Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi, bagiye kuba abasaruzi barangwa n’ishyaka!

Abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi, bagiye kuba abasaruzi barangwa n’ishyaka!

Abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi, bagiye kuba abasaruzi barangwa n’ishyaka!

“IBISARURWA ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Matayo 9:37, 38). Ayo magambo afite ibisobanuro byihariye ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi rya 116, igihe biteguraga kujya aho boherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe 2004, abantu 6.684 bakurikiranye porogaramu yo gutanga impamyabumenyi, hakaba hari abayikurikiraniye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, ho muri leta ya New York, n’abayikurikiraniraga kuri televiziyo bari mu yandi mazu ya Beteli. Muri iyo porogaramu, abanyeshuri bahawe inama kandi baterwa inkunga mbere y’uko bagenda. Twese dushobora kungukirwa n’inama bahawe mu gihe tugikomeza gukorana umwete umurimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka.

Theodore Jaracz, umwe mu bagize Inteko Nyobozi kandi akaba n’umwe mu bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya karindwi rya Galeedi, ni we wabimbuye maze atsindagiriza amagambo ya Yesu agira ati “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa” (Matayo 28:19, 20). Ayo magambo yari akwiriye kubera ko abahawe impamyabumenyi bari bagiye koherezwa mu bihugu 20. Yibukije abanyeshuri ko inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zatumye bagira ibibakwiriye byose, kugira ngo babe abasaruzi barangwa n’ishyaka mu murimo ufite agaciro gakomeye cyane w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka, kandi abatera inkunga yo guhesha Yehova ikuzo mu byo bavuga byose n’ibyo bakora.—Matayo 5:16.

Uko mwaba abasaruzi bagira ingaruka nziza

Uwa mbere watanze disikuru muri iyo porogaramu ni Robert Wallen, umaze imyaka 53 akora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, imyinshi muri yo akaba yarayimaze akora imirimo irebana n’Ishuri rya Galeedi. Yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “umuco w’ingenzi wo kugira impuhwe,” abwira abo banyeshuri ati “kugira impuhwe ni ururimi igipfamatwi gishobora kumva kandi ni ikintu impumyi ishobora kubona.” Yesu yiyumvishaga cyane umubabaro w’abandi kandi agashaka uburyo bwo kuwuborohereza (Matayo 9:36). Abanyeshuri bazabona uburyo bwinshi bwo gukora nk’ibyo Yesu yakoraga, haba mu murimo wo kubwiriza, mu itorero, mu macumbi y’abamisiyonari no mu ishyingiranwa ryabo. Uwatangaga disikuru yateye inkunga abahawe impamyabumenyi agira ati “nimureke umuco uhebuje wo kugira impuhwe wigaragaze mu mibereho yanyu mu gihe mukorera abandi. Imyifatire yanyu myiza cyane ni yo yonyine izatuma mubaho neza buri munsi mu icumbi ry’abamisiyonari. Ku bw’ibyo, nimwiyemeze kwambara umutima w’imbabazi, cyangwa impuhwe.”—Abakolosayi 3:12.

Hakurikiyeho Gerrit Lösch, umwe mu bagize Inteko Nyobozi kandi akaba yarabonye impamyabumenyi mu ishuri rya 41 rya Galeedi. Yibanze ku ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo ‘abamamaza iby’agakiza’ (Yesaya 52:7). Kugira ngo abantu bazarokoke irimbuka ry’iyi si, mbere na mbere bagomba kubanza kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana, bakatura iby’ukwizera kwabo, hanyuma bakabatizwa (Abaroma 10:10; 2 Timoteyo 3:15; 1 Petero 3:21). Icyakora, impamvu y’ibanze yo kwamamaza iby’agakiza si iyo kurokora abantu ahubwo ni iyo gusingiza Imana. Ndetse n’agakiza k’“[imbaga y’]abantu benshi” izarokoka umubabaro ukomeye wegereje, kazatuma Yehova n’Umwana we basingizwa (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ni yo mpamvu umuvandimwe Lösch yateye inkunga abari bagiye kuba abamisiyonari agira ati “nimujyane ubutumwa bw’Ubwami ku mpera z’isi, kandi mugire ishyaka ryo kwamamaza iby’agakiza, byose mubikorere gusingiza Yehova.”—Abaroma 10:18.

“Ni gute murabagiranisha umucyo wo mu buryo bw’umwuka?” Icyo cyari ikibazo cyazamuwe na Lawrence Bowen, umwarimu wo mu ishuri rya Galeedi. Yerekeje ku magambo ya Yesu yanditse muri Matayo 6:22, maze atera abanyeshuri bahawe impamyabumenyi inkunga yo kugira ijisho rireba “neza” kugira ngo “barabagiranishe umucyo wo mu buryo bw’umwuka, wo utuma Yehova ahabwa ikuzo kandi ukungura bagenzi babo.” Kuva umurimo wa Yesu ugitangira, yatanze urugero rutunganye mu bihereranye n’ibyo, binyuriye mu gukomeza kwibanda ku gukora ibyo Imana ishaka. Kuba Yesu yaratekereje ku bintu bitangaje Se yamwigishije igihe yari mu ijuru, byamufashije kwihanganira ibigeragezo Satani yamuteje ari mu butayu (Matayo 3:16; 4:1-11). Yesu yagaragaje ko yishingikirizaga kuri Yehova mu buryo bwuzuye asohoza ibyo Imana yari yaramushinze gukora. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo abamisiyonari bazahangane n’ibigeragezo bibategereje, bagomba gukomeza kugira akamenyero keza ko kwiyigisha Bibiliya no kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye. Uwatangaga iyo disikuru yagize ati “nimugira ijisho rireba neza ni byo bizerekana urugero murabagiranishamo umucyo wo mu buryo bw’umwuka.”

Mark Noumair, umwarimu mu ishuri rya Galeedi kandi akaba yaraboneye impamyabumenyi mu ishuri rya 77 rya Galeedi, yashoje icyo cyiciro cya za disikuru atanga iyari ifite umutwe uvuga ngo “turi mu maboko yawe” (Yosuwa 9:25). Yateye abo banyeshuri inkunga yo kwigana Abagibeyoni ba kera. N’ubwo Gibeyoni wari “umudugudu ukomeye cyane, . . . n’abagabo baho bose [bakaba] bari intwari,” ntibigeze bashaka kuba abantu bakomeye cyangwa ngo bitege ko ibintu bizagenda nk’uko babyifuzaga (Yosuwa 10:2). Bemeye babikunze kuba “abashenyi n’abavomyi b’iteraniro,” bayoborwa n’Abalewi mu gushyigikira gahunda yo gusenga Yehova (Yosuwa 9:27). Mu by’ukuri, abahawe impamyabumenyi muri iryo shuri babwiye Yosuwa Mukuru, ari we Yesu Kristo, bati “turi mu maboko yawe.” Ubu bagiye gutangira umurimo wabo mu bihugu by’amahanga, bagomba kugira imyitwarire nk’iyo, bakemera umurimo uwo ari wo wose Yosuwa Mukuru abahaye gukora. Imyitozo baherewe mu ishuri rya Galeedi yabahaye ibibakwiriye kugira ngo barusheho kuba “abashenyi n’abavomyi b’iteraniro” beza, mu gihe bazaba ari abamisiyonari bakora umurimo ugoranye babikunze kandi bicishije bugufi.

Inkuru z’ibyabaye no kugira icyo babazwa

Wallace Liverance, wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 61 rya Galeedi kandi akaba yari n’umwe mu barimu, yagiranye n’itsinda ry’abanyeshuri ikiganiro cyari gifite umutwe ugira uti “musobanure Ibyanditswe mu buryo bwuzuye.” Abanyeshuri bavuze amakuru y’ibyababayeho mu murimo wo kubwiriza kandi banatanga ibyerekanwa by’uko byagiye bigenda mu gihe bamaze bari ku ishuri. Byaragaragaraga ko inyigisho z’Ibyanditswe zicucitse bahabwa mu mezi atanu, zabageze ku mitima kandi zikabasunikira kugeza ku bandi ibyo bize (Luka 24:32). Mu gihe cy’ayo masomo yamaze amezi atanu, hari umunyeshuri umwe washoboye kugeza kuri mwene nyina ibyo yari arimo yiga. Ibyo byateye mwene nyina inkunga yo gushaka itorero riri mu gace k’iwabo kandi atangira kwiga Bibiliya. Ubu ajya mu materaniro ya gikristo, yiyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu itorero ryo hafi y’iwabo, kandi yujuje ibisabwa aba umubwiriza utarabatizwa.

Nyuma y’izo nkuru z’ibyabaye, Richard Ashe na John Gibbard bagize icyo babaza abagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka bamaze igihe kirekire, hakaba harimo n’abagenzuzi basura amatorero. Barimo bahabwa imyitozo yihariye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha, kandi baherewe impamyabumenyi mu mashuri yabanje y’iryo Shuri rya Galeedi. Harimo uwibukaga ko hari igihe umuvandimwe Knorr yaje mu ishuri kubaha isomo, maze agira ati “mu ishuri rya Galeedi, muziga byinshi. Ariko nimugenda mufite imitwe yuzuye ubwenge bubatera ubwibone, tuzaba twararuhiye ubusa. Twifuza ko mwagenda mufite umutima wo gutanga.” Abavandimwe basura amatorero bagiriye abanyeshuri bagize iryo shuri inama yo kwita ku bantu n’ibyo bakeneye, bakabana n’abandi nk’uko Kristo yabigenzaga, kandi bakemera bicishije bugufi inshingano iyo ari yo yose bahawe. Nta gushidikanya ko abo bamisiyonari bashya nibashyira iyo nama mu bikorwa, bizabafasha kugira ingaruka nziza aho boherejwe.

Mugende mube abasaruzi barangwa n’ishyaka!

Abari bahateraniye babonye uburyo bwo kumva Stephen Lett, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yatanze disikuru y’ifatizo mu zari zigize iyo porogaramu yari ifite umutwe uvuga ngo “mugende mube abasaruzi barangwa n’ishyaka!” (Matayo 9:38). Mu isarura iri risanzwe tuzi, igihe cyo gusarura imbuto kiba ari gito. Abasaruzi baba bagomba gukorana umwete. Mbega ukuntu gusarura ari iby’ingenzi cyane muri iki gihe cy’iherezo ry’iyi si! Mu isarura rikomeye ryo mu buryo bw’umwuka ho, ubuzima buba buri mu kaga (Matayo 13:39). Umuvandimwe Lett yateye abari bagiye guhabwa impamyabumenyi inkunga yo kutaba “ibyangwe,” ahubwo ababwira ko bagomba ‘guhirimbana mu mitima’ kandi ‘bagakorera’ Yehova muri iri sarura ritazongera gusubirwamo (Abaroma 12:11). Uwatangaga disikuru yavuze amagambo ya Yesu agira ati “nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe” (Yohana 4:35). Hanyuma, atera abari bagiye guhabwa impamyabumenyi inkunga yo kugaragariza ishyaka ryabo mu murimo w’isarura bashyiraho imihati ivuye ku mutima, kugira ngo bagere ku bantu mu gihe bashobora kubabona kandi babasange aho baboneka; nanone bagakoresha uburyo bwose babonye bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho. Gushakisha uburyo bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho bishobora koroshya uburyo bwo kubwiriza mu buryo bugira ingaruka nziza. Yehova ni Imana igira ishyaka, yitega ko buri wese muri twe amwigana kandi agakorana umwete mu isarura ryo mu buryo bw’umwuka.—2 Abami 19:31; Yohana 5:17.

Mu gusoza porogaramu, umuvandimwe Jaracz wari uyihagarariye yagejeje ku bari bahari intashyo zaturutse ku mashami menshi kandi aha abanyeshuri impamyabumenyi zabo. Umwe mu banyeshuri bari bamaze guhabwa impamyabumenyi yasomye ibaruwa yanditswe n’abanyeshuri, ashimira ku bw’imyitozo bahawe. Uko bigaragara, iyo porogaramu yo gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 116 yatumye abari aho bose barushaho kwiyemeza kujya kuba abasaruzi barangwa n’ishyaka.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 6

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 20

Umubare w’abanyeshuri: 46

Mwayeni y’imyaka yabo: 34,2

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17,2

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,9

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abanyeshuri babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 116 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Ceansu, R.; Sparks, T.; Piña, C.; Turner, P.; Cheney, L. (2) Suardy, M.; Sjöqvist, Å.; Amadori, L.; Smith, N.; Jordan, A.; Boissonneault, L. (3) Matlock, J.; Ruiz, C.; Dular, L.; Vigneron, M.; Henry, K. (4) Sjöqvist, H.; Laux, J.; Ruzzo, J.; Gustafsson, K.; Boissonneault, R.; Jordan, M. (5) Henry, D.; Turner, D.; Kirwin, S.; Florit, K.; Ceansu, S. (6) Amadori, S.; Cheney, J.; Ross, R.; Nelson, J.; Ruiz, J.; Vigneron, M. (7) Florit, J.; Matlock, D.; Ross, B.; Laux, C.; Ruzzo, T.; Dular, D.; Kirwin, N. (8) Gustafsson, A.; Nelson, D.; Suardy, W.; Piña, M.; Smith, C.; Sparks, T.