Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Yatwigishije kubaha idini rye’

‘Yatwigishije kubaha idini rye’

‘Yatwigishije kubaha idini rye’

UMWE mu Bahamya ba Yehova wo mu ntara ya Rovigo ho mu Butaliyani, yamenye ko yari arwaye ikibyimba kandi ko iyo ndwara ye yari ikomeye. Nyuma yo kujya mu bitaro incuro nyinshi avamo akongera agasubiramo, muri icyo gihe cyose akaba yarasabaga kuvurwa adatewe amaraso, yaratashye ajya imuhira akajya yitabwaho n’abaforomo bo muri ako karere bashinzwe kwita ku barwayi ba kanseri.

Uwo murwayi w’imyaka 36 yatangaje cyane abaganga n’abaforomo bamuvuraga bitewe n’ukuntu yari afite ukwizera gukomeye kandi yiteguye gufatanya n’abaganga. Mbere gato y’uko uwo murwayi yicwa na kanseri, umwe mu baforomo bamwitagaho yanditse mu kinyamakuru cy’abaforomo iby’umurwayi yise Angela.

“Angela afite ubutwari kandi yaramaramaje arashaka kubaho. Azi neza ikibazo cye kandi azi ko indwara ye ikomeye, kandi kimwe n’undi muntu uwo ari we wese muri twe arashakisha umuti, cyangwa icyamukiza iyo ndwara. . . . Twebwe abaforomo twagiye tumenyana na we buhoro buhoro. Ntiyigeze atugora. Ahubwo kuba Angela yaratubwizaga ukuri byatumaga ibintu byoroha. Kujya kumusura byaradushimishaga kuko twabaga tuzi ko tugiye kureba umuntu utagira uburyarya kandi ko twese turi bubyungukiremo. . . . Twahise tumenya ko imyizerere ye izatubera inzitizi mu kuvura indwara ye.” Uko ni ko uwo muforomo yabibonaga, kuko yumvaga ko Angela yagombaga guterwa amaraso, ariko akayanga.—Ibyakozwe 15:28, 29.

“Kubera ko dufite uko twigishijwe kwita ku barwayi, twabwiye Angela ko tutemeranya na we ku mwanzuro yari yafashe, ariko yaradufashije dusobanukirwa ukuntu yahaga agaciro ubuzima. Twanasobanukiwe agaciro idini rye ryari rifite kuri we no ku muryango we. Angela ntiyigeze acika intege. Ntiyemeye ko iyo ndwara ye imuca intege. Arikomeje. Arashaka kubaho, ararwana intambara kugira ngo akomeze kubaho. Yatumenyesheje imyizerere ye n’icyo yamaramaje gukora. Usanga amaramaje kuturusha, kandi ntidufite ukwizera gukomeye nk’ukwe. . . . Angela yatwigishije akamaro ko kubaha idini rye, ibyo bikaba byari bitandukanye n’ibyo twize mu mahame agenga imyifatire y’abaganga. . . . Twizera ko ibyo Angela yatwigishije ari ingirakamaro cyane kubera ko twita ku bantu b’inzego zose, bari mu mimerere itandukanye no mu madini atandukanye. Dushobora kugira icyo twigira kuri buri muntu wese twitaho kandi natwe tukagira icyo tumumarira.”

Icyo kinyamakuru cyatsindagirije Amahame Agenga Abaforomo bo mu Butaliyani yemejwe mu mwaka wa 1999, agira ati “ibyo umuforomo akora byose agomba kuzirikana imyizerere yo mu rwego rw’idini, amahame mbwirizamuco, n’umuco by’umurwayi ndetse akazirikana n’ubwoko bwe n’igitsina cye.” Hari igihe biba bitoroshye ko abaganga n’abaforomo bubahiriza imyizerere yo mu rwego rw’idini y’umurwayi, ariko abemera kubahiriza ibyifuzo by’umurwayi barabishimirwa cyane.

Imyanzuro Abahamya ba Yehova bafata ihereranye n’ubuzima bwabo n’uko bagomba kuvurwa iba yatekerejweho neza. Basuzumana ubwitonzi icyo Ibyanditswe bivuga, kandi nk’uko byagaragajwe n’ibyabaye kuri Angela, nta bwo ari abafana (Abafilipi 4:5). Ku isi hose, umubare w’abashinzwe kwita ku barwayi bemera kubahiriza umutimanama w’abarwayi babo b’Abahamya, uragenda wiyongera.