Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Emera kuyoborwa n’Imana ihoraho

Emera kuyoborwa n’Imana ihoraho

Emera kuyoborwa n’Imana ihoraho

“Muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.”​—IBYAKOZWE 14:15.

1, 2. Kuki bikwiriye kwemera ko Yehova ari “Imana ihoraho”?

INTUMWA Pawulo na Barinaba bamaze gukiza umugabo, Pawulo yabwiye abari aho, i Lusitira ati “natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe kandi turababwira ubutumwa bwiza, ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.”​—Ibyakozwe 14:15.

2 Mbega ukuntu ari iby’ukuri ko Yehova atari ikigirwamana kidafite ubuzima, ahubwo ko ari “Imana ihoraho,” cyangwa Imana nzima (Yeremiya 10:10; 1 Abatesalonike 1:9, 10)! Uretse kuba Yehova we ubwe ariho, ni na we Soko y’ubuzima bwacu. Ni we ‘wahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose’ (Ibyakozwe 17:25). Ashishikazwa n’icyatuma twishimira ubuzima bwaba ubwa none cyangwa ubwo mu gihe kizaza. Pawulo yongeyeho ko Imana ‘itirekeye aho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.’​—Ibyakozwe 14:17.

3. Kuki dushobora kwiringira ubuyobozi Imana itanga?

3 Kuba Imana yita ku buzima bwacu, biduha impamvu yo kwiringira ubuyobozi bwayo (Zaburi 147:8; Matayo 5:45). Hari abatiringira ubuyobozi bw’Imana iyo babonye itegeko rya Bibiliya batumva cyangwa risa n’aho ribabuza umudendezo. Nyamara ariko, byaragaragaye ko kwiringira ubuyobozi bwa Yehova ari bwo bwenge. Reka dufate ingero: n’iyo Umwisirayeli yabaga atumva impamvu z’itegeko ryamubuzaga gukora ku ntumbi, yarungukirwaga iyo yaryumviraga. Mbere na mbere kumvira byatumaga yegera Imana nzima; icya kabiri, byamufashaga kwirinda indwara.—Abalewi 5:2; 11:24.

4, 5. (a) Mbere y’Ubukristo, ni ubuhe buyobozi Yehova yatanze ku birebana n’amaraso? (b) Tuzi dute ko ubuyobozi Imana yatanze ku birebana n’amaraso bureba n’Abakristo?

4 Ni na ko bimeze ku buyobozi bw’Imana ku birebana n’amaraso. Yabwiye Nowa ko abantu batagombaga kurya amaraso. Hanyuma mu Mategeko, Imana yahishuye ko uburyo bumwe rukumbi bwemewe bwo gukoresha amaraso, bwari ukuyasuka ku gicaniro, kugira ngo umuntu ababarirwe ibyaha. Binyuriye kuri ayo mategeko, Imana yashyizeho urufatiro rw’ukuntu yari kuzakoresha amaraso mu buryo buhambaye; yari kuzayakoresha irokora ubuzima binyuriye ku ncungu ya Yesu (Abaheburayo 9:14). Ni koko, Imana yatanze ubwo buyobozi izirikana ubuzima bwacu n’icyatuma tumererwa neza. Igihe intiti mu bya Bibiliya yo mu kinyejana cya 19 yitwa Adam Clarke yasobanuraga ibivugwa mu Itangiriro 9:4, yaranditse ati “iryo tegeko [Nowa yahawe], Abakristo bo muri kiliziya ya Orutodogisi y’i Burasirazuba baracyaryubahiriza cyane . . . Nta maraso yaribwaga mu gihe cy’amategeko, kuko ayo maraso yashushanyaga amaraso yagombaga kuzamenwa kugira ngo icyaha cy’abari mu isi gihongerwe; no mu gihe cy’Ubukristo ntiyagombye kuribwa kuko buri gihe yagombye kubonwa ko ashushanya amaraso yamenwe kugira ngo ibyaha bikurweho.”

5 Iyo ntiti ishobora kuba yarashakaga kuvuga ubutumwa bwiza bushingiye kuri Yesu. Ubwo butumwa bukubiyemo kuba Imana yaratumye Umwana wayo ngo aze kudupfira, amene amaraso ye kugira ngo dushobore kuzabona ubuzima bw’iteka (Matayo 20:28; Yohana 3:16; Abaroma 5:8, 9). Ibisobanuro by’iyo ntiti bikubiyemo n’itegeko ryatanzwe nyuma y’aho ko abigishwa ba Kristo birinda amaraso.

6. Ni ayahe mabwiriza arebana n’amaraso Abakristo bahawe, kandi kuki?

6 Urabizi ko Imana yahaye Abisirayeli amategeko abarirwa mu magana. Yesu amaze gupfa, abigishwa be ntibari bagisabwa gukurikiza ayo mategeko (Abaroma 7:4, 6; Abakolosayi 2:13, 14, 17; Abaheburayo 8:6, 13). Icyakora, nyuma y’aho haje kuvuka ikibazo ku kintu cy’ingenzi cyasabwaga, ari cyo gukebwa kw’igitsina gabo. Mbese abatari Abayahudi bifuzaga kungukirwa n’amaraso ya Kristo bagombaga gukebwa, bagaragaza ko bakigendera ku Mategeko? Mu mwaka wa 49 I.C., * inteko nyobozi y’Abakristo yakemuye icyo kibazo (Ibyakozwe igice cya 15). Intumwa n’abakuru bayobowe n’umwuka w’Imana, bafashe umwanzuro w’uko itegeko ryo gukebwa ryarangiranye n’Amategeko. Icyakora, hari ibyo Imana yasabaga mu gihe cy’Amategeko byakomeje gusabwa Abakristo. Mu ibaruwa inteko nyobozi yandikiye amatorero, yaranditse iti ‘umwuka wera hamwe natwe, twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye: kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza.’—Ibyakozwe 15:28, 29.

7. ‘Kwirinda amaraso’ ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki ku Bakristo?

7 Uko bigaragara, inteko nyobozi yabonaga ko ‘kwirinda amaraso’ byari ingenzi cyane ku rwego rumwe no kwirinda ubusambanyi cyangwa gusenga ibishushanyo. Ibyo bigaragaza ko itegeko ribuzanya amaraso rikomeye cyane. Abakristo basenga ibishushanyo cyangwa basambana ntibihane, ntibashobora ‘kuragwa ubwami bw’Imana’; ‘umugabane wabo uzaba urupfu rwa kabiri’ (1 Abakorinto 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8; 22:15). Zirikana itandukaniro riri aha ngaha: ingaruka zo kwirengagiza ubuyobozi bw’Imana ku birebana no kwera kw’amaraso zishobora kuba urupfu rw’iteka. Kubaha igitambo cya Yesu bishobora kuyobora ku buzima bw’iteka.

8. Ni iki kigaragaza ko Abakristo ba mbere bafatanaga uburemere ubuyobozi Imana yatanze ku birebana n’amaraso?

8 Abakristo ba mbere bumvaga bate ubuyobozi Imana yatanze ku birebana n’amaraso kandi se babwitabiraga bate? Ibuka ibyo Clarke yavuze: “mu gihe cy’Ubukristo [amaraso] ntiyagombye kuribwa kuko buri gihe yagombye kubonwa ko ashushanya amaraso yamenwe kugira ngo ibyaha bikurweho.” Amateka agaragaza ko Abakristo ba mbere babonaga ko ikibazo cy’amaraso gikomeye. Tertullien yaranditse ati ‘tekereza ko nko mu mirwano y’abakurankota, abantu bagotomeraga n’umururumba mwinshi amaraso ashyushye y’abagizi ba nabi bishwe bagamije kwivura igicuri.’ N’ubwo abapagani baryaga amaraso, Tertullien yavuze ko Abakristo bo “batanashyiraga amaraso y’inyamaswa mu biryo [byabo] . . . Iyo mutoteza Abakristo, mubaha za saucissons zuzuye amaraso ngo bazirye. Biragaragara nyine ko namwe ubwanyu muzi neza ko batemera kuyarya.” Koko rero, n’ubwo Abakristo bashyirwagaho iterabwoba ko bicwa, ntibaryaga amaraso. Babonaga ko ubuyobozi Imana yatanze ari ingenzi cyane.

9. Kwirinda amaraso byari bikubiyemo iki uretse kutayarya ubwayo?

9 Hari abashobora kuba batekereza ko inteko nyobozi yashakaga kuvuga gusa ko Abakristo batagombaga kurya cyangwa kunywa amaraso ubwayo, cyangwa ngo barye inyama z’itungo ritavushijwe cyangwa ibiryo birimo amaraso. Ni iby’ukuri ko itegeko Imana yahaye Nowa ari icyo ryasobanuraga mbere na mbere. Umwanzuro intumwa zatanze wabwiraga Abakristo ko ‘birinda ibinizwe,’ ni ukuvuga inyama zasigayemo amaraso (Itangiriro 9:3, 4; Ibyakozwe 21:25). Icyakora, Abakristo ba mbere bari bazi ko ibyo bisobanura ibindi byinshi. Rimwe na rimwe, hari abantu baryaga amaraso ku mpamvu z’ubuvuzi. Tertullien yavuze ko hari abapagani bagotomeraga amaraso ashyushye kugira ngo bivure igicuri. Kandi hashobora kuba hari hariho ubundi buryo bwo gukoresha amaraso bavura indwara cyangwa se bibwira ko bituma barushaho kugira ubuzima bwiza. Ku bw’ibyo rero, kuba Abakristo baragombaga kwirinda amaraso byari bikubiyemo no kutarya amaraso ngo aha ‘barivura.’ Bakomezaga kugira icyo gihagararo kabone n’ubwo ibyo byari gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uko amaraso akoreshwa mu buvuzi

10. Ni ubuhe buryo bunyuranye amaraso akoreshwamo mu buvuzi, kandi se, ibyo bituma havuka ibihe bibazo?

10 Ubu birogeye gukoresha amaraso mu buvuzi. Batangiye batera amaraso yose babaga barakuye mu bantu bakayabika hanyuma bakayaha umurwayi, wenda nk’uwakomerekeye ku rugamba. Byageze aho abashakashatsi bamenya gutandukanya ibice by’ingenzi bigize amaraso. Iyo abaganga bakoresheje ibice by’ingenzi bigize amaraso, bashobora gusaranganya amaraso yatanzwe mu barwayi benshi, wenda uwakomeretse bakamutera umushongi, undi bakamutera insoro zitukura. Ubushakashatsi bwagaragaje ko n’igice cy’ingenzi, urugero nk’umushongi w’amaraso, gishobora gutunganywa bagakuramo utundi duce duto twinshi, dushobora guhabwa abarwayi benshi kurushaho. Kandi ubushakashatsi bwo gukura utundi duce duto mu maraso buracyakomeza, ari na ko bagenda bavumbura ubundi buryo bushya bwo kudukoresha. Umukristo agomba kubona ate imikoreshereze y’utwo duce duto? Umukristo aba yariyemeje amaramaje ko atazigera yemera guterwa amaraso, ariko umuganga we ashobora kumutera inkunga yo kwemera guterwa igice kimwe cy’ingenzi mu bigize amaraso, wenda nk’insoro zitukura. Cyangwa se bashobora no kumuvura bakoresheje agace gato bavanye mu gice cy’ingenzi cy’amaraso. Ni gute umugaragu w’Imana yafata umwanzuro muri ibyo bibazo, azirikana ko amaraso ari ayera kandi ko amaraso ya Kristo akiza ubuzima mu buryo buhambaye kurushaho?

11. Ni ikihe gihagararo gihuje n’ubuvuzi Abahamya bamaze imyaka myinshi bafite?

11 Hashize imyaka myinshi Abahamya ba Yehova bagaragaje aho bahagaze kuri iyo ngingo. Urugero, bateguye inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi, The Journal of the American Medical Association (cyo ku itariki ya 27 Ugushyingo 1981; yongeye kwandikwa mu gatabo Comment le sang peut-il vous sauver la vie ?, ku ipaji ya 27-29). * Iyo nyandiko yasubiyemo ibivugwa mu Itangiriro, mu Balewi no mu Byakozwe. Yagiraga iti “n’ubwo iyo mirongo itavuzwe mu mvugo y’ubuvuzi, Abahamya babona ko ibuzanya guterwa amaraso yose, insoro zitukura, umushongi, kimwe n’insoro zera n’udufashi.” Agatabo ko mu mwaka wa 2001 kitwa Emergency Care, ku mutwe uvuga ngo “Ibice bigize amaraso,” kagize kati “amaraso agizwe n’ibice bitandukanye: umushongi, insoro zitukura n’insoro zera n’udufashi.” Bityo rero, mu buryo buhuje n’ibintu bizwi mu buvuzi, Abahamya banga guterwa amaraso yose cyangwa igice icyo ari cyo cyose mu bice by’ingenzi biyagize uko ari bine.

12. (a) Ni ikihe gihagararo cyasobanuwe ku birebana n’uduce duto bavana mu bice by’ingenzi bigize amaraso? (b) Ni hehe wavana ibisobanuro by’inyongera kuri iyo ngingo?

12 Iyo nyandiko yavugaga ibihereranye n’ubuvuzi yakomeje igira iti “imyumvire yo mu rwego rw’idini y’Abahamya, ntibuzanya burundu imikoreshereze [y’uduce duto] urugero nk’utwitwa albumine, immunoglobulines, na za serumu batera abantu bafite ikibazo cy’amaraso atavura; buri Muhamya agomba gufata umwanzuro ku giti cye niba agomba kwemera utwo duce.” Kuva mu mwaka wa 1981, bashoboye gutandukanya uduce twinshi bakoresha mu buvuzi (ni ukuvuga uduce bavana muri kimwe mu bice bine by’ingenzi bigize amaraso). Kubera iyo mpamvu, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2000, watanze ibisobanuro by’ingirakamaro kuri icyo kibazo mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’abasomyi.” Ku bw’inyungu z’abantu babarirwa muri za miriyoni ubu basoma iyi gazeti, igisubizo cy’icyo kibazo cyongeye gucapwa ku ipaji ya 29-31 y’iyi nomero. Itanga ibisobanuro birambuye kandi bihuje n’ubwenge, ariko nanone uzibonera ko ibyo ivuga bihuye n’ibitekerezo by’ibanze byatanzwe mu mwaka wa 1981.

Uruhare rw’umutimanama wawe

13, 14. (a) Umutimanama ni iki, kandi se ni gute ugira uruhare mu birebana n’amaraso? (b) Ni ubuhe buyobozi Imana yahaye Abisirayeli mu birebana no kurya inyama, ariko se, ni ibihe bibazo umuntu yashoboraga kwibaza?

13 Ibyo tumaze kubona byose bisaba ko dukoresha umutimanama cyane. Kubera iki? Abakristo bose bemera ko ari ngombwa gukurikiza ubuyobozi Imana itanga, ariko kandi, hari ibintu buri muntu aba agomba gufatira imyanzuro ku giti cye, kandi aho ngaho akoresha umutimanama we. Umutimanama ni ubushobozi buba mu muntu butuma ashobora gusesengura ibibazo kandi akabifatira umwanzuro, cyane cyane ibyo mu rwego rw’umuco (Abaroma 2:14, 15). Ariko kandi, uzi ko imitimanama y’abantu itandukanye. * Bibiliya ivuga ko hariho abantu bafite ‘imitima [cyangwa imitimanama] idakomeye’ byumvikanisha ko hari abandi bafite imitimanama ikomeye (1 Abakorinto 8:12). Abakristo baba baragize amajyambere mu rugero rutandukanye mu birebana no gusobanukirwa ibyo Imana ishaka, mu kumenya imitekerereze y’Imana no gushingira kuri iyo mitekerereze mu gihe bafata imyanzuro. Ibyo dushobora kubitangira urugero, ku birebana n’ukuntu Abayahudi babonaga ibihereranye no kurya inyama.

14 Bibiliya ntibica ku ruhande, umuntu wumvira Imana ntiyarya inyama z’itungo ritavushijwe. Iryo tegeko ryari ingenzi cyane ku buryo ndetse n’igihe abasirikare b’Abisirayeli baryaga inyama zitavushijwe kubera ko bari baguye isari cyane, bagiweho n’urubanza rw’icyaha gikomeye (Gutegeka 12:15, 16; 1 Samweli 14:31-35). Icyakora, hari ibibazo umuntu yashoboraga kwibaza. Iyo Umwisirayeli yicaga intama, yagombaga kugira vuba vuba mu rugero rungana iki ngo abe amaze kuyivusha amaraso? Mbese yagombaga kuyikeba ijosi kugira ngo ayivushe? Mbese yagombaga kumanika iyo ntama ayicuritse? Ikamara igihe kingana iki icuritse? Yari gukora iki kugira ngo avushe inka nini? Ndetse na nyuma yo kuvusha itungo, hari amaraso yashoboraga gusigara mu nyama. Ese yashoboraga kurya izo nyama? Ni nde wari kumufatira umwanzuro?

15. Abayahudi bamwe na bamwe babyifatagamo bate mu birebana no kurya inyama, ariko se ni ubuhe buyobozi Imana yari yaratanze?

15 Tekereza Umuyahudi ukomeye ku idini rye uhanganye n’ibyo bibazo. Yashoboraga gutekereza ko icyamubera cyiza ari ukwirinda kugurira inyama ku isoko, mu gihe undi Muyahudi we yari kwanga kurya inyama niba yaratekerezaga ko zishobora kuba zaterekerejwe ibishushanyo. Abandi Bayahudi bo bashoboraga kurya inyama ari uko gusa bamaze kuzikoreraho umuhango wo kuzikuramo amaraso * (Matayo 23:23, 24). Kuba abantu barabyifatagamo mu buryo bunyuranye ubitekerezaho iki? Byongeye kandi, kubera ko Imana itigeze isaba abantu gukora ibyo byose twavuze haruguru, mbese byari kuba bikwiriye ko Abayahudi bohereza ibibazo bitagira ingano mu nama ya ba rabi kugira ngo bashyireho itegeko rirebana na buri mimerere? N’ubwo ibyo byaje kujya bikorwa mu idini rya Kiyahudi, dushobora kwishimira ko Yehova atategetse abamusenga gushaka imyanzuro mu birebana n’amaraso muri ubwo buryo. Imana yatanze ubuyobozi bw’ibanze burebana no kwica amatungo adahumanye no kuyavushamo amaraso, ariko nta bindi birenze aho yavuze.—Yohana 8:32.

16. Kuki Abakristo bashobora kugira ibitekerezo binyuranye ku birebana no kwemera guterwa agace gato bakuye mu gice cy’ingenzi mu bigize amaraso?

16 Nk’uko byavuzwe muri paragarafu ya 11 n’iya 12, Abahamya ba Yehova ntibemera guterwa amaraso yose cyangwa ibice by’ingenzi biyagize uko ari bine, ari byo umushongi, insoro zitukura, insoro zera n’udufashi. Bite se ku birebana n’uduce duto bavanye mu bice by’ingenzi, urugero nka za serumu zirimo abasirikare barwanya indwara cyangwa abarwanya ubumara bw’inzoka? (Reba ku ipaji ya 30 paragarafu ya 4.) Hari bamwe bumva ko mu by’ukuri utwo duce duto tuba tutakiri amaraso, bityo tukaba tutarebwa n’itegeko ryo ‘kwirinda amaraso’ (Ibyakozwe 15:29; 21:25; ipaji ya 31 paragarafu ya 1). Ibyo ni bo bagomba kwifatira umwanzuro. Abandi bo imitimanama yabo ibasunikira kwanga ikintu icyo ari cyo cyose cyakomotse ku maraso (yaba ay’umuntu cyangwa ay’inyamaswa), hakubiyemo n’uduce duto bavanye mu gice cy’ingenzi mu bigize amaraso. * Icyakora hari abandi bashobora kwemera guterwa za poroteyine zakuwe mu mushongi w’amaraso zo kurwanya indwara cyangwa ubumara bw’inzoka, ariko bakanga guterwa utundi duce duto tw’amaraso. Byongeye kandi, hari imiti Abakristo benshi batemera ikorwa muri kimwe mu bice bine by’ingenzi bigize amaraso, kubera ko ishobora kuba ikora kimwe n’ibyo icyo gice cy’ingenzi cyose gikora, kandi ikagira uruhare mu gutuma ubuzima bukomeza kubaho.

17. (a) Ni gute umutimanama wacu wadufasha mu gihe duhuye n’ikibazo kirebana n’uduce duto tw’amaraso? (b) Kuki gufata umwanzuro kuri icyo kibazo atari ibyo gupfobywa?

17 Ibyo Bibiliya ivuga ku mutimanama birafasha mu gihe cyo gufata imyanzuro. Intambwe ya mbere ni ukwiga ibyo Ijambo ry’Imana rivuga hanyuma tukihatira guhindura umutimanama wacu tukawuhuza na ryo. Ibyo bizagufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubuyobozi bw’Imana aho kujya usaba undi muntu ngo agufatire imyanzuro (Zaburi 25:4, 5). Naho ku birebana no kwemera ibice by’amaraso, hari abagiye bibwira bati ‘ibyo bireba umutimanama wa buri muntu, bityo nta cyo bivuze cyane.’ Iyo mitekerereze irakocamye. Kuba ikintu kireba umutimanama wa buri muntu ntibisobanura ko nta cyo kivuze. Imyanzuro dufata ishobora kugira ingaruka zikomeye cyane. Impamvu imwe ni uko ishobora kugira ingaruka ku bandi bantu bafite umutimanama utandukanye n’uwacu. Ibyo tubibonera mu nama Pawulo yatanze ku birebana n’inyama zashoboraga kuba zaterekerejwe ibishushanyo, hanyuma zikagurishwa ku isoko. Umukristo agomba kwitwararika kugira ngo atagusha ‘imitima [cyangwa imitimanama] idakomeye.’ Niba abereye abandi ikigusha, ashobora ‘kurimbuza mwene Data Kristo yapfiriye’ bityo akaba acumuye kuri Kristo. Ku bw’ibyo rero, n’ubwo umwanzuro urebana no kwanga cyangwa kwemera kuvuzwa uduce duto bavanye mu bice by’ingenzi bigize amaraso ari uw’umuntu ku giti cye, uwo mwanzuro wagombye gufatanwa uburemere cyane.—1 Abakorinto 8:8, 11-13; 10:25-31.

18. Ni gute Umukristo yakwirinda kwica umutimanama we mu gihe afata imyanzuro ku birebana n’amaraso?

18 Indi ngingo ifitanye isano n’ibyo itsindagiriza neza ko imyanzuro irebana n’amaraso ikomeye. Iyo ngingo ifitanye isano n’ingaruka iyo myanzuro ishobora kukugiraho wowe ubwawe. Niba kwemera agace gato kavuye mu maraso byabuza amahwemo umutimanama wawe watojwe na Bibiliya, ntugomba kuwirengagiza. Nta n’ubwo kandi ugomba kwirengagiza ibyo umutimanama wawe ukubwira ngo ni uko gusa hari umuntu ukubwiye ati “nta kibazo, emera ako gace gato k’amaraso; hari benshi bakemera.” Ibuka ko, muri iki gihe ku isi hari abantu babarirwa muri za miriyoni birengagiza umutimanama wabo, ukagera aho ugapfa, ukabemerera kubeshya cyangwa gukora ibindi bintu bibi ntibumve umutima ubarya. Rwose Abakristo bifuza kwirinda bene iyo myifatire.—2 Samweli 24:10; 1 Timoteyo 4:1, 2.

19. Mu gihe dufata imyanzuro ku bibazo by’ubuvuzi birebana n’amaraso, ni iki twagombye kuzirikana mbere y’ibindi byose?

19 Ahagana ku musozo w’icyo gisubizo cyongeye gucapwa ku ipaji ya 29-31, igira iti “mbese, kuba ibitekerezo hamwe n’imyanzuro ishingiye ku mutimanama bishobora kunyurana byaba bisobanura ko icyo kibazo nta cyo kivuze? Oya. Kirakomeye.” Icyo kibazo kirakomeye cyane kubera ko gifitanye isano n’imishyikirano ugirana n’“Imana ihoraho.” Iyo mishyikirano ni yo yonyine ishobora kuyobora ku buzima bw’iteka, bishingiye ku bushobozi amaraso Yesu yamennye afite bwo kurokora ubuzima. Ihingemo kubaha amaraso mu buryo bwimbitse bitewe n’uko ari yo Imana ikoresha irokora ubuzima. Pawulo yaranditse ati ‘nta byiringiro mwari mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.’Abefeso 2:12, 13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Igihe Cyacu.

^ par. 11 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 13 Igihe kimwe Pawulo hamwe n’abandi Bakristo bane bagiye mu rusengero gukora umuhango wo kwiyeza. Icyo gihe ntibari bakigendera ku Mategeko, ariko Pawulo yumviye inama yagiriwe n’abakuru b’i Yerusalemu (Ibyakozwe 21:23-25). Icyakora, hari Abakristo bumvaga ko batakwinjira mu rusengero cyangwa ngo bakore uwo muhango. Icyo gihe imitimanama y’abantu yari itandukanye, kandi no muri iki gihe ni uko.

^ par. 15 Hari igitabo kivuga ko hari amategeko “menshi kandi avuga kuri buri kantu kose” yarebanaga n’“imigenzo” yakorerwaga ku nyama. Kivuga iminota inyama zagombaga kwinikwa mu mazi, uko bagombaga kuzishyira ku rubaho kugira ngo zumuke, ubwoko bw’umunyu bagombaga kuzisiga, hanyuma n’incuro bagombaga kuzunyuguza mu mazi akonje.—Encyclopaedia Judaica.

^ par. 16 Ubu hasigaye hariho imiti myinshi idakozwe mu maraso. Ariko hari igihe muri iyo miti bashobora kongeramo uduce duto duke bakuye mu maraso, urugero nka albumine.​—Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994, mu Gifaransa.

Mbese uribuka?

• Ni ubuhe buyobozi Imana yahaye Nowa, Abisirayeli n’Abakristo ku birebana n’amaraso?

• Ku birebana n’amaraso, ni iki Abahamya ba Yehova banga mu buryo budasubirwaho?

• Ni mu buhe buryo kwemera uduce duto bavanye mu gice cy’ingenzi kigize amaraso ari umwanzuro w’umuntu ku giti cye, ariko se ni iki ibyo bidasobanura?

• Mu gihe dufata imyanzuro, kuki tugomba kuzirikana imishyikirano dufitanye n’Imana mbere y’ibindi byose?

[Ibibazo]

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 22]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

UKO TUBONA AMARASO

AMARASO YOSE

NTIBYEMEWE

Insoro zitukura

Insoro zera

udufashi Umushongi

UMUKRISTO YIFATIRA UMWANZURO

Uduce twavuye mu nsoro zitukura

Uduce twavuye mu nsoro zera

Uduce twavuye mu dufashi

Uduce twavuye mu mushongi

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Inteko nyobozi yafashe umwanzuro w’uko Abakristo bagomba ‘kwirinda amaraso’

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ntukirengagize umutimanama wawe niba ugiye gufata umwanzuro ku birebana no kwemera agace bavanye muri kimwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso