Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umurage w’agaciro uruta iyindi yose

Umurage w’agaciro uruta iyindi yose

Umurage w’agaciro uruta iyindi yose

IGIHE yari yegereje iherezo ry’ubuzima bwe, intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yaranditse ati “nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.”—3 Yohana 4.

Iyo ntumwa y’indahemuka yashakaga kuvuga ku bana be bo mu buryo bw’umwuka. Icyakora ababyeyi benshi na bo bumva basubira mu magambo y’iyo ntumwa bayabwira abana babo. Bashyizeho imihati myinshi kugira ngo babarere ‘babahana babigisha iby’Umwami wacu,’ none ubu bashimishwa no kubona abo bana barakuze bakaba “bagendera mu kuri” (Abefeso 6:4). Mu by’ukuri, kwigisha abana inzira igana ku buzima bw’iteka ni ukubaraga umurage w’agaciro uruta iyindi yose. Ibyo biterwa n’uko imibereho irangwa no kubaha Imana, ikubiyemo kubaho mu buryo buhuje n’uko Yehova ashaka ko Abakristo babaho, ‘bifite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza.’—1 Timoteyo 4:8.

Yehova, we Mubyeyi utunganye, yishimira cyane ababyeyi batinya Imana bakora uko bashoboye bagaha abana babo uburere bwo mu buryo bw’umwuka. Iyo abana bitabiriye ubwo burere, babona ibyishimo mu gihe bagendera mu gusenga k’ukuri bo n’ababyeyi babo. Uko abo bana bagenda bakura, ni na ko bagenda babona ibintu byinshi bazajya bibuka kandi bikabashimisha. Hari bamwe bajya bashimishwa no kwibuka igihe batangaga ishuri ku ncuro ya mbere mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. * Cyangwa se wenda batekereza igihe ku ncuro ya mbere bashoboraga gusoma umurongo wa Bibiliya igihe bari kumwe n’umwe mu babyeyi babo mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Ni gute bashobora kwibagirwa ukuntu bumvaga ababyeyi babo babasomera mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya cyangwa mu gitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe? * Gabriel we yibuka ikintu yaje gukunda cyane. Agira ati “igihe nari mfite imyaka ine gusa, mama yajyaga andirimbira buri munsi igihe yabaga atetse. Na n’ubu ndacyibuka indirimbo imwe y’Ubwami nakundaga cyane. Nyuma yaho, iyo ndirimbo yaje kumfasha kubona akamaro ko gukora umurimo wa Yehova.” Birashoboka ko nawe waba wibuka iyo ndirimbo nziza cyane Gabriel arimo avuga. Ni indirimbo ya 157 mu gitabo Dusingize Yehova turirimba, ifite umutwe uvuga ngo “Senga Yehova mu busore bwawe.”

Iyo ndirimbo itangira igira iti “abana basingije Yehova; bakirana ibyishimo Yesu.” Kandi koko, hari abana bari baragize igikundiro cyo kubana na Yesu, kandi uko bigaragara baramushimishaga kubera ko bamugaruriraga ubuyanja kandi nta bucakura bagiraga. Ndetse Yesu yahereye ku buryo abana bato bemera kwigishwa, abwira abigishwa be ko ari urugero bakwiriye kwigana (Matayo 18:3, 4). Ku bw’ibyo, abana bafite umwanya wihariye mu gusenga Yehova. Kandi koko, nk’uko amagambo y’iyo ndirimbo akomeza abivuga, abana “na bo baha ikuzo Imana.”

Binyuriye ku rugero rw’imyitwarire myiza bagira haba mu rugo, ku ishuri ndetse n’ahandi hantu, abana benshi bahesheje Imana ndetse n’imiryango yabo icyubahiro. Mbega ukuntu bafite imigisha yo kugira “ababyeyi b’Abakristo” bakunda ukuri (Gutegeka 6:7)! Ababyeyi bubaha Imana bakora ibyo ishaka, kubera ko Imana na yo, yo Mubyeyi wuje urukundo, yigisha ibiremwa byayo inzira byagombye kunyuramo. Kandi se mbega imigisha ababyeyi babiboneramo! Iyo bamaze kwigishwa n’Imana na bo bakigisha abana babo, mbega ukuntu bishimira kugira abana ‘babubaha cyane’ kandi babatera umunezero (Yesaya 48:17, 18)! Umukobwa witwa Angélica, ubu ukora ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike agira ati “ababyeyi banjye buri gihe bashyiragaho imihati kugira ngo babeho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Ibyo byatumye nishima cyane igihe nari nkiri umwana. Nari nishimye.”

Abakristo nk’abo bemera ko bikwiriye kwita cyane ku murage wo mu buryo bw’umwuka wahawe n’ababyeyi bawe. Ushobora kuba wenda uri umwe mu bakiri bato barererwa mu miryango igendera ku mahame ya gikristo. Niba ari uko bimeze rero, iyo ndirimbo ikomeza ibatera inkunga igira iti “rubyiruko rw’Abakristo mwese, muzajye mweza inzira zanyu.” Igihe kizagera ubwo muzaba mugomba gufata imyanzuro ibareba ku giti cyanyu, ubwo rero nimuhere ubu mukiri bato ‘mwishingikirize ku Mana,’ ariko ntimugashake kuba ibirangirire.

Niba ujya wishuka ugashyira ibyo kuba ikirangirire mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe, ibyo wigishijwe byose bishobora kukubera imfabusa kandi bikangiza n’ibyiringiro byawe by’igihe kizaza. Gushaka kuba ikirangirire bishobora gutuma udakomeza kuba maso. Hari bamwe baje kugera ubwo bifatanya n’incuti zasaga n’aho nta cyo zitwaye, ndetse ubona zitwara neza, ariko zidashishikazwa n’amahame ya gikristo. Ibyo ni byo byabaye kuri Tara, wari umwe mu bakinnyi b’imena bakinnye muri kaseti videwo yitwa Les jeunes s’interrogent . . . Comment se faire de vrais amis? Kimwe na Tara, Umukristo ukiri muto wese wifatanya n’abantu badaha agaciro ugusenga k’ukuri ntazatinda kubona ko “incuti mbi,” zonona ingeso nziza nk’uko iyo ndirimbo ibivuga. Bidusaba imihati n’igihe kugira ngo tugire ingeso nziza, ariko zishobora kuyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya.

Ni iby’ukuri ko kubaho mu buryo bugaragaza ko umuntu yubaha Imana bitoroshye. Ariko kandi, nk’uko iyo ndirimbo ikomeza ibivuga, ‘nimukorera Yehova [mu mwuka no] mu kuri, mukamwibuka mu busore bwanyu,’ muzaba mwishyiriraho urufatiro rukomeye ruzatuma mugira icyo mugeraho by’ukuri. Kandi “muzagira ibyishimo byinshi” nimumara gukura. Namwe muzarushaho kwibonera ko mu gihe Yehova abitayeho mu buryo bwuje urukundo, nta kintu na kimwe kizababuza gukora ibikwiriye mu maso ye. Uko ni ko muzavamo abantu bakuru baciye akenge kandi batinya Imana. Byongeye kandi, nimugira ubwenge bwo gukoresha neza uburere bwa gikristo mwahawe, bizabaha uburyo bwo ‘kunezeza [umutima wa] Yehova.’ Ni ikihe gikundiro kindi umuntu yabona kiruta icyo?—Imigani 27:11.

Ku bw’ibyo rero, rubyiruko, mujye muhora mwibuka ko uburere mwahawe na Yehova hamwe n’ababyeyi banyu b’Abakristo bufite agaciro kenshi. Turifuza ko urukundo rwinshi babakunda rwabasunikira gukora ibishimwa mu maso ya Yehova. Kimwe na Yesu Kristo ndetse na Timoteyo wari umusore w’indahemuka, muzashimisha So wo mu ijuru hamwe n’ababyeyi banyu. Kandi nimuramuka namwe mubaye ababyeyi, muzemeranya n’amagambo ya Angélica wavuzwe haruguru, ugira ati “ndamutse mbyaye umwana, nakora uko nshoboye kose ngacengeza mu mutima we gukunda Yehova kuva akiri umwana, kugira ngo urwo rukundo azabe ari rwo agenderamo mu buzima bwe bwose.” Nta gushidikanya, inzira yo gukiranuka iyobora ku buzima bw’iteka ni wo murage w’agaciro uruta iyindi yose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Iki gice cya gahunda yo kwigisha Bibiliya ikorerwa mu matorero y’Abahamya ba Yehova, gishobora kujyamo abato ndetse n’abakuze.

^ par. 4 Ibi bitabo byanditswe n’Abahamya ba Yehova.