Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro”

“Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro”

“Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro”

UKO ni ko igitabo cy’Ibyakozwe gitangira inkuru y’ibyabaye ku Bakristo b’abamisiyonari, ari bo Pawulo, Barinaba na Yohana Mariko, igihe bajyaga ku kirwa cya Kupuro (Chypre) ahagana mu mwaka wa 47 I.C. (Ibyakozwe 13:4). Haba icyo gihe ndetse na n’ubu, ikirwa cya Kupuro gifite umwanya w’ingenzi cyane mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane.

Abaroma bifuzaga gutunga icyo kirwa, kandi mu mwaka wa 58 M.I.C. * cyabaye icyabo. Mbere y’icyo gihe, ikirwa cya Kupuro cyari gifite amateka ashishikaje. Cyigaruriwe n’Abanyafoyinike, Abagiriki, Abashuri, Abaperesi n’Abanyamisiri. Abanyamisaraba, abitwaga Francs n’abitwaga Vénitiens bahageze mu Gihe Rwagati (ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 500 n’uwa 1500), bakurikirwa n’aba Ottomans. Mu mwaka wa 1914 u Bwongereza bwigaruriye icyo kirwa, bukomeza kugitegeka kugeza aho kiboneye ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Ubu ubukungu bw’ikirwa cya Kupuro bushingiye ahanini ku bukerarugendo, ariko mu gihe cya Pawulo cyari gikungahaye ku mutungo kamere, Abaroma bakaba barawusahuye bawujyana iwabo. Umuringa wavumbuwe kera cyane kuri icyo kirwa, kandi bavuga ko ucishirije byageze ku iherezo ry’ubutegetsi bw’Abaroma haracukuwe toni 250.000 z’umuringa. Icyakora, inganda zashongeshaga uwo muringa zari zaratsembye igice kinini cy’ishyamba ry’inzitane. Amashyamba menshi yo kuri icyo kirwa yari yaratsembwe igihe Pawulo yahageraga.

Mu gihe Kupuro yategekwaga n’Abaroma

Hari igitabo kivuga ko Jules César yagabiye ikirwa cya Kupuro igihugu cya Misiri, nyuma yaho Marc Antoine na we akirekera Misiri (Encyclopædia Britannica). Ariko ku ngoma ya Kayisari Awugusito, icyo kirwa cyari cyarongeye kuba icya Roma, kandi nk’uko Luka, umwanditsi w’igitabo cy’Ibyakozwe abivuga neza mu kuri kose, cyategekwaga n’umutegetsi washyirwagaho na Roma. Serugiyo Pawulo ni we wategekaga icyo kirwa igihe Pawulo yajyaga kubwirizayo.—Ibyakozwe 13:7.

Igihe cya Pax Romana, ni ukuvuga amahoro mpuzamahanga yazanywe n’Abaroma, cyatumye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’inganda zo mu kirwa cya Kupuro byiyongera, biteza imbere ubucuruzi. Nanone ubukungu bw’icyo kirwa bwongerwaga n’abasirikare b’Abaroma bahabaga hamwe n’abantu bazaga gusenga imanakazi y’icyo kirwa yitwaga Aphrodite. Ibyo byatumye hubakwa indi mihanda, ibyambu, n’amazu y’ubutegetsi atatswe mu buryo buhambaye. Ikigiriki cyakomeje kuba ururimi rukoreshwa mu butegetsi, kandi abantu benshi basengaga Aphrodite, Apollo, Zewu hamwe n’umwami w’abami wa Roma. Abaturage bari bafite uburumbuke, kandi bari bakungahaye mu rwego rw’imibereho n’urw’umuco.

Ngiyo imimerere Pawulo yasanze ku kirwa cya Kupuro igihe yajyagayo akigisha abaturage baho ibya Kristo. Icyakora, Ubukristo bwari bwarageze i Kupuro mbere y’uko Pawulo ahagera. Inkuru yo mu Byakozwe itubwira ko nyuma y’urupfu rw’Umukristo wa mbere wishwe ahorwa ukwizera kwe, hari bamwe mu Bakristo ba mbere bahungiye i Kupuro (Ibyakozwe 11:19). Mugenzi wa Pawulo witwaga Barinaba yavukaga i Kupuro, kandi kubera ko yari azi neza icyo kirwa, nta gushidikanya ko yagendaga ayobora Pawulo mu gihe yabwirizagayo.—Ibyakozwe 4:36; 13:2.

Inzira Pawulo yanyuzemo

Kumenya inzira Pawulo yagiye anyuramo i Kupuro ntibyoroshye. Icyakora, abashakashatsi b’ibyataburuwe mu matongo bafite igitekerezo gisobanutse neza cy’uko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma hari imihanda myiza cyane. Bitewe n’imiterere y’icyo kirwa, imihanda yo muri iki gihe na yo muri rusange inyura aho imihanda ya kera yanyuraga, akaba ari na yo abo bamisiyonari ba mbere bashobora kuba baranyuzemo.

Pawulo, Barinaba na Yohana Mariko batsukiye i Selukiya bajya ku cyambu cya Salamini. Kuki bagiye i Salamini kandi icyambu gikomeye cyari n’umurwa mukuru, cyari Pafo? Impamvu imwe yabiteye, ni uko Salamini yari ku nkombe y’iburasirazuba, ku birometero 200 gusa uvuye ku butaka bw’i Selukiya. N’ubwo Salamini Abaroma bayishimbuje Pafo akaba ari yo bagira umurwa mukuru, Salamini yakomeje kuba ihuriro ry’iby’umuco, amashuri n’ubucuruzi muri icyo kirwa. I Salamini hari hatuyeyo Abayahudi benshi, kandi abo bamisiyonari batangiye ‘kwamamaza ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayuda.’—Ibyakozwe 13:5.

Muri iki gihe i Salamini hasigaye amatongo masa. Icyakora, abashakashatsi b’ibyataburuwe mu matongo bemeza ko uwo mujyi wahoze ukomeye kandi ukize. Ku isoko ryaho, ari naho hakorerwaga ibya politiki n’iby’idini byose, hazwi ko hashobora kuba ari ho hari isoko rinini ryubatswe mu gihe cy’Abaroma ryataburuwe mu karere ka Mediterane hose. Muri ayo matongo yo mu gihe cy’Umwami Kayisari Awugusito, barataburuye babona amabuye aconze neza ashashe hasi ku buryo agaragaza ibishushanyo bikoranywe ubuhanga, amazu y’imikino, ahantu bogeraga hahambaye, sitade, imva z’akataraboneka, n’inzu nini cyane y’ikinamico yari ifite imyanya yo kwicaramo 15.000! Hafi aho hari amatongo y’urusengero runini cyane rwa Zewu.

Nyamara Zewu ntiyigeze ishobora kubuza uwo mujyi kwibasirwa n’imitingito. Umutingito ukaze wabaye mu mwaka wa 15 M.I.C., wasenye umujyi wa Salamini hafi ya wose, n’ubwo nyuma y’aho Awugusito yongeye kuwubaka. Wongeye gusenywa n’umutingito wo mu mwaka wa 77 I.C., ariko bongera kuwusana. Mu kinyejana cya kane, Salamini yongeye gusenywa n’imitingito yikurikiranyaga, kandi ntiyigeze yongera gukomera nka mbere. Byageze mu Gihe Rwagati icyambu cyaho cyararengewe n’isayo, n’abantu barahimutse.

Ntituzi uko abantu b’i Salamini bitabiriye ubutumwa Pawulo yabwirizaga. Ariko Pawulo yagiye no kubwiriza no mu tundi turere. Abo bamisiyonari bavuye i Salamini, bari bafite imihanda itatu y’ingenzi bashoboraga kunyuramo: umwe wajyaga ku nkombe y’amajyaruguru unyuze mu misozi ya Kyrenia; undi werekezaga iburengerazuba unyuze mu kibaya cya Mesaoria ukambukiranya ikirwa; n’uwa gatatu wanyuraga ku nkombe y’amajyepfo.

Bavuga ko Pawulo yanyuze mu muhanda wa gatatu. Uwo muhanda unyura mu karere gafite ubutaka bw’inombe burumbuka cyane. Ku birometero bigera kuri 50 mu majyepfo y’iburengerazuba, uwo muhanda ugera mu mujyi wa Larnaca, mbere yo gukata werekeza iy’amajyaruguru mu kirwa hagati.

“Baromboreza muri icyo kirwa cyose”

Uwo muhanda wahitaga ugera mu mujyi wa kera wa Ledra. Aho ngaho muri iki gihe ni ho hubatse umujyi wa Nicosie ari na wo murwa mukuru ubu. Nta gihamya wabona cy’uko aho hantu kera higeze kuba umujyi. Ariko mu gace ko mu mujyi wa Nicosie rwagati kagoswe n’inkike zo mu kinyejana cya 16 zubatswe n’aba Vénitiens, harimo agahanda gato kanyuramo abantu b’urujya n’uruza, kitwa Agahanda ka Ledra. Pawulo yaba yarageze i Ledra cyangwa ataragezeyo, nta cyo tubiziho. Bibiliya itubwira gusa ko baromboreje ‘muri icyo kirwa cyose’ (Ibyakozwe 13:6). Hari igitabo kivuga ko “ibyo bishobora kuba bisobanura ko mu rugero runaka bagiye mu mijyi yose aho Abayahudi bari batuye i Kupuro.”—The Wycliffe Historical Geography of Bible Lands.

Pawulo yari ashishikajwe no kubwiriza abantu benshi i Kupuro uko bishoboka kose. Biryo rero, ashobora kuba yaranyuze mu muhanda werekeza mu majyepfo, uturuka i Ledra ukanyura mu mijyi ibiri minini yitwaga Amathus na Kourion yari ituwe n’abantu b’imihanda yose bari abakire.

Kourion yari idundaritse hejuru y’inyanja, ku manga icuramye yamanukaga igakora ku nkombe zo hepfo. Uwo mujyi mwiza cyane wubatswe mu nyubako z’Abagiriki n’Abaroma wibasiwe n’umutingito wasenye Salamini mu mwaka wa 77 I.C. Hari amatongo y’urusengero rwa Apollo rwo mu mwaka wa 100 I.C. Sitade yaho yashoboraga kwakira abantu 6.000. Ikigaragaza ko abantu benshi b’i Kourion bari abakire biberaga mu iraha, ni amabuye meza cyane aconze yari ashashe hasi mu mazu y’abantu ku giti cyabo.

Bajya i Pafo

Uwo muhanda uva i Kourion unyura ahantu heza cyane ugakomeza ugana iburengerazuba, ukanyura mu karere bahingamo imizabibu, ugakomeza ukazamuka buhoro buhoro, wajya kubona ukabona uwo muhanda uhise ucurika ku musozi ucuramye cyane, ukamanuka ukata amakorosi menshi, ukagera ku nkombe ziriho amabuye y’intosho. Dukurikije ibivugwa mu migani ya kera y’imihimbano y’Abagiriki, aho ni ho basanze imanakazi Aphrodite ari uruhinja, inyanja imaze kuyibyara.

Aphrodite ni yo yari ikunzwe cyane mu mana zose z’Abagiriki i Kupuro, kandi yakomeje gusengwa cyane kugeza mu kinyejana cya kabiri I.C. Ihuriro ryo gusenga Aphrodite ryari i Pafo. Buri gihe mu rugaryi bakoraga ibirori bikomeye byo kuyizihiza. Abantu baturukaga muri Aziya Ntoya, mu Misiri, mu Bugiriki, ndetse n’iyo bigwa mu Buperesi, bakaza i Pafo muri ibyo birori. Igihe Kupuro yategekwaga n’abami bo mu Misiri bitwaga ba Ptolémée, abaturage baho batangiye gusenga ba Farawo.

Mu gihe cy’Abaroma, Pafo ni ho hari umurwa mukuru wa Kupuro akaba ari naho umutegetsi w’icyo kirwa yabaga, kandi ni ho ibiceri by’umuringa byacurirwaga. Uwo mujyi na wo wasenywe n’umutingito, wo mu mwaka wa 15 M.I.C., kandi nk’uko Awugusito yabigenje i Salamini, yatanze amafaranga yo kuwusana. Bataburuye amatongo yaho, babona ukuntu mu kinyejana cya mbere abakire b’i Pafo babaga mu iraha: imihanda minini, amazu y’abantu ku giti cyabo yari atatswe by’agahebuzo, amashuri ya muzika, amazu y’imikino n’ahantu habera ibirori.

Nguwo rero umujyi wa Pafo Pawulo, Barinaba na Yohana Mariko bagiyemo, kandi muri uwo mujyi ni ho umutware Serugiyo Pawulo “wari umunyabwenge” ‘yashatse kumva ijambo ry’Imana’ n’ubwo umukonikoni Eluma yabirwanyije bikomeye. Uwo mutware “yatangajwe cyane n’inyigisho” za Yehova.—Ibyakozwe 13:6-12.

Abo bamisiyonari bamaze gusoza neza umurimo wabo wo kubwiriza i Kupuro, bakomereje muri Aziya Ntoya. Urwo rugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari Pawulo yakoze rwari intambwe ikomeye cyane mu gukwirakwiza Ubukristo bw’ukuri. Hari igitabo kivuga ko urwo rugendo rwari “intangiriro nyayo y’umurimo wa gikristo w’ivugabutumwa, n’iy’umurimo w’ubumisiyonari wa . . . Pawulo.” Cyongeraho kiti “kubera ko ikirwa cya Kupuro kiri mu masangano y’imihanda yo mu nyanja ijya i Siriya, muri Aziya Ntoya no mu Bugiriki, byari bihuje n’ubwenge ko ari ho umurimo w’ubumisiyonari utangirira.” (St. Paul’s Journeys in the Greek Orient.) Ariko iyo yari intangiriro gusa. Ubu hashize ibinyejana makumyabiri nyuma y’aho, kandi umurimo wa gikristo w’ubumisiyonari uracyakomeza, ndetse dushobora kuvugisha ukuri ko rwose ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova bwageze “ku mpera y’isi.”—Ibyakozwe 1:8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Mbere y’Igihe Cyacu.

[Amakarita yo ku ipaji ya 20]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

KUPURO

NICOSIE (Ledra)

Salamini

Pafo

Kourion

Amathus

Larnaca

IMISOZI YA KYRENIA

IKIBAYA CYA MESAORIA

IMISOZI YA TROODOS

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Igihe Pawulo yari i Pafo, yujujwe umwuka wera atera ubuhumyi umukonikoni witwaga Eluma