Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tugirire abandi neza, cyangwa tureke kubagirira nabi gusa?

Tugirire abandi neza, cyangwa tureke kubagirira nabi gusa?

Tugirire abandi neza, cyangwa tureke kubagirira nabi gusa?

“ICYO udashaka ko abantu bagukorera nawe ntukakibakorere.” Aya magambo akubiyemo isomo mbwirizamuco, yavuzwe n’umwarimu w’umuhanga mu bya filozofiya w’Umushinwa witwaga Confucius. Ubu hashize imyaka igera ku 2.500 ayavuze, kandi abantu benshi baracyemera ko umuntu aba agize neza iyo yirinze gusa kugirira abandi nabi.

Tuvugishije ukuri, iri hame rya Confucius rigenga imyifatire rifite agaciro mu rugero runaka. Ku rundi ruhande ariko, Bibiliya igaragaza irindi hame ry’ingenzi kurushaho rigomba kugenga imyifatire y’abantu n’imibanire yabo. Uretse ibyaha bigaragara umuntu ashobora gukorera mugenzi we, Bibiliya ivuga ko n’iyo umuntu yanze gukorera mugenzi we ikintu kandi agishoboye na byo biba ari icyaha. Yakobo, umwigishwa w’Umukristo, yagize ati “uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha” (Yakobo 4:17). Aho kwigisha Abakristo kutagirira abandi nabi gusa, Yesu Kristo yatanze inama igira iti “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe.”​—Matayo 7:12.

Mbere na mbere, Imana yari yarateganyije ko abantu bose bafata abandi nk’uko na bo bifuza ko babafata. Yatanze urugero ruhebuje mu kugaragaza ko yita ku cyatuma abandi bamererwa neza binyuriye mu kuntu yaremye abantu: “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27). Ibyo bisobanura ko mu buryo bwuje urukundo Imana yahaye abantu umutimanama, kandi ko mu gihe wari kuba utojwe neza, wari kubayobora kugira ngo bagirire abandi ibihuye n’ibyo bo ubwabo bifuzaga kugirirwa.

Muri iki gihe abantu benshi barababaye, ntibagira kivurira nta n’ibyiringiro bafite, ibyo byose kandi babiterwa n’abantu bikunda kandi batazirikana abandi. Ni koko, dukeneye gukora ibirenze kutagirira abandi nabi gusa cyangwa kutabababaza gusa ahubwo tugomba no kubagirira neza no gukora ibibafitiye inyungu. Kubera iyo mpamvu Abahamya ba Yehova bitanga babikunze bakora igikorwa cyiza cyo gufasha abandi kumenya ibyiringiro bihebuje dusanga mu Ijambo ry’Imana. Iyo basura abaturanyi babo babashyiriye ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya, babikorana umwuka w’urukundo, bakorera abandi ibyo bifuza ko na bo bakorerwa.