Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kurera abana muri iki gihe ntibyoroshye

Kurera abana muri iki gihe ntibyoroshye

Kurera abana muri iki gihe ntibyoroshye

BWARI bwije ku mugoroba, umugabo wari ufite resitora arimo yitegura gufunga ngo atahe ajye mu rugo. Ubwo hahise haza abagore babiri bari kumwe n’umwana w’umuhungu maze batumiza ibyokurya. Kubera ukuntu yari ananiwe cyane, nyir’iyo resitora yumvise yababwira ko resitora ifunze, ariko yiyemeza kubaha ibyo basabye. Mu gihe abo bagore bombi barimo barya kandi baganira, umwana na we yarimo yiruka hirya no hino muri iyo resitora, afata ibisuguti akabijugunya hasi hanyuma akabihonyora. Aho kugira ngo nyina w’uwo mwana amucyahe, ahubwo yarisekeraga. Amaherezo abo bakiriya bamaze kugenda, nyir’iyo resitora wari winaniriwe yagombye no gukoropa aho uwo mwana yari yanduje.

Nk’uko ushobora kuba ubizi, urugero rw’ibintu nk’ibi bibaho mu buzima rugaragaza neza ko mu miryango myinshi, kurera abana bidakorwa nk’uko bikwiriye. Impamvu zibitera ziratandukanye. Hari ababyeyi barera bajeyi, bakareka abana babo bagakora ibyo bishakiye, batekereza ko abana bagombye kwishyira bakizana. Cyangwa se kubera ko ababyeyi baba bahuze cyane, bashobora kutabona igihe gihagije cyo kwita ku bana babo mu buryo bwihariye no kubaha uburere baba bakeneye. Hari n’ababyeyi batekereza ko amashuri y’abana babo ari yo y’ingenzi cyane, ku buryo usanga baha abana babo umudendezo usesuye, bapfa gusa kuba bagira amanota meza azatuma bemererwa kujya mu ishuri ryiyubashye.

Ariko kandi, hari ababona ko amahame ababyeyi bagenderaho n’amahame y’abantu bo mu karere runaka muri rusange akwiriye kugira icyo ahindurwaho. Impamvu batanga ni uko abana basigaye bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitandukanye, kandi ko urugomo mu mashuri rurushaho kwiyongera uko bwije n’uko bukeye. Ku bw’ibyo, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cyo muri Séoul, ho muri Repubulika ya Koreya, yavuze ko gutoza abana kugira kamere nziza byagombye gushyirwa mu mwanya wa mbere. Yagize ati “iyo umaze gutoza umwana kugira kamere nziza, icyo gihe ni bwo noneho umuha ubumenyi.”

Ababyeyi benshi bifuza ko abana babo bajya muri za kaminuza kandi bakazagira icyo bigezaho mu buzima, ariko ugasanga bavunira ibiti mu matwi ntibumve imiburo bahabwa. Niba uri umubyeyi, urifuza ko umwana wawe nakura azaba muntu ki? Ese urifuza ko azaba umuntu w’indakemwa mu mico kandi uzi icyo agomba gukora? Urifuza se ko yazaba umuntu wita ku bandi, ushobora kwitwara neza mu mimerere itandukanye, kandi urangwa n’icyizere? Niba ari ibyo wifuza rero, turagutumirira gusoma ingingo ikurikira.