusubiramo ibyo bashoboraga kwibuka mu nomero za kera z’Umunara w’Umurinzi. Mbega ukuntu bifuzaga cyane ibyokurya bishya byo mu buryo bw’umwuka! Ubwo rero twari dufite inshingano yo kubagezaho ibyo twari twarigiye i Zwickau. Ariko se, ni gute twari kubigeraho kandi baraducungaga bikomeye bakatubuza kuvugana mu kanya baduhaga ku manywa ko kugendagenda hanze? Abavandimwe bari baratugejejeho ibitekerezo by’ingirakamaro by’uko twabigenza, kandi ukuboko kwa Yehova gukomeye kwadukingiraga kwaratuyoboye. Ibyo byatwigishije akamaro ko gushyiraho umwete wo kwiyigisha Bibiliya no kuyitekerezaho mu gihe tugifite umudendezo n’uburyo bwo kubikora.

Igihe cyo gufata imyanzuro ikomeye

Yehova yaradufashije dukomeza gushikama. Mu bintu byadutunguye cyane, abatari bake muri twe bagiriwe imbabazi mu mpera z’umwaka wa 1956. Biragoye gusobanura ibyishimo twagize ubwo noneho amaherezo imiryango ya gereza yari ikinguwe, natwe turekuwe. Icyo gihe umwana wanjye yari afite imyaka itandatu, kandi nari mfite ibyishimo bidasanzwe byo kongera guhura n’umugore wanjye tugafatanya kurera umwana wacu. Johannes yamaze igihe runaka amfata nk’umunyamahanga, ariko ntitwatinze kugirana imishyikirano isusurutse.

Abahamya ba Yehova bo mu Budage bari mu bihe bikomeye cyane. Kubera ko abantu bagendaga barushaho kurwanya umurimo wacu wa gikristo kandi tukaba nta ho twabogamiraga, ibyo byatumaga duhora twiteguye guhura n’amakuba igihe icyo ari cyo cyose. Imibereho yacu yari irimo akaga, imihangayiko kandi itunaniza cyane. Bityo rero, byabaye ngombwa ko jye na Erika dusuzuma imimerere twarimo tubyitondeye kandi tubishyira mu isengesho, maze dusanga tugomba kwimukira ahandi hantu twari kuzashobora kubaho mu mimerere myiza kurushaho kugira ngo tutazava aho duheranwa n’amaganya. Twifuzaga kugira umudendezo wo gukorera Yehova no gukurikirana intego zacu zo mu buryo bw’umwuka.

Mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1957, twabonye uburyo bwo kwimukira i Stuttgart ho mu Budage bw’i Burengerazuba. Aho ngaho umurimo wacu wo kuvuga ubutumwa ntiwari ubuzanyijwe, kandi twashoboraga kwifatanya n’abavandimwe baho nta nkomyi. Inkunga yuje urukundo baduteye yari irenze. Twamazeyo imyaka irindwi twifatanya n’itorero ry’i Hedelfingen. Muri iyo myaka umuhungu wacu yatangiye ishuri kandi agira amajyambere ashimishije mu kuri. Muri Nzeri 1962, nagiye mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryabereye i Wiesbaden. Muri iryo shuri natewe inkunga yo kwimukana n’umuryango wanjye tukajya gukorera umurimo aho abigisha ba Bibiliya bavuga Ikidage bari bakenewe. Aho hari hakubiyemo uturere tumwe na tumwe two mu Budage no mu Busuwisi.

Njya mu misozi ya Alpes yo mu Busuwisi

Nguko uko mu mwaka wa 1963 twimukiye mu Busuwisi. Twahawe amabwiriza yo kujya gukorana n’itorero rito ry’i Brunnen, riri ku nkombe z’ikiyaga cyiza cya Lucerne kiri mu karere k’imisozi ya Alpes yo mu Busuwisi rwagati. Twabonaga ari nko muri paradizo. Aho ngaho byabaye ngombwa ko tumenyera ururimi rushamikiye ku rw’Ikidage ruvugwa muri ako karere, tukamenyera imibereho yaho n’imico y’abantu baho. Icyakora, twishimiraga gukorera muri abo bantu bakunda amahoro no kubabwiriza. Twamaze imyaka 14 i Brunnen. Umuhungu wacu ni ho yakuriye.

Mu mwaka wa 1977, ubwo nari mfite imyaka hafi 50, twatumiriwe gukorera kuri Beteli yo mu Busuwisi i Thun. Twabonaga icyo ari igikundiro tutari twiteze kandi twabyemeye tubyishimiye cyane. Jye n’umugore wanjye twamaze imyaka icyenda dukora kuri Beteli, tukaba tubona ko iyo myaka ari yo yabaye ingenzi cyane mu buzima bwacu bwa gikristo no mu mikurire yacu yo mu buryo bw’umwuka. Nanone twakundaga kubwiriza hamwe n’ababwiriza b’i Thun n’abo mu turere two hafi aho, buri gihe tukabwiriza twitegereza n’“imirimo itangaza” ya Yehova, ni ukuvuga imisozi miremire bita Oberland bernois itwikiriwe na barafu ku mpinga.—Zaburi 9:2.

Twongera kwimuka

Twongeye kwimuka mu ntangiriro z’umwaka wa 1986. Twasabwe kujya gukorera mu ifasi ngari y’itorero rya Buchs mu burasirazuba bw’u Busuwisi. Aho nanone twagombaga kwimenyereza imibereho itandukanye n’iyo twari tumenyereye. Icyakora, kubera ko twari dusunitswe n’icyifuzo cyo gukorera Yehova aho twagira umumaro hose, twashohoje iyo nshingano kandi aduha umugisha. Hari igihe nagiye nsimbura abagenzuzi basura amatorero, ngasura amatorero kandi nkayatera inkunga. Ubu hashize imyaka cumi n’umunani kandi twagiye tubona ibintu byinshi bishimishije mu gihe twabwirizaga muri aka karere. Itorero ry’i Buchs ryarakuze, kandi twishimira guteranira mu Nzu y’Ubwami nziza, imaze imyaka itanu yeguriwe Yehova.

Yehova yatwitayeho cyane abigiranye ubuntu. Igihe kinini cy’ubuzima bwacu twakimaze mu murimo w’igihe cyose, ariko nta cyo twigeze dukena. Iyo tubona umuhungu wacu, umugore we n’abana babo n’imiryango y’abana babo bagendera mu nzira ya Yehova ari abizerwa, biradushimisha kandi tukumva tunyuzwe.

Iyo nshubije amaso inyuma, numva rwose narakoreye Yehova ‘mu gihe gikwiriye no mu kidakwiriye.’ Navuye mu buroko bubi bwo muri za gereza z’Abakomunisiti nkora umurimo wa gikristo ngera no mu misozi myiza cyane ya Alpes yo mu Busuwisi nkiwukora. Jye n’umuryango wanjye ntitwigeze twicuza na rimwe.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]

“Abahanwe kabiri” bashikamye mu bitotezo

Muri Repubulika iharanira demokarasi y’u Budage (RDA), nanone yitwa u Budage bw’i Burasirazuba, Abahamya ba Yehova baratotejwe cyane. Raporo zigaragaza ko Abahamya basaga 5.000 boherejwe mu bigo byakorerwagamo imirimo y’uburetwa no muri za gereza bazira umurimo wabo wa gikristo no kutabogama kwabo.—Yesaya 2:4.

Bamwe muri abo bahamya biswe “Abahanwe kabiri.” Abagera kuri 325 muri bo bafungiwe mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa no muri za gereza za Nazi. Hanyuma mu myaka ya 1950, urwego rushinzwe umutekano w’igihugu rwo mu Budage bw’i Burasirazuba rwitwaga Stasi rwarabahize rurabafunga. Ndetse hari zimwe muri za gereza zakoreshejwe n’ubutegetsi bwombi: zabanje kuba gereza za Nazi, hanyuma ziba gereza za Stasi.

Mu myaka icumi ya mbere y’ibitotezo bikaze, hagati y’umwaka wa 1950 na 1961, Abahamya 60, hakubiyemo abagabo n’abagore, baguye muri gereza bazize gufatwa nabi, kurya nabi, uburwayi n’iza bukuru. Hari Abahamya cumi na babiri bakatiwe gufungwa burundu, ariko nyuma yaho igihano kiragabanywa kiba imyaka 15 y’igifungo.

Muri iki gihe, ahahoze icyicaro gikuru cya Stasi i Berlin, hari imurika rihoraho rigaragaza ibyabaye mu myaka 40 Abahamya ba Yehova bamaze batotezwa n’ubutegetsi mu Budage bw’i Burasirazuba. Amafoto n’inkuru z’abatotejwe bimuritswe aho ngaho, bitanga ubuhamya bitavuze bigaragaza ubutwari n’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka abo Bahamya bagaragaje igihe bakomezaga kuba abizerwa mu bitotezo.

[Ikarita yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

U BUDAGE BW’I BURASIRAZUBA

Rudolstadt

Belzig

Torgau

Chemnitz

Zwickau

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ingoro y’i Osterstein, i Zwickau

[Aho ifoto yavuye]

Fotosammlung des Stadtarchiv Zwickau, Deutschland

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Erika