Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wagombye kujya mu rihe dini?

Wagombye kujya mu rihe dini?

Wagombye kujya mu rihe dini?

‘AMADINI ni inzira zinyuranye zigana ahantu hamwe. Ubundi se ntihariho Imana imwe yonyine?’ Icyo gitekerezo gisangiwe n’abantu benshi bumva ko n’ubwo kugira idini umuntu abarizwamo ari ngombwa, ko nta cyo bitwaye rwose agiye mu ryo abonye ryose.

Umuntu adashishoje neza, ashobora kumva ko icyo gitekerezo gihuje n’ubwenge, kubera ko mu by’ukuri hariho Imana imwe yonyine, ari yo Ishoborabyose (Yesaya 44:6; Yohana 17:3; 1 Abakorinto 8:5, 6). Icyakora, ntitwakwirengagiza itandukaniro rigaragara mu madini menshi avuga ko akorera Imana, ndetse no kuvuguruzanya kuyabamo. Atandukaniye cyane ku mihango akora, ku byo yizera, ku nyigisho zayo, no ku byo asaba abayoboke bayo kuzuza. Ibyo atandukaniyeho birakomeye cyane ku buryo abari mu idini rimwe bitaborohera gusobanukirwa cyangwa kwemera ibyo abari mu rindi bigisha cyangwa bizera.

Ku rundi ruhande, Yesu yagize ati ‘Imana ni umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:24). Twavuga ko dusenga Imana mu kuri kandi dufite ibitekerezo bivuguruzanya ku bihereranye n’uwo iri yo, imigambi yayo, n’uko yifuza ko tuyisenga? Ese byaba bihuje n’ubwenge kwemera ko nta cyo bitwaye gusenga Imana Isumbabyose uko twishakiye?

Abakristo b’ukuri mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe

Rimwe na rimwe hari igihe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga ibintu mu buryo butandukanye. Urugero, intumwa Pawulo yabwiye abari i Korinto ati “bene Data nabwiwe ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe. Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati ‘jyeweho ndi uwa Pawulo’, undi akavuga ati ‘ariko jyeweho ndi uwa Apolo’, undi na we ati ‘jyeweho ndi uwa Kefa’, undi ati ‘jyeweho ndi uwa Kristo’.”—1 Abakorinto 1:11, 12.

Mbese Pawulo yaba yarabonaga ko kubona ibintu mu buryo butandukanye nta cyo byari bitwaye? Mbese buri muntu yari mu nzira ye bwite izamuganisha ku gakiza? Si uko byari biri! Pawulo yabateye inkunga agira ati ‘ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama.’—1 Abakorinto 1:10.

Ariko birumvikana ko ubumwe bwo kwizera budashobora kugerwaho ku ngufu. Bugerwaho iyo abantu basuzumye ibintu bitonze bakagera ku myanzuro imwe kandi bakayemera kimwe. Ku bw’ibyo, icyigisho cya bwite cy’Ijambo ry’Imana no kwifuza gushyira mu bikorwa ibyo umuntu yize abikuye ku mutima, ni intambwe z’ingenzi kugira ngo umuntu agere kuri ubwo bumwe Pawulo yavugaga. Mbese hari aho wabona bene ubwo bumwe? Nk’uko twabibonye mu gice kibanza, Imana yamye ikorana n’abantu bayo bari mu rwego rw’itsinda. Mbese kumenya iryo tsinda muri iki gihe birashoboka?

Inyungu zibonerwa mu kwifatanya n’abo Imana yemera

Hari igihe umwanditsi wa Zaburi Dawidi yabajije ati “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” Nta gushidikanya ko ibyo ari ibibazo bikangura ibitekerezo. Dawidi yabishubije agira ati “ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we” (Zaburi 15:1, 2). Gusobanukirwa neza Bibiliya bizafasha umuntu kubona idini ryujuje ibyo bintu Imana ishaka. Hanyuma, uwo muntu niyifatanya n’iryo dini, azaba ari kumwe na bagenzi be bamutera inkunga kandi basenga Imana ‘mu mwuka no mu kuri’ bunze ubumwe.

Abahamya ba Yehova bagaragaje ko kugira imyizerere imwe kandi bagakora bimwe bunze ubumwe bishoboka, ndetse no muri iyi si ya none yiciyemo ibice. Muri bo, harimo benshi bahoze mu madini anyuranye no mu moko anyuranye. Abandi Bahamya bahoze ari abemeragato cyangwa batemera rwose ko Imana ibaho. Harimo n’abandi bahoze batita na busa ku bintu by’idini. Muri ayo madini anyuranye, imico itandukanye n’ibitekerezo bitandukanye, ni ho havuye abantu ubu bibumbiye mu idini ryunze ubumwe, utasanga ahandi hantu ku isi muri iki gihe.

Ubwo bumwe bushingiye ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Ariko birumvikana ko Abahamya ba Yehova bazi ko badashobora guhatira abandi ibyo bagomba gukora. Icyakora bishimira igikundiro bafite cyo gutera abandi inkunga yo kwiga Bibiliya kugira ngo bashingire amahitamo yabo arebana no gusenga ku rufatiro rukomeye. Ni muri ubwo buryo, abantu benshi bashobora kubona inyungu zibonerwa mu gusenga Imana mu ‘mwuka no mu kuri.’

Muri iki gihe, hari akaga gakomeye ko kuba umuntu yagwa mu bintu bimwangiza cyangwa bimushuka. Guhitamo abo twifatanya na bo bakwiriye ni ngombwa. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we” kandi iti “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33). Kwifatanya n’abantu basenga Imana by’ukuri ni uburinzi. Ni yo mpamvu Bibiliya itwibutsa igira iti “tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Mbega ukuntu bihesha imigisha iyo incuti nyancuti, ni ukuvuga abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, bagiye bafashanya mu buryo bwuje urukundo kugira ngo basohoze inshingano Imana yabashinze!

Uwitwa Ottmar atanga ubuhamya bw’ibyo. Yarerewe mu muryango w’Abagatolika mu Budage, hanyuma yaje kureka kujya mu kiliziya akiri muto. Asobanura agira ati “iteka iyo najyaga mu kiliziya, navagayo nta na kimwe nungutse, meze nk’uko nagiyemo meze.” Icyakora, yakomeje kwizera Imana. Hanyuma, yaje guhura n’Abahamya ba Yehova kandi yemera ko ari abagaragu b’Imana b’ukuri. Yabonye ko agomba kwifatanya na bo. Ubu agira ati “kuba nkorera umuteguro wo ku isi hose, bituma ngira amahoro yo mu bwenge no mu mutima. Baracyamfasha gukomeza kugira ubumenyi nyakuri kuri Bibiliya. Icyo ni ikintu kimfitiye akamaro cyane.”

Itumira ku bashaka

Abantu bakorera hamwe ari itsinda kandi bahuje inama, bashobora kurangiza umurimo neza kurusha abantu bakora ari ba nyamwigendaho, bakora buri muntu ku giti cye. Urugero, mbere y’uko Yesu agenda yahaye abigishwa be amabwiriza agira ati ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi’ (Matayo 28:19, 20). Ni gute uwo murimo wari gusohozwa mu buryo bushimishije iyo hataza kubaho ubuyobozi cyangwa umuteguro? Ni gute umuntu yakumvira iryo tegeko ry’Ibyanditswe aramutse agerageje gukorera Imana ari nyamwigendaho?

Mu mwaka ushize, Abahamya ba Yehova ku isi hose batanze ibitabo n’udutabo bishingiye kuri Bibiliya 91.933.280, batanga amagazeti asaga 697.603.247, bityo bageza ku bantu babarirwa muri za miriyoni bari mu bihugu 235 ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana. Icyo ni igihamya kigaragara cyane cy’uko itsinda ry’abantu bunze ubumwe kandi bafite gahunda nziza bagera kuri byinshi cyane kuruta ibyo abantu ku giti cyabo bageraho batisunganye.

Uretse kuba Abahamya ba Yehova batanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, banigisha Bibiliya ku buntu kugira ngo bafashe abantu gusobanukirwa neza ibyo Imana ishaka. Mu mwaka ushize, ukoze mwayeni abantu 5.726.509 bayoborewe ibyigisho bya Bibiliya buri cyumweru, yaba abantu ku giti cyabo cyangwa abigira hamwe mu rwego rw’itsinda. Izo nyigisho za Bibiliya zafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kugira urufatiro rukomeye mu bihereranye no guhitamo idini basengeramo. Utumiriwe kwiga ibyo Imana ishaka nk’uko biri muri Bibiliya. Hanyuma, uzashobora guhitamo.—Abefeso 4:13; Abafilipi 1:9; 1 Timoteyo 6:20; 2 Petero 3:18.

Niba wifuza gushimisha Imana, kugira idini ubarizwamo ni ngombwa, ariko si ukujya mu idini ubonye iryo ari ryo ryose. Ugomba guhitamo idini ushingiye ku bumenyi nyakuri bwa Bibiliya, atari ugushingira ku nyigisho z’amadini zitagira gihamya cyangwa ku mabwire (Imigani 16:25). Iga ibyo idini ry’ukuri risabwa kuba ryujuje. Bigereranye n’ibyo wizera. Hanyuma uhitemo ushingiye kuri ibyo.—Gutegeka 30:19.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Abahamya ba Yehova bunze ubumwe mu isi irimo amacakubiri