Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa yandikiye Nowa

Ibaruwa yandikiye Nowa

Ibaruwa yandikiye Nowa

“KURI Nowa nkunda, nasomye incuro nyinshi muri Bibiliya amateka yawe n’ukuntu wubatse inkuge warokokeyemo umwuzure wowe n’umuryango wawe.”

Uko ni ko ibaruwa umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Minnamaria yatangiraga, akaba yarayohereje mu irushanwa ryo kwandika ry’abanyeshuri bafite imyaka iri hagati ya 14 na 21. Iryo rushanwa ryari ryateguwe n’ibiro by’amaposita byo muri Finilande, ishyirahamwe ry’abarimu bigisha Igifinwa n’umuryango w’ubuvanganzo bw’ururimi rw’Igifinwa. Abarushanwaga bagombaga kwandika ibaruwa ishingiye ku gitabo runaka. Yashoboraga kwandikirwa uwanditse icyo gitabo cyangwa umuntu uvugwamo. Abarimu batoranyije amabaruwa asaga 1.400 mu yo abanyeshuri bari banditse, maze bayashyikiriza urwego rwari rushinzwe gukosora. Hanyuma, urwo rwego rwatoranyijemo ibaruwa imwe nziza kurusha izindi, rutoranya amabaruwa icumi ku mwanya wa kabiri, n’andi icumi ku mwanya wa gatatu. Minnamaria yishimiye ko ibaruwa ye yaje mu yari mu itsinda ryo ku mwanya wa gatatu.

Kuki Minnamaria, umunyeshuri w’umwangavu, yandikiye Nowa, umugabo umaze imyaka hafi 5.000 abayeho? Minnamaria yagize ati “Bibiliya ni yo yahise inza mu bwenge. Nzi cyane abantu bavugwamo. Nasomye byinshi bivuga ku buzima bwabo ku buryo kuri njye basa nk’aho bakiriho. Nahisemo Nowa kubera ko imibereho ye yari ishishikaje kandi itandukanye n’iyanjye.”

Amagambo asoza ibaruwa Minnamaria yandikiye Nowa agira ati “uracyari urugero rw’ukwizera no kumvira. Imibereho yawe itera abasoma Bibiliya bose inkunga yo kugaragariza ukwizera kwabo mu bikorwa.”

Iyo baruwa y’umusomyi wa Bibiliya ukiri muto igaragaza ukuntu mu by’ukuri Bibiliya ari ‘nzima, igira imbaraga’ ku bantu, baba abato n’abakuru.​—Abaheburayo 4:12.